top of page

Hari abakinyotewe na Karinga!



Simbasabye ko mureka kurwanya ubwami kugirango wenda mbe nabigira mo inyungu nk’umuntu ushaka ubwami mu Rwanda, ahubwo ni urukundo n’imbabazi mbagirira ngo mutaruhira ubusa. Muby’ukuri nta n’amahitamo mufite, amaherezo y’inzira ni mu nzu!

Kuvuga ko muri benshi mudashyigikiye ubwami ni byiza , iyo ni demokarasi, ariko mujye muyemera n’ibyayo byose. Kuko mudashaka ubwami bwiza Imana yabateguriye, sawa, nayo ikunda ko abantu bisanzura ikabaha ibibakwiye! Kagame arahari kubategeka muri demokarasi yanyu mwishakiye, ni we ubakwiriye.

Niba uri umu repubulika ukarwanya Kagame, uba uri mu makosa, uba usuzugura umukuru w’ubwoko bwawe, aba agomba nawe kugucapa.

Kandi niba ushyigikiye ubwami, menya ko ntaho uhuriye na Kagame n’ingoma ye, ugomba ku menya uwo uriwe, ukabigendera ukanabihagararira nk’umutware. Ariko kandi niba ushaka ubwami bwahise bwavanyweho n’amakosa yabwo, nawe ntukirirwe urwanya Kagame kuko ari umukuru w’ubwoko bwawe!

Inzira ni ebyiri Banyarwanda, mwabyanga mwabyemera, ntibihinduka. Biragenda uko byagenwe!

Ikindi kandi mwese muzi ko uburo bwinshi butagira ikigage, ku mugani wa wa mubiligikazi. Ariko ntihagire unyumva nabi ngo mvuze abahutu, simpamya ko abatutsi bo mu karere bateranye barushwa ubwinshi n’abahutu, jye ndavuga ubwinshi bw’abahuriye kuri repubulika, baba abahutu baba abatwa n’abatutsi. Na none kandi iyo mvuga iby’ubwami bugiye kuza ntabwo mba mvuze ko ubwami bwahoze mu Rwanda bwari bwiza, iyo buza kuba bwiza buba bwaragumyeho. Ndetse icyo mugomba kumenya ni uko no mu Bahindiro hari harimo abo bwari bwaragiriye nabi cyane. Hari abo ingoma zose zagiye ziharanya, n’izo bimitse zikabima!

Hagati aho kandi n’uwababuranya yabatsinda. Mwirirwa muvuga ngo Kagame yigize umwami, ukagirango abamubanjirije hari uwigeze ashaka kurekura, cg hari uwiyamamaje aratsindwa. Bose batorerwaga ku mubare ukwiriye umwami nyirurwanda, kdi nta bantu bo kubasumbuwa ngo bariyamamazanya nabo.

Abantu rero dushaka ubwami, Imana yatwihereye, nta ndyarya itubamo. Buriya na Kagame atangaje ko abaye umwami, 99% bakabishyigikira nkuko bisanzwe mu matora, namwe mugasakuriza muri Amerika n’Uburayi, jyewe ikibazo cyanjye cyaba ari ukwibaza ku kirangantego; ni ba kizaba ari igikeri, ingoma ikaba twa “tuzi” tuva mu mugongo wa cyo!

Icyanyuma mu kwiye kwitaho ni uko kuba I Kigali bavuga ubwiza bw’ubwami, ndavuga Kagame na Kabarebe, ni uko ubwami ari intsinzi, nta muntu urwanya ubwami ngo arenge umutaru, baragucapa kdi barabihawe, ntibikuka ntibivuguruzwa!

Ariko inyabutatu nyarwanda mufite mu mitima yanyu inzira zigana I Sioni, mukomere kdi mube ba Mbonabihita, nti mukagire aho mubogamira uretse mu kurengera ubuzima bw’umuntu, mukagera ikirenge mu cya Yezu watwitangiye atitangiriye! Mutegereze Imana nta cyo muzaba n’iyo byaba bikomeye gute, dufite intsinzi! Ntimutinye, ntihagire ikibakanga, ntimugatinye ibyondobantu, musinzire muzi icyo mwokeje. Kdi mukomeze ukuri no kutaryarya. Nta muntu n’umwe ubafiteho ububasha, uzajya abashotora mujye mumusezeraho muzirikana mu mitima yanyu ko bariya banyegiputa mureba mutazongera kubabona ukundi. Kandi ijambo ry’Imana riravuga ngo “Ubwo butwari bwo kudatinya ni ko kurimbuka kwabo!”

H.T. Sankara


 
 
 

Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page