Uruhari rw’abari n’abategarugori muri revolisiyo mvuguruzakinyoma yegereje
- Venant NKURUNZIZA
- Mar 9, 2018
- 4 min read
8/3/2018 : Ijambo rya Ministri Nadine Kasinge ku munsi ngarukamwaka wahariwe abari n’abategarugori ,

« Uruhari rw’abari n’abategarugori muri revolisiyo mvuguruzakinyoma ».
Banyarwandakazi , Banyarwanda, Bategarugori namwe Bari b’uRwanda,
1.Nzinduwe no kubifuriza umunsi mwiza w’Iyamunani Werurwe 2018. Nzinduwe kandi no kwifatanya mamwe mwese aho muri hose ku mpande zose z’isi mu kuzirikana ibibazo bitwugarije nk’ Abanyarwanda muri rusange kandi bifite ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda kugirango buri wese muri twe abe yabasha gutekereza ku musanzu mwiza yatanga kugirango u Rda rudahera « iwandabaga ».
2.Uyu mwaka, Insanganyamatsiko ya gahunda y’ Umuryango w abibubye ( The UN Women) iragira iti »Igihe kirageze ngo ABARI n’ ABATEGARUGORI bo mu byaro n’abo mu mujyi muhagurukire impinduka mu mibereho yanyu » « L’heure est venue : les activistes rurales et urbaines transforment la vie des femmes ». “Time is Now: Rural and urban activists transforming women’s lives”.
3. Mu gihugu nk’u Rwanda aho amikoro agenda aba make, ubukungu bw’igihugu bukikubirwa n’Agatsiko k’abantu bake bo muri Mafia ya FPR Inkotanyi ; aho ireme ry’uburezi rirushaho gutakara, mu gihe akarengane kicajwe ku ntebe; abari, abategarugori nibo bambere babigwamo ku bwinshi bahohoterwa,bahonyorwa,bavangurwa bazahazwa n’inzara.
4. Ku ruhande rumwe ariko ntitwakwirengagiza ko niba imibereho y’ umunyarwandakazi igeze i wandabaga kandi ubutegetsi bwa FPR bugakomeza kwigira « Ntibindeba », biterwa ahanini n’uko hariho bake muri twe abari n’abategarugori bahisemo inda zabo bakemera gufatanya na FPR no kuba ibikoresho mu kinyoma cy’akagambane cyo guhishira imigambi mibisha yo guhonyora uburenganzira bw’ ibanze bw ‘abaturarwanda. Iyo myitwarure ikaba iharabika bikomeye amateka y’umunyarwandakazi.
5. Kurundi ruhande , ntitwabura guterwa ishema ridasanzwe n’uko bamwe muri twe bagerageje kuzamura ijwi ryabo bakanga guherenwa n’ubwoba, bagakenyera bakitera ubutwari budasanzwe, bakitabariza ndetse bagatabariza n’abandi benegihugu ari nako banyomoza ikinyoma cyari cyarakwijwe isi yose n’ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi cy’uko ngo ubwo butegetsi bwaba bwarazamuye umwari n’umutegarugori ku rwego rw’indashyikirwa ku isi yose. Abo dushima by’umwihariko ni nka Madame Victoire Ingabire Umuhoza ; umwari Diane Shima Rwigara ; abari n’abategarugori bakora umwuga w abazunguzayi ndetse hari n’ababyeyi batari bake babarizwa mu byaro hirya no hino mu gihugu bagaragaje ibikorwa by’ubutwari budasanzwe. Ibyo byose babikoze ku kiguzi gikomeye tukaba tutagomba kwibagirwa na rimwe ubwo bwitange bwabo.
Banyarwandakazi , Banyarwanda, Bategarugori namwe Bari b’U Rwanda,
6. Uko iminsi ishira indi igataha niko imitegekere y’igitugu ya Leta ya FPR Inkotanyi irushaho gusubiza inyuma imibereho y’Abanyarwanda cyane cyane ariko iy’ abari n abategarugori. Umwaka kuwundi umubare w’abangavu baterwa inda imburagihe ikomeje kwiyongera ku buryo buteye inkeke.
7. Iyo mibare yerekana ko : hafi umwana umwe w’umukobwa kuri batatu b’abangavu (1/5) atwara inda ataragira imyaka 15. Abana bavuka muri ubwo buryo nibo akenshi bugarijwe n’imirire mibi,indwara z’ibyorezo, ubukene butavugwa…. Kubera izo mpanvu, ubu mu Rwanda umwana umwe kuri bari (1/2) bari hasi y’imyaka itanu yaragwingiye mu gihe OMS yo isaba ko byibuze igihugu kitagombye kujya hasi y’umwana umwe kuri batanu (1/5) ugaragarwaho n’ingaruka z’imirire mibi.
8.Ubutegesti bwa FPR Inkotanyi ntacyo bukora kizima ngo bukemure iki kibazo cy’igwingira ry’abana . Ahubwo bisa n’aho abategetsi b’Inkotanyi bari muri gahunda yo gushinyagurira rubanda, bikagaragazwa n’uko abategetsi bo mu nzego zinyuranye banezezwa no kwirirwa babeshya ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo abanyarwanda ntibabuze amikoro, ngo ahubwo ikibazo gihari ni uko hari bake batazi kwigaburira ! Aka wa mwamikazi w’umufaransa babwiye bati abaturage barashonje nta mugati bafite, nawe mu kubasubiza ati niba abaturage nta mugati bafite nimubahe « brioches ».
9. Ubu mu Rwanda, ababyeyi benshi ntibagishobora kohereza abana mu mashuri kubera kubura amikoro. Abikokoye bagashobora kubagaburira no kuriha agahimbazamuskyi ka mwarimu nabo ntibaba bagishoboye kubagurira ibikoresho by’ishuri. Kenshi na kenshi ni bene ako kaga gatera abana b’abakobwa kwitabaza ubucuruzi bw’imibiri yabo ngo babe bashobora gukomeza amashuri. Ibyo bibazo byombi by’ingutu, icy’amikoro agenda arushaho kuba make n’icy’ireme ry’uburezi butitaweho, bifite ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda kuko biwuhungabanya bihereye mu mizi.
10. Niba ntagihindutse,ejo hazaza h’u Rwanda hugarijwe n’ubukene n’ ubujiji bikomeye. Benshi mu baturage barasa n’abamaze kwiyumvisha ko amahitamo asigaye ku bagishoboye kwirwanaho ari ugusuhuka bo n’imiryango yabo kakajya gushakira ubuzima mu bindi bihugu.
11. Ibyo bikaba bijyana u Rwanda nk’igihugu n umuco mu gusenyuka burundu nk’uko byagiye biba mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, twavuga nka Haiti n’ahandi hose za Mafia ziyicaje ku butegetsi zigahugira mu kunyunyuza imitsi y’ abanyagihugu zititaye ku neza y’abenegihugu bose. Amaherezo y’ibyo bihugu ni uko bisenyuka burundu hagasigara gusa Agatsiko gato k’Abanyamurengwebagashize gakikijwe n’ imbaga y’abaturage batakaje icyizere muri ejohazaza, kiberaho gahanganye n’inzara, indwara z’ibyorezo, ubujiji, agahinda….
12. Sinasoza ntihanganishije Abanyarwanda benshi babonako neza ko igihugu cyabo kiyobowe nabi cyane ariko bakayoberwa icyo bakora ngo ibintu bigarurwe mu nzira nziza amazi atararenga inkombe.
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro mberereye Ministre ufite mu nshingano ze Umuryango n’Iterambere ry’umwari n’umutegarugori, ndashishikariza abari n’abategarugori b’u Rwanda kudacika intege no kudaheranwa n’ubwoba n’ukwiheba. N’ubwo twahejejwe ishyanga tutabishaka, Ikipe yacu ikomeje gutekereza no kujya inama, dushakisha uko hazabonera umuti watuma abanyarwanda bose basubirana ijambo mu gihugu cyabo . By’umwihariko turimo kubaka umushinga uzafasha abari n’abategarugori kurushaho kugira agaciro mu miryango yabo no gihugu cyabo atari ibi Inkotanyi zabagize nk’umurimbo wo kwereka amahanga gusa ariko mu by’ukuri umwari n’umutegarugori basuzugurwa kandi bateshwa agaciro kurusha mu gihe cy’ubutegetsi bwa kera.
13.Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibivuga, bari namwe bategarugori nitwe dukwiye gufata iyambere muri « Revolisiyo mvuguruzakinyoma » itegerejwe na benshi kandi yegereje.
Harakabaho Umwari n’umutegarugori baganje mu gihugu cyabo Harakabaho Repubulika y’u Rwanda n’abategetsi baharanira inyungu nya kuri za rubanda.
Nadine Kasinge, Ministre w’Umuryango n’Iterambere ry’umwari n’umutegarugori Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
תגובות