top of page

Amahano yo Kurucunshu bagitsindatsinda yatangiye ate akomoka he?



Igice cyambere: AMAHANO YO KURUCUNSHU

Kigeri IV Rwabugiri mbere yo gutanga yasize avuze yuko Rutarindwa ariwe uzaba umwami. Uyu Rutarindwa yari akiri umusore wimyaka 22 ndetse akaba umugabo wabana batatu yari akomeye kandi ashoboye ariko kuko nyina yari yarapfuye Rwabugiri yasize avuze yuko Kanjogera ariwe uzamubera umugabekazi nka nyina aribyo bita umugabekazi wumutsindirano. uyu Nyiraburanga ariwe nyina wa Rutarindwa akaba umukono mugihe Kanjogera uyu yari umwegakazi. Aya moko ntiyumvikanaga cyane byari nkipfunywe kuba uyu mwegakazi yaba umugabe kazi wuyu Rutarindwa ufitanye isano nabakono. Ni aho amatiku yazamukiye bigenda bihindagura amasura buri munsi. Nuko abega batangira kwibaza impamvu Musinga atariwe wabaye umwami kandi kanjogera yari inkundwakaza kuri Rwabugiri. Ibi byavugwaga bigahwihwiswa nabasaza ba kanjogera kuko bari bazi inyungu bakura mugihe cyose Musinga yaba abaye umwami akiri umwana bagirango bamutegekeremo.Aba bacuze umugambi wurwango ni Kabare na Ruhinankiko ndetse na Rwidegembya wa Kigenza Cya Rwakagara wari umwisengeneza wa Kanjogera. Aba nibo batangiye gukwiza hose ko mibambwe Rutarindwa ko yibye ingoma murumuna we Musinga.batangira kumvisha hose mubatware yuko adashoboye nuko kandi bagerageza no kubyumvisha bamwe mubanyiginya nuko ariko bagera mubega bati erega Kigeri IV Rwabugiri yaratwangaga kandi yari yaravuze yuko natanga bazatwica bakatumaraho.iyi nkuru ngo yuko Rwabugiri yangaga abega bayihera bavuga yuko mugihe bateraga umwami Cwa I Bugande ngo bafungiye umwami munzu gusa hari nabavuga urutare ngo nuko nyuma rero aribwo yavuze ati ndaramuka mfuye muzamareho abega.gusa ibi bintu ntagihamya bifite.ni kwakundi iyo ushaka kwica abantu ubashakira impamvu ibi byavugwaga na Kabera ngo yabyumvanye Rwabigiri! Uyu mugambi wo kunaniza Mibambwe bavuga yuko Kanjogera yahaga inzoga irimo ibifuterano (uburozi) Mibambwe buri munsi kuburyo yari amaze kuba ikizongwe (ikigoryi) kungoma ye mbere yuko yima ingoma yari umugabo uhamye.

Igice cya 2: AMAHANO YO KURUCUNSHU

Mibambwe mbere yuko yima yari umugabo uhamye kandi ushoboye nkuko twabivuze hejuru ariko aho agereye kungoma yagiye ahindagurika bitakibasha no gufata ibyemezo.ubwo buhuname bwamugejeje aho gusabikwa namavinja amutera ibisebe bininda amadhyira. Ibi bikaba byaratewe nibihumanya Kanjogera yamwuhiye.Nuko umwuka mubi wintambara waratangiye ukwira mu Rwanda hose yaba abashyigikiye Mibambwe baritegura n'abashyigikiye imvugo zaba Kabare nabo barisuganya umunsi ku munsi ni ibintu byafashe igihe, aba bega bari barabiteguye neza cyane kuko bahereye bica kubantu bafite amaboko ku banyiginya nabandi bose bashoboraga gutabara Mibambwe ninaho Bisangwa bya Bigombituri hapfiriye ndetse na murumuna we aramukurikira ariwe Sehene. uyu Sehene yagaragaje kumvisha Umwami yuko kugirango u Rwanda rugira amahoro uwo mwuka wintambara ukavaho ko yakwixa Musinga bashakaga kwimika. Nuko Mibambwe aramushwishwiburiza yamagana igitekerezo cye ati sinakwiyiciea murumuna wanjye kandi rwose Musinga yari kuba azize ubusa kuko yari muto cyane byari ibintu bishishikaje Kanjogera nabasaza be kurusha Musinga. Gusa ariko nibura iyo bamwica byarashobokaga yuko yari kuba igitambo cyabapfuye bose bazira iyo kurunshunshu kuko ni intambara yahitanye abanyarwanda benshi abandi barahunga. Binatangaza yuko ntawe ushaka kuyi komozaho uyu munsi!! Kabare rero yaje kuzamenya yuko Sehene nawe yashakaga yuko Musinga yicwa nuko nawe baramwica. Nyuma rero ababa Kabare naba Ruhinankiko bahise bakoranya ingabo ziza kuzagota aho kurunshunshu nuko zitembagaza ubutegetsi bwa Mibambwe ,abari gutabara Mibambwe bahageze bitinze ibyo byatumye Umwami abona ko byamurangiriyeho yinjira munzu arifungirana maze hamwe numugore we Kanyonga, abahungu be batatu nabamwe mubayoboke be bitwikiramo.kubwo gutinya ibyo abega bari kumukorera baramutse bamufashe ari muzima. Aha niho banemeza yuko ingoma Kalinga yahiriye. Abari bashyigikiye Mibambwe barishwe.

Igice cya gatatu: AMAHANO YO KURUCUNSHU

Abanyiginya baricwa abandi barahunga .mu 1896 kugera no 1908-1910, Abega bari bakica abanyiginya n'abakono ngo bari guhora abari bashyigikiye Mibambwe.Abibwira yuko abatutsi bahungiye i Bugande 1959 gusa ni ikinyoma abambere bahunze abega bahungira muri ankore ya kera nuko nabakono barokotse iyo nkubiri barihungira. Abahutu n'Abatutsi bo muri ayo moko abenshi barihungiye ndetse nabatwa babo nabo barakurikira.igihugu gihinduka icyo Abega barica barakiza. Ubwo akaga numuvumo bitangira ubwo. Kalinga yahiriye aho kandi yari ikomeye kurenza umwami, ninayo mpamvu yagendaga imbere. Abantu babajije Kabera bati none ko Kalinga yahiriyemo biragenda bite? Kabera ateruye Musinga ati haguma umwami naho ingoma zo barabaza. Ariko nkiyo witegereje ubwami bw'u Rwanda rwa nyuma ya Kalinga usanga ntamahoro namahirwe byagize. Ikindi nubwo bwose aba bakabare nabandi bose mubega bari bagikwiza hose ko Mibambwr yibye ingoma, Musinga ngo ko ariwe ingoma yari ikwiye. Ibi byari ukwigiza nkana kuko nyuma ya Mibambwe hari gukurikiraho YUHI ari naryo zina bahaye Musinga. Iyo bari kuba batemera Rutarindwa nkumwami bari kwita Musinga Mibambwe. Nyuma yako Kavuyo ni nyagwa kubanyiginya ninaho noneho dusanga Kanjogera uganje wica agakiza. Uyu mugabekazi yakoze amahano akomeye cyane mu Rwanda kuburyo yaba mubatutsi babanyiginya, abakono, abakusi, etc. ndetse no mubahutu bakomeza kumuvumira kugahera kubera ubugome yarafite.

Biracyaza...


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page