top of page

ITORWA ry’Intumwa MATIYASI : hatora abantu, Imana igatanga umugisha!


DUSANGIRIJAMBO


« Imana yaturemye itatubajije ariko ntishobora kuducungura tutayifashije »

Dusubukuye ikiganiro cya « DUSANGIRIJAMBO » ry’Imana . Hari abakunzi benshi b’Ikinyamakuru UMUHANUZI bakomeje kudushishikariza kugarura iki kiganiro kuko ngo gifasha abatari bake guhuza ugushaka kw’Imana n’imibereho yabo ya buri munsi. Kuko nanjye nzi neza ko iyo tutamurikiwe na Nyagasani turushaho kurindagira mu mwijima, narabyemeye, Dusangirijambo ya buri cyumweru irajya itugeraho.

Tugeze ku Cyumweru cya 7 cya Pasika (13/5/2018)

Liturjiya irakomeza kuduhumura amaso kugira ngo tumenye neza uko imberaga za Roho w’Imana zishobora gukorera muri buri wese muri twe kugira ngo agire uruhare mu gukiza isi.

Amasomo ya Liturujiya tuzirikana kuri iki cyumweru ni :

(1) Isomo rya mbere : ntumwa 1,15-17.20-26

(2) Isomo rya kabiri : 1 Yohani 4,11-16

(3) Ivanjiri : Yohani 17,11-19

I. TUZIRIKANE

1.Mu Ivanjiri, Yezu arasengera intumwa ze azisabira kumva neza ikibuga zizakiniramo : ko ziri mu isi kandi ariho zigomba gukorera ubutumwa bwazo bwo gukiza abantu :

*Ubu njye sinkiri mu nsi ariko bo bayirimo….

*Singusabye kubakura ku isi ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi….

*Nk’uko wantumye mu nsi nanjye niko nabatumye ku isi ….

Inyurabwenge rya mbere twungutse ni iringiri: Uwemera Imana nyabyo ntashobora kwihangishaho ibyo kubaho nk’utari mu isi, ngo yirengagize ibibazo biyirimo ……ahubwo agomba kwemera kuba mu isi, akamenya uko ikora, akishakira inzira y’uko agomba kuyisohozamo ubutumwa bwe. Akwiye kwemera guhangana n’ibibazo akishakamo ibisubizo.

2.Mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani, ubutumwa duhabwa ni uko kuyoboka Imana itagaragara nta handi twabyerekenira uretse mu gukunda no kwitangira abantu tubona. Isi si imisozi n’ibibaya, ibimera n’inyamaswa ziteye amatsiko gusa . Isi ni abantu bayituye.

3.Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa ryo riraza riratwereka urugero rw’ uko ubutumwa bwo mu masomo abiri banza bushyirwa mu bikorwa !

Koko rero riratwereka ukuntu Kiliziya (isi y’abemera) igitangira yagombye gufata inzira yo KWISUGANYA(s’organiser) nyuma y’urupfu, izuka n’ugusubira mu ijuru bya Nyagasani Yezu.

Intumwa Petero yabimburiye abandi (UMULIDERI) kumva neza ko ubutumwa Yezu atagishoboye kuzuza bwo gukiza isi ikava ku ngoyi ya sekibi bugomba gukomezwa n’abantu, ab’ibanze bakaba abagabo cumi na babiri batoranyijwe nk’Intumwa. Aributsa ko hagati aho umwe muri bo witwaga Yuda Isakariyoti yaje KWIHITIRAMO kuba umugambanyi bityo apfa yimanitse, umurimo mwiza yari yaratorewe arawusiga.

Inyurabwenge No 2 dukura ahangaha ni iri : gutorwa na Yezu wari umaze ijoro ryose asengera icyo gikorwa, ntibibuza umuntu gukomeza kwigenga, kuburyo yahitamo no kwanga umurimo Imana yamutoreye ndetse akaba yanahitamo gukoresha mu buryo busenya, impano yari waraherewe kubaka umuryango.

Petero arahamya ko hakenewe KUZIBA ICYUHO cyasizwe na Yuda, mu rwego rwo gukomeza neza ubutumwa Yezu yahaye abamwemera.

Nk’umuyobozi w’itorero, Petero ntatinya GUHANGA INZIRA ibintu bigomba gukorwamo, ashingiye ku nkingi eshatu ( « 3 munera ») zizakomeza kugenga ububasha bwa Kiliziya n’ubw’abayobozi bayo:

(1)Ubushobozi bwo gufata icyemezo(Kuyobora),

(2) Inshingano yo gutanga umurongo(Kwigisha),

(3)Kudahemuka no kudatatira icyifuzo cya Nyagasani(Gutagatifuza)

Petero aremeza ko hakenewe undi muntu ugomba gusimbura Yuda, aragena ko uwo muntu akwiye GUTORWA n’itorero hanyuma akerekana n’igikwiye gushingirwaho mu gutoranya abakandida.

Inyurabwenge NO 3 twungutse uyu munsi ni uko mu gutorerwa kuba Intumwa, igikwiye gushingirwaho si imico myiza isanzwe ya kimuntu(ubwenge, ubuhanga, ikinyabupfura,ubukungu…..). Icy’ingenzi ni UBUDAHEMUKA, UKUDATEZUKA …mu guhamya izuka rya Kristu.

Dore uko Petero abivuga :

« None rero hari abagabo twagendanye igihe cyose Nyagasani Yezu yari kumwe natwe, uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu » (Intumwa 1,21-22).

Batoranyije akandida babiri, Yozefu witwa Barisaba wari waranahimbwe « Ntungane »na Matiyasi . Bamaze gusenga, basaba nyagasani ngo yitoranyirize uwo ashaka. Bakoze ubufindo, bwerekana Matiyasi maze guhera uwo munsi atangira kubarwa hamwe n’intumwa cumi n’imwe. Gukora ubufindo byagaragazaga ubushake bwo gushyira icyemezo cya nyuma mu maboko y’Imana. Matiyasi ntiyongera kuvugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, bigaragaza koko ko yari umuntu usanzwe, utari igitangaza !

Inyurabwenge NO 4 twungutse ni iri : Uruhare rw’umuryango(La communauté) rurakomeye, nirwo Imana iheraho ikemeza, ikuzuza, igatanga umugisha.

II. Aya masomo yafasha iki Abanyarwanda bo muri iki gihe ?

«Umufaransa yarivugiye ati « Aide-toi le ciel t’aidera » . Ibibazo bikomeye Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri iki gihe nta kundi bashobora kubyikuramo hatabonetse ABANTU. Abantu bicara, bagatekereza, BAKISUGANYA, bakitoramo ab’INDAHEMUKA muri bo, bagashyigikirwa, bagahabwa ubuyobozi n’ububasha bwo gufata ibyemezo bitanga umurongo.

Papa Francis yagerageje kubitwumvisha muri aya magambo : « Kwemera kwitangira umurimo wa politiki ni ryo shusho risumba ayandi ry’urukundo rwa gikirisitu ».

Gushyigikira abanyapolitiki bacu dukunda kandi twemeraho ko baharanira icyiza, bijyanye n’ugushaka kw’Imana. Kwitorera abayobozi mu nzira inyuze mu mucyo kandi igamije icyiza, byo bikaba inshingano ntagatifu cyane. Koko rero ububasha bwo GUTORA butuma abenegihugu bakoresha ubwigenge bwabo mu gushyiraho ubutegetsi bwubaka igihugu cyabo. Umuntu wambura abandi uburenganzira bwo GUTORA aba ari umukozi wa Sekibi. Niyo mpamvu abenegihugu bafite inshingano yo kutarebera UMUNYAGITUGU ubambura ubwigenge bwabo, akabahindura indorerezi, inkomamashyi n’abagererwa mu gihugu cyabo. Bene uwo munyagitugu ntakomoka ku Mana, ntabwo aba ari gukora umurimo w’Imana, kumurwanya biba ari intambara ntagatifu cyane.

Nanone ariko nka Yuda, Abanyarwanda bo muri iki gihe bafite ubwigenge busesuye bwo guhitamo gukomeza kubaho batariho, ari abacakara ,bahunyagizwa, bakubitwa buri munsi nk’amatungo, bakicwa rubi nk’inyamaswa …cyangwa se kubaho bigenga, bafite ubutegetsi bwubaha rubanda kandi bukorera kunga abenegihugu bityo bagafatanya kwiyubakira u Rwanda rujya mbere.

Njye nahisemo uruhande rwo guharanira ubwigenge. Aho wowe ntiwaba warahisemo inzira iteza imbere Ingoma y’ubucakara ?

Nifurije icyumweru cy’ibyishimo abafite izina ryiza rya Matiyasi (nka Data)

Ndasabira imbaraga za roho Abanyarwanda bose baremerewe n’ingoma irwanya ubwigenge bw’abana b’Imana bifuza cyane kwibohoza.

Icyumweru cy’amizero ku bafunze barengana.

Icyumweru cy’urumuri ku benegihugu bakomeje kwifuza ubutegetsi bitoreye.

« Imana yaturemye itatubajije ariko ntishobora kuducungura tutayifashije ».

Ni aho ku cyumweru gitaha,

Uwanyu, Padiri Thomas NAHIMANA.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page