top of page

"INGABONZIZA" ziyemeje kurenganura Rubandigooka.



Amakuru dukura ahantu hizewe aremeza ko urubyiruko rw'abanyarwanda barambiwe akarengane k'ubutegetsi bw'agatsiko k'abanyamurengwebagashize ubu bamaze gushyiraho umutwe w'Ingabo zo gutabara Rubandigooka. Uwo mutwe bise "INGABONZIZA" bikaba bivugwa ufite ibirindiro i Rusizi mu ntara y'iburengerazuba. Itangazo ryashyizweho umukono na Général de Brigade MASENGESHO Gideon mw'ijoro ryakeye kuwa 10/06/2018, rikaba riteye ritya:

*ITANGAZO RISHYIRAHO UMUTWE W’INGABO WO KURENGANURA RUBANDA*

TWEBWE Urubyiruko rw’u Rwanda rurambiwe bidasubirwaho ubutegetsi bw’igisuti bwa Jenerali Paul Kagame n’Agatsiko ke k’abagizibanabi kabuhariwe,

I.TUMAZE KUBONA KO :

1. Jenelari Paul Kagame yafashe ubutegetsi ku ngufu mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara yatangijwe n’INKOTANYI taliki ya 1/10/1990 ikaba yarabaye intandaro y’urupfu rw’abenegihugu basaga miliyoni ;

2. Jenerali Paul Kagame amaze imyaka 24 ategeka igihugu cyacu mu buhubutsi bukomeye, guhutaza abenegihugu mu buryo budasanzwe no gukoresha iterabwoba mu nzego zose z’ubuzima bw’abenegihugu

3. Jenerali Paul Kagame yigize « Umwami utavugirwamo » w’u Rwanda, agahindagura Itegekonshinga mu nyungu ze bwite agambiriye kuzagwa ku ntebe y’umukuru w’igihugu,

4. Jenelari Paul Kagame yafunze burundu URUBUGA RWA POLITIKI, yambura abandi benegihugu uburenganzira bwo kugira ijambo ku mitegekere y’igihugu cyabo :

(a)afungira akamama abanyapolitiki bakunzwe na rubanda nka Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Bwana Deogratias MUSHAYIDI, Bwana Theoneste NIYITEGEKA n’abandi benshi. (b)Yanigishije ikiziriko Koloneli Patrick Karegeya, aca ijosi Andreya KAGWA Rwisereka, arasa urufaya Jean Leonard RUGAMBAGE, (c)arajujubya,arakubita,agafunga abanyamakuru n’abakangurambaga baharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu kimwe n’abashaka ubwiyunge nyakuri mu bana b’u Rwanda nk’Umuhanzi KIZITO MIHIGO ;

5. Jenerali Paul Kagame yishe bwana Assinapoli RWIGARA,agaraguza agati umupfakazi Adeline RWIGARA, amwambura imitungo y’umuryango we, amujugunya mu buroko amurenganya ;

6. Jenerali Paul Kagame yandagaje umwari Diane Shima RWIGARA mu bitangazamakuru, amwambura uburenganzira bwe bwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, amujugunya muri gereza kandi nta cyaha afite;

7. Jenelari Paul Kagame yafunze amarembo y’u Rwanda, akumiira kandi aheza ishyanga abandi benegihugu bifuzaga gutahuka bava mu buhungiro bafite gahunda yo gufasha abanyarwanda kugera ku mpinduka nziza basonzeye ;

8. Jenelari Paul Kagame yashyize imbere politiki yo kuzahaza abaturage no kubicisha inzara binyuze muri gahunda mbisha za Leta ye , nk’izi zikurikira :

(a) Kubambura burundu amasambu yabo gakondo (b) Kubarandurira imyaka no kubahatira guhinga igihingwa kimwe badashaka (c) Kubambura uburenganzira bwo kugurisha amatoni n’amatoni y’ibirayi byabo kugeza biboze bikajugunywa (d) Kubasenyera amazu (e) Kubambura ibibanza byabo mu mujyi wa Kigali (f) Kujujubya ABAZUNGUZAYI , kubakubita no kubica mu buryo buteye agahinda 9. Jenerali Paul Kagame yimakaje politiki y’ivangura rishingiye ku bwoko no ku nkomoko mu itangwa ry’amashuri n’akazi

10. Jenelari Paul Kagame yongeye kugaragaza umutima wa kinyamaswa ubwo taliki ya 22/2/2018 yafataga icyemezo cyo kurasa no kwica impunzi z’Abanyamulenge babarizwa mu nkambi ya Kiziba zitamurwanyije azihora gusa ko zatinyutse kuvugira ahagaragara ko zishaka gusubizwa mu gihugu cya Kongo zakomotsemo aho gukomeza kwicishwa inzara mu Rwanda

11. Jenerali Paul Kagame yakomeje guteza umutekano muke no gushoza intambara z’urudaca mu bihugu bituranyi nka Kongo, Uburundi na Uganda, ibyo bikorwa bye by’urugomo bikaba bihitana abantu b’inzirakarengane batagira ingano.

*II. KUBERA IZO MPAMVU N’IZINDI TUTIRIWE TURONDORA, TURATANGARIZA ABANYARWANDA N’UMURYANGO MPUZAMAHANGA IBI BIKURIKIRA*

1. Turasanga Umunyagitugu Paul Kagame ari we KIBAZO GIKOMEYE u Rwanda rufite muri iki gihe 2. Dushyizeho umutwe w’ingabo witwa *INGABONZIZA* ugamije kurengera abaturage biyemeje kwivumbura ku ngoma y’igisuti ya Paul Kagame n’Agatsiko ke. 3. Tuzafata nk’UMWANZI umuntu wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, uzatwitambika imbere agamije kurengera umunyagitugu Paul Kagame. 4. Turasaba abaturage gutsinda ubwoba, bakiyumvamo ko bafite ubushobozi bwo kwirukana byihuse uyu munyagitugu wibye ubutegetsi, bakitabira ari benshi ibikorwa byo kumwigomekaho 5. Turarikiye Abanyapolitiki bose batavuga rumwe n’Umwicanyi Paul Kagame ko bashyira ku ruhande ibibatanya, bagahuriza hamwe mu gushyigikira uru rugamba . 6. Turasaba Umuryango mpuzamahanga cyane cyane umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ko bahita bahagarika inkunga yose bateraga umunyagitugu Paul Kagame ahubwo bagashyigikira abenegihugu b’u Rwanda bahagurukiye kwishyiriraho ubutegetsi bubanyuze.

MU GUSOZA:

Turizeza Abanyarwanda bose ko “INGABONZIZA”zahagurutse kandi ko zidateze kurambika intwaro hasi zitageze ku ntego yo kwirukana ku butegetsi Umunyagitugu Paul Kagame n’ “Agatsiko ke k’amabandi yitwaje intwaro” no gusubiza abenegihugu uburenganzira bwo kwishyiriraho ubutegetsi bubanogeye binyuze mu matora “adatekinitse”.

*Bikorewe I RUSIZI* *Mu ijoro ry'italiki ya 10/6/2018* *Général de Brigade MASENGESHO Gideon*

*Umuvugizi wa Etat Majoro y’INGABONZIZA*


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page