Paul Kagame yatumweho ko agomba kwitaba Imana ngo iraje bivuganire.
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 16, 2018
- 6 min read

Nzirabatinya Emmanuel
ISHUSHO Y’U RWANDA
Bitari cyera cyane ni nk'ahagana mu 1990 na nyuma yaho gato mu Rwanda hari ibitangazamakuru byinshi byandika, ibyo bitangazamakuru byanandikaga amagambo akakaye, ndibuka inyandiko nyinshi zavugaga ku butegetsi bwariho icyo gihe; nkibaza uwahirahira akandika ari mu Rwanda nkibyandikwaga icyo gihe uko byagenda! Aho ibye ntibyaba amateka? Kimwe muri ibyo binyamakuru hari ikitwaga "RWANDA RUSHYA".
Ni uko rero natecyerezaga kuri iryo zina "Rwanda Rushya",nkabona bivuze ko ari u Rwanda ruzaha amahirwe angana abenegihugu bose, ariko ubu hari abemererwa gukora akazi keza mu bigo byiza byindobanure, kwiga mu bihugu byateye imbere (Amerika n’Uburayi)..., ntabwo narinzi ko ibyiza cyane hari abo bigenewe kurusha abandi! nibwiraga ko ubishaka wese azakora ubucuruzi ashaka yubahirije amategeko, akaba adasabwa imisoro y’umurengera cyangwa se ko atazabazwa inzuzi yambutse, atazasabwa n’ibye kugahato ngo hari icyo bashaka kubikoresha!
Nacyekaga ko uwakosheje ariwe uzajya ahanwa ,ko ntawe uzahimbirwa ibyaha ko nta nuzemera ibyaha ashaka gucisha abandi umutwe! Ibintu ko bizaba ari bishyashya mu rwa Gasabo mu rwa Gihanga cyahanze u Rwanda, ko Demokarasi izaba iganje umuntu afite uguhitamo kwe ,nta kwerekwa aho utora nta kukubwira ngo kuramo kandidatire yawe, ko ntawe uzashyirwaho agahato mu gutora, ko nta mpapuro zo gutorerwaho zikubye kabiri cyangwa gatatu umubare wa batora (ku girango zimwe zicibwe izindi zitorerweho ushakwa mu gihe uwo ushakwa nishyaka FPR atatowe), ko umuntu azahabwa umwanya wo kuvuga ibitagenda atikanga ko yazagenda ntagarucye; sinacyekaga ko inzego zose n’amadini bizaba bigenzurwa kandi bihabwa amabwiriza . Yewe reka ni byinshi ntawabirondora! Kuyoyoka kwibyo nibwiraga mu kanya nkako guhumbya Cyakora abemera Imana kandi bemera ko ivuga ,reka mbibwirire .
Mu 1993 mu kwezi kwa 12 bishyira1994 nagiye i Kigali nturutse i Mwito (Rusizi-Cyangugu). Ijwi ry’Imana ryari ryambwiye ko intebe zose zicarwagaho zihirimye, ibyari ibishyitsi biranduwe n’imizi ;ko buri wese agomba kwirinda ntihagire uzakora kuwundi ,cyangwa kuby’abandi :Ubwo nari nabonye umukuru w’igihugu ahira mu kintu: Ibyo rero nagombaga kubivuga i Nyarugenge; banga ko mbivuga ngo bitabakururira akaga , bati ukurikije Intamabara u Rwanda rurimo n’amagambo atyaye y’abanyamashayaka n’ibikorwa by’urubyiruko rwayo mashyaka Interahamwe, Abakombozi aba JDR.. bati urabibona rwose ko bitashoboka ngo uvuga ibintu nkibyo.Cyakora naje kubivuga mu buryo bw’igitangaza kubera ko nyuma y’iminsi micye nakoze urugendo rw’amaguru mu minsi 8 Rusizi-Kigali. Nari natashye ntabivuze!
Mu kwezi kwa 4 nukwa 5 umwaka 1995 nagiye i Cyibungo kubwira abari batahutse ko u Rwanda ari agasozi karwanirwa ,bamwe bahagaze i Burengerazuba abandi iBurasirazuba navuyeyo bamfunze unshuro nyinshi.Yewe nabonye ko ibyo natecyerezaga byari inzozi! Nagendaga mbona ko atari u Rwanda rushyashya ahubwo ari "u Rwanda rushyaȃȃȃ" (urugurumana)
Wowe nanjye tubigenze gute ko urw’amata n’ubucyi twatekerezaga atarirwo twabonye?
Iyo mvuze ibitagenda, kubera ko babaye ibikange banyamaganira kure ngo ntabakururira ingorane, nawe waba warabaye igikange ngo batabafunga amaguru amanitse! Ngo nta bwinyagamburiro bataburirwa irengero. Ariko se dukomeze twibere ibiduma (ibiragi). Itorero nsengeramo (ADEPR) bati ariko ubundi warasaze, bati turakwihakana ,turaguca ngo wize angahe..., igikuba kiracika, ndakurikiranwa biteye ubwoba! Iyo ni Politike ushaka gukora. Nyamara usanga abo bafite inshingano za gishumba aribo baruca bakarumira mu karengane gakorerwa Abanyarwanda kandi hafi ya bose bararahiye muri FPR ntawamagana akarengane, ngiyo Politike abenshi bahisemo!
Bakanishimira ibyago by’abandi. Ngo bibaza n’impamvu njye ntaraburirwa irengero. Shenge, buriya Imana si nk’abantu (Uzi ko abantu bashobora kugutega ngo baze kukugenza uko bashaka ijwi ry’Imana rikakubwira ngo uyu munsi ntunyure iyi nzira ,ntutegere moto aha, ntuve se mu rugo...) Ndindwa n’Imana kandi ndi NZIRABATINYA .Umuntu w’umusaza nkanjye witwaza inkoni mbatera ubwoba ,iyo nkoni se nayihirikisha ubutegetsi? Iyo nkoni yarwana n’ibifaru? Cyakora njye hari ibyo gukora nkora nabitangiye cyera ,hamwe n’ijwi ry’Imana nagendaga numva, namenyaga amabi y’uru Rwanda, nibyo nabonaga ku manywa y’ihangu byarabimpamirizaga.Buri munsi sinaburaga ikintu nandika, guhera 1996 kugeza 2006, nanditse INGOMA Y’U RWANDA KU ISI : INDORERWAMO .
Iyo mbwiye abahanga ba Bwenge bw’Isi nti ni munsinyire iki gitabo gisohoke ,bati reka da, batazatujyana, bati rwose ibyo wanditse nibyo, ni ko biri, ariko nti twagusinyira twazabizira. Kandi natanze incamake yacyo mu nzego nkuru z’iki gihugu ngo nibura bagire ibyo bakosora mu miyoborere y’igihugu ,ibaze nawe tubaye twese twamagana akarengane ,duhagurukiye rimwe nta maraso amenetse .Wowe urituramiye kandi ukajya kugereranya umwana w’umuntu na Yesu ,ugahakirizwa sinakubwira .Ariko mu rugo iwawe, iwanyu uri kumwe nuwo wizeye ugatangira ukavuga akaga urimo : ubukene amafranga ya buri kwezi ya FPR ,agaciro ,umutekano, isuku , ayo gukora ibitandukanye utamenya bitewe n’igihe bikorewemo (gushyigikira amatora n’ibindi),abawe basogoteye muri Congo ureba ,(ngo hari nabaciye impamyabumenyi zabo kuko bari babonye abazize ko bize) abawe bazize genoside ikibitse amabanga menshi .Muhaguruke tuvugishe ukuri!
Mu Rwanda habeho kubahana ,u Rwanda rwemere ko ari Abahutu ,ari Abatutsi bose bakoze ibyaha ,bishe ,bagambanye kandi ko basahuye .Kuko Imana ntiyumva urwumwe ntica urwa kibera, ntirobanura ku butoni, ntiha ubutabera abatsinze gusa. Ibi kandi nabiburanye i Rusororo mu rukiko rwi sumbuye rwa Gasabo mfunzwe. Kuri iyi manda ya gatatu, narahagurutse ngo nziyamamaze nk’umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’i gihugu.Abakandida ngo babaha umwanya ungana wo kwiyamamaza! Mbega uburyo nari mbonye umwanya mwiza ,narikubivuga narikuvuga ngo : bahe ubutabera iby’abagiye mu nama bakitaba Imana i Mukarange muri Byumba, i Gishuro ho muri Byumba, ku kibuga cy’umupira cya Byumba, Ruhuha ho mu Bugesera ,ahahoze hitwa komine Runda yo muri Gitarama, fuwaye ya Kavumu k’i Nyanza , Cyanzarwe muri Gisenyi n’ahandi henshi. Iby’impunzi zishwe nubwo na LONU yabuze ayo icira nayo imira ,abashimuswe ,ababuriwe irengero (Coloneri Cyiza n’abandi), ko tuzi ko mu Rwanda nta Boko Haram ihari bagiye he?
Ziriya mfungwa zazize ko zatekereje narikuzihumuriza , nkazisabira ubutabera ,mbega ko ari byinshi ko ntabimara......Itorero ryanjye kuko ryanywanye na FPR ryambujije n’ikubagahu,bari kumwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze za Leta; muturere dutanu muri 30 nari maze kubona abansinyira babaye abagabo ni ukuri baratinyutse. Mbega n’uburyo byari bingoye kubona amafranga yo gukoresha muri iyo mirimo! Ariko narinatinyutse ngo n’imigambi yanjye n’intego nzazigeze ku Banyarwanda.Kuko tubona u Rwanda rwariringiye Kagame aho kwiringira Imana. Umuremyi yagira icyo akora kuko akunda Abanyarwanda ,bagasingiza Kagame ngo niwe ubibagejejeho ,kandi abo bantu ngo bazi Umwuka Wera –Roho mutagatifu.
Hari hakwiriye ko abantu bamagana bivuye inyuma mu bweramutima bwose ,ibibi bikorerwa mu Rwanda,kuko kumurekera ku ngoma ni ukurekera u Rwanda mu kaga! Birashoboka ko haba hariho umutwe waba utegereje ku rwana barwanira igihugu cyabo. Igihugu nticyari cyaterwa kuva 1994 ngo kibemo intambara kuburyo hagaragara ibisa n’umutekano mucye. Gusa mu mibereho y’abaturage n’amarira menshi kubera iyo miyoborere. Bamwe bari hanze nabo bafitanye umujinya wumuranduranzuzi, mbega amakimbirane,inzika yibyabaye cyera bamwe batanagizemo uruhare abandi se barugize ruziguye ,abandi bumva ko aribo bashobora iby’u Rwanda ,kubabarira amakosa ,ibyaha ukwibeshya kwaba kwarabayeho bibari kure nk’Ukwezi. Aho Kagame asabye imbabazi mwamubabarira!.Wowe nanjye aho ntacyo tubuze ,ntitwikanyiza, ntitwikunda ,ntidushyira imbere uburyo twazagera ku nyungu zacu gusa ,nta vangura riturimo? Mandela natubere urugero.
Mu bwenge Imana yampaye ,ubwo yabonye bunkwiye narashishoje mbona ,hatagize ibyo turenga uru Rwanda rwaguma kuba uko umwanzi ashaka.Imbaraga abayoboye u RWANDA bakoresheje bakandamiza bamwe, ku ngoma ya cyami hari : Uburetwa, shiku,umujishi,ikiboko....Kuri Repubulika naho nta byiza byinshi twabonye. Hari ivangura ryakorewe Abatutsi kandi hari n’abahutu benshi babaye bitagira urugero :Ubuzima n’ubwenge byarahatakariye kandi ari ukwihimurana bibyara na genoside .Hari amakuru afitiwe gihamya ko hari ingabo za FPR zishwe zizira ko zatabaraga abatutsi bicwaga !Nyamara haririmbwa ko FPR yahagaritse genoside : Twagirayezu Eric wabaga muri batayo ya 7, Kabukuri Jean Bosco wabaga muri batayo y’157, Lt Serushago yiciwe mu Ruhengeri akubiswe agafuni azira gutabara abatutsi; yabaga muri batayo ya 7 (7thBn) . Aba n’abandi benshi ngo baba barishwe .Izo mbaraga rero iyaba zari zikoreshejwe hashakwa kwirukana icyibi.
Niba igihugu cyarababariye mo abenegihugu kurusha ahandi hose ku Isi(hari aboherejwe biyita interahamwe bazifasha ubugome bwo kurimbura abatutsi) ,havugwamo : Capt Kiyago wabaga muri batayo ya111, Kinyata Emmanuel wabaga muri batayo yitwaga Alpha, Lt Kayinamura wabaga mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame, Cpl Karugaba Emmanuel wabaga muri batayo yitwaga Charlee n’abandi benshi .Mwebwe muzi ukuri kwabyo kose ntimucececye niho ubumwe n’ubwiyunge nyabwo buzaboneka .Ubunyarwanda nyabwo .Bityo igihugu cyacu cyarababaye cyane kuko abagombaga kugitabara bagihekuye, cyazanezererwamo nabenecyo kurusha ahandi ku isi .Impunzi zitahucye ,Umunyarwanda ajye ajya mu kindi gihugu adahunze.Imfungwa zifungurwe .Hajye hafungwa uwo ubutabera bwigenga bwemeje ko afungwa.Gira icyo ukora ngo indirimbo yubahiriza igihugu ye kubamo ubuhanuzi butazigera busohora udahagurutse. Impongano zisezererwe!
Abitwaga ko bagamabanira igihugu ,ko ari abateroriste babe Intwari .Hari icyo bakoze wowe se urihe ? Disi buriya na Mandela Amerika n’Afurika yepfo cyera byamufataga nk’ikihebe !!!Sibwo Ingabire Victoire na Dianne Rwigara n’abandi mbarwa babaye Intwari. Hashakirwe Umunyarwanda aho kuba bijyanye n’igihe,uwasabirizaga ahabwe atabanje gusaba,abana bose bareshye barerwe kimwe ,impubyi n’abapfakazi bafashwe kimwe ntaw’uhinyurwa.Abize bose bashakirwe akazi .U Rwanda rubane neza n’ibindi bihugu Uburundi Uganda ,Congo.Umuntu aho ari hose agashakirwa amahoro aho guhigwa bukware
Njye nawe ,hari icyo dukwiriye gukora ngo ibi bigerweho .Umusanzu wawe uracyenewe .

President yavuze ko Imana imutumaho intumwa zayo (mu bageze muri iyo nzu akoreramo nanjye ndimo ).Ibyo Imana imwifuzaho nabibashyikirije mu nyandiko. Ntiyabishimye na gato yifuza ko Imana izamwisangira bakivuganira! None iraje ngo bivuganire irantumye ngo nayisanganire. Umwana u Rwanda rwonkeje ,akonka abagore n’abagabo ,ayo mumabere nayo mu mitwe Imana iramucukije nubwo gucuka kwe bitamuguye neza.Ariko iramucukije!
NZIRABATINYA Emmanuel
KIGALI-RWANDA
+250788739837
Source: http://www.veritasinfo.fr
Comments