top of page

ISABUKURU Y’IMYAKA 5 ISHYAKA ISHEMA RISHINZWE : ABATARIPFANA BEREKANYE KO BADAKORERA KURI BARANYICA.



Itariki ya 28 Mutarama itwibutsa uruhurirane rw’ibyiza byinshi twazaniwe na Repubulika mu mateka y’u Rwanda. Twibuke ko aribwo Intwari za Rubanda ziyemeje guca Karinga ziyisimbuza ibirango bishya biranga Repubulika, bashyiraho itegekonshinga ndetse banitorera Perezida w’igihugu bwambere mu mateka y’igihugu cyacu. Mbega umunezero kuri Rubanda!

Niby’igiciro gikomeye rero kuba abataripfana nabo ubu bizihiza iyi sabukuru y’imyaka itanu (5) Ishyaka Ishema rishinzwe kuva kuwa 28 Mutarama 2013. Hamwe n’abanyarwanda bose muri rusange bikwiye kutwibutsa urukundo n’ubwitange buhebuje intwari za Rubanda zagize mukurwanya akarengane kakorerwaga abanyarwanda muri rusange n’abahutu by’umwihariko. Maze kimwe n’Abataripfana tugahagurukira kurwanya akarengane ubu kimitswe n’agatsiko ka FPR.

Ikipe nshya yiyemeje guhangana na karinga nshya

1. Mugihe Ishyaka Ishema ryashingagwa, abanyarwanda batunguwe no kubona ikipe nshya mukibuga cya politiki ndetse biba n’intandaro yo kutagirirwa ikizere byihuse kuko bibwiraga ko ntaburambe yenda nta n’ubushobozi. Nyamara aba bagabo n’abagore uretse kuba bari bashya mukibuga cya politiki bityo bakaba ari abantu badafite aho bahuriye n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu ariko kurundi ruhande bari bafite byinshi byatuma bizerwa muguhirimbanira ineza y’abanyarwanda n’igihugu cyabo.

Ntibyatinze koko rero biza kugaragagara ko imitere y’iyo Kipe nshya mukibuga ariryo turufu ryabo n’abanyarwanda muri rusange mu guhangana n’amatwara ya kalinga nshya mu Rwanda. Nikoko ntabwo urugamba bari batangiye rwari rworoshye kuko bagombaga kufata ingamba zo kurenga iterabwoba kugirango barirwanye. Bagombaga kandi kubura umutwe bakagaragara kugirango bahangane n’ikinyoma cy’uko abanyarwanda bose bavuze ibitagenda mu gihugu cyabo baba ari abicanyi cyangwa ibisambo byasahuye igihugu. Nguko uko Abataripfana basimbutse imijugujugu yari yarajujubije besnhi muri iki kibuga kitoroshye gukinirwamo kugeza na magingo aya.

2. Iyi kipe nshya y’Abataripfana koko yagaragaje amatwara mashya y’ubutaripfana

Abataripfana ntabwo begeze barya indimi imbere y’ubutegetsi bw’ikigali. Muriyimyaka itanu ishize biciye mumbwirwa ruhame no munyandiko zinyuranye, abataripfana bagaragaje bidasubirwaho ko BADAKORERA KURI BARANYICA kandi ko uhishira umurozi akakumara kurubyaro. Nubwo yenda bitaberaga kukibuga nkuko byifuzwaga n’abanyarwanda besnhi ariko umusanzu wabo wagize akamaro gakomeye maze akarengane kimitswe na FPR gashyirwa kukarubanda nibura. Maze icyasha cyari cyarashyizwe ku muhutu wese aho aciye giteshwa agaciro kandi amahanga n’abaturanyi basobanukirwa n’ayo manyanga yatumaga umuhutu ativuga. Ngirango urugendo ruracyakomeje ariko intambwe yatewe nayo ntawayihisha.

3. Kubera uburyo abataripfana batahwemye kugaragaza ibitekerezo byabo bigamije kurengera no kurenganura Rubandigoka byatumye abambari b’agatsiko bahitamo kubacecekesha mw’iterabwoba ryo kubita aba PARMEHUTU.

Ibi ariko ntacyo byahinduye kuri gahunda ndende y’aba bana ba Rubandigoka kuko nyine bari barwiyemeje. Mugihe abambari b’agatsiko nka ba Tom NDAHIRO bahirimbaniraga kubandagaza no guhindanya isura bahimbwa ayo mazina kugeza kuri CDR, interahamwe n’ibindi bikangisho, abataripfana bo byabongereraga umurego kuko intego yabo yari UKURI mugusenya ikinyoma gitindi cy’ako gatsiko. Maze gukina Politiki yo guhora wisobanura iba itaye agaciro gutyo.

4. Ingenga bitekerezo ya Jenoside yariryo turufu rya nyuma kuri FPR

Mugihe gucecekesha aba bataripfana hakoreshejwe ‘iturufu ya jenocide’ bitashobokaga kubera IMITERE n’IMYITEGURO y’ikipe yabo, agatsiko kakomeje ibikangisho ko ibyo bavuga, ibyo bakora byose birimo ‘ingenga bitekerezo ya jenocide’. Ibi ariko kwari uguta ibitabapfu kuko Abataripfana bari barasuzumye muntangiriro iki kinyoma n’inzira zo guhangana nacyo rugikubita nkuko bigaragazwa n’inyandiko ishinga Ishyaka Ishema ry’u Rwanda tariki ya 28/01/2013.

Nkuko Abataripfana bagiye babigaragaza politiki iciye mumucyo niyo izaba igisubizo cy’ibibazo abanyarwanda bafite kugeza ubu.

1. Abataripfana berekanye ko politiki atari umukino w’ikinyoma n’ubwiru nkuko byari bimaze kumenyerwa mu mitwe ya benshi.

Tubanze twibutse ko politiki y’agatsiko ka FPR ishingiye kw’iterabwoba n’ikinyoma. Niyo mpanvu Abataripfana bemeza ko kugaragaza ubushake ndetse n’ububasha bwo gusezerera kariya gatsiko ka FPR nabyo ubwabyo bidahagije ngo abanyarwanda bizereko bagiye gutura mumahoro no kuyoborwa kidemokarasi. Ahubwo abanyapoliti biyemeje kurwanya amatwara ya kalinga nshya bakwiye no kurangwa n’ukuri ndetse n’ubweramutima mugusohoza imigambi yabo kuri rubanda. Bakwiye kandi kuva mubwiru bakabwira abanyarwanda inzira, imigambi n’uburyo bwo kuyigeraho ntaburyarya maze byabanyura bagafatanya kubigeraho. Naho ubundi kurwanya agatsiko hakimikwa utundi ntibyazagira iherezo mu rwatubyaye. Kwirukana umwicanyi tukimika undi cyangwa unamurenze ntacyo byamarira abanyarwanda. Kimwe no guharira politiki ibisambo n’indyarya nukwangiza ejo hazaza heza h’abanyarwanda.

2. Abataripfana bagaragaje gukomera kuntego yabo no kudahuzagurika kugeza ubu.

Muri iyi myaka 5 ishize, abataripfana bagaragaje ikintu gikomeye muri politiki y’u Rwanda: Kwiyemeza no gushyira mubikora ibyo bemeye.

Uwavuga ko INVUGO ARIYO NGIRO ntabwo yaba abeshye nagato. Abataripfana bagaragaje ko bahura bagatekerezanya ubushishozi icyo bagomba gukora mugusezerera kalinga nshya kandi mugihe gikwiye bakabishyira mubikorwa.

Niba tubyibuka neza nyuma y’umwaka umwe Ishyaka Ishema rishinzwe, mu cyemezo cyafatiwe muri Kongre yabereye i Paris ku matariki ya 17, 18 na 19 Gashyantare 2014 abataripfana bafashe ikemezo gikomeye cyo gujya kwegera Abanyarwanda bagafatanya gukora politiki ibabereye. Ni muri iyo Kongere kandi bihitiyemo n’umukandida wari guhagararira ishyaka mu matora ya gombaga kuba muri Kanama 2017. Ibyo kandi babishimangiye muri Kongere yabereye Le Havre muri Werurwe 2015 bemeza bidasubirwaho gahunda yo gukorera politiki mu Rwanda ndetse n’ikipe yagombaga guherekeza umukandida w’ishyaka muri ayo matora twavuze haruguru.

Ntibyatinze rero kuwa 23 Ugushyingo 2016 Abataripfana BADAKORERA KURI BARANYICA berekana ko batsiratsije kandi biteguye rwose gutabara Rubandigoka akaga ibayemo imyaka irenga 23 kuva FPR yafata ubutegetsi. Nyamara ubwoba bw’agatsiko ntibwatumye iyo migambi yabo myiza igerwaho. Kuko agatsiko katangiriye abobana b’u Rwanda munzira inshuro ebyiri zose maze ubutumwa bwabo bukomwa mu nkokora n’izo nyangabirama zidashakira rubandigoka ikiza.

Umwanzuro: Abataripfana batsimbaraye kunzira yo gufasha rubanda kwifasha

Kuva ishyaka ishema ryashingwa Abataripfana bemeza ko abanyarwanda ubwabo aribo bafite igisubizo cy’ibibazo byabo. Bemeza ko ntamuntu ushobora kukugaraguza agati n’akanyaro kadashira utabishaka. Niyo mpanvu abataripfana bemeza ko ntayindi nzira yakiza Rubandigoka uretse iyo kwivumbura kubutegetsi bw’agatsiko nkakariya kayobowe ubu n’umuntu wigize ikigirwamana, akigaragaza nk’umwami muri Repubulika.

Abataripfana basanga Rubanda ikwiye gushishoza ikamenya abalideri bayo kandi ikabakurikira intambwe kuyindi kugirango bamenye gusoma ibimenyetso by’ibihe. Rubandigoka ikwiye KUDAKORERA KURI BARANYICA maze mugihe gikwiye bagahagurukira rimwe guhirika agatsiko kiyemeje guhindura abanyarwanda ibikoresho byako nkuko byahozeho no mugihe cy’ingoma yacyami.

Rubanda igoka ikwiye kunva ko itagomba gukomeza kuruhira agatsiko nva bugande ngo bahinge gasarure. Ngo biyuhe akuya bahinga nibeza kabagenere ibiciro kabaguriraho. Nyamara nikajya kubagurisha ibyo kabanyaze gakube gatatu. Nta munyarwanda kandi ukwiye kubaka ngo agatsiko kaze gasenye birangirire aho. Nta banyarwanda bakwiye guhinga ngo agatsiko kirare mu myaka yabo karandagure twituramire nkaho ntacyabaye. Ibi nibimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza ko aka gatsiko katagamije inyungu rusange z’abanyarwanda ahubwo kagamije kwikungahaza no gutindahaza iyo Rubandigoka kugirango ihere mubuja imyaka n’imyaniko nkuko nubundi byahozeho.

Kuri iyi sabukuru rero twishimire ko Abataripfana bagaragaje ko badatinya iterabwoba ry’akagatsiko ka FPR kandi ko BADAKORERA KURI BARANYICA. Twizere tudashidikanya ko ubutaripfana n’ubudatezuka kuntego byabo bana ba Rubandigoka ntaho byagiye. bazakoresha imitwe n’amaboko byabo kugeza bagamburuje ako gatsiko katsize koreka u Rwanda.

Imana ibibafashemo kugirango mugihe kitarambiranye bazageze ku banyarwanda bose imigambi myiza cyane babahishiye.

Mbaye nifurije umunsi mwiza kubataripfana bose aho bari hose kw’isi. Byumwihariko ariko Abataripfana badakorera kuri baranyica bakomeje guhirimbanira Rubandigoka kubutaka gakondo.

Venant NKURUNZIZA

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Amatekeko no gukemura impaka mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda


Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page