top of page

BABONA



  1. Ndaje Rwanda nkunda

Nkwibutse icyi Rubanda?

Icyo nkunda cyirimbanye

Dore nambariye urugamba

5. Mburiye abawe bose

Kandi ntawe nanze

Ahubwo nanze ubuhacye!

Kandi ntawe nzira

Nzira ubugome bwe!

10. Cyono Babona nyunva

We nvano yabyose byoretse u Rwanda

Ibyawe birazwi ntawe ubiranga

Ingano yabyo ntawe uyinga

Uwakuyingayinga ni wa mudage

15. Ntakiri iyo mumahanga rero!

Yazukiye mu rw’imisozi 1000

Abaye ibamba nta bambe

Ntiyica ararimbuye

Ntanoguhamba arandaritse.

20. Ng’iyo inkomoko yandagaje u Rwanda

Kandi izarurimbura nta rutangira

Dore kwivuga ntibigitera Ishema

Ishavu rishengura muntu

Nyamara nta n’ijabo rya gitutsi utanze!

25. Utonetse abatonekara

Kandi ntamugayo uri mu babatsembatsembeye

Ugwije ingorane z’izo nzirakarengane

Ingano yazo ntawe ukiyimenya

Ukibabeshya ko wababereye ubwihisho!

30. N’ubwo Izuba riva bimwe bisanzwe!

Ubundikiwe n’igicu kidasanzwe!

Icyo kandi nicyo Rubanda yanze!

Yanga karinga ngo ikoze ishyano

Ishyiraho Repuburika urategeka

25. Erega Rubanda iyo ntiyahindutse!

Kandi nemeza ko itibeshye!

Nonese yabaye Ingaruzwa muheto?!

Iganzwe nawe se igutaramire?

Igitangaje inganji ntikiganje !

20. Ariko nkwibarize Babona

Ko nta bukambwe bwawe nduzi

Ubwenge ari ubwa Bangamwabo!

Ntangajwe n’uko utareba kure!

Ko utanze abawe utabanze?

25. Cyono cyomoro Babona nyunva

Kanura ubone ibije ibiza bitaraza

Nturengeye ubusugire bwa Rwo

Nturengere n’ubusugire bw’abawe!

None se ubwo bazarushiki abacu?

30. Ibwami nta mwana uhaba !

Hindura ingendo umugenda,

Indunduro y’ibihe itaraza !

Cyono Zirikana iryo jambo

Dore Ijoro rimenya uwariraye!

25. Nkwibutse iki Rubanda?

Ko utibeshye n’ubwo utishimye!

Urananiwe kandi ni mugihe!

N’ubwo utahezwa mu buja ngo mbyunve!

Reka nkwinginge ntiwigire indangare

30. Rubanda ubuja ntibuvukanwa!

Naho ubucakara buracika

Ikindi kandi nturi ingaruzwa muheto!

Bimburira abo mburira Imbarutso irimbanye

Ishema ryawe niryo ryacu!

35. Nyirizina yanze ubuhacye

Nyirizima amuzimanira kwangara

Ingaruka si ukugaruka

Ahubwo urwacu rurazimye!

Erega nyirizima akurwa na nyirizina

40. Ngayo nguko Rubanda

Icyangira muntu nti kivuzwe

Kuko ntacyo ikivuze!

Naho ivuzivuzi ntirigikoze

Kuko izuba rivuye rikaze!

45. Iyizire Rwanda rwacu

Dore Rwanda nziza irazimye

Nyirizima ntakizimije

Inzigo iracika ntihera

Ikibi n’uguhera uhemuka !

50. Bwambere n’ubwanyuma

Cyono cyono Babona nyunva

Wikwikunda kunda abawe

Wibatererana ubata mumatage

Nkundira cyono wibuke ayo mateka.

No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page