top of page

Birabaje ngo ‘U Rwanda ntabwo rukeneye uruhuza na Uganda’


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Ushinzwe Umuryango Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko icyo u Rwanda rukeneye atari umuhuza na Uganda, ahubwo ari uko icyo gihugu gikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba Uganda icumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC bagakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda no kuba hari abacuruzi b’abanyarwanda bahohoterwa n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.

Nduhungirehe yavuze ko nta muhuza ukenewe hagati y’ibihugu byombi ubwo yatangaga igitekerezo ku kiganiro Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yagiranye n’ikinyamakuru The Chronicles, aho yabajijwe niba u Bwongereza bwakwemera kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Amb. Lomas yagize ati “Twishimiye kuba twatanga ubufasha buramutse bukenewe, ariko dutekereza ko igisubizo kiri hano mu karere.”

Nduhungirehe yifashishije Twitter yavuze ko “u Rwanda rudakeneye umuhuza na Uganda ndetse kumva ko byakorwa bikwiye guhagarara.”

Yakomeje ati “Niba Guverinoma y’u Bwongereza ishaka kugira uko ifasha, yagashyize igitutu kuri Kampala ikarekura amagana y’abanyarwanda bafungiwe muri kasho zitazwi za CMI mu gihe kirenga imyaka ibiri ndetse igahagarika gutera inkunga FDLR na RNC.”

Muri uku kwezi nibwo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, atashye ahitira i Kampala aganira na Perezida Yoweri Museveni mu biro bye i Entebbe.

Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ko Kenyatta na Kagame baganiriye ku umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere imbere ubucuruzi, anabwirwa (Kenyatta) uko ibintu bihagaze hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “Ariko ibyo kuba umuhuza ntibiri kuri gahunda ubu. Yarakomeje ajya muri Uganda kumva uko ibi bintu bihagaze mu karere ariko ibyo kuba umuhuza ntabwo byari kuri gahunda.”

Kuri uyu wa Mbere mu nama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum, Perezida Kagame yavuze ko ubuhahirane muri Afurika budashoboka hatabayeho ubushake bwa politiki, ari nayo iri inyuma y’ukwangirika k’umubano w’u Rwanda na Uganda.

Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka zikomeye, ati “Ikibazo ni uko twese tudakora ku nyanja ariko twe kubera iyo nzira twahuye n’ibibazo kabiri. Twabujijwe gukora ku nyanja inshuro ebyiri kuko Uganda nayo itubuza kugera ku nyanja.”

Yavuze ko hari kontineri z’amabuye y’agaciro zavaga mu Rwanda zijya Mombasa zahejejwe muri Uganda amezi atanu.

Ati “Twabajije abashinzwe imisoro hano batubwira ko nta kibazo zari zifite, babaza bagenzi babo muri Uganda ntacyo bababwiye. Wabaza impamvu bazigumanye bakavuga ngo ubutumwa bwaturutse ahandi hantu, ngo ntizishobora kuhava.”

“Hari abantu bo muri Kenya bari bavanye amata mu Rwanda nabo kontineri zabo zifatirwa muri Uganda kugeza ibihumbi bya litilo z’amata bipfuye.”

Uganda ishinja u Rwanda ko muri iyi minsi rwafunze imipaka, mu gihe rugaragaza ko mu mipaka itatu iruhuza na Uganda, umwe wa Gatuna ariwo wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kuwubaka biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi.

https://www.igihe.com

No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page