KAGAME na MUSEVENI NTACYO BAGIHURIYEHO NO GUSHAKA KUMWICA NGO SIBISHYA KURIWE
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 23, 2018
- 3 min read
Kuri Museveni ngo kuba Paul Kagame umunyeshuri we ashakisha uko yamwivugana ntacyamutungura kirimo. Ngo kuko ni umwicanyi ruharwa muri kamere ye nkuko Didas Gasana muri iyo video iri hejuru abihamya. Kagame ngo ntakindi yize uretse kwica.
Muri iyi minsi kandi iyo urebye umubano w'u Rwanda n'Ubugande n'ibyemezo by'abayobozi b'ibi bihugu byombi uhita ubona ko koko umubano wazambye. Ubusanzwe urwanda n'ubugande bahuzaga byinshi nk'impanga ariko ubu bahabanye nk'ibikingi by'amarembo.
Muminsi ishize ubwo Perezida w'Amerika Donald Trump yitaga ibihugu bya Afurika imisarane, ku ruhande rw'u Rwanda bahise bavuga ko ibi bidashimishijije nagato, naho kuruhande rw'ibugande Museveni we atangaza ko ibi byatumye yikundira Trump nk'umugabo uvugisha ukuri. Kuba Urwanda n'ubugande batagihuza muri diplomasi y'ibihugu byombi ntabwo ari ikintu cyoroshye kuko benshi bibeshyaga ko Museveni yubatse Agatsiko k'inkotanyi zibumbiye muri RPF kandi atiteguye kugakuraho amaboko!
Kudahuza uko babona ibintu cyane iyo bigeze ku gihugu cy'amerika iki nacyo dusanzwe tuzi ko Museveni yakigendereye kugirango kibe cyafasha inkotanyi kwigarurira akarere k'ibiyaga bigari nkuko bimeze ubu. Ibi birahishura muburyo bweruye ko Kagame yatewe utwatsi na Museveni n'abanyamerika akaba asigaye yitwara nk'ikihebe muri dipolomasi.
Ibi kandi nabyo bikagarazwa n'aho kagame atangiye kwerekeza umubano. Mbere ya 2013 ntabwo Kagame yashoboraga kugenderera igihugu usibye no gutsurana umubano nacyo kitawubanye n'amerika. Ariko ubu ahubwo wagirango asigaye abikorera agahimano. Kagame usibye zangendo ze zo guhakirizwa no kwishakira agafaranga mubami b'ibihugu by'abarabu ubu ntatinya no kugirana umubano ushingiye kuri z'ambasade n'igihugu nka Irani , Donald yita ko cyamukiniye nabi cyane ubwo yakimbiranaga na Koreya ya Ruguru kandi ko nawe atazareka kugifata nk'umukinyi mubi. Si ibi gusa kandi hari na Leta ya Cyprus, Turkey, Repubulika ya Islamic Mauritania, na United Arab Emirates (UAE)...
Kagame ubu akaba ashinja Ubugande kumugambanira hagati y'abafaransa n'abongereza ndetse no kubakingurira amarembo mugihugu cye we yongeraho ko baje no gutoza abanzi b'u Rwanda bashaka no kumutera baturutse iwe. Ibi akaba abivuga kubera aribo bamaze kwerura kumugaragaro ko badashyigikiye ubwicanyi bwe mu Karere ndetse bagasaba ko hari hakwiye kugira igikorwa kugirango akarere kose kabone amahoro.
Ibi hakiyongeraho kuba Paul Kagame we na Joseph KABILA basigaye bitwa n'uburayi abicanyi kabuhariwe mukarere bahindura amategekonshinga uko bishakiye.Ndetse umwe mubadepite b'ibyo bihugu akaba atazuyaje kuvuga ko ahamagarira Abafaransa, Amerika n'Uburusiya n'ibindi bihugu gutabara vuba nabwongo hagakoreshwa n'ingufu bibaye ngombwa mukugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari bimaze guhindanwa na Paul Kagame.
Nubwo ntagitangaje kirimo ariko ntawavuze Museveni.
Bivuga ko ubwo aho ibintu byerekeza muba muhabona.
Twibuke ko atari ibi gusa ariko! Mugihe Paul Kagame acahasi no hejuru kugambanira impunzi z'abanyarwanda zamuhunze zikanyanyagira isi yose ashaka uko zakurirwaho ubuhunzi zigacyurwa nk'ibimasa byerekeza iy'ibagiro, Museveni siko abibona. Ahubwo Ubugande bubaye igihugu cyambere ku mugabane w'Afurika gitangaje kumugaragaro ko kitazakora ku mpunzi z'abanyarwanda. Ko niyo imyaka yarenga 100 mugihe ikibazo zahunze kikiriho zidashobora gucyurwa nkuko Kagame abyifuza.Aya mahari y'aba bagabo bombi rero afite aho ashingiye.
Kagame gushaka kwivugana Museveni buriya aba afite aho abihera, kuko sinawe wambere yaba yivuganye. Amaze kwivugana cyangwa aba intandaro y'imfu z'abaperezida 5 kandi ntankurikizimbi byamugizeho buriya yarashyekewe na museveni arunva ko amufite mubiganza. Ntabanga Paul Kagame yicishije Melchior NDADAYE Cyprien NTARYAMIRA, Juvenal HABYARIMANA, MOBUTU SESEKO na Laurent Desire KABILA. Paul Kagame kandi amaze kugambiririra kwica abaperezida babiri na Museveni wa gatatu bose abahusha. Abo ni Perezida Jakaya Mrisho KIKWETE wayoboye Tanzania na Perezida w'Uburundi Pierre NKURUNZIZA.
Ibi byose nvuze haruguru rero MUSEVENI arabizi neza ndetse azi nuko byagenze kuturusha kuburyo aribyo bimutera kudashidikanya kumwicanyi ruharwa no kumwitaza muburyo bwose. Ndetse no kwirwanaho bibaye ngombwa kuko nabyo ni uburenganzira bwe.
Nubwo yenda bitugaragariye ubu ariko bivugwa ko Museveni atongeye kwizera umunyeshuri we Paul Kagame ngo kuva yahigira KIKWETE akaba yaramwimye n'ubufasha muri uyu mugambi mubisha. Ibi ninako byagenze mugihe Kagame yahigaga bukware Nyerecubahiro Petero Nkurunziza nanubu rukigeretse, Museveni we byabaye ngombwa ko yitandukanya na Paul Kagame maze ahitamo gukiza amaraso y'iyo nzirakarengane aho byamushobokera hose.
Twizere ko Abanyarwanda ataritwe tuzakomeza kurebera uyu mwicanyi wigize karaha kajyahe mugihugu cyacu no mubaturanyi bose.
Imana nidutize imbaraga abana bayo bararushye.
Venant NKURUNZIZA
Comments