top of page

Umutaripfanakazi Jeanne MUKAMURENZI arashimira Mgr Smaragde MBONYINTEGE ikiganiro bagiranye.


Reka nshimire Nyiricyubahiro umushumba wa diyoseze ya Kabgayi Musenyire Simaragde Mbonyintege kuba yarafashe umwanya wo kunganiriza,mubayobozi Bose bari mu Rwanda navuganye nabo. Nyiricyubahiro y ampaye umwanya we uhagije rwose anganiriza nk umuyobozi kandi amara impungenge narimfite.Ikiganiro nagiranye nawe cyatumye mpindura imyumvire narimfite kuri kiriziya Gatulika mu Rwanda.

1)Kiriziya Gatulika mu Rwanda ntisinziriye

2)Akarengane gakorerwa rubanda kililiziya Gatulika yo mu Rwanda irakabona. Kandi ihangayikishijwe n imibere yabaturage muri rusange. Ndizera ko Aba bayobozi batazakomeza kuvugira mumatama mugihe rubanda irengana.

Igihe kirageze ngo Aba bayobozi batere ikirenge mucya bagenzi babo bo mugihuku cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umunsi Aba boyobozi biyemeje gutera ikirenge mu cyabagenzi babo bo muri Kongo, nta saha izashira ariya masiha rusahuzi ikiri kubutegetsi.

Nshimiye nyiricyubahiro kuba yaremeye ko tuganira akantega amatwi ,akumva impungenge zanjye kandi akansubiza bikwiriye.

Nkomeje kugaya abayobozi bahunga ibiganiro, aho gutinyuka ngo basobanure ibibazo mbagezaho bagafata icyemezo kigayitse cyo kumbloka. Ubu ni ubugwari bugayitse.Niba koko muri abayobozi mukaba mubereyeho Rubanda,kuki mutinya kuvuga N'umuturage nkanjye uba ubahamagaye abagezaho ibi bazo mbona biri mugihugu? Mwakoze igikorwa cy,ubugwari mumbloka muri system zanyu zose kuburyo Minisiteri cg izindi nzego zikorera iyo leta yanyu ishobora kwakira Telefone yanjye mugihe mpamagaye.

Mwerekanye ubugwari bwanyu, Ariko mbijejeko ntazigera ncibwa intege n Ubwo bugwari.

Nzabagwa gitomo muminsi itarambiranye.

Nimufungure iyo mironko yatefone muntege amatwi niba ibyo mvuga mutabyemera mumbwire aho nibeshye.

Kumbloka ntibizabahira.

Kurikira hano ibisubizo iyo mpirimpanyi yahawe.



No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page