top of page

Jeanne MUKAMURENZI yagize icyo avuga kunga ya miliyoni imwe y'amadolari umusesaguzi Kagame aheru



Nyuma yoguhindura itegeko nshinga akishyiriraho izindi manda atemerewe, akitsindisha amatora aho yiyamamaje wenyine amaze guheza abari guhiganwa nawe mumatora.Ntagushidikanya Kagame ubu ni umwami uganje mu Rwanda.ubwami yarabucakiye .

Gusa umururumba w ubutegetsi n ibyubahiro afite nti bijya bituma yicazwa hasi ngo arye iminyago ye.,niyompamvu ahora ateza intambara hirya no hino mukarere, ubwami bwo mu Rwanda ntibumuhagije.

Ubu noneho arigukora ibishoboka byose ngo abanyafrika bamubone nka Muammar Gaddafi abinyujije munkanga ya miliyoni y amadolari yasohoye mw isanduku ya leta.mugihe abanyarwanda barikwicwa n inzara,bwaki niyose mubana ,abaturage baranywa amazi y'biziba.

Nyakwigendera Gaddafi yaratangaga, yateye inkunga ibihugu byinshi byo muri Africa, Nabyirutse numva abantu bavuga ngo ibyubusa biba kwa Kadafi, maze gukura nsoma amateka ye nibwo nasobanukiwe icyo uyumugani wasobanuraga.

Kagame rero arashaka gushyira akarenge ke munkweto za Kadafi, gusa ntabwo zamukwira habe namba. Dore uko inkweto za Kadafi ari nini mukarenge Ka Kagame.

Kadafi yaratanganga cyane, Ariko mbere yo gutera inkunga ibindi bihigu, yitaga kunyungu z abaturage be mbere yabyose.

:Nta muturage we wabaga Ataka inzara, ntabwaki yarangwaga mugihugu cye. :Nta munyeshuri mugihugu cye wabaga yabuze buruse :ntabashomeri babaga banyanyagiye mugihugu cye, nabari bahari leta ye yarabafashaga. :abakozi bo mugihugu cye bahembwaga agatubutse kandi bagahemberwa igihe.Libiya yarifite iterambere rigaragarira bose rituritse kubungu bwa peterole.

Binyuranyije na Kagame.

URwanda rurakennye nta mutungo kamere rugite ,ruterwa inkunga n ibihugu by amahanga. Iterambere ry uRwanda ritangirira kwakagame rikarangirira k ugatsiko ke kamufashije kwigarurira ubutegetsi, ndavuga imitamenwa iri muduce twa kigali aho abazunguzayi bicwa iyo bibeshye bakahakandagira . Murwanda inzara mubaturage niyose, Ariko Kagame yabirenzeho akomba isanduku ya leta kugirango yigaragaze nk umuterankunga ukomeye. Ntiyitaye kukibazo cyabashomeri, abanyeshuri babuze buruse , abaganga n abarimu bamaze umwaka badahembwa n ibindi bibazo bitabarika byugarije igihugu.

Ibi si byo byaranze Kadafi, yaranzwe no gutanga Ariko agatanga kubyo yasaguriye abaturage be. Kagame mugushaka ibyubahiro doreko ntaho atabishakira bitumye akomba isanduku ya leta. Ngubwo ubudasa bwa Kagame. Ejo yatanze milioni y amadolari ntihabuze n indi yatanze muri Jeune Afrique kugirango I mwamamaze. Banyarwanda ntimugatungurwe ejo nimubona kurupapuro rubanza rwa Jeune Afrique hari ifoto nini ya Kagame maze hasi bagashyiraho umutwe ugira uti: Havutse umutera nkunga ukomeye nka Kadafi. Utazi Kagame aramubarirwa. Nguko uko mbibona.

Jeanne Mukamurenzi


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page