top of page

CHARTE YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO



Twebwe abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro;

DUSHINGIYE ku itangazo rishyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ryashyizweho umukono n’Abanyarwanda b’ingeri zose bashishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage, baturutse imihanda yose, harimo abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozosiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba Sosiyetie Sivile n’abantu ku giti cyabo bahuriye i Paris ho mu Ubufaransa tariki ya 17 kugeza tariki ya 20 Gashyantare 2017;

TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’u Rwanda y’Ishyaka rukumbi rya FPR-INKOTANYI n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 24 ku butegetsi inaniwe kandi itagiharanira inyungu rusange z’abanyarwanda bose ahubwo ikaba yarimakaje ubutegetsi bw’Agatsiko karangwa no gukoresha igitugu, kwikubira ibyiza byose by’igihugu, kuvangura no guhohotera rubanda rugufi;

TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’INKOTANYI itahwemye gutoteza, gufunga no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe nayo, abandi ikabacira ishyanga ikabangira burundu gusubira mu gihugu cyabo kubera gutinya Demokarasi ;

TUMAZE KUBONA KO iyo Guverinoma ya Paul KAGAME n’INKOTANYI ze ihonyora Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko igamije kwigundiriza k’ubutegetsi ubuziraherezo hakoreshejwe iterabwoba ;

DUSANZE rubanda yararangije gukura icyizere kuri Guverinoma ya Paul Kagame kuko idaharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda ahubwo ikaba ibangamiye bikabije umutekano wabo n’uw’ibyabo ; TWANZUYE ko Guverinoma yubakiye ku iterabwoba ya Paul Kagame itemewe kandi ko idashakwa n’abaturage ; KUBERA IZO MPAMVU ZOSE tugennye ko Guverinoma ngobokagihugu yashyizweho tariki ya 20 Gashyantare 2017, igahabwa izina rya « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO » mu Kinyarwanda, « Rwanda People’s Government in Exile » mu Cyongereza, « Gouvernement du Peuple Rwandais en Exil » mu gifaransa izagengwa na Charte ikurikira :

Umutwe wa I : KAMERE, ICYICARO N’ISHINGANO BYA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Ingingo ya mbere: Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ni Leta ngobokagihugu ihuriweho n’amashyaka anyuranye ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, abakangurambaga ba Sosiyete Sivile n’abenegihugu bashyira mu gaciro bayemera kandi biyemeje kuyigiramo uruhare. Abatarahisemo kuyinjiramo rugikubita bashobora kuyinjiramo nyuma binyuze mu nzira yo kwandikira ibiro bya Perezida wa Repubulika, ubusabe bwabo bugasuzumwa n’Inama Yaguye ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yateranye kubera iyo mpamvu, akaba ariyo ibifataho umwanzuro. Ingingo ya 2 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ifite icyicaro i Paris ho mu Bufaransa ariko gishobora kwimurwa biramutse bibaye ngombwa. Ingingo ya 3 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ifite inshingano n’intego zikurikira :

  1. Kwitegura gusimbura Guverinoma y’AGATSIKO k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE katagishakwa n’abaturage ;

  2. Kuvuganira, gutabariza impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose no guhanga inzira yatuma zitahuka mu Urwatubyaye nta mananiza;

  3. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari imbere mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwebagashize.

  4. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwa- bagashize ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera RUBANDIGOOKA, no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro;

  5. Kwitabaza ibihugu by’inshuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame wihaye manda ya gatatu (3) mu nzira y’uburiganya no mu buryo bunyuranije n’Itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 kugirango yegame ahe rugari abandi banyarwanda bashaka kunga Abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose;

  6. Gushishikariza Abenegihugu kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwebagashize mu nzira ya REVOLISIYO idasesa amaraso.

Umutwe wa II : AMAHAME Y’IBANZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YUBAKIYEHO Ingingo ya 4 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iharanira mbere na mbere inyungu rusange z’abanyarwanda bose nta vangura rishingiye ku bwoko, akarere cyangwa inkomoko . Ingingo ya 5 : Guverinoma ishyize imbere INZIRA Y’AMAHORO, IBIGANIRO no KUJYA IMPAKA ZUBAKA mu gukemura ibibazo byose byugarije abenegihugu kuko isanga iyo nzira ariyo yakemura bidasubirwaho gatebe gatoki ya hato na hato yakomeje kuranga imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda. Ingingo ya 6 : INZIRA Y’INTAMBARA ishobora kwifashishwa biramutse bibaye ngombwa cyane. Ingingo ya 7 : Guverinoma iharanira ko abenegihugu bose bareshya imbere y’amategeko kandi bagahabwa amahirwe angana. Ingingo ya 8 : Guverinoma ntiyemera ingengabitekerezo ihamya ko hari igice cy’abenegihugu bavukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu. Ahubwo Guverinoma yemera ko ubutegetsi ari ubwa Rubanda, butangwa na Rubanda kandi bugomba bukorera Rubanda. Ingingo ya 9 : Guverinoma yemera ko Ubutegetsi buri ugutatu, ni ukuvuga Nshingategeko, Nyubahirizategeko n’Ubucamanza, kandi ko bugomba gutandukana,buri butegetsi bukigenga. Ingingo ya 10 : Guverinoma yemera ko gusaranganya ibyiza by’igihugu cy’u Rwanda harimo no gusangira ubutegetsi nta vangura rishingiye ku bwoko, akarere cyangwa inkomoko aribyo shingiro ry’amahoro arambye abanyarwanda bifuza. Ingingo ya 11 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeye ku’ihame ry’ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, akagira ubwisanzure busesuye mu kugaragaza ibitekerezo no kujya impaka zubaka igihugu cye. Ingingo ya 12 : Abagize Guverinoma bagendera ku ihame ryo gukorera hamwe nk’Ikipe, mu mucyo urangwa n’ubwisanzure bwa buri wese.

Umutwe wa III : INZEGO ZA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Ingingo ya 13 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igizwe n’inzego zikurikira :

  1. Perezidansi

  2. Minisiteri y’Intebe

  3. Minisiteri zitandutanye

  4. Komisiyo za Guverinoma

  5. Abavugizi ba Guverinoma

  6. Inteko y’Inararibonye

  7. Inama Nkuru y’Urubyiruko

  8. Urukiko rwa rubanda

Ingingo ya 14: Igihe cyose bibaye ngombwa inzego za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zishobora kuvugururwa bisabwe na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, umushinga ugashyikirizwa Inama ya Guverinoma Yaguye igafata icyemezo kuri 2/3 by’abayigize kandi kigatangarizwa rubanda mu byemezo by’inama ya Guverinoma. Ingingo ya 15: Perezida wa Repubulika ashobora gushyiraho cyangwa agakuraho abagize Inama ya Guverinoma ikorera mu buhungiro bimaze kwemezwa n’abagize Inama Yaguye ya Guverinoma, ku bwiganze busesuye. Ingingo ya 16: Urwego rwa Perezidansi

  1. Perezida wa Repubulika ni we Mukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

  2. Perezida wa Repubulika ni we uhagarariye Guverinoma mu ruhando rw’amahanga, ashobora ariko no kugena abamuhagarariye igihe cyose bibaye ngombwa.

  3. Perezida wa Repubulika afite inshingano zo gushyiraho Minisitiri w’Intebe na Ministiri w’Intebe Wungirije bitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe yarahiriye.

  4. Perezida wa Repubulika afite inshingano zo gusobanurira Abanyarwanda aho ibikorwa bya Guverinoma bigeze buri mezi atatu (3) y’igihembwe cya Guverinoma, asobanurira kandi Abanyarwanda n’imishinga Guverinoma iteganya mu gihembwe gikurikiraho.

Ingingo ya 17:

  1. Mu mirimo ye ya buri munsi Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gushyiraho Amateka yemezwa n’Inama ya Guverinoma mbere y’uko akurikizwa.

  2. Umushinga w’Iteka rya Perezida rirebana no gushyira abayobozi mu myanya, kubaha inshingano, kubahindurira imirimo cyangwa kubakura mu mirirmo n’ibindi bijyanye n’inshingano ze za buri munsi, ushyikirizwa abagize Inama ya Guverinoma nibura mbere y’iminsi itatu (3) y’uko inama iterana.

  3. Iyo uwo mushinga uvugwa mu gika kibanziriza iki udatowe, hagaragazwa inenge ufite ugasubirwamo, iyo ku nshuro ya kabiri udatowe uba utaye agaciro, watorwa ukaba ubaye Iteka rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 18: Iyo amateka ya Perezida arebana n’ivugurura ry’inzego za Guverinoma, nko gushyiraho inzego nshya cyangwa gusesa izari zisanzweho, gushyiraho no gukuraho abayobozi bakuru ba Guverinoma n’ibindi byose birebana no gukemura ibibazo by’ingutu bireba Guverinoma muri rusange icyo gihe umushinga ushyikirizwa abagize Inama Yaguye ya Guverinoma nibura mbere y’iminsi (7) y’uko inama iterana; Iyo uwo mushinga uvugwa mu gika kibanziriza iki udatowe, hagaragazwa inenge ufite ugasubirwamo, iyo ku nshuro ya kabiri udatowe uba utaye agaciro, watorwa Iteka rya Perezida wa Repubulika rikaba rigize agaciro k’amategeko; Ingingo ya 19: Perezida wa Repubulika nta bubasha afite bwo gushyira mu bikorwa ibivugwa mu ngingo ya 15 y'iyi Charte ya Guverinoma mu gihembwe cya nyuma cya buri manda ye. Ingingo ya 20: Urwego rwa Minisiteri y’Intebe

  1. Minisiteri y’Intebe iyoborwa na Minisitiri w’Intebe. Ashobora kunganirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije umwe cyangwa benshi bashyirwaho kandi bagakurwaho na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama Yaguye ya Guverinoma.

  2. Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije bafasha Perezida wa Repubulika gushyiraho Abaminisitiri bandi muri Minisiteri zose mu gihe kitarenze iminsi irindwi barahiye.

  3. Minisitiri w’Intebe niwe wunganira Perezida wa Repubulika kurangiza inshingano amushinze cyangwa igihe cyose bibaye ngombwa.

  4. Minisitiri w’intebe na Ministiri w’Intebe Wungirije, mu mirimo yabo ya buri munsi, bashobora kurangiza inshingano za Guverinoma biciye mu mateka yemezwa n’Inama ya Guverinoma.

  5. Ministiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije babigishijeho inama Perezida wa Repubulika bashobora gusaba ivugururwa ry’abagize Guverinoma igihe cyose bibaye ngombwa.

  6. Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa akuwe kuri uwo mwanya, Perezida wa Repubulika ashyiraho undi bitarenze iminsi 14 avuye kuri uwo mwanya, icyo gihe Inama ya Guverinoma ikomeza imirimo yayo ikuriwe na Perezida wa Repubulika yunganiwe na Minisitri w’Intebe wungirije.

  7. Iyo Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije bavuye kuri uwo mwanya, Inama ya Guverinoma ikomeza imirimo yayo ikuriwe na Perezida yunganiwe n’undi mu Minisitiri yihitiyemo.

Ingingo ya 21:Urwego rwa Minisiteri

  1. Guverinoma ikorera mu buhungiro igizwe kandi n’urwego rwa Minisiteri ruyoborwa n’Abaminisiti bashyirwaho kandi bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika amaze kubiganiraho na ba Minisitiri b’Intebe bikemezwa n’Inama Yaguye ya Guverinoma.

  2. Icyemezo cyo gusimbuza Minisitiri wahagaritswe ku mirimo ya Guverinoma cyangwa wagize izindi mpanvu zituma ahagarika burundu imirimo ya Guverinoma gifatwa bitarenze iminsi 15 ahagaritse imirimo.

  3. Abaministiri nibo bashinzwe imirimo ya Guverinoma ya buri munsi hakurikijwe inshingano za buri mu Minisitiri.

  4. Buri gihembwe buri mu Minisitiri akora iteganyabikorwa rya Minisiteri ayoboye akurikije inshingano ze za buri munsi kandi ahereye ku byihutirwa Guverinoma ishyize imbere.

  5. Minisitiri ashobora kurangiza inshingano ze za buri munsi biciye mu mateka yemezwa n’Inama ya Guverinoma.

Ingingo ya 22: Urwego rw’ Ubuvugizi bwa Guverinoma

  1. Guverinoma Ikorera mu buhungiro ishyizeho urwego rw’ ubuvugizi bwa Guverinoma.

  2. Uru rwego rugizwe n’Abavugizi ba Guverinoma bashobora kuva kuri umwe kugera kuri batatu bibaye ngombwa, bagatoranywa kandi na bagenzi babo b’aba Minisitiri.

  3. Uru rwego rushinzwe by’umwihariko gutegura Inama ya Guveronama, gukurikirana no kwandika inyandikomvugo y’Inama ya Guverinoma no kuyitangaza igihe cyose bibaye ngombwa.

  4. Abavugizi ba Guverinoma bashinzwe kandi kwita ku makuru ya Guverinoma no kuyatangariza abanyarwanda n’abanyamahanga aho bibaye ngombwa mu buryo bunoze kandi bwemewe n’amategeko.

Ingingo ya 23: Komisiyo za Guverinoma

  1. Mu rwego rw’imigendekere myiza y’imirimo ya Guverinoma, bisabwe n’uwariwe wese mu bagize inzego za Guverinoma, Inama ya Guverinoma ishobora gufata icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo nshya cyangwa gusesa Komisiyo isanzweho.

  2. Inama ya Guverinoma ishobora kandi gushyiraho Komisiyo zidasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa.

  3. Imicungire myiza ya za Komisiyo za Guverinoma ifitwe na Minisitiri w’Intebe mu nshingano ze.

  4. Imiterere n’imikorere bya buri Komisiyo bigenwa n’ukuriye buri Komisiyo amaze ku byumvikanaho na Minisitiri w’intebe.

  5. Raporo y’imikorere n’imyanzuro bya Komisiyo, itangwa n’ukuriye buri Komisiyo, igasobanurwa mu Nama ya Guverinoma.

  6. Raporo zose za Komisiyo ya Guverinoma zishyingurwa mu biro by’Urwego rw’Ubuvugizi bwa Guverinoma no mu bunyamabanga buhoraho bwa Perezidansi kandi hagatangwa kopi kuri buri rwego imyanzuro ya Komisiyo ireba kandi igatangazwa mu gihe cyose bibaye ngombwa.

Ingingo ya 24: Inteko y’Inararibonye

  1. Inteko y’Inararibonye ifunguriwe mbere na mbere abenegihugu barengeje imyaka 35 bakomoka mu mashyaka ya Opozisiyo iharanira Demokarasi, Sosiyete Sivile n’abandi benegihugu bemera Guverinoma ikorera mu buhungiro kandi bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.Umubare w’Abagize Inteko y’Inararibonye nturenga 36.

  2. Inteko y’Inararibonye ifite ishingano y’ibanze yo kugira inama abayobozi ba Guverinoma by’umwihariko Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’Abaminisitiri ba Guverinoma ku migendekere myiza y’imirimo na politiki bya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

  3. Inteko y’Inararibonye kandi yiyambazwa igihe cyose havuka amakimbirane akomeye mu bagize inzego za Guverinoma.

  4. Iyo Inteko y’Inararibonye itabashije gukemura ikibazo yagejejweho, hakorwa raporo igaragaza uko ikibazo giteye n’uburyo cyari cyakemuwe kigashyikirizwa Inama Yaguye ya Guverinoma ari nayo ifata umwanzuro wa nyuma.

  5. Inteko y’Inararibonye iterana nibura kabiri mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa.

  6. Abagize uru rwego bitoramo komite nyobozi buri manda y'imyaka itanu (5). Ariko ntawe ushobora kuba muri Komite y'uru rwego inshuro 3 zikurikiranye ku mwanya umwe.

  7. Inshingano, Imikorere n’Imitunganyirize by’Inteko y’inararibonye biteganywa n’Itegeko Teka rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 25: Inama Nkuru y’Urubyiruko

  1. Inama Nkuru y’Urubyiruko ni urwego urubyiruko ruhurizamo imbaraga n’ibitekerezo byarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza h’igihugu cyabo. Umubare w’abagize Inama Nkuru y’Urubyiruko nturenga 72.

  2. Inama Nkuru y’Urubyiruko ifunguriwe abasore n’inkumi bose guhera ku myaka 18 kugeza ku myaka 35 bashishikajwe cyane no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.

  3. Urubyiruko ruhuriye muri uru rwego rufite inshingano zo kugaragaza ibyifuzo n’ibitekerezo bigamije kwerekana uko ibibazo by’igihugu cyabo byakemuka mu nzira irunogeye kandi irambye.

  4. Bafite uburenganzira kandi bwo gusaba ibisobanuro ku mishinga n’ibikorwa bya Guverinoma igihe cyose badasobanukiwe.

  5. Inama Nkuru y’Urubyiruko iyoborwa na Komite Nyobozi y’Urubyiruko itorwa n’urubyiruko rwibumbiye muri uru rwego rwa Guverinoma, buri manda y'imyaka itanu (5). Ariko ntawe ushobora kuba muri Komite y'uru rwego inshuro 3 zikurikiranye ku mwanya umwe.

  6. Inama Nkuru y’Urubyiruko iterana nibura kabiri (2) mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa.

  7. Inshingano, Imikorere n’Imitunganyirize by’Inama Nkuru y’Urubyiruko biteganwa n’Itegeko Teka rya Perezida wa Repubulika.

Umutwe IV: INAMA YA GUVERINOMA Ingingo ya 26:

  1. Inama ya Guverinoma ni ihuriro ry’Abaminisitiri ba Guverinoma, ba Minisitiri b’intebe na Perezida wa Repubulika.

  2. Inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iterana nibura inshuro ebyiri (2) mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa

  3. Inama ya Guverinoma itumizwa habura nibura iminsi itatu (3) ngo iterane. Ariko iyo minsi ntiyitabwaho mu gihe hatumizwa inama idasanzwe.

  4. Inama ya Guverioma itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika yunganiwe na Ministiri w’intebe.

  5. Mu gihe Perezida wa Repuburika adashobora kuboneka, yabitangiye uruhushya, Inama ya Guverinoma itumizwa kandi ikayoborwa na Minisitiri w’Intebe yunganiwe na Ministiri w’Intebe wungirije.

  6. Mu gihe Minisitiri w’intebe na we adashobora kuboneka, Inama ya guverinoma iyoborwa na Minisitiri w’Intebe wungirije na we abiherewe uruhusa na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 27:

  1. Kugira ngo Inama ya Guverinoma ishobore guterana no gufata imyanzuro mu buryo bwemewe n’amategeko bisaba nibura kuba yitabiriwe nibura na ½ cy’abayigize.

  2. Iyo bidashobotse Inama ya Guverinoma irasubikwa igahita itumizwa mu buryo bukurikije amategeko, igaterana mu gihe kiri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7) uhereye ku munsi inama yasubitsweho. Iyo iyo minsi irenze, umurongo w’ibyigwa w’iyo nama ushyirwa mu nama ya Guverinoma isanzwe izakurikiraho.

Ingingo ya 28:

  1. Ibyemezo by’Inama ya Guverinoma bifatatwa mu nzira yo kwemeranya (Consensus) kw’abitabiriye inama. Iyo habayeho ukutumvikana ku cyemezo , umwanzuro ufatwa binyuze mu itora ku bwiganze busesuye bw’abitabiriye Inama.

  2. Buri gihe impaka zivutse mu gihe cyo gufata ibyemezo by’Inama ya Guverinoma zikemurwa no gutora, hagafatwa icyemezo cy’uruhande ruhuriweho na benshi mu bitabiriye Inama ya Guverinoma. Mu gihe impande zombi zinganya amajwi, icyemezo gifatwa ni icy’uruhande rurimo uwari uyoyoboye inama mu gihe impaka zivuka.

  3. Ibyemezo byafatiwe mu nama ya Guverinoma bitangarizwa abanyarwanda mu buryo bwemwewe biciye kuri Radio uRwanda, ku rubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga z’ingenzi zakunvikanwaho igihe cyose bibaye ngombwa.

Umutwe wa V : INAMA YAGUYE YA GUVERINOMA Ingingo ya 29:

  1. Inama Yaguye ya Guverinoma ni ihuriro ry’abagize Inzego zose za Guverinoma ikorera mu buhungiro, ni ukuvuga Perezidansi, Ministeri y’Intebe, Minisitere, Abavugizi ba Guverinoma, Komisiyo za Guverinoma, Komite Nyobozi y’Inteko y’Inararibonye, na Komite Nyobozi y’Inama Nkuru y’Urubyiruko.

  2. Inama Yaguye ya Guverinoma iterana nibura rimwe (1) mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Ingingo ya 30:

  1. Inama Yaguye ya Guverinoma ikorera mu mashami anyuranye: Ubugenzuzi, Amatora, Amategeko no Gukemura amakimbirane;

  2. Ibyemezo, amabwiriza, imyanzuro n’amategeko by’Inama Yaguye ya Guverinoma byubahirizwa n’inzego zose za Guverinoma.

Ingingo ya 31:

  1. Nyuma ya manda y’ikubitiro ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Inama Yaguye ya Guverinoma niyo izaba ifite mu nshingano gutegura amatora, kurahiza no kwakira indahiro z’abayobozi bakuru ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

  2. Iteka rya Perezida wa repubulika rigena Inshingano, Imikorere n’Imitunganyirize by’iri huriro ry’abagize Inama Yaguye ya Guverinoma.

Umutwe wa VI: URUKIKO RWA RUBANDA Ingingo ya 32:

  1. Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro ishyizeho Urukiko rwa Rubanda.

  2. Urukiko rwa Rubanda ni urwego rwihariye rwa Guverinoma rushyiriweho gukurikirana no guhana ibyaha byakozwe n'abayobozi bakuru ba Guverinoma y'Agatsiko k’Abanyamurengwebagashize kuva kafata ubutegetsi kugeza ubu.

  3. Urukiko rwa rubanda rushyiriweho kandi gukurikirana no guhana ibyaha bikomeye byo guhemukira rubanda byakozwe n'abategetsi bakuru, baba abasirikare cyangwa abasivile, guhera itariki ya 01/10/1990 bakaba bacyidegembya batarigeze bakurukiriranwa n’ubutabera.

  4. Inshingano, imitunganyirize n'ububasha by'uru rukiko bigenwa n'Itegeko Teka rya Perezida wa Repubulika.

Umutwe wa VII: UMUTUNGO N’IGENAMIGAMBI BYA GUVERINOMA Ingingo ya 33:

  1. Mu rwego rwo gutunganya imirimo yayo ya buri munsi no kurangiza inshingano ziremereye ifite, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igomba kugira umutungo wayo bwite.

  2. Guverinoma yemera inkunga y’abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe ya sosiyeti sivile (Civil Society), imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs), imitwe ya politiki, Sosiyeti z’ubucuruzi, Ibigo bya Leta, Guverinoma z’ibihugu by’incuti, Amashyirahamwe n’imiryango y’ibihugu byibumbiye hamwe...

  3. Umutungo wa Guverinoma utandukanye n’umutungo bwite w’abagize inzego za Guverinoma, kandi iyo mitungo ntigomba kuvangwa no kwitiranwa. Abagize Guverinoma bashinzwe gucunga neza umutungo wa Guverinoma no kuwukoresha mu kurangiza ibikorwa bya Guverinoma mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose.

  4. Minisiteri y’Imari n’Ubucuruzi niyo ifite mu nshingano zayo gushakisha no kwita ku micungire myiza y’umutungo wa Guverinoma.

Ingingo ya 34:

  1. Mu rwego rwo gutegura igenamigambi rusange rya Guverinoma, buri mu Minisitiri akora iteganyabikorwa rya Minisiteri afite mu nshingano ze maze hagakorwa Igenamigambi rusange rya Guverinoma rikemezwa n’Inama ya Guverinoma.

  2. Igenamigambi rusange ritegurwa n’Ubunyamabanga buhoraho bwa Prezidansi ya Repubulika.

Umutwe wa VIII: AMATORA N’INDAHIRO BY’ABAYOBOZI BA GUVERINOMA Ingingo ya 35: Amatora

  1. Abagize inzego zose za Guverinoma bateraniye hamwe mu Nama Yagutse ya Guverinoma bitoramo Perezida wa Repubulika mu nama yatumijwe kubera iyo mpanvu.

  2. Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5 ans) ariko ntashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

  3. Manda y’ikubitiro yatangiye taliki ya 20/02/2017 ibarwa nka manda ya mbere nk’uko biteganywa n’igika kibanziriza iki.

Ingingo ya 36:

  1. Inteko Yaguye ya Guverinoma niyo ifite mu nshingano gutegura imigendekere myiza y’amatora binyuze muri Komisiyo y’Amatora ishyirwaho kubera iyo mpanvu.

  2. Inshingano, Imitere n’Imikorere bya Komisiyo y’Amatora biteganwa n’Itegeko-teka rya Minisitiri w’Ubutabera.

Ingingo ya 37: Indahiro

  1. Perezida wa Repubulika arahirira imbere y’abagize Inteko Yaguye ya Guverinoma.

  2. Irahira rya Perezida wa Repubulika ryakirwa kandi rikemezwa n’Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa rubanda.

  3. Abandi bagize Inzego za Guverinoma barahizwa na Perezida wa Repubulika imbere y’abagize Inteko Yaguye ya Guverinoma.

  4. Mbere yo gutangira imirimo yabo, Abayobozi bakuru ba Guverinoma barahira indahiro ikurikira: “Jyewe......................., ndahiriye Rubanda ko nzatunganya neza imirimo nshinzwe, ko nzitanga ntitangiriye itama kugira ngo intego za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zigerweho, mu bwubahane n’ubwuzuzanye n’abo dufatanyije, hagamijwe ko mu Rwanda hashyirwaho ubuyobozi bunogeye Abanyarwanda bose, bushyira imbere inyungu rusange, kandi bwubakiye ku mahame ya demokarasi”

Umutwe wa VIII: UKO INZEGO N’AMATEGEKO BYA GUVERINOMA BISUMBANA Ingingo ya 39 : Mu gihe ibyemezo by’abayobozi bakuru ba Guverinoma bigonganye cyangwa bivuguruzanya hazakurikizwa icyemezo cy’urwego rusumba urundi . Ingingo ya 40 : Mu gihe ibyemezo byafashwe n’umuyobozi umwe bigonganye cyangwa bivuguruzanya hakurikizwa icyemezo cya nyuma umuyobozi aheruka gufata; Ingingo ya 41 : Mu gihe hari ikidateganijwe muri iyi CHARTE ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, hazarebwa:

  1. Itangazo rishyiraho Guverinoma

  2. Andi mategeko ya Guverinoma

  3. Amateka ya Perezida wa Repubulika

  4. Amateka ya Minisiti w’Intebe

  5. Amateka ya Minisitiri

  6. Imyanzuro y’Inama ya Guverinoma

  7. Imyanzuro ya Komisiyo

  8. Ibyemezo

  9. Amabwiriza

Umutwe wa IX: INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

Ingongo ya 42 : Mu gihe umwe mu bagize inzego za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro agize impanvu zituma ahagarika by’agateganyo imirimo ya Guverinoma, Perezida wa Repubulika abyunvikanyeho na ba Minisitiri b’Intebe bagena by’agateganyo umwe cyangwa benshi mu bagize inzego za Guverinoma bashobora gukomeza iyo mirimo hakurikijwe ubushobozi bwabo mu gihe kitarenze iminsi 7 ahagaritse imirimo; Ingingo ya 43 :

  1. Mu gihe Minisitiri w’Intebe agize impamvu zituma adakomeza imirimo ya Guverinoma by’agateganyo, asimburwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije.

  2. Mu gihe Minisitiri w’Intebe cyangwa Minisitiri w’Intebe Wungirije bahagaritswe ku mirimo ya Guverinoma cyangwa bagize impamvu zituma bahagarika burundu imirimo ya Guverinoma, Perezida wa Repubulika ashyiraho umusimbura bitarenze iminsi 30 uhereye igihe bahagarikiye imirimo ya Guverinoma bimaze kwemezwa n’Inteko Yaguye ya Guverinoma.

Ingingo ya 44:

  1. Mu gihe Perezida wa Repubulika yagize impamvu zituma adashobora gukomeza imirimo by’agateganyo asimburwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.

  2. Mu gihe Perezida wa Repubulika adashoboye gukomeza imirimo burundu, gutora Perezida wa Repubulika bikorwa mu gihe kitarenze nibura iminsi mirongo itandatu (60) impamvu igaragaye.

  3. Mu gihe Perezida wa Repubulika akoze amakosa akomeye cyane atuma agomba gukurwaho icyizere, Inama ya Guverinoma Yaguye itumizwa n’Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa Rubanda akaba ari nawe uyiyobora, yamara gukuraho Perezida icyizere ku bwinganze bwa ¾ by’abagize iyo nama, igaherako itora Perezida mushya.

Ingingo ya 45: CHARTE ya Guverinoma ishobora kuvugururwa cyangwa igahindurwa igihe cyose bisabwe kandi bigatorwa mu Nama ya Guverinoma, umushinga ugashyikirizwa Inama Yaguye ya Guverinoma. Ingingo ya 46: Iyi CHARTE ya Guverinoma itangira gukurikizwa umunsi yatowe, kandi igashyirwaho umukono n’abagize Inama ya Guverinoma bose.

Bikorewe i Paris, none kuwa 20 Werurwe 2018.

Twebwe, Abagize Inama ya Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro dutoye kandi dushyize umukono kuri iyi CHARTE igenga Guverinoma:

Perezida wa Repubulika: Padiri Thomas NAHIMANA (Sé) Minisitiri w’Intebe n’ububanyi n’amahanga: Madame Immaculée Uwizeye KANSIIME(Sé) Minisitiri w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE (Sé) Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori: Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE (Sé) Minisitiri w’Ubutabera: Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Justin SAFARI (Sé) Minisitiri w’itangazamakuru: Bwana Chaste GAHUNDE (Sé) Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Joseph NAHAYO (Sé) Minisitiri w’imari n’ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA (Sé) Minisitiri w’Uburezi: Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA (Sé) Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi: Madame Virginie NAKURE (Sé) Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage: Madame Spéciose MUJAWAYEZU (Sé)

Byandukuwe uko biri na Venant Nkurunziza


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page