top of page

PENTEKOSTI 2018 : NZABOHEREREZA ROHO W’UKURI UBAMARA UBWOBA !


DUSANGIRIJAMBO


PENTEKOSTI 2018 : NZABOHEREREZA ROHO W’UKURI UBAMARA UBWOBA !

Uyu munsi AbaKristu barahimbaza « Umunsi mukuru ukomeye cyane » (solennité) wa Pentekosti. Kubera nyine ko ari umunsi wahawe icyubahiro cyo gushyirwa mu rwego rw’« Umunsi mukuru ukomeye cyane », ni ukuvuga ko hari amabanga y’INGIRAKAMARO CYANE yerekeye imibereho yacu utwigisha.

Amasomo ya Liturjiya adufasha kwizihiza uyu munsi turayasanga aha hakurikira :

Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 2,1-11

Isomo rya 2 : Galati 5, 16-25

Ivanjiri : Yohani 15,26-27 ;16,12-15

I.TUZIRIKANE UBUTUMWA BW’AMASOMO YA LITURUJIYA

A. Mu Ivanjiri yanditswe na Yohani , Yezu arasezeranya abigishwa be ko namara kubavamo agasubira mu ijuru azaboherereza Roho w’ukuri uzabongeramo imbaraga (Paraclet : legal assistant, intercessor ; consolateur, Umuhoza, Umufasha) : Niwe uzabamenyesha ukuri kose.

B. Mu Ibaruwa yandikiye Abanyagalati, Pahulo mutagatifu arasobanuririra abemeye kwakira Kristu wazutse mu buzima bwabo ubwoko rw’URUGAMBA rubategereje : Guhangana na kamere ya « kimuntugusa », ifite icyo ipfana na « kamere ya kinyamaswa » igengwa n’ingufu zishingiye kukwikunda birenze igipimo. Izo ngufu nizo Pahulo yita « ibikorwa by’umubiri » aribyo : « ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi,gusenga ibigirwamana,kuroga, kwangana, gukurura intonganya,ishyari, uburakari, kwikuza,amazimwe,amakimbirane,inzika,ubusinzi, ubusambo,n’ibindi nk’ibyo »(Galati 5,19-21).

Abazatsinda uru rugamba ni abazemera « kugengwa ra Roho ». Ibanga duhishuriwe ni uko AbaKristu babigeraho iyo bashoboye gutera intambwe ebyiri zikurikirana.

(1) Iyambere : kwihatira kubahiriza amategeko.

(2)Iyakabiri : kwemera kugengwa n’urukundo

Gusa ntawe utera intambwe ya kabiri ku mbaraga ze bwite, za kimuntugusa. Aha niho « Umufasha », Roho-Muhoza, wawundi Yezu wazutse yasezeranyije abe aza akagira akamaro.

C. Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ryo riza ridusobanurira ibyerekeye Pentekosti ya mbere yo mu Isezerano rishya, rikatumenyesha uko Roho-Muhoza yamanukiye ku ntumwa bwa mbere n’inkurikizi nziza z’ibikorwa bye.

Umunsi mukuru wa Pentekosti wari usanzwe uriho, uhimbazwa n’Abayahudi, mbere ya Yezu. Ni umwe mu minsi itatu ikomeye cyane yazanaga rubanda nyamwinshi ruturutse imihanda yose, bagakora urugendo rutagatifu(Pèlerinage), bagateranira i Yeruzalemu.

Ibimenyetso byagaragaye kuri Pentekosti ya nyuma y’urupfu rwa Yezu byibutsa ibintu bitatu :

(1) Ibyabereye ku musozi wa Sinayi, ubwo Musa yabonekerwaga n’Imana inkuba zikubita, agahabwa Isezerano ryanditse ku mabuye abiri, ariyo mayegeko 10.

(2) Bifitanye isano n’ijambo ry’Umuhanuzi Yoweli : «Nyuma y’ibyo nzasendereza umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose »(Yoweli3,1) ndetse n’ibyavuzwe n’Umuhanuzi Ezekiyeli : « Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye ».(Ezekiyeli 36,26-27)

(3) Bifite uko byibutsa ibyabereye ku musozi wa Babeli (Symbole de l’orgueil de l’homme) (Intangiriro 11,1-9). Ngo abantu bavuga ururimi rumwe nuko barabwirana bati : « Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire kugira ngo tutazatatana ku isi hose ». Ni uko Uhoraho aramanuka asobanya indimi zabo, abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa munara babiryaniramo !

Igisobanuro

Pentekosti ya kera yahimbazaga isezerano Imana yagiranye na Musa ku musozi wa Sinayi : Nibwo hatanzwe amategeko 10 umuryango wagombaga gukurikiza kugira ngo winjire mu nzira y’Iyobokamana (Intambwe ya mbere).

Pentekosti yo mu Isezerano rishya, yabaye nyuma y’urupfu n’ukuzuka bya Yezu, yo yaje gufasha abantu gutera intambwe irenzeho mu iyobokamana(Intambwe ya kabiri). Guhera icyo gihe AbaKristu ntibakiri ku rwego rwo kugengwa n’amategeko bahatirwa gukurikiza. Bahawe imbaraga nshya n’« Umufasha » ugomba kubafasha gutangira inzira yo kuba abatagatifu by’ukuri , ni ukuvuga « kugengwa n’itegeko ryo gukunda» abantu bose, kuko bose uko bangana bacunguwe n’amaraso y’umwana w’Imana. Uwacunguwe yubaha buri wese, akamufata nk’umwana w’Imana, umuvandimwe, niyo mpamvu kumukunda tutakagombye kubihatirwa !

Muri make abemeye Kristu ntibakora ibintu uko babyiyumvamo gusa, bagomba nibura kwemera kugarurwa n’amategeko, bakayakurikiza. Ariko ikiba kigamijwe ni ugutera intambwe yo gukunda abantu bose . Abo bacunguwe ntibigoye kuko barangwa n’imbuto za Roho : « ibyishimo, amahoro,kwihangana,ubugwaneza,ubuntu,ubudahemuka,imico myiza,kumenya kwifata »(Galati 5,22-23)

II. INYURABWENGE RY’UMUNSI WA PENTEKOSTI : Igitangaza cy’ indimi !

Pentekosi nshya yibutsa ibyabereye i Babeli ubwo abantu bimitse « ukwikuza n’ukwishongora » bifuzaga kwireshyeshya n’Imana : kubaka umunara ugera mu ijuru.

Abo bantu barishukaga bakibwira ko bifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira ubumwe(kuvuga rumwe) bushingiye ku kubona ibintu kimwe no gushyira imbaraga zabo zose mu mushinga umwe rukumbi ushingiye ku bwibone gusa.

Niba Imana yarafashe icyemezo cyo kubyivangamo ikamanuka mu ijuru igasobanya indimi zabo, bagatangira kuvuga indimi nyinshi zinyuranye nk’izikoreshwa mu isi muri iki gihe, ni uko umushinga wabo umwe rukumbi wagombaga kubazanira amakuba : « le danger de la pensée unique », « le drame du projet unique » : l’impossible unité dans l’uniformité !

Pentekosti nshya yaje gukosora no kuzuza Babeli :

Abantu bahuriye i Yeruzalemu baje bavuga indimi zinyuranye zikoreshwa mu bihugu byabo. Igitangaza cya Pentekosti cyerekana imbaraga za Roho-Muhoza ni uko Intumwa zivuga ururimi rwazo, abantu bose bakumva ubwo butumwa mu ndimi zabo bwite. Mu by’ukuri intumwa ntabwo zavugaga izindi ndimi ! Bavugaga Icyarameya cyabo. Gusa kubera ko bavugaga amagambo yuje agakiza babwirijwe na Roho Mutagatifu, « buri wese yabyumvaga mu rurimi rwe bwite » (Ibyakozwe n’Intumwa : 2,6).

Ubwo butumwa bwiza buhuza abantu basanzwe batavuga rumwe . Abiyemeje kwakira no kubaha ubudasa bwabo (ubudasa mu bitekerezo, ku nkomoko, ku bwobo, ku mutungo….) kandi bakemera kubana mu mahoro nibo bagera ku « ubumwe n’ubwiyunge nyakuri» kandi burambye . « L’unité dans la diversité », ni wo mugambi w’Imana ku bantu bose batuye iyi si.

I BABELI abantu bamenye ko batandukanye(diversité), kuri Pentekosti bavumbura ko ubumwe nyabwo bwubakiye ku budasa(Unité dans la diversité).

III. NI IKI UBU BUTUMWA BWAFASHAHO ABANYARWANDA BO MURI IKI GIHE ?

Uko u Rwanda rubayeho muri iki gihe cya « HUMIRIZANKUYOBORE » irenze igipimo, biragaragarira buri wese ko rwahindutse wa murwa wa BABELI. Dufite ubutegetsi bwubakiye kuri « principe » yo « kwiyemera no kwishongora » gusa ! Ni ubutegetsi bushaka gukuraho ubudasa bw’Abanyarwanda, ku ngufu. Burasiba amoko mu mpapuro hagasigara ubwoko bumwe gusa bwanditswe no mu mategeko :« Jenoside yakorewe Abatutsi » ! Nta Bahutu bakiriho (=hariho Abajenosideri), nta Batwa bakivugwa(=havugwa Abasigajwinyumanamateka) !

*Umushinga ni umwe gusa, ni ugutora IKIMANUKA Paul Kagame, ngo ni we wenyine wavukiye gutegeka u Rwanda !

*Igitekerezo ni kimwe gusa : ibyifuzo (caprices) bya Paul Kagame, ngo ni byo kuri konyine, ngo niryo tegeko, ubibona ukundi ngo ni IGIPINGA, ngo ni umwanzi w’igihugu ugomba gufungwa, agatorongezwa cyangwa akicwa.

*Ibyiswe Ingengabitekerezo ya jenoside byometswe ku mutwe w’abo mu bwoko bw’Abahutu ni inzira ntindi yo kubangamira bikomeye n’abatari bakavutse mu 1994 ngo hato batazigera bubura umutwe bagaharanira uburenganzira bwabo.

*Naho ingengabitekerezo y’Ubumwe n’ubwiyunge iririmbwa n’Abamotsi b’Ingoma ya Babeli nshya yubakiye kuri izi nkingi :

(1) Ubwinshi bw’Abahutu bo mu Rwanda n’i Burundi ni ikibazo gikomeye : bose uko bangana bagomba kwitwa Abajenosideri , bagafungwa, bakamburwa ibyabo, hakicwa benshi bashoboka. Abasagutse bagahorana ipfunwe ntibagire ijambo mu gihugu.

(2) Abahutu bashatse gutangiza umushinga mu Rwanda bagomba kugira Umututsi w’indobanure ubayobora, akabategeka,akabarya imitsi, naho ubundi nta byangombwa bya leta bahabwa.

(3) Umututsi wihangishaho ibyo kuvuga ukuri no kurwanya akarengane , nta mwanya afite mu Rwanda, ngo agomba guteshwa agaciro, akamburwa ibye, agafungwa,akaburirwa irengero.

(4) Mu nzego zose z’ubuzima n’ubuyobozi bw’igihugu, indangagaciro zasimbujwe ibikorwa by’umubiri : « ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo ».

Imbere y’akaga nk’aka igihugu cyacu kirimo, AbaKristu b’Abanyarwanda ntibakwiye gukomeza kwituramira ngo bibwire ko basenga mu kuri ! Bakwiye rwose kurwana inkundura kugira ngo « Roho w’Ukuri » afate ubuyobozi bw’imitima.

Akarengane gakabije kari mu Rwanda nikatavugwa ngo kamaganwe, nta mutuzo, nta mutekano,nta mahoro arambye abanyarwanda bateze kuzageraho.

Ntabwo umugabane urenga 85% by’abenegihugu bashobora kubaho basuzugurwa, batagira ijambo, bacurwa bufuni na buhoro …ngo hanyuma abantu baze batubeshye ngo bari mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ntabwo Kagame azaduhindura Inkomamashyi n’Abagererwa mu gihugu cyacu ngo dukomeze tugume mu mujishi, ngo turakorera « Leta y’Ubumwe » ! Ubumwe bwahe bwo kajya !

Kuba benshi mu bavuga ko bayobotse Kristu bakomeje kwituramira imbere y’akarengane nka kariya ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko iyobokamana ryacu rikigerwa ku mashyi ! Imana ntiyemera ubucakara bw’abana bayo. Roho Mutagatifu intumwa zahawe kuri Pentekosti si Roho w’ubwoba ni Roho utanga imbaraga zo guhagarara ku maguru yombi tukaba « Abahamya »(martyrs) b’ukuri, byaba ngombwa tukemera ko n’amaraso yacu yamenwa!

« Le danger de la pensée unique au service d’une dictature ethnique féroce » nicyo cyago gikomeye kuruta ibindi cyugarije u Rwanda muri iki gihe. Umuhanzi yabiririmbye neza agira ati « iminzi y’inzangano mu bantu ni ukutagira ubwigenge », mu bitekerezo no mu bikorwa !

Nifurije umunsi mwiza wa Pentekosti abarambiwe politiki ya humurizankuyobore ya Kagame n’Inkotanyi ze.

Nifurije Roho w’imbaraga abifuza kugira uruhare mu mpinduka nziza u Rwanda rukeneye.

Ndifuriza PENTEKOSTI nshya Abanyarwanda bakeneye Roho ubamara ubwoba, akabaha kuba ABAHAMYA.

Iyi Pentekosti nyituye abashaka ko indangagaciro nzima arizo zagenga u Rwanda rw’ejo.

Uwanyu Padiri Thomas NAHIMANA.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page