top of page

IMBUZI URUGAMBA


1. Ndaje Rwanda Ngaruke I Rwanda

Ndwane urugamba ijoro ritaragwa

Ishyamba inzitane igicu cyabuditse

Abawe inzira irabagoye.

5. Ndaje ntabaze ntabare abawe

Mburiye abibereye mu gikombe

Abenshi bahanamiye imanga

Impanda ntibayunva.

10. Yewe yemwe umusenyi wo kunyanja

Injijuke z’amateka n’amategeko

Mwe mwaminuje mu by’ubutegetsi

Mukaba intwari mu bya politiki

Kuki mpuruza ntimwunve?

15. Mbese igico murakiruzi?

Cyangwa mwugarijwe n’igicu

Mwubure amaso murebe neza

Mwunve imivu iratemba

Mbabajwe n’abagitamba!

20. Mwikangwa na ntabambwe

Uhimbajwe kubambira ibibondo

Ubuvumo arimo busa n’umuvumo

Umuvumo wa Rubanda ntakiwunva

Invaye iri munvugoye

25. Ntiyunva ntabwirwa

Guhana ni ukwihemukira

Ntawuhana uwahanutse

Ntiyiyanze ni bangamwabo

Ntabango tugitegereje

30. Yibagiwe n’uwamuremye

Ntakibuka n’umucunguzi

Rubanda rugira rurema

Imana ye ni ruremankwashi

Ahemukiye rudahigwa

35. Humura Rwanda twaje

Twiyemeje ntaguteba

Guteba si uguhera

Iherezo n’ugutsinda

Ikigwari n’ikigundira intwari iratanga.

40. Nawe mutabazi ntwari yacu

Genda utwaze gitwari

Urwanire urwakwibarutse

Ugarure Ishema ryarwo

Intwari ni irwitangira.

45. Mutabazi ntwari yacu ntakiguzi tugifite

Aho kuryamira uko kuri

Tuzaryamire ubugi bwayo

Ijambo ryacu turikomereho

Aho kunigwa naryo tunigwe nuwo turibwira

50. Tuzakomera ku izina ryacu

Dusibe kuba nka nyirizima

Tube nka Gitera w’umutaripfana

Ipfunwe ry’abacu rirangire

Ishavu ribashengura rishiriraho

55. Intsinzi yacu niyo yabo

Imana ikunda u Rwanda turikumwe iteka.

Venant NKURUNZIZA


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page