Irimburambaga
- Jan 1, 2018
- 2 min read

1. Arahinda arahindanya
Aratera araturira
Ararwanga arutwika
Ararwinjira aratwica
5. Ruratutumba aho Kagitumba
Inkurumbi ntiyamutambamira
Imbunda aza kuyizibura
Kuzakwe bitera inkeke
Inkengu azicurinkumbi
10. Mbona yitwikiriye ukwakira
Mutara yose aritwikira
Mutarama we ntiyatarama
Ngo ingushoye ni i Gitarama
ubwo u Mutara ufatwa igitaraganya
15. Kuva ubwo kunamura icumu biranga
Gabiro arugabiza uwo rutuku
Isi yose irinumira
Si ukunuma aranumanuma
Ugushyingo kose bashya bashyingurwa
20. Mbona inzira zose ntizatanzwe
No mukagera zirageragerageza
Izamarere zihasiga ngerere
Ngere yabo ntagihari!
Irari ryazo rikurubwo!
25. Kuva ubwo mbona simahire
Ntamahirwe iherezo rirancanze
Ntibiciye kabiri i Byumba bica amarenga
Amaherezo yaho yateye inkeke
Nanubu habaye nkene
30. Inyenzi zatanya mu birunga
Ngizengo mposhe
Ati impore impiri irarisha
Inshavu ryabo riranshengura
Ishema ryarwo ribura ubwo!
35. Ukuri kugenda nka nyomberi
Ikinyoma bagiha indaro
Indahiro yacyo itaha mu Ruhengeri
Lizinde Colonel ntiyakoma
Biseruka Komanda ntiyakoma
40. Bikorwa neza ndinumira
Kanyarengwe ubwo aba umutware
Umutwe wange ntiwabyunva
Birunvikana cyane iyo Arusha
Arusha bose kuzikorera
45. Bikindi abibonye ati niki kindi kandi
Ko inkotanyi zidutsinze!
Aherubwo ahamagara bene Sebahinzi
Abaha intsinzi inzira zikigendwa
Indwara iranga ibinganzamarumbo
50. Ntibabyunva inzira bayihata ibirenge
Bizimungu ati Kanyarengwe Ntunsiga
Inzira bayifatanya ubwo
Bazirata ibigwi n’ubutwari
Ubutware zirabagabira
55. Ibyo nti byazikanga zirikomereza
Gukoma imbere biragatabwa
Ubuhake buragatsindwa
Gutsinda aribo zibikesha
Zishengurwe n’abasigaye
60. Bikindi abibonye ariyamira ati:
Burya inkotanyi ziramutse zinatsinze
Uretse ko bidashoboka
Amashyaka yose barimo yazima
Abayarimo bose bagashirira ku icumu
65. Kuva ubwo abashishozi barashishoza
Abagishidikanya babitega iminsi
Twe abakiri bato twitetera
Ntibyatinze buracya biraba
Benesebahinzi bakimarana.
70. Inyenzi inkotanyi zirarutaha
Amayeri aziruta ubwinshi
Ubwicanyi bwose zirabugarama
Kagame aba abaye umwere
Kinani abaye umugome
75. Umugogwe aricwa karahava
Umutsi ahinduka ikiraro
Igitambo baragitamba
Ubugome bwose naho bushingiye
Rwabara ab’inyacyonga ingoyi ibariye
80. Interahamwe zibibonye ziti twatanzwe
Ntizarazamo zihindura inkotanyi
Inkota yazo iba nta mongano
Ubwoba buradutahye
Iherezo riraba irihe?!
85. Interahamwe n’inkotanyi
Bacura umubano zirawubana
Bacura umugambi zirawuhuza
Umutoza nawe ziramuhuza
Kajuga Robert aritanga ntiyazuyaza
90. Kagame Paul aba aragitsinze
Interahamwe iba impanga y’inkotanyi
Ibikorwa byazo biba mpahwi
Byamamara I Rwanda n’imahanga birogera
Ngirango byabuze n’igaruriro
95. RPF ubwo yikomereje politiki yayo
Kwikubira ibirota iteka
Kuyibutsa Arusha biba kuyirushya
Bidatinze Itegeko riba riratanzwe
PSD icibwa umutwe Umutware wayo atanga ubwo
100. Ngo Bucya bucyana ayandi
Bucyana baramwivuganye
Ngo nta nkuba 2 mu gicu 1
Icyugazi ntikiba gito
Twe rwose abato biratuyobeye!
105. Ntibyatinze Kinani nawe ntiyazinanira
Zimukubita isasu agwa mu masaka
Amasasu n’amaraso bikwira u Rwanda
Mata ihinduka maraso
Genda Rwanda warababaye!
110. Abobatutsi baricwa ukagirango ni ibicibwa
Abicanyi bo bati intsinzi turayireba
Umwicanyi aho yicaye abyinisha intebe
Intabaza yabo ntakayunve
Ibyabo birangiye yubura intwaro
115. Urugamba rurambikana
Kigali ihinduka isibaniro
Inzirabwoba zirwesanira
Naho zagambaniwe rugikubita
Zikubitwa umugenda ndabizi
120. Ndazireba aho iwacu
Zirahangana Mitarayezi ziraziburwa
Inyenzi zibagirwa ubumuntu
Igitambambuga kicura kicuza
Zitera ishozi iba inshoberamahanga.
125. Umufaransa abonye nta nuwo kuzabara inkuru
Aritanga amanura ruvakwaya
Ukubaho kwacu niwe tubikesha
Turishima cyane birazishavuza
Ndaziruzi zitsira inzika.
130. Iherezo Gikongoro zirayitaha
Ngo zikubite akanyafu biratinda
Indahiro ibaye irimburambaga
Imbaga yari I Kibeho zirayicyaha
Iherezo ryabo ryaba irihe?!
135. Nyakanga igera batikanga
Ingamba zirafatwa tubireba twese
Ibara risigwa U Rwanda
Umutuku ntiwazima, barazimije
Abacu bose barazimye
140. Turinginga biranga
Ngo ibanga nukuvangura
Icyaha kinkomoko kiremezwa
Ireme ryacyo riboneza Rubanda
Ibibondo bisaba imbabazi
145. Ariko icyambabaje kurusha ibindi
Nkanikanga cyane birenze ubundi
Nikivugo cye aho i Murambi
Yibanda cyane abamucitse
Aricuza acunaguza abo bamubambiye
150. Imbaga yose irumirwa
Nako i Murambi twese twarumiwe
Ariko we arahira kwambuka
Imbunda arazirunze ga!
Gutera ubwega birangirira uko!
155. Urugamba rwubura ubwo
Amazi bayambuka ubwo
Ndabareba mu mashyamba inzitane
Inzirakarengane zirakabona
Abahutu batikirira itingitingi
160. Imbaraga zo kubivuga ntazo
Ariko izina ni IRIMBURAMBAGA
Iyo GENOCIDE izageza ryari?
Rurema arampe kumenya iherezo.

































Comments