BABONA
- Venant NKURUNZIZA
- Oct 7, 2016
- 1 min read

Ndaje Rwanda nkunda
Nkwibutse icyi Rubanda?
Icyo nkunda cyirimbanye
Dore nambariye urugamba
5. Mburiye abawe bose
Kandi ntawe nanze
Ahubwo nanze ubuhacye!
Kandi ntawe nzira
Nzira ubugome bwe!
10. Cyono Babona nyunva
We nvano yabyose byoretse u Rwanda
Ibyawe birazwi ntawe ubiranga
Ingano yabyo ntawe uyinga
Uwakuyingayinga ni wa mudage
15. Ntakiri iyo mumahanga rero!
Yazukiye mu rw’imisozi 1000
Abaye ibamba nta bambe
Ntiyica ararimbuye
Ntanoguhamba arandaritse.
20. Ng’iyo inkomoko yandagaje u Rwanda
Kandi izarurimbura nta rutangira
Dore kwivuga ntibigitera Ishema
Ishavu rishengura muntu
Nyamara nta n’ijabo rya gitutsi utanze!
25. Utonetse abatonekara
Kandi ntamugayo uri mu babatsembatsembeye
Ugwije ingorane z’izo nzirakarengane
Ingano yazo ntawe ukiyimenya
Ukibabeshya ko wababereye ubwihisho!
30. N’ubwo Izuba riva bimwe bisanzwe!
Ubundikiwe n’igicu kidasanzwe!
Icyo kandi nicyo Rubanda yanze!
Yanga karinga ngo ikoze ishyano
Ishyiraho Repuburika urategeka
25. Erega Rubanda iyo ntiyahindutse!
Kandi nemeza ko itibeshye!
Nonese yabaye Ingaruzwa muheto?!
Iganzwe nawe se igutaramire?
Igitangaje inganji ntikiganje !
20. Ariko nkwibarize Babona
Ko nta bukambwe bwawe nduzi
Ubwenge ari ubwa Bangamwabo!
Ntangajwe n’uko utareba kure!
Ko utanze abawe utabanze?
25. Cyono cyomoro Babona nyunva
Kanura ubone ibije ibiza bitaraza
Nturengeye ubusugire bwa Rwo
Nturengere n’ubusugire bw’abawe!
None se ubwo bazarushiki abacu?
30. Ibwami nta mwana uhaba !
Hindura ingendo umugenda,
Indunduro y’ibihe itaraza !
Cyono Zirikana iryo jambo
Dore Ijoro rimenya uwariraye!
25. Nkwibutse iki Rubanda?
Ko utibeshye n’ubwo utishimye!
Urananiwe kandi ni mugihe!
N’ubwo utahezwa mu buja ngo mbyunve!
Reka nkwinginge ntiwigire indangare
30. Rubanda ubuja ntibuvukanwa!
Naho ubucakara buracika
Ikindi kandi nturi ingaruzwa muheto!
Bimburira abo mburira Imbarutso irimbanye
Ishema ryawe niryo ryacu!
35. Nyirizina yanze ubuhacye
Nyirizima amuzimanira kwangara
Ingaruka si ukugaruka
Ahubwo urwacu rurazimye!
Erega nyirizima akurwa na nyirizina
40. Ngayo nguko Rubanda
Icyangira muntu nti kivuzwe
Kuko ntacyo ikivuze!
Naho ivuzivuzi ntirigikoze
Kuko izuba rivuye rikaze!
45. Iyizire Rwanda rwacu
Dore Rwanda nziza irazimye
Nyirizima ntakizimije
Inzigo iracika ntihera
Ikibi n’uguhera uhemuka !
50. Bwambere n’ubwanyuma
Cyono cyono Babona nyunva
Wikwikunda kunda abawe
Wibatererana ubata mumatage
Nkundira cyono wibuke ayo mateka.
Opmerkingen