top of page

ICYENDA NA KANE


I.

Misiteri inkotanyi zikiyirasa Petero mu ijuru yarafunguye Yakira Ikinani nUtaryamira Hamwe nabo bari kumwe bose.

Bacyinjira ijabiro kwa Rurema Basanze ababatanze bose Bahanze amaso urwa Gasabo Bateze ko abaruvuka bava ibuzimu Bakibuka ubumuntu bwabatanye.

Gitera yegereye Habyara Amwibutsa ibyo yamubwiye Muvoma igishingwa muri za mirongwirindwi Ngo ko hari abazi ko batayoboye Igihugu cyaba kitakiri u Rwanda!

Kayibanda na Mbonyumutwa Bamubanjirije kukijya ku isonga Yarabarebye baramuhumuriza Bamwerekera rimwe ukwezi kurenga Hamwe nizuba twese twota Bati ntutungurwe isi niko iteye Uko izunguruka ku izuba Niko nukwezi kuyicaho uruziga.

Bareba bose Utari ku bwabo Agerageza gukiza benshi Bamwe yaremye banga kumufasha Abandi biruka kugambana Ngo imbehe babuze kwa Gisunzu Bazazibonera kwa Ruzingo.

Ibigirumwami na Kagame nyakuri Hamwe na Rudahirwa nabandi Nabo bari aho barora iryo shyano Gicanda aje ababwira ko atari azi Ko yakiraga akazazimara Ubwo kitwazaga gutumwa nuwimye Ari utazaruyobora na rimwe Kubera amahano yo ku Rucunshu Namabi yabaye ingoma ijya guhera.

Uwitiriwe urunywero i Rwanda Hamwe nUwayiringiye wumubyeyi Baramwegera bati inzira ntimubwira Bati twaragishyigikiye turakotana None ikirura kitworekeye igihugu!

Ba Nsengiyumva bombi na Ruzindana Hamwe nabo batsembaniwe hamwe i Gakurazo Ibakira ibahumuriza Isumba byose; Nyina wa Jambo nawe aba araje Ati: Nimwiturire aho umwana wanjye aganje Impuhwe ze ntizigira ingano.

Naje nshishikariza abarutuye bose Ko bahinduka rwose Bakarebana mu maso Bakabwizanya ukuri Bagafatanya kwimakaza amahoro Bagatura bakubahana Bakarureshyamwo Bakaba bose indabo nziza zirubereye.

Mwabaye intwari mu kigero cyanyu Nimwegere abi Rwesero rwa Muhazi Barimwo Inzirabwoba itiganda Nabandi baje banze guhemuka Muzirikane ababakurikiye benshi Bakora byose ngo bazasohoze uwabo neza.

II.

Kubera ko hirya iyo bajya ntibagaruke Ahashize nahazaza bahabona kimwe Uku duterana ingohe none Amage yarugwiriye twumva ya kera Ubare Abanyoro nabandi baruteye Wibuke iza Rwogera na Rwabugiri Zose zasize rubuze benshi.

Ubwo Kibeho bayibona imbere yabo Ngizo za Ubundu na Tingitingi, Inzira ndende ikomeza cyane Bitegereza aba rubanda, Babona Urirwana kimwe na benshi Bacirirwa ishyanga mu bihome, Henshi mu bihugu bya Afurika Ngo barategetse birabananira, Maze batsindwa naba runyenzi.

Uwangiwe numubiri ararutobanga Babona abamutije amaboko Bamwe abigizayo abandi yirenza Bati iyo bumva Gisunzu ababwira Bakazilikana iryo kutawugwamo Urya umwanzi yabateze wo kuryana.

Burya ari Kisaro ari Nyacyonga Nandi mazina yayigize ndende Rwari kubikika urwa Gasabo Rugaheka abarwo bose, Gusa nyine ntimubwira Ngo wanga kumva amaso akabona.

Koko ngo ntawuhanura iwabo Ubonye ba Ndabaga ngo baze Abiswe neza Ingabire na Shema Abakabakiye barutega i Rwanda Bakabarenza ingohe Ngo aha bararamya umwidishyi!

Abari iyo twerekeza twese Bati iryagwiriye urwatubyaye Si agahozeho nimube intwari Ishema abana barwo bamanye Kuryisubiza ni aka kanya Batindijwe gusa no guhaguruka.

Ababanjirije Kinani hirya iyo Basize bavuze ko ngo nta ridacya!! Bongeraho ko akimuhana kaza ihise! Ubwo ari twe twese abanyarwanda tubwirwa Ko ubushake nimbaraga Byo kurusubiza isura nyarwanda Ari njye nawe bireba

Waba uri imbere cyangwa hanze yarwo Nyemerera rero dushyire hamwe Duhagurukane ishema numurava Turukure ibuzimu kwa Mukotanyi Rugarukire abanyarwanda bose Bishyire bizane iwabo Bizihirwe no kuba abantu Batuye urutemba amata nubuki.


Maniragena Valensi St. Petersbourg Russie


תגובות


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page