top of page

Bugarama: Imirwano yahitanye abasirikare barenga 30 batewe n'abantu bataramenyekana.



Amakuru dukesha abantu batuye mu mujyi wa Bugarama, mukare ka Rusizi mucyahoze ari Intara ya Cyangugu, aravugako mwijoro ryakeye kuwa 10/062018 mu masaaha ya 20h na 21h30 uwo mujyi wibasiwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Umuntu waduhaye amakuru avugako itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bakozanijeho n’ingabo z’inkotanyi, kuburyo kuriwe atabura kuyita imirwano ikaze kubera urusaku rw’imbunda zungikanyaga n’abantu bahaguye kuruhande rw’inkotanyi. Yagize ati: “imirwano ikaze yabereye kuri Rond point inkotanyi zipfusha abantu barenga 30 naho abo bateye bose baburirwa irengero kuko ntawafashwe cyangwa ngo yicwe”. Uretse aba kandi abasirikare bapfuye biravugwa ko abandi bahakomerekeye ari benshi bakaba bahise bapakirwa imodoka nk’abajyanwe kuvurwa.

Ayamakuru kandi yahise atangazwa na TV1 aho nayo yemeza ko mubateye ntawahasize ubuzima cyangwa ngo abashe gufatwa n’ingabo z’inkotanyi. Gusa TV1 yo ivuga ko hunvikanye amasasu 4 gusa agahitana abantu babiri gusa kandi ko nta nuwakomeretse.

Naho ikinyamakuru igihe cyanditse ko amasasu yarashwe ari atandatu gusa hakagwa abasivile babiri gusa hagakomereka umwe. Kiravuga ko ntamusirikare wahaguye cyangwa ngo akomereke.

Biravugwa ko ubuyobozi bwagerageje kumenya aho abateye baturutse n’aho barengeye ariko kugeza nanubu bakaba batarahamenya. Ubwo abashinzwe umutekano bagiranaga inama n’abaturage baho igitero cyabereye, ntawabashije kumenya aho baturutse cyangwa barengeye. Hakaba hahise hatumizwa inama y'umutekano hagati y'abaturage n'abashinzwe umutekano.

Ayamakuru turakomeza kuyakurikiranira bugufi nihagira igishya turakibagezaho munkuru zacu zikurikira.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page