U Rwanda rwabonye bene rwo, cyangwa rwasubiye mu bukoloni?
- Venant NKURUNZIZA
- Jan 6, 2018
- 4 min read
Imvugo zimaze igihe zitangazwa n’abanyapolitiki bari i Kigali ziteye kwibaza aho u Rwanda ruva n’aho rugana. Mu gihe Kagame yumva ko ngo nta Rwanda rwabaye rwiza kurusha urw’abami, na Kabarebe akaba ari yo nyikirizo, na we ashimangira ko nta bwigenge u Rwanda rwabonye, ko nta butegetsi bwabaye mu Rwanda, ndetse ko nta gihugu cyari kiriho kuri Repubulika zombi, ngo icyari kiriho ni itegurwa rya jenoside, kugeza ku Rwanda rwaremwe na Kagame, nk’uko mushobora kubyikurikiranira muri iki kiganiro Kabarebe yatanze imbere y’urubyiruko i Edmondton muri Canada.
Duhereye kuri izi mvugo z’aba basirikari bombi, twari dukwiye kuba tudatangazwa n’uko abategeka kiriya gihugu, bagaruye ubukoloni ndetse bagerekaho na cyami, nk’uko nza kubisobanura. Muri iyi migirire n’imitekerereze abahagwa cyane ni abaturage, kubera ko uburenganzira bwabo butitabwaho nk’uko bigenda mu bihugu bikoronijwe cyangwa biri ku ngoma ya cyami (mu butegetsi bw’umwami uvukana imbuto). Bikaba bivuga ko ibyo tubona mu Rwanda, bigize politiki ya Kagame n’agatsiko ke, ni ishyirwa mu bikorwa by’iyo ngengabitekerezo ishaka ko u Rwanda rutegekwa nko ku ngoma ya cyami n’iya gikolonize. Ibi bikaba binasobanura byimazeyo impamvu iriya Guverinoma iyobowe na Kagame na Kabarebe nta cyo amatariki akomeye yaranze igihugu cyacu ayibwiye. Muri ayo matariki imfura ya yose n’iya 28 Mutarama 1961, umunsi wo kwipakurura gihake na gikolonize, u Rwanda rukagendera ku ndangagaciro za Repubulika; ukurikirwa n’iya 1 Nyakanga 1962, Umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda, u Rwanda rukemerwa mu bihugu byemewe ku isi. Iyi ni iminsi ifite ishingiro ridakuka, kuyisimbuza indi wihimbiye, wumvikanyeho n’agatsiko kagukikije, nta cyo biyigabanyaho, kuko iri mu mitima y’abanyarwanda uko ibisekuruza bisimburana. Nyuma ya Kagame, ubutegetsi buzamusimbura buzayisubizaho byanze bikunze.
U Rwanda rutegetswe ku buryo bwa gikoloni na gihake.
Hari abagishidikanya ku miterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda? Ubutegetsi bwa Kagame ni ubuhake, ni ubukoloni. Si jyewe ubivuga, ni Kagame ubwe na Kabarebe we babyivugira, bagira bati u Rwanda rwari urw’abami, na ho urwa Repubulika ni rwo rwateguye, rukanashyira mu bikorwa jenoside. Kuri aka gatsiko kayobowe na Kagame, u Rwanda ni igihugu kigomba kuyobozwa inkoni, ikiboko, imbunda; kandi abanyarwanda bagasabwa gukorera ako gatsiko nta cyo bakishyuza. Akaba ari yo mpamvu mu Rwanda rw’ubu, ruyobowe na Kagame, abaturage badafite uburenganzira bwo kubaho, kuko bicwa nk’inyamaswa; badafite uburenganzira ku masambu yabo, badafite n’uburenganzira kuri duke bashoboye gusarura bihishe. Byose bigomba kugenwa na FPR bigacuruzwa n’abakada bayo. Umunyarwanda ageze aho yifuza kuba yanywa agakoma k’amasaka, kubera ko adafite uruhusa rwo kuyahinga.
U Rwanda kandi ruyobowe ku ngoyi ya gikoloni.
Kagame witwa ko aruyoboye, na we ni umushumba uragiriye abandi. Nta bwo Kagame ari Perezida nk’abandi, kuko yashyizweho n’abanyamaboko b’abanyamerika n’abongereza. Mu by’ukuri aragijwe u Rwanda, nk’uko rwigeze kuragizwa Ububiligi. Akaba ari na yo mpamvu ibyo akora byose, byo kurusahura, kurugurisha, guhohotera abanyarwanda abikora byose agira ngo atere ubwoba abanyarwanda, bakomeze kumutinye, na we akomeze kubapyinagaza mu nyungu ze n’iz’abamuhatse. Kabone nubwo ajya yitakuma ngo yateje u Rwanda imbere, hazagire uwerekana ahantu na hamwe yagiriye neza abaturage. Ibyo akora byose abikora mu ikuzo rye, kabone n’iyo byaba bibangamiye abanyarwanda bose. Ingero ni nyinshi: kugurisha ibishanga ku banyamahanga, gushyira mu buyobozi bwa Kaminuza abanyamahanga, kurutisha abanyarwanda abanyamahanga mu nzego z’ubucuruzi, kuramya uburezi bw’amahanga aho guteza uburezi bwo mu Rwanda imbere…
Ingero ntizarangira zigaragaza ko Kagame ategeka igihugu nk’umukoloni cyangwa nk’igihugu kiyobowe n’ubuhake, gusa icyo abanyarwanda basabwa ni ugutangira bagakanguka, bagahitamo niba bazakomeza guhakwa mu Rwanda rwabo, cyangwa niba hari icyo bakora bakivana muri ubwo buhake.
Abanyarwanda ni bo ubwabo bazivana ku ngoyi ya gihake bashyizweho n’ubutegetsi bwa Kagame.
Abanyarwanda sinkeka ko batabona uko ubutegetsi bwahindutse, kuva ku ngoma ya cyami, ukanyura ku ngoma za Repubulika ya I n’iya II maze ukagera ku butegetsi bwa Kagame.
Uhereye ku tuntu duke umunyarwanda yari amenyereye nko kwisarurira imyaka ye, akanagena n’icyo azayikoresha, ukagera ku kwigenera we ubwe ubwoko bw’ibihingwa yashyira mu murima, ukaza ku misoro y’urudaca agomba gusorera Leta, kabone n’iyo yaba adafite umushahara, aha ni ho usanga ko umunyarwanda yashubijwe mu buhake n’ubucakara butagira urugero. Kwirirwa rero umunyarwanda atakambira uwamugize atyo, abizi kandi abishaka, ni ukwigiza nkana; ahubwo yari akwiye kuba yishakira ibisubizo bye byamuzanira amahoro. Nubwo bitoroshye kurwana n’igitugu kiri mu butegetsi, ariko nanone si byiza guhebera urwaje. Ugomba guhatana, ugomba kugerageza imiti yose.
Kugeza ubu imiti ishoboka ku baturage ishingiye ahantu hamwe: gutinyuka bagahangara icyo gitugu, nta n’umwe uvuyemo. Abaturage bashobora gutangira kwanga biriya bita gahunda za Leta, bahereye ku zoroheje zibegereye, zirimo ba nyumbakumi n’utugari. Aha icyo bashobora gukora kandi gishoboka, ni ukurwanya bivuye inyuma umukuru w’umudugudu ubahohotera kandi bakamurwanyiriza hamwe. Babirangiza bakimurira izo ngamba ku bakuru b’imirenge n’utugari. Hose bakagenda berekana ko barambiwe ubwo bukoloni bazanyweho. Ibi birashoboka, kandi biraruhije kubyitambika imbere, kuko biba bikorewe ahantu hatoya, ku muntu ubatuyemo, ku buryo byanaruhanya gutabaza inzego nkuru z’ubutegetsi, kuko ziri kure cyane. Mwambwira muti abasirikari baba bari aho iruhande. Ni byo ariko na bo bakorera mu buhake. Sintekereza ko batabona akarengane na bo bakorerwa. Wasobanura ute ko magingo aya hakiri abasirikari bacyambaye za nkweto bita « bote », bataramenya ko intambara barwanye yarangiye, ahubwo bahora biteguye kujya kurwana iyo bigwa, kandi mu Rwanda hitwa ko hafite umutekano? Wasobanura ute ko umujenerali, umukoloneli, umumajoro ahora yiteguye igihe icyo ari cyo cyose kwinjizwa mu buroko, agafungwa ngo ngaha yasomye ibinyamakuru, cyangwa yumvise amaradiyo nk’ Itahuka? Izi ngero muri nyinshi, zirerekana ko n’abasirikari barambiwe kiriya gihake. Bityo abaturage babishyizemo umurego bikageragezwa henshi, byazashyira bigafata, kuko byananiza izo nzego zigomba guturuka kure.
Niba abaturage ubwabo bashobora kwigobotora ubuhake n’ubukolonize bwa Kagame, igisigaye ni uko amashyaka n’amashyirahamwe avuguruza Kagame ababa hafi, akabatoza ibyakorwa, ahasigaye igihe cyagera bakipakurura iriya ngoma ya gihake na gikolonize, noneho u Rwanda rukareka guhora rutekerezwa nk’ururi mu buhake bwa cyami. Kandi rero abaturage babishatse, bamaze gushira ubwoba no kumva ibyo bahamagariwe gukora, buriya buhake ntibwakongera kurangwa ukundi, kuko icyo umuturage ashaka ni cyo cyifuzo cy’Imana.
source: http://lecpinfo.com
Comentários