top of page

UWIZEYIMANA Evode ageze ikirenge mucya Kamegeri: Amategeko ye ni ayo gupyinagaza Rubanda.



Muri iyi nkundura yo kuvugurura amategeko mu Rwanda cyane cyane amategeko mpanabyaha uyu Munyamabanga wa Leta muri guverinoma y’agatsiko ka RPF agaragaje ikintu gikomeye cyane nsanze ntarebera gusa ngo nicecekere muri irivugurura amategeko rye.

Ubusanzwe kuvugurura amategeko akenshi hari ikiba kigamijwe mu mategeko yose. Iyo Leta ikorera rubanda icyambere kiba kigamijwe ni ukurushaho kurengera no kubungabunga inyungu rusange za Rubanda kurusha uko byari bimeze mbere y’iryo vugururwa.

Nubwo amategeko mpanabyaha agira umwihariko wayo kubera imigenzo n’amahame mpuzamahanga ashingiraho nyamara Leta y’agatsiko ntijya ibikozwa kuko nibyo yamye irisha kuva yafata ubutegetsi. Muribuka ubwo yiyemezaga gupfundikanya itegeko rihana icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu aho gukoresha itegeko mpana byaha urwanda rwari rusanzwe rugenderaho. Ndibutsa ko iri tegeko ritegeze rikurikizwa kubera kwamaganirwa kure. Nibwo abacuzi ba RPF kubera politiki ya munyunvishirije biyemezaga kubeshya amahanga ko bafite urwego (institution) isanzwe ihana ibyaha nk’ibyo kdi ibihano bigatangwa na rubanda. Iyo ni gacaca. Nyamara n’ubundi byarangiye ibihano bishya biremewe izonzirakarengane z’abahutu.

Musanzwe mubizi kandi ko abacuzi ba RPF bamaze gucura ingingo ikingira ikibaba Perezida wa Repuburika mugihe ngo azaba atakiri Perezida. Ushobora kubyisomera mu ngingo ya 114 y’Itegekonshinga.

Agatsiko rero karanze kabigize umuco amategeko yose ntakirengera inyungu za rubanda ahubwo abaye ayo guhangana na Rubanda no kwikiza uwishatse wese muri rubanda igoka.

Ndabona irivugururamategeko ry’ Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera UWIZEYIMANA Evode rigamije gushimisha gusa agatsiko aho kurengera Rubanda igoka. Ibi kandi bifitanye isano n’ibindi mwabibonye mu minsi ishize ubwo itegekonshinga ryadoderwaga umukuru w’agatsiko ka RPF.

None agatsiko karashyekewe kiyemeje kogera uburimiro kuri Rubanda igoka gateye indi ntabwe yo kuyipyinagaza.

Nibiki bishya biri muri uyumushinga wa UWIZEYIMANA Evode?

Nubwo umushinga utararangizwa kugibwaho impaka ariko hari byinshi bidahwitse kandi bisa naho nta ntumwa ya Rubanda izibuka kurya akarara indi mu guhagarika uyu mushinga ngo hato badakoma rutenderi. Ndaba mpiniye gusa kubintu bibiri.

  1. Kutavuga rumwe n’agatsiko ka RPF bibaye icyaha cy’iterabwoba gihanwa n’itegeko ryihariye.

Umushinga w’itegeko rihana icyaha cy’iterabwoba uramutse utowe kutavuga rumwe n’agatsiko ka RPF bizahita bisobanura icyaha cy’iterabwoba (terrorism).

uregwa iki cyaha yajya afatwa hadategerejwe impapuro z’Ubushinjacyaha nkuko UWIEYIMANA Evode abishaka. Aragira ati “…Abakora iterabwoba bafite amayeri menshi bafite n’ubushobozi bwinshi kuburyo guhangana nabo hari ibitubahirizwa rimwe na rimwe.” Biragaragara ko uyu ari umugambi wo guha rugari DMI mugushimuta Rubanda. Ikindi nuko ngo kuri ibi byaha Atari ngombwa kubahiriza yaminsi itarenga 5 ukekwaho icyaha ataragezwa imbere y’ubutabera kuko ishobora no kugera kuri 15. Munyunvire namwe. Ikigaragara muri uyumushinga nuko ikigamijwe ari ugushaka gushyira mumategeko ibyo basanzwe bakorera Rubanda muri ryabagiro ryo kwa Gacinya bihishahisha none bakaba bashaka kwihisha inyuma y’amategeko aho kuzibukira burundu iyo mikorere idahwitse itakijyanye n’ibihe tugezemo

  1. Icyaha cy’ingengabitekerezo

Icyaha cy’ingenga bitekerezo ya jenoside mu Rwanda sigishya, dore ko arinaho kiba gusa kwisi y’abazima, twakigereranya na kagashashi ibyihebe cyangwa amabandi yambika umuntu kumunwa bafasheho bugwate ngo adataka cyangwa agasakuza bikamenyekana. No muri ruriya Rwanda ni uko, kuko guteganya iki cyaha ntakindi kigamijwe uretse gushaka gucecekesha ushaka kuvuga ibitagenda wese mu Rwanda.

Uretse gufata abaharanira uburenganzira bwabo mu Rwanda nk’ibyihebe, Uwizeyimana asanga bidahagije ahubwo hakwiye kujyaho n’itegeko ry’umwihariko rikaza ibihano by’ingengabitekerezo ya jenoside risimbura iryari risanzweho. Ngo kuko ibihano abantu basanzwe bahanishwa yunva bidahagije. Ibi byahise binyibutsa bya bihano bya wa mutware Kamegeri.

Ayamategeko UWIZEYIMANA Evode azanye ni nkamwe ya Kamegeri neza neza

Koko rero ntawazuyaza kuvuga ko Uyu Munyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ubutabera amategeko ye ari nkamwe ya Kamegeri kuko yose agamije gupyinagaza Rubanda. Ageze ikirenge rwose mucya Kamegeri twizere ko n’ingaruka z’aba bagabo bombi zitazaba zimwe.

Uyu Kamegeri rero nawe yari umutware ku ngoma y’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, mbese nkuko UWIZEYIMANA Evode nawe ari Umunyamabanga wa Leta. Nkuko Evode ashaka ko ibihano bikazwa kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko, Kamegeri nawe ubwo yasabwaga n’umwami Sekarongoro kugena igihano gikwiye umugome, yasabye ko urutare rutukuzwa cyane maze uwo mugome bakarumugaraguraho. Nuko umwami nyuma yo gutekereza kuri icyo gihano asanga nta mugome urenze Kamegeri wabaho. Niko gutegeka ko icyo gihano yifuriza rubanda ahubwo gihabwa Kamegeri. Nubundi ariko abanyarwanda barabivuze ngo urucira mukaso rugatwara nyoko.

Umwanzuro

Iby’uyu mucuzi mushya w’agatsiko atuzaniye bihabanye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu. Birazwi ko kurwanya ubutegetsi bukurenganya nk’ubwa RPF atari icyaha ahubwo ari bumwe muburenganzira bw’ibanze kuri buri mwenegihugu. Mu Rwanda rero buri muturarwanda ubarirwa muri Rubanda igoka (ikaba irenze nibura 90%) akwiye gukanguka akunva ko ntayindi nshingano isumba izindi uretse iyo kwitangira igihugu cye cyamwibarutse, akakirwanirira kugeza agisubije ishema mu ruhando rw’amahanga.

Aya mategeko yo gutoteza uwo mutavuga rumwe kugeza umufashe

nk’ikihebe cyangwa umwiyahuzi ni ikimenyetso cyanyuma cy’ubutegetsi bw’igitugu. Ni intwaro agatsiko gahisemo kugirango karebe ko Rubanda yaceceka burundu ikongera ikaba inkomamashyi mu gihugu cyayo. Ayamategeko y’agatsiko rwose ntaho ataniye n’aya wamwami w’abidishyi. Kandi niba agatsiko gahisemo gucecekesha umuntu wese utavuga rumwe nako byanze bikunze ubutegetsi bwako buzarangira nku bw’umwidishyi. Bazifuza indi ngengabitekerezo inyuranye n’iyabo amazi yarenze inkombe.


 
 
 

Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page