top of page

Kagame yavumbuwe: Impunzi zoherejwe mu Rwanda zivuye muri israel zageze muri Kongo kera.


Kagame yabeshye byinshi ariko ubanza dosiye ya les érythréens na les soudanais chercheurs d´asile en Israel igiye gutuma byose bijya hanze.

Kuri uyu wa kane tariki ya 8, Délégation y´abadepite ba ISIRAYELI yagiye i KIGALI kureba uko les érythréens et les soudanais ibihumbi 4000 byabanje kujyanwa muri 2015 bakiriwe ngo bagahabwa akazi bakagubwa neza.

Igitangaje rero nuko abategetsi b´Urwanda banze kwakira abo badepite ba ISIRAYELI. Mushikiwabo na Nduhungirehe babuze «igifaransa» bahitamo kwanga kubakira.

Birumvikana: bari kubakira se bakabereka abahe? Muri ibyo bihumbi 4 hasigaye abantu 7 gusa nabo batabaza cyane kubera uko babayeho.

Abandi bajyanywe bunyago binjizwa mu gipolisi cya RD CONGO. Nibo bari kwica abantu nta mpuhwe I Kinshasa no muyindi mijyi ya Congo.

Abandi nibo batorongeje babanyuza I Buganda na Sud-Soudan bibona mu nkambi za LIBIYA bacuruzwa comme esclaves.

Urumva inzira ya Kaluvariyo abo bantu banyuzwamo!!!!


African refugees already deported from Israel to Rwanda have been given no status, trafficked to Libya, and often enslaved or killed. Those protesting outside the Rwandan embassy today held signs for their lost friends #refugees4sale #StopDeportingRefugees pic.twitter.com/gXecR0mbEW

Plan ya Kagame na Kabila na Netanyahu itangiye kuva mu bwihisho:

1. Netanyahu yemeye gutanga abantu bakomoka mu bihugu bya Erythrée na Soudan bashakaga ubuhungiro muri ISRAEL. Agirana amasezerano na Kagame ko Urwanda rubakira baherekejwe n´amadolari 5000 kuri buri muntu, ahabwa Kagame. Ayo akiyongera kuri 3500 ahabwa buri muntu ariko yagera I Kigali bakayamubikira. Bimaze kumenyekana ko hagati ya 2014 na 2017 Netanyahu yohereje déjà abantu 4000.

2. Kagame we yemeye kubonera akazi abo bimukira. Nta kandi: abumvisha ko bagomba kwinjizwa mu gisoda n´igipolisi. Abenshi kubera kubura uko babigenza binjiye mu gipolisi n´igisirikari bahabwa imyitozo. Barangije burizwa indege batazi iyo bagiye.

3. Kabila we yemeye kwakira abo bantu bamaze guhabwa imyitozo mu gipolisi n´igisoda cy´Urwanda, akabashyira bamwe muri Garde Républicaine ye, abandi muri Police Nationale Congolaise, abandi muri FARDC cyane cyane muri za unites ziyoborwa na Général AKILI MUNDOS utajya avanwa I BENI-BUNIA. Ngabo abasoda sans pitié bari gukoreshwa muri za violences I Kinshasa, muri Kasai, i Kisangani no muri ITURI. Abandi bashoreye amashyo y´inka z´inyambo bakwirakwizwa muri za provinces z´iburengerazuba bwa RD Congo iyo za Bandundu na Kwango.

4. INTAMBARA muri RD CONGO igeze kure. Ngiyo impamvu Kabila yiremereza yanga gukoresha amatora. We ari mu ntambara bien planifié. Ariko abanyecongo batangiye kubibona. Sinzi niba batarakererewe. Ese iyi ntambara izahira Kagame ?

Iminsi iduhishiye byinshi.

5. Biracyaza.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page