top of page

Ibirango by'Ishyaka Ishema ry'u Rwanda bisobanura iki ?

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rifite ibimenyetso biriranga ari byo Ibenda n’Ikimangu.

 

I. IBENDERA

 Aya mabara asobanura iki ?

 

1. Orange: risobanura ibyiyumviro bivangavanze Abanyarwanda bamazemo imyaka isaga 22: ubwoba, agahinda n’umujinya. Ibyo kandi byaturutse ku butegetsi bubi buriho bukoresha cyane ubwicanyi, iterabwoba, ikinyoma, kwikubira ibyiza by’igihugu no gusahura ibya rubanda.

 

ISHYAKA ISHEMA rirashaka gufasha Abanyarwanda kudaheranwa n’AGAHINDA, UMUJINYA n’UBWOBA. Rizabafasha gusubiza umutima mu gitereko no kugarura ICYIZERE ko Abanyapolitiki bazima bashobora kuyobora rubanda mu nzira yo kwiyubakira ubundi buzima bwiza , ko u Rwanda rushobora kongera kuyoborwa b’Abategetsi bakunda abaturage kandi rubanda nayo yibonamo 100%. Bityo igihugu kikiyubakira iterambere risangiwe na bose.

 

2. Umweru: Usobanura URUMURI n’UBWERAMUTIMA.

 Mu gihe tugezemo u Rwanda ntirushobora gukomeza kuyoborwa n’Abajenerali batazi gusoma no kwandika, ahubwo rugomba kuyoborwa n’abantu BAJIJUTSE kandi  barangwa n’indangagaciro zubaka(Valeurs positives).

 

Igihugu cyacu kigomba rwose kuyoborwa n’abagabo n’abagore badafite ibiganza bijejeta amaraso. Abasilikari babaye ibyamamare kubera ubwicanyi kimwe n’abasivili bose bijanditse mu kwica Abanyarwanda bashobora gukora indi mirimo ariko bakabwizwa ukuri ko imirimo ya politiki atari iyabo. Bizwi ko hari ubwo amategeko y’ibihugu yambura uburenganzira bumwe na bumwe, nko gutora no gutorerwa imirimo y’ubuyobozi,  umuntu  wahamwe n’ ibyaha  bikomeye cyane ( crimes) . Abanyarwanda bakwiye gushira ubwoba bagatera utwatsi  abashaka kuba abategetsi ariko bazwiho  ingeso yo kwica abaturage. Agaciro k’umushumba wica intama ni akahe ?

 

Nanone kandi Repubulika ya kane twifuza igomba guha u Rwanda amahirwe yo kuyoborwa n’abantu BATASAHUYE ibya rubanda.  INZARA yo gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu cyangwa bikarundwa mu biganza by’Agatsiko gashingiye ku bwoko cyangwa ku karere, niyo yaroshye iki gihugu mu ntambara n’umwiryane by’urudaca. Igihe kirageze ngo ibintu bihinduke.

 

3. Ubururu : ni ibara ryerekana icyerekezo cyiza. U Rwanda rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve! Ishyaka Ishema ryambariye kuzahura igihugu cyacu kikava mu icuraburindi rikagishyira mu nzira nziza .

 

II.    IKIMANGU/STAMP

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

A.INTEGO-RUMURI

 

Ikimangu cy’ ISHEMA, aho gitewe hose, kigomba kuhasiga INTEGO-RUMURI (Devises phares): UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.

Izi ntego zije gusubiza IBIBAZO bikomeye bibangamiye abenegihugu muri iki gihe.

 

1. Kuki politiki y’ISHEMA igomba gushingira ku UKURI ?

 

Ni uko Politiki zishingiye ku kinyoma, kwirengagiza no kugoreka amateka y’u Rwanda ari zo zakomeje kuryanisha Abanyarwanda. Ukuri kw’Amateka yacu nikujye ahagaragara : abahemutse bacyahwe, abakoze neza bashimwe. Abakuru b’Urwanda bo hambere kimwe n’Abalideri bose bagiriye iki gihugu akamaro nibavugwe neza, baririmbwe, bahabwe icyubahiro kibakwiye, babere urugero urubyiruko. Abicanyi n’abamennye amaraso y’Inzirakarengane nibagawe, bemere ubugwari bwobo , babusabire imbabazi, bace ukubiri no gushaka kwihesha agaciro mu byakagombye kubatera isoni.

 

2. Kuki Ishyaka ISHEMA risaba Abanyagihugu kugira UBUTWARI

Ni uko ITERABWOBA ryahinduye abenegihugu nk’indorerezi, igihugu kigasenyuka bituramiye, badatinyuka kuzamura ijwi ngo bamagane AKARENGANE bagirirwa. Nyamara Abenegihugu bifitemo ingufu zitambutse kure iz’ibifaru by’abanyagitugu. Baramutse babishatse, bagatsinda ubwoba, bakaba intwari, bavudukana umunyagitugu wese washaka kubasubiza mu buja , nko mu kanya ko guhumbya ijisho. People always defeated powerful armies’ .Kwibohoza ku ngoyi ya’Agatsiko ke birasaba ubutwari.

 

3. Kuki ishyaka ISHEMA rishyize imbere UGUSARANGANYA?

 

KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu (ubutegetsi, umutungo, serivise za Leta…) niyo ndwara nyakuri yokamye abategetsi u Rwanda rufite !

Dore nko muri iki gihe (2012) igice kinini cy’umutungo w’igihugu kiri mu maboko y’Agatsiko gato kituriye i Kigali. Abo biberaho mu murengwe, mu gihe Abenegihugu bicwa n’inzara ihoraho.

 

Ishyaka ISHEMA rifite ingamba zikomeye zo gukora ibishoboka byose kugira ngo umutungo w’igihugu uzasaranganywe neza kandi ugere kuri buri munyarwanda, binyuze mu mishinga inyuranye. Ubwo butabera buteye butyo (Justice sociale) niyo NTEGO nyamukuru y’ISHEMA, kuyimashaho bikazatuma Abenegihugu bose barushaho kugira Ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.

B. IGITABO n’IKARAMU

 

Bisobanura ko guhera ku munsi ishyaka ISHEMA ryahawe ubutegetsi na rubanda, politiki ya humirizankuyobore  izaba icyuye  igihe mu Rwanda. Abanyarwanda bazatozwa kwiga no kujijuka.  Bazahabwa ijambo bajye bagaragaza icyo batekereza ku bibazo by’igihugu no ku bisubizo binogeye rubanda, batikanga kugirirwa nabi n’ubutegetsi . Nta mwenegihugu uzongera kuzira ibitekerezo bye, cyangwa ngo yitwe Inyangarwanda , Ikigarasha, Isazi,Umwanda…Abanyarwanda bazigishwa GUKUNDANA kuko bose ari Benekanyarwanda, ibibahuza bikaba biruta kure ibibatandukanya : basangiye igihugu, umuco, ururimi….bagomba no gusaranganya ibyiza byose by’igihugu.

 

C. AGASEKE GAKOZE MURI ZAHABU

 

Gasobanura ko Ishyaka ISHEMA rihishiye Abanyarwanda ibanga rikomeye. Iryo banga ni uko Ishyaka ISHEMA rizabungabunga INYUNGU RUSANGE (L'Intérêt général ) , mu buziranenge buzira kidobya. Gusahura ibya rubanda bizagirwa icyaha gikomeye cyane kandi icyo cyaha kizahanishwa igihano ntangarugero. Gucunga ibya rubanda neza bizagirwa ishingiro rya Repubulika(Res-publica) ya Kane.

 

Bitangajwe na Serivise y’Icengezamatwara  y’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda.

 

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon

ABATARIPFANA MURI KONGERE Y'ISHYAKA ISHEMA I PARIS KUWA 07-09/02/2013.

PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page