top of page

AGATSIKO KA FPR GASIGARANYE INZIRA IMWE RUKUMBI ISHOBORA KUGAKIZA.


Paul Kagame yivuganye niwe wivuganye Juvenal Habyarimana. Kubera ubutegetsi  yashaka yagombaga gutanga ikiguzi, cyangwa ibitambo ngo bimubere ikiraro kibumugezaho.

Murwanda ubu REVOLUTION cyangwa INTAMBARA cyangwa COUP D'ETAT byose birashoboka. ariko aka gatsiko ka FPR-Inkotanyi ubu gasigaranye inzira imwe rukumbi ishobora gutuma kaguma muri politiki. Iyo nzira nta yindi ni inzira y’ibiganiro.


Agatsiko karamutse kunva kagikeneye koko ubutegetsi (kandi karabukeneye kuko aba cadres bako ndabyibuka bajyaga batwunvisha ko ubutegtesi bwa RPF ngo buzarenza n'imyaka 400 ngo kuko kakosoye amakosa yakozwe na ba sekuru kuburyo ngo twagombaga kubyemera no kubyishimira) gasigaranye amahirwe yo kwemera gukorana no kuganira n’abo batavuga rumwe. Turabizi ko iyi nziza aka gatsiko k'abanyamurengwe kayisuzugura cyane kubera amasezerano yambere yagombaga gukiza u Rwanda n'abanyarwanda kayakandagiye ibintu bigakomeza nkaho ntacyabaye. Nyamara kubera kubirengaho akikomereza intambara munyungu ze bwite ngo yigerere kubutegetsi gusa dore ubu amaraso n'amagufa by'abacu byuzuye igihugu cyose. Muri iyi nyandiko ngufi sinshobora kurondora ibibi byose FPR yakoreye izo nfubyi (z'abatutsi,abahutu n'abatwa. Sinarondora umuruho w'abo bapfakazi, izo ndushyi, abo banyeshuri batakiga kubera akarengane n’irondakoko, abo bashomeri bose n’abandi bose ubu bihebye kubera ikemezo kigayitse Paul Kagame yahisemo. Nyamara kutamenya gusoma ibihe bya politiki cyangwa kubyirengagiza ni ikosa rikomeye. Ni ikosa rikomeye muri kuburyo agatsiko ka FPR kazaryibuka, kakicuza ibitereko byasheshe!


Aho kugirango Agatsiko gate igihe nkiki cy’ubusa, kubakira kumucanga, gakwiye gutekereza bundi bushya. Maze kakemera kubwizwa ukuri n’abahanganye nako atari ukubera urwango ahubwo ari ukubera politiki yakananiye kandi ntamugayo amayeri yose ubu yaravumbuwe, amaturufu yabaye ibigarasha kuberako kahisemo kubakira kumayeri aho kubakira ku kuri.


Agatsiko gakwiye kwemera hakaganirwa inzira ikwiriye yo gusangira ubutegetsi no kubuhererekanya mu bana b’urwanda igihe cyose bibaye ngombwa kuko iri niryo ryamye riba ipfundo ry’amahano yagiye agwirira u Rwanda.


Agatsiko gakwiye kwemera kuganira kandi kubibazo by’ingutu bikugarije kugira umuti gakeneye uboneke. Kuko ntamurwayi ushobora kwisuzuma no kwivura. Mu gatsiko huzuyemo abantu benshi bijanditse mubwicanyi guhera mu 1990, ubwo bwicanyi nibwo bwahekuye abanyarwanda, abakuriye ako gatsiko usanga hafi yabose bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga kuburyo ntawundi muti bo ubwabo babona uretse uwo kwigundiriza kubutegetsi. Nyuma y'aho agatsiko gafatiye ubutegetsi nabwo ntibyabaye shya kubera kari gafite umwanzi wako mubiganza niba ariko nabivuga, maze kakomeje kurangazwa no kwihorera kubera ariko katsinze intambara kandi kandi gafite n’uruvugiro kubera imbaraga z’abari bagashyigikiye. Ibyo ntibyarangiriye aho kuko agatsiko gakomeje kwica no kwicisha uwo batavuga rumwe wese, aho ari hose kuburyo mbese ntayindi nzira babona ishoboka kandi ishobora kubaruhura no kubabohora bo ubwabo. Nyamara abatekinisiye b’agatsiko ubu uwababaza niba barageze ku mugambi wabo bakubwirako ahubwo ibintu bikomeje kubabera bibi kurusha mbere. Inzira yababereye agatereranzamba.


Kugeza uyu munsi ntabwo Agatsiko karabasha guca intege abanyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’abahutu kuburyo bahurwa burundu bakibagirwa politiki n’ubutegetsi nkuko byahozeho mugihe k’ingoma z’abami. Ubwo bari bamaze kwigarurira no gutsinda Abahinza, bakabica cyane maze ubugabo bwabo bukambikwa karinga kugirango batere nundi wese wasunutsa izuru ngo ararwanira ubutegetsi. Ibi rero ntibigishobotse kuko nyine ubu turi mu kinyejana cya 21. Kandi nkuko hari Intwari zasanze ibyo ingoma yacyami ikora bidahwitse, maze zisaba ko ibintu bihinduka ibwami, maze ibwami bakabigira ibitwenge, maze mu 1959 umuhutu asubirana ijambo yambuwe imyaka n’imyaniko. N’ubu rero niko bizagenda niba FPR itarebye kure ngo yemere inama z'ubuntu ihabwa.


Ngiyo indorerwamo ndeberamo Agatsiko ka FPR, kugeza uyumunsi. Niba Ishyaka Ishema ryarasuzumye ayo mayeri yose FPR_Inkotanyi yakoresheje mu kwikiza abatubanjirije, kandi igihe kikaba kitakiri impanvu kuko nyine icyi aricyo gihe nkuko ababicaje ku ntebe badahwema ku bibibutsa, ubu FPR kuki koko itareba kure ngo ireke guhata inzira ibirenge! Ubu se FPR koko ntirabona ko hari indi nzira kandi yayigirira akamaro ikakagirira n'abanyarwanda?!


Inama rero isumba izindi naha FPR ntayindi kuko ibyayo byarangiye, Kandi birangiye nabi kubera FPR ubwayo! Nyamara kubera igifite ubutegetsi nibura hari inzira imwe rukumbi igishoboka kugirango ibyayo nibura birangire neza kugeza ubu. Iyo ni inzira y’Ibiganiro ntayindi. FPR yamye isuzugura iyi nzira nyamara ishobora kuyikiza no gukiza abanyarwanda bose. Abajyanama bayo nababwira iki. Nibakomeze bigire nyirandabizi na Ndigabo ubwo tuzaba tureba. Gusa ngo inzira ntibwira umugenzi kandi ngo ntawihuse nkuwayobye.


Dore ibintu inzira 8 Paul KAGAME akwiye kubinyuzamo:

  1. Banza ukure munzira Jack Nziza, Dan Munyuza, n'abandi bicanyi bose cyane cyane abashinzwe ibigo by'amabagiro kugirango batavaho bakuvangira uramutse ufashe iki kemezo cya kigabo.

  2. Senya bwangu ibyo bigo byamabagiro abakirimo akuka batahe, kimwe n'izindinfungwa zose zageretsweho urusyo (kandi zose urazizi)

  3. Saba abo mutavuga rumwe bose duhurire i Kigali kuko ibibazo by'urwanda bizakemurwa n'abanyarwanda ubwabo naho gashakabuhacye yikundira "the most stupid" nawe urabizi. Ibyo ariko ntibyabuza impande zombi kugira inyangamugayo zihurizwaho kuburyo zatumizwa hakunvikanwaho n'uruhare rwazo

  4. Tegura umushinga wuko wifuza igihugu cyayoborwa ugaragazemo n'imbogamizi ufite ukurikije inzira waciye ufata ubutegetsi (intambara), ukurikije imiterere y'amoko y'abanyarwa (ubwoba bwa democracy ) abo mutavuga rumwe kandi nabo babigenze batyo hagaragazwa n'ibisubizo kuri buri mpungenge.

  5. Ikigamijwe ni uburyo bwo gusangira utegetsi n'ibyiza byose by'igihugu ntakwikubira cyangwa uburyarya. Kandi tukizera ko bizagerwaho mumahoro kandi bigakomeza muyandi. Gushaka icyerekezo kitubereye kugirango ubuzima buryohere n'abenegihugu bose. Abagizwe ba Rubanda rugokera agatsiko k'abanyamurengwebagashize birangirire aho.

  6. Gushyiraho itsinda ryategura itegekonshinga rigaragaramo ibisubizo n'imyanzuro yagezweho (Rigaragaza igice cy'amasezerano hagati y'abanyarwanda ubwacu kuri iyo ngingo y'uko ubutegetsi bwasangirwa mu mahoro, bugahererekanwa kandi bugakomeza mu mahoro)

  7. Kwitegura neza amatora akozwe mu mucyo no kwemera impinduka zikomeye zizavamo ntagihunga cyangwa andi mananiza ayariyo yose.

  8. Ibyo byanze ubwo Rubanda izakora ibyayo ntakundi ngo n'ubwo "akiziritse kumuhoro gasiga kawuciye" n'urwishigishiye ararusoma" kandi "nyamwanga kunva ntiyanze no kubona".

Venant Nkurunziza.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa

Ishema Party.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page