IMPINDUKA MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
- Venant NKURUNZIZA
- May 9, 2018
- 2 min read

IMPINDUKA MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
Itangazo rigenewe Itangazamakuru
ITANGAZO NO GREX/2018/05/001 : GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YIVUGURUYE
I. Mu rwego rwo kubahiriza « CHARTE ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » (Guverinoma ya Rubanda) yashyizweho umukono taliki ya 20/03/2018,
II.Muri gahunda yo gushyiraho inzego ziteganywa n’iyo CHARTE no kuzirahiza kugira ngo zishobore gutangira imirimo yazo,
III. Ashingiye ku bubasha ahabwa na Charte ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyane cyane mu ngingo zayo: 14; 15; 16; 37;
IV. Nyuma yo kugisha inama abagize « Inama Yaguye ya Guverinoma » yateranye ku wagatandatu taliki ya 5 Gicurasi 2018;
Perezida wa Repubulika, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho :
A. Ministre w’Intebe mushya : Madame Speciosa MUJAWAYEZU

Madame Speciosa Mujawayezu, (La Haye, Pays-Bas)
B. Abandi bagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bahawe inshingano mu buryo bukurikira:
Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
Ministre w’Urubyiruko: Bwana Patrice NIYONZIMA
Ministre w’Itangazamakuru no guhugura rubanda: Bwana Chaste GAHUNDE
Ministre w’Umuryango,Umuco n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA , uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
Ministre w’Igenamigambi, Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA
Ministre w’Ubutabera : Bwana Deogratias MUSHAYIDI, uhagarariwe na Bwana Venant NKURUNZIZA
Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano: Bwana Joseph NAHAYO
Ministre w’imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere ry’Umurenge : Madame Virginie NAKURE
Ministre w’Ubutaka n’imiturire : Bwana Justin SAFARI
Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko : Madame Marie Médiatrice INGABIRE
Umuhuzabikorwa w’INTEKO Y’INARARIBONYE: Madamu Marie Claire MUKAMUGEMA.
Abavugizi b’Inama ya Guverinoma : (1) Madame Marine UWIMANA, (2)Marie Médiatrice INGABIRE, (3)Chaste GAHUNDE.

Bwana Patrice Niyonzima( Bujumbura, Burundi).Ministre w’Urubyiruko
V. Ubu hafunguwe ukwezi ko kwiga imishinga ya buri Ministeri, kunoza Ingamba n’Iteganyabikorwa rusange rya Guverinoma ya Rubanda.

Madame Marie Médiatrice INGABIRE (Paris, France). Umuhuzabikorwa w Inama Nkuru y ‘Urubyiruko

Marie Claire Mukamugema, (Bruxelles, Belgique).Umuhuzabikorwa w’Inteko y’Inararibonye.
« Ibyifuzo bya rubanda niko gushaka kw’Imana »
Bikorewe i Paris, taliki ya 09/05/2018
Marine UWIMANA,
Umuvugizi w’Inama ya Guverinoma

Comments