top of page

KALISA MUBARAKA ni muntu ki : Interahamwe cyangwa Inkotanyi ?



Maze kubona ukuntu uwiyita KALISA MUBARAKA amaze iminsi yisararanga mu bitangazamakuru ngo afite ukuri ashaka kumenyesha Abanyarwanda, nakoze ubushakashatsi ku buzima bw’uyu muntu uvuga ko akunda ukuri ,ubu rero nkaba niyemeje kugeza ku Banyarwanda amakuru nashoboye gukusanya ngo namwe mumenye uwo muntu uwo ariwe bityo bibafashe no gusobanukirwa uwo akorera muri iki gihe. I.AMAVU N’AMAVUKO 1.Uwiyita Kalisa MUBARAKA izina rye ry’ukuri ni BIHOYIKI. Yavutse ahagana mu mwaka w’1968. Nyina umubyara wo mu bwoko bw’Abahutu yakomokaga ku GISENYI. Yamusamye mu buryo bw’ubusambanyi, amubyarana n’umugabo wo mu bwoko bw’Abatutsi wabaga muri Kongo(RDC). Gusa uwo mugabo yihakanye uyu mwana akivuka ndetse ngo yaba yaranamuvumye ! Ngaho ahaturutse izina nyina yamuhaye rya BIHOYIKI. 2.Uko gusamirwa mu busambanyi, akavuka bamuha induru nk’ikinyendaro, akangwa ne se wamubyaye ndetse akabura amahirwe yo kumubona n’umunsi n’umwe, byagize ingaruka zikomeye cyane ku bwonko(mindset) no ku mibereho ya BIHOYIKI alias Kalisa Mubaraka. Abiganye na we mu mashuri abanza bemeza ko akiri muto yagaragaraga nk’umwana uhorana utubazo, utigirira icyezere, uhora ashaka kwigereranya n’abo batareshya, urangwa n’utugeso two kubeshya, kuregana no kwibonekeza ngo akundwe ndetse ntakangwe kwiba utuntu tw’abandi bana we atashoboraga guhabwa n’umubyeyi we. Kubera utwo tubazo twose, kwiga yarabiretse atarangije na primary school, ajya kwibera MAYIBOBO.


3. BIHOYIKI Mubaraka ntiyagize akaga ko kutemerwa na se gusa ahubwo nta n’ubwo yashoboye kurerwa na nyina ! Akiri muto yoherejwe kubana na ba nyirarume babiri : Umukuru ni Adjudant chef (EX-FAR) witwa JUMAYINE na murumuna we witwaga Abdu Felisiyani. Adjudant chef JUMAYINE yari atuye munsi y'umusigiti wa Rwampara ya 2 hazwi ku izina rya KANYONYOMBYA, hafi y'amashuri ya CIESK. Abdou Felisiyani hamwe na BIHOYIKI alias Kalisa Mubaraka babaga mu rugo rwa Adjudant chef. 4.Muri Jenoside , uyu Abdou Felisiyani nyirarume wa BIHOYIKI yishe Abatutsi benshi cyane aho mu Rwampara afatanije n'uwitwa Asumani KAJAGANYA. Hari abemeza ko BIHOYIKI Mubaraka yahatiwe na Nyirarume Abdou Felesiyani kujyana na we mu bitero byo kwica Abatutsi kugirango bitamenyekana ko na we ubwe ari umututsi, bityo ngo si ukubica yiva inyuma ! 5. Inkotanyi zifata Kigali, Adjudant chef yashoboye guhungisha umuryango we harimo na mwishywa we BIHOYIKI alias Kalisa Mubaraka. Agahenge kagarutse, Adjudant Chef yatinye kuba muri Kigali ahitamo kujya kwibera iwabo ku Gisenyi, dore ko we ntabwicanyi yari yarishoyemo. Ariko kubera gutinya ko amahano murumuna we yakoze yamugiraho ingaruka ahitamo kuba yigiriye ku Gisenyi aho avuka. 6.Mu rwego rwo kumenya amakuru y'aho yari atuye n’uko yasubirana umutungo utimukanwa wari wabohojwe, Adjudant chef yahimbye amayeri yo kohereza mwishywa we BIHOYIKI Mubaraka kumurebera uko umwuka uhari umeze. Kugira ngo bimworohere, BIHOYIKI yihinduye UMUTUTSI UTAVANGIYE, atangira kwiyita KALISA , irya BIHOYIKI akajya arihisha. Yagendaga avuga ko ari UMUKADA, ubundi akiyita umusirikari. Yatangiye yihata kugendana n'abasirikari b’Inkotanyi bavuye Uganda bari bazwiho inyota yo gusahura imitungo. Yababereye umuranga akajya abereka imitungo y'abahutu bahunze, ataretse no kugambanira abo yabonaga ko bamumenye, agatinya ko umunsi umwe bazamuvamo bityo rero yakoraga uko ashoboye bagakubitwa agafuni bwangu. 7. Kalisa Mubaraka amaze kwizera ko abasilikari batakimwikanga yaje gufatanya n’izindi nsoresore z’abajura bagaba igitero ku mucuruzi w’umututsi baramwica, bamwambura amafaranga menshi maze Kalisa Mubaraka yihindura UMUVUNJAYI (uvunja amafaranga) kugira ngo ashobore kwerekana ko afite akazi yakuyemo ayo mafaranga. Gusa ayo mafaranga y’amaraso ntiyamuhiriye, Inkotanyi zamutaye muri yombi zimufungira mu Ruhengeri. Muri ubwo buroko we n’abo bari bafunganywe bahaswe igiti ndetse ngo bakajya bagaburirwa ibishyimbo bivanze n’amabyi ! Yatorotse iyo gereza hamana, yimukira muri Afrika y' epfo, maze yihindura impunzi ya politiki, ahagana mu mwaka w’1997. II. MURI AFURIKA Y’EPFO YAKOZE AKAZI KO GUHIGA IMPUNZI NO KUZICISHA 8. Ageze muri Afurika y’Epfo inzara yaramuriye maze agatima kararehareha, yigira inama yo kujya muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, abatera igipindi, abemeza ko yabafasha mu kazi k’ubutasi no guhiga impunzi ubutegetsi bw’Inkotanyi bwashakaga gushimuta no kwivugana. Akazi barakamuhaye, aragakora koko. Kubera guhora atambikije yaje kumenya umugambi wo kwivugana KAYUMBA Nyamwasa. Uwo mugambi akaba yarawumenye bitewe n'uko abahawe iyo misiyo bawucuriraga muri Salon aho Kalisa Mubaraka yakoreraga umurimo wo kogosha kandi batamwishisha. Mu by’ukuri na we ubwe yafatanyije n’abo bicanyi kuko bari incuti ze biriranwaga kandi Kigali ikaba yari yabasezeranyije kubahemba agatubutse. Gusa nyuma y’icyo gikorwa, abonye Kayumba arashwe ariko ntiyapfa, Kalisa Mubaraka yagize ubwoba ko nafatwa ashobora gusubizwa mu Rwanda ahitamo kwigurutsa bagenzi be noneho yihindura umutangabuhamya maze mu Rukiko ashinja abo bafatanyije uwo mugambi mubisha ! 9. Uko yashoboye kuva muri Afurika y’Epfo akimukira muri Australia birimo urujijo. Umuntu yanakwibaza niba atarimuriweyo mu rwego rwo gukomeza akazi ka Ambasade ko gutesha impunzi umutwe. III.BIHOYIKI Mubaraka azwi hose nk’UMUSHURASHUZI KABUHARIWE (Obsédé sexuel) ! 10.Aho BIHOYIKI Kalisa Mubaraka yabaye hose, mu Rwanda, muri Afurika y’Epfo no muri Australia, abamuzi hari ikintu kimwe BOSE bahurizaho : Uyu mugabo azwi nk’umusambanyi warenze ihaniro ! Agenda akebaguzwa areba amajipo y’abagore n’abakobwa b’abandi. Iyo aganiriye n’umuntu w’igitsina gore nta kindi aba avuga uretse amagambo yerekeye ku busambanyi. Yewe ngo amenyereye no gufata ku ngufu ku buryo afite n’amadosiye amuri ku mutwe yo kuba yaratinyutse kwangiza abana b’ibitambambuga. Isaha ni isaha Polisi izamutambikana. Abagabo twaganiriye bemeza ko iyo ubonye BIHOYIKI Kalisa Mubaraka yiherereye aganiriza umugore wawe cyangwa umukobwa wawe wihutira kujya gutesha kuko utinze gato wasanga amazi yarenze inkombe. Ngo akunda igitsina nk’umurwayi, ni nayo mpamvu adashobora kuvuga undi muntu atavuze igitsina. Nibyo bimuba mu bwenge no ku rurimi, niyo degree yonyine agira ! Mu by’ukuri uyu mugabo yari akwiye kwambikwa inzogera yirangira kugira ngo aho ageze abagore n’abakobwa babimenye kare bamuhunge cyangwa se akambikwa icyapa cyanditseho : « PUBLIC DANGER » kugira ngo umubonye wese amwirinde bihagije. Nguwo BIHOYIKI alias KALISA MUBARAKA. Mu gusoza, ndabaza ibi bibazo bikurikira : 9.Niba BIHOYIKI Kalisa Mubaraka ari umunyakuri nk’uko abyiyita : a)Kuki adatanga ubuhamya ku bwicanyi bw’Abatutsi yafatanyije na Nyirarume Abdou Felesiyani kandi ibyo bakoze bizwi neza ? b)Ese ko tubona BIHOYIKI Kalisa Mubaraka ashinja abandi gukorana na DMI ko tutarabona asobanura uko yaretse umurimo w'Ambasade? Aho siwo agikora agashaka kujijisha no kurindagiza Abanyarwanda agamije gusebya Abanyapolitiki barwanya Leta y’Agatsiko ka Kagame, kubandagaza, kubatesha agaciro no kubatesha igihe ? c)Ese ntibyaba byiza kurushaho BIHOYIKI Kalisa Mubaraka anicujije ndetse agasaba imbabazi imiryango y'abantu batagira ingano yagambaniye bagafungwa, bakicwa cyangwa bakaburirwa irengero ? Murakoze, muzamungerezeho ubu butumwa. Julienne Uwase, Pretoria, SA


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page