top of page

Dore ibyatangajwe n'umutwe wiyise Akanyundo



ABAYOBOZI BA MRCD BAGOMBA GUHAGARIKA KWIYITIRIRA IBIBAYE BYOSE, NIBA KOKO UMUGAMBI WABO ATARI UKUDINDIZA URUGAMBA. Mu minsi ishize twasohoye urwandiko rusaba mu kinyabupfura abayobozi ba MRCD guhagarika imvugo iyobya abanyarwanda mu gushaka kumvikanisha ko ariyo yatangiye urugamba mu majyepfo, kandi izi neza ko ingabo zayo nke cyane zaje zihadusanga. Twatangajwe no kumva imvugo y'agasuzuguro no kwiyemera y'abo bayobozi bananiwe gusubiza ibibazo twari twasabye ko bakemura ahubwo bakihutira kuduharabika no kutwita DMI kandi bazi neza ukuri, nk'aho kujijisha no gutukana bihindura ukuri kw'aho duhagaze n'abo turibo. Bitewe rero nuko byagaragaye ko MRCD cyane cyane umuvugizi w'icyo bita Ingabo zayo FLN Sankara yiteguye no kwiyitirira ibikorwa bya Kagame bigamije guhuma amaso rubanda no kongera akavuyo mu myumvire y'abanyepolitiki ku kibazo cy'u Rwanda, bibaye ngombwa ko tubwira abanyarwanda ukuri gukurikira: 1. Kugeza ubu Kagame na FPR ye nibo bonyine bazi impamvu bafunguye Kizito na Victoire Ingabire, kwishimana n'imiryango yabo ni byiza, ariko gushimira Kagame ko yabarekuye nkaho ashobora kuvura inkomere z'umubiri n'umutima yateye izi nzirakarengane byaba ari nko kwemera ko yari yabafungiye ukuri cyangwa se kwiyibagiza ko atari bo bonyine bari mu karengane. Umuntu wese ushyira mu gaciro yagombye kubona ko iki gikorwa kigamije inyungu za Kagame gusa kandi ko kidahindura imyitwarire ye kuko nta kintu na kimwe FPR na Kagame bakora kitagamije gushimangira ingoma mpotozi yabo kikaba rero kitaturutse kubikorwa bya gisirikare byacu ahubwo cyaturutse kuburyarya no kujijisha FPR na Kagame bamenyereye gukoresha iyo bashaka kwiyerekana neza mu mahanga no kurangaza abanyarwanda, kugirango bakore amabi bateguye abantu bahugiye mubyo bita ineza y'umwidishyi Kagame. 2. Turamenyesha abanyarwanda bose cyane cyane abakomeje gukurikira akarimi ka Sankara n'amashumi ye ko ingabo nke MRCD yari yohereje aho turi nazo zazinutswe imikorere y'ubuyobozi bwa MRCD mu kubeshya ko ziri mu bikorwa zonyine kandi zizi ko ziri kumwe n'urubyiruko ruri guturuka mitwe myinshi inyuranye zikaba zarahisemo gukorana natwe zititaye kubyo abayobozi ba MRCD bavuga kuko zizi ukuri kandi zikaba zariyemeje gushyira inyungu z'igihugu imbere aho gushyigikira ibinyoma by'abirirwa bikuza kandi urugamba rukiri rurerure. Niba koko FLN yumva tubeshya, abirirwa basakuza ku maradio bazabaze Jenerali Hamada niba azi aho izo ngabo avuga ko ayoboye ziri n'icyo ziri gukora muri iki gihe usibye iziri kumwe nawe Mwenga muri Kongo. 3. Iyi ngeso yo kwiyitirira ibibaye byose kugeza no kubikozwe na Kagame irerekana ko abayobozi ba MRCD batumva akamaro ko koroherana no kubahana mu gihe hari abana b'u Rwanda bamaze kwemera gutanga ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohorwe kandi buri munyarwanda wese abone uburenganzira bwe. Twari twariyemeje kudatererana amagambo n'aba bayobozi twibwira ko bazashyira mu gaciro bakumva ko icyo tugamije atari ikuzo rya bamwe ahubwo ko ari umukiro wa rubanda, birababaje kuba tugombye kongera kugaruka ku bintu MRCD yagombye kuba izi kuva yamenya abo turibo, nubwo tubona isa niyibwira ko ishobora gusakuza kuri radio bigahindura uko duhagaze ku butaka. Twakongeraho kandi ko iyi myitwarire yangije byinshi muri iyi minsi bityo tukaba dusaba abanyarwanda kudaha agaciro ibinyoma by'iyi mpuzamashyaka n'abayobozi bayo. 4. Turi mu duce twose tw'u Rwanda dushyigikiwe na rubanda mu gihugu no hanze yacyo, igihe cyo kuvuga nikigera tuzavugira mu gihugu cyacu. Nkuko twabivuze mbere intego yacu ni ukumena urukuta duturutse imbere, kugirango abashoboye kuza kudutera ingabo mu bitugu bose bari hanze babone inzira. Icyo tubasaba gusa nugusiga amacakubiri ayo ariyo yose inyuma bakaza bazi neza ko umwanzi dufite ari umwe gusa Kagame na FPR ye Abishyize hamwe ntakibananira. Lt Col. Fabien MUNYEMANA Collective AKANYUNDO


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page