top of page

Nva muzuba Kagame we!



Igihangange Alexandre Le Grand yari afite ubutunzi butigeze bubaho. Ni uko ku ngoma ye hakaba hari umuhanga Diojeni ngo wagiraga ibitekerezo bidasanzwe akicara aseka abantu bahihibikanira iby’isi. Nibwo inkuru y’uwo muhanga igeze ku umwami Alexandre Le Grand, uyu nawe yiyemeza kujya kwirebera uwo muntu Diojeni wabaye icyamamare kubera ubuhanga bwe.

Ni uko umwami Alexandre Le Grand arakugendera asanga Diojeni yiyicariye mu ngunguru ye. Umwami Alexandre Le Grand atangarira amagambo yuje ubuhanga n’ubushishozi yavubukaga mu kanwa ka Diojeni nk’isoko idakama. Ni uko umwami nyir’ubutunzi Alexandre Le Grand aratangara cyane ati : “wa mugabo we Diojeni uko bakumbwiye niko ngusanze : uri umuhanga w’indashyikirwa ; ntabwo rwose ukwiye kuba mu ngunguru, ni ishyano ; ukwiye imwe mu ngoro nziza zanjye n’abagaragu benshi maze nawe ugatunga ugatunganirwa. Maze rero, nsaba icyo wifuza cyose mpite nkiguha aka kanya.” Ubwo aliko ngo umwami Alexandre Le Grand akaba yaravuganaga na Diojeni amuhagaze imbere yamukingiye izuba. Ni uko umuhanga Diojeni abwira umwami Alexandre Le Grand ati : “Ngo nkwake icyo nshaka kandi urahita ukimpa aka kanya ?” Umwami Alexandre Le Grand ati : “Cyane rwose!” Ni uko Diojeni ati : “Mva mu zuba, icyo cyonyine kirampagije ; ibintu sibyo kamara!” Ni uko umwami arakakara ahambira amabinga !

Iyi nkuru irasa neza neza n’amateka y’i Rwanda. Mu gihe umwami Pahulo avuza impanda ngo yateje u Rwanda imbere kandi abana b’i Rwanda bajya kuryama batikoze ku munwa, ubu agashya ni uko ngo uruganda rw’imodoka Volkswagen ruzaza gukorera mu Rwanda. Vroom ! Vroom! Vroooooooom ! Yewe, uwapfuye yarihuse ! Iyo nkuru iramutse ibaye impamo yaba ishimishije rwose, kuko hari abahire b’Abanyarwanda bazabona akazi ; ubwo kandi hari n’izindi nganda zijyanye n’iby’imodoka zizavuka : ejo buriya azashinga n’uruganda rukora amapingo, za ndembo, za gerenade, ututi-twa-Munyuza, za kalashinikovu n’ibindi bikoresho by’ingoyi !

Reka mbabwire rero mwa Ntorehamwe mwe, nimushaka munyite igipinga byo ndabimenyereye : iterambere ryaba ryiza rihereye ku umuntu, kuko icyo Abanyarwanda bifuza ni ukuli, ubutabera no kuryama bagasinzira. Ni impamo y’Imana iri terambere murata ririmo umuvumo, kuko muli iyi nkubili ya made in Rwanda : uko igihugu gitera intambwe mu majyambere ni nako akarengane n’irondakoko bizamuka mu ntera ku Banyarwanda barenga 80%. Izo modoka, ayo mahoteli, ayo madege n’imigi myiza byavuye mu maraso y’Abanyarwanda n’Abanyekongo bifite 20% bazabyiratamo mu gihe abandi basigaye 80% bose bagenda bubitse umutwe nk’abenegihugu bacagase. Iterambere rihonyora rubanda ni amahano. Kimwe na Diojeni rero, Rubanda-rurengana runtumye kubwira Pahulo Kagame ngo : “Icyo tugusabye ni ukurya uducye twihingiye mu mahoro tukishyira tukizana ; izo modoka n’amadege nta mahoro ni umwanda. Tuve mu zuba ibintu sibyo kamara.”

NIYONSABA Ruth, Cyahafi

Aho byavuye: http://ikizere.com


Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page