top of page

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE U


Itangazo rigenewe itangazamakuru


Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA.

1.Taliki ya 20 Gashyantare 2017 , abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bahuriye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa bashyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

2.Bamaze kubisuzumana ubushishozi, basubije amaso inyuma bareba urugendo rwa politiki rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’akarengane gakabije yakorewe n’Umunyagitugu Paul Kagame , bashima ubutwari uwo mutegarugori yagaragaje, bamugenera umwanya w’icyubahiro nka Ministre w’umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori.

3.Icyari kigamijwe kwari ukumukorera ubuvugizi bwose bushoboka kugeza afunguwe.

4.Taliki ya 15 /9/2018,nyuma y’imyaka isaga 8 yose arenganira muri Gereza , Madame Victoire Ingabire yafunguwe.

5.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rye ikaba kandi izakomeza guharanira ko asubizwa uburenganzira bwe bwose nk’umwenegihugu w’umunyapolitiki.

6.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye kandi ifungurwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo n’izindi mbohe zaboreraga mu mabohero atandukanye. Ibabajwe kandi n’abandi benegihugu benshi bacyicirwa rubozo hirya no hino mu mabohero azwi n’atazwi, harimo Ministri Deogratias Mushayidi.

Inama idasanzwe ya Guverinoma y’uRwanda ikorera mu buhungiro yateranye taliki ya 15/9/2018 iyobowe na Perezida wayo Padiri Thomas Nahimana,yafashe ibyemezo bikurikira:

I. Umwanya w’icyubahiro Madame Victoire Ingabire yari afite ntukiri ngombwa, uvanyweho. Inshingano za Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori zizakomeza gusohozwa ku buryo bwuzuye na Ministre Nadine Claire Kasinge.

II.Guverinoma ikomeje umushinga wayo wo kwihutisha REVOLISIYO ya rubanda izakuraho burundu ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame ikazana impinduka nziza rubanda isonzeye.

III.Ibikorwa byihutirwa Guverinoma igiye kwibandaho ni ibi bikurikira :

1.Gutangiza Ishuri rikuru ry’icurabwenge ryitwa » INSTITUT GITERA « .

2.Gukoresha IBARURA rusange ry’impunzi z’abanyarwanda

3.Gusohora urupapuro rw’inzira ruzwi nka Pasiporo ruzahabwa impunzi.

4.Gutangira kuburanisha amadosiye yashyikirijwe Urukiko rwa Rubanda

5.Gutegura Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda

6.Gutegura no guhamagaza INAMA mbonezamigambi ya Opozisiyo nyarwanda (Les États généraux de l’Opposition rwandaise )

7.Gusubukura ingendo zo gusura impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu bibacumbikiye no kuganira ku nzira zo gusubira mu Urwababyaye twemye.

8.Gukomeza kuvuganira imfungwa za politiki kugeza zose zifunguwe

9.Guhamagaza inama mpuzamahanga ku bwicanyi ndengakamere Leta y’umunyagitugu Paul yakoreye impunzi zari i Kibeho mu 1995.

10.Gukomeza kwamagana akarengane n’urugomo bikorerwa RUBANDIGOKA.

Umwanzuro

Tuributsa Abanyarwanda ko umwanya w’umukuru w’igihugu Bwana Paul Kagame yicayemo YAWIBYE abinyujije mu matora afifitse bityo rubanda ikaba ifite uburenganzira n’inshingano zo kutemera kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyabo.

Harakabaho ubutegetsi bwa rubanda, bushyizweho na rubanda kandi bukorera rubanda.

Bikorewe i Paris taliki ya 15/9/2018.

Chaste GAHUNDE,

Ministre w’itangazamakuru no guhugura rubanda,

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.


Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page