top of page

ESE ARI SETH SENDASHONGA INTWARI YA RUBANDA N'UWAMWISHE PAUL KAGAME NINDE WARENZE UMURONGO UTUKU



Kugirango wunve neza uwaba yararenze umurongo utukura hagati y'Intwali ya rubanda nyakwigendera Seth Sendashonga n'umunyagitugu Paul Kagame, umuntu agomba kubanza gusobanukirwa umurongo utukura uwo ariwo, kuri FPR no kuri rubanda. Nanone kandi umuntu abagomba no kumenye igipimo Kagame na FPR ye bakoresha mu gupima ko umuntu yarenze cyangwase yenda kugera kuri uwo murongo n'icyo rubanda ikoresha.

Hari ku italiki 9 werurwe mu mwiherero wa 16 kukigo gikuru cya gisirikare i Gabiro ubwo Paul Kagame yongeye gukina rubanda kumubyimba. Mu ijomba yagejeje kubambari be bamufasha kunyunyuza, gutindahaza ndetse no kwica rubanda, yagarutse kurupfu rwa nyakwigendera Seth Sendashongs ubwo yasobanuraga ibibazo Urwanda rufitanye n'Ubugande. Paul ubwe bwite yongeye kwivigira ko Sendashonga yagombaga gupha, ngo kuberako yarenze umurongo utukura. Ubwo arinako ashinja ubugande ko ngo bufasha abatavuga rumwe na leta y'agatsiko k'abanyamurengwebagashize. Ngo Seth Sendashonga yagombaga kwicya kuberako ngo yagiranye ibiganiro nabamwe mu bayobozi bigihugu cy'Ubugande hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Paul.

Ese iyo Paul avuze umurongo utukura aba shatse kuvuga iki, ese igipimo cyuwo murongo n'ikihe?

DORE UMURONGO UTUKURA KAGAME AVUGA NIGIPIMO CYAWO.

Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda, ntabwo yatunze kwereka rubanda icyo ubutegetsi bwayo bwubakiyeho. FPR yahise yikubira ibyiza byose byigihugu, yimakaza ikinyoma mu rwagasabo maze arangije igerekaho iterabwoba. Kwigenga mu bitegerezo, guharanira unyungu rusange, kuvugisha ukuri ndetse no kutagira ubwoba cyangwase gutsinda ubwoba, byahise biba icyaha kabombo manze Paul na PFR ye bagiha igihano cyuruphu. IYO UTAGENDERA KU ITERABWOBA, UKABA WIGENGA MUBITEKEREZO, UKARANGWA NUKURI, UBUTWALI, UKARANGWA KANDI NO GUHARANIRA INYUNGU RUSANGE, KURI, PAUL NA FPR YE UBA WAMAZE KURENGA WAMURONGO UTUKURA

DORE UKO RUBANDA TWE TUBONA UMURONGO UTUKURA

Igipimo rubanda ipimiraho ko perezida n'ako gatsikoke k'abanyamurengwebagashize baba barenze umurongo utokura ni uko bageraho bibabigirwa nyirubutegetsi, ariwe ugomba kubutanga kandi bukamukorera ndetse akaba yanabubambura mugihe bigaragaye ko batagishishikazwe no guharanira inyungu zabo. Ubundi iyo wifuje kuyobora igihuga cyane cyane kurwego rwumukuru w'igihugu, uba ugombakuba witeguye gukorera igihugu. Uba ugomba kuba uzi ijambo igihugu icyo risobanuye mubyukuri. Uba ugomba kuba uziko ko gukorera igihugu bisobanura gukorera abagituye. Kuko igihugu atari ubutaka gusa. Muyandi magambo wakagombye kuba witeguye kuba umukozi w'abenegihugu BAWE, ukaba kandi uziko igihe byaba bigaragaye ko utuzuza simwe mu inshingano ZIBANZE ko uba wamaze kurenga umurongo utukura. Icyo gihe rero rubanda iba ifite uburenganzira bwo kukwirukana kukazi maze ikagaha undi.

Dore zimwe mu nshingano z'ibanze Rubanda iba yiteze kuri perezida:

● Kuba perezida na leta ye bashobora kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abenegihugu bashinzwe kuyobora. ● Kuba perezida na leta ayoboye ibasha kubonera rubanda ibyibanze nkenerwa mubuzima bwa buri munsi: ibyo kurya, n'icyo kunywa, no kuba rubanda ituye neza. ● Kuba umwenegihugu ashobora kuvurwa neza igihe yarwaye. ● Kuba umwenegihugu ashobora kwiga neza, agahabwa uburenzi nyabwo. ● Kuba kandi abenegihugu hahabwa ubutabera nyabwo, butarimo uburiganya igihe habayeho amakimbirane

Ikindi kandi rubanda iba igomba kubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa muntu kandi igashyigikira ukwishyira ukizana kwaburi mwenegihugu

Iyo izi nshingano sidashyirwa mu bikorwa, imbere y'amaso ya rubanda perezida na leta ye baba bamaze kurenga umurongo utukura. Bityo rubanda ntabwo iba ikibafitiye ikizire. Paul Kagame rero we na leta ayoboye barenze umurongo utukura kuberako batabashije kuzuza izi nshingano mvuze haruguru. Izi nshingano kandi kugirango zishyirwe mubikorwa neza cyangwa zigerweho ni abayobozi byumwihariko Perezida wa Repubulika aba ari indakemwa mu myifatire no mumbwirwaruhame ze. Ntagomba kurangwa n'ubutiriganya cyangwa ngo agire indimi nyinshi. Agoba kuba arangwa n'ukuri, urokundo, ikinyabupfura, kutarangwa niterabwoba, kutariganya, no kuba kandi azi gupima uburemere bwa magambo uvuga. Ibibyose rero Paul ntabwo abyujuje bityo Akaba ariwe warenze umurongo utukura.

Iyo Kagame ubwe avugiye ku karubanda ko azarasa abaturage ashinzwe gucungira umutekano kumanywa yihangu, iyo kandi yivugiye ko ariwe wivuganye Set Sendashonga nabandi,iyo ageretseho kandi ko izivugana perezida w'ikindi gihugu, ibyo kandi akongera akabigerekaho no gutukana, bihita bigaragarira buri wese ko yarenze umurongo utukura bityo rubanda ndetse n'amahanga bakaba batamugirira ikizere. Nyakwigendera Seth Sendashonga intwali ya rubanda mubuzima bwe yaranzwe n'urukundo, ubutwali, kurwanya akarengane, ukuri, ubushishozi, yarigengaga mu bitekerezo kandi agaha agaciro ibitekerezo by'abyndi kabone nubwo byabaga binyunyuranye nibye.

Niyakangagwa n'iterabwoba kuko yari UMUTARIPFANA kandi yaharanirango unyungu rusange. Ibi byumvikanire rero buri wese cyanene urubyiruko ko SetH Sendashonga atarenze umurongo utukura, ahubwo ko yazize ibitekerezo bye kandi byiza byubaka. Iterabwoba rya Paul na PFR ye, ukwikubira ibyiza byose by'igihugu, ukwimika ikinyoma, kwica rubanda no kuyinyaga duke ifite, kutareka rubanda ngo yigenge mu bitekerezo no kudaga agaciro ibitekerezo byayo, Niwo musaraba w'u Urwanda.

None kuwa 03/04/2019

Komiseri w'Ishyaka Ishema ushinzwe ibihugu bya Scandinavia

HABIYAREMYE Jean Bosco


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page