top of page

REVOLUTION: AGATSIKO KA FPR GASIGARANYE INZIRA IMWE RUKUMBI ISHOBORA KUGAKIZA.


Nkuko tumaze iminsi tubyunva mu Rwanda ubu agatsiko ka FPR kabujije amahwemo rubanda kunzego zose kugirango gakunde kabone impanvu yatuma gahindura itgeko nshinga. Nubwo rubanda idakozwa ibyo byo guhindura itegeko nshinga kugirango umuntu umwe akunde agaragare neza mu mahanga dore ko mu Rwanda azwi neza bihagije uwo ariwe, ariko agatsiko kifashije iterabwoba gategeka abanyarwanda batari bacye gusinyirako itegeko nshinga rigomba guhinduka uboshye ko haraho itegekonshinga ribisaba. Ubu ni ubwoba bwabagize agatsiko bibwira ko kubitegeka rubanda ahari byazayibuza kubavudukana igihe kigeze.

Ibi rero ni ukwibeshya nkuko abanyarwanda bakomeje kubigaragaza bo munzego zose zinyuranye. cyane cyane abajijutse. Agatsiko nigakomeza kwitwara gutya ahubwo njye ndabona n'ayo MATORA kadashobora kuyagezaho. Kubera ko abanyarwa ntabwo ari bwabwoko bwa tereriyo, iherezo umujinya bafitiye ubu butegetsi bw'agatsiko bazawukitura igihe kigeze. Kandi ibyo bizaba bitari kera kandi bizaba nabi cyane.

Kurikira uko abarwanashyaka ba PSD bagaragaje uko barambiwe itekinika rya FPR, kugeza aho bacengera nishyaka rikwiye kuba ritavugarumwe n'agatsiko.


INZIRA ISHOBOKA YO GUHAGARIKA REVOLUTION YA RUBANDA UBU NI IMWE RUKUMBI: Inzira y'ibiganiro.

Agatsiko ka FPR-Inkotanyi ubu gasigaranyE inzira imwe rukumbi ishobora gutuma kaguma muri politiki. Iyo nzira nta yindi ni inzira y'ibiganiro.

Agatsiko karamutse kunva kagikeneye koko ubutegetsi, gasigaranye amahirwe yo kwemera gukorana no kuganira n'abo batavuga rumwe. Iyi nzira agatsiko karayisuzugura cyane kuko gasanga inzira y'intambara kamye gaha agaciro nkuko gahora ariyo kitoza ubu isa nkaho itagishobotse mu Rwanda. Kuba rero agatsiko katikanga intambara iturutse kubakarwanya bituma gasuzugura rubanda bikabije kugeza no kuyitegeka gusinyira ibyo itemera, bigasa no kuyitoneka munkovu. Muri iyi nyandiko ngufi sinshobora kurondora ibibi byose FPR yakoreye izo nfubyi, abo bapfakazi, izo ndushyi, abo banyeshuri batakiga kubera akarengane n'irondakoko, abo bashomeri bose n'abandi bose ubu bihebye kuberayo. Kubirengaho rero ukabasaba gusinyira guhindura itegekonshinga, ntaho bitaniye no gusaba uwo wimye! Kandi ni ikosa rikomeye muri politiki, kuburyo agatsiko ka FPR kazaryibuka, kakicuza ibitereko byasheshe!

Aho kugirango Agatsiko gate igihe nkiki cy'ubusa, kubakira kumucanga, gakwiye gutekereza bundi bushya. Maze kakemera kubwizwa ukuri n'abahanganye nako atari ukubera urwango ahubwo ari ukubera politiki yakananiye kandi ntamugayo amayeri yose ubu yaravumbuwe, amaturufu yabaye ibigarasha kuberako kahisemo kubakira kumayeri aho kubakira ku kuri.

Agatsiko gakwiye kwemera hakaganirwa inzira ikwiriye yo gusangira ubutegetsi no kubuhererekanya mu bana b'u Rwanda igihe cyose bibaye ngombwa kuko iri niryo ryamye riba ipfundo ry'amahano yagiye agwirira u Rwanda.

Agatsiko gakwiye kwemera kuganira kandi kubibazo by'ingutu bikugarije kugira umuti gakeneye uboneke. Kuko ntamurwayi ushobora kwisuzuma no kwivura. Mu gatsiko huzuyemo abantu benshi bijanditse mubwicanyi bwahekuye abanyarwanda, abakuriye ako gatsiko usanga hafi yabose bashakishwa n'inkiko mpuzamahanga kuburyo ntawundi muti bo ubwabo babona uretse uwo kwigundiriza kubutegetsi. Aho agatsiko gafatiye ubutegetsi nabwo ntibyabaye shya kubera kari gafite umwanzi wako mubiganza niba ariko nabivuga maze, kakomeje kurangazwa no kwihorera kubera ariko katsinze intambara kandi kandi gafite n'uruvugiro kubera imbaraga z'abari bagashyigikiye. Ibyo ntibyarangiriye aho kuko agatsiko gakomeje kwica no kwicisha uwo batavuga rumwe wese, aho ari hose kuburyo mbese ntayindi nzira babona ishoboka kandi ishobora kubaruhura no kubabohora. Nyamara abatekinisiye b'agatsiko ubu uwababaza niba barageze ku mugambi wabo bakubwirako ahubwo ibintu bikomeje kubabera bibi kurusha mbere.

ITERABWOBA NTIRYAGAGAMBURUJE INTWALI

Niba agatsiko katabona ko karuhira ubusa, politiki yarakihishe. kuva kafata ubutegetsi kimitse ikinyoma n'iterabwoba. Ariko se bikamariye iki? Abakarwanya baracyariho ntaho bagiye ntanaho bazajya niba kataretse ubuhendabanda ngo gakine Politiki kareke ubugome.

Mu mwaka wa 2003, Umukamwe Rukokoma Faustin Twagiramungu yagiye mu matora y' Umukuru w'igihugu, maze yereka agatsiko ko ibyo kibwira ataribyo abakarwanya bibwira. ubwo Rukokoma yatowe kubwinshi akibwa amajwi ariko nkeka ko ibyo bitatururtse kubuswa bwe ahubwo byaturutse kumpanvu nyinshi: Harimo n'impanvu y'igihe cyari kitaragera. Nyamara inzira yahisemo yasize ishyize hanze ikinyoma n'ubujura bwa Agatsiko ka FPR. Ibyo ntakundi twari kubisobanukirwa. Ubu birazwi mu Rwanda no mumahanga.

Mu mwaka wa 2010. Agatsiko kahisemo kwivuna uwo ariwe wese wiyemeje guhangana nako. Ngiyo impanvu kahise gafunga shishi itabona abanyapolitiki 2 bari biyemeje guhangana nako mu matora! abo ni Ingabire Umuhoza Victoire na Me Bernard Ntaganda.

None se ko agatsiko kibye muri 2003 kuki katemeye guhangana n'aba banyapolitiki ngo kongere kabibe amajwi. Ibyo bihita byemeza ibyo navuze haruguru kuko bigaragra ko ihangana rya Rukokoma ryagize akamaro gakomeye. Ariko noneho ifungwa rya INGABIRE na NTAGANDA byo byarushijeho kuko amaso y'abanyarwanda yahise afunguka amenya FPR neza mu buryo budashidikanwaho kandi amahanga aba arungurutse neza neza DEMOKARASI ya FPR-INKOTANYI!

Ubu tugeze mu mwaka wa 2015. Ntabwo Agatsiko karabasha guca intege abanyarwanda byumwihariko abo mubwoko bw'abahutu kuburyo bahurwa burundu bakibagirwa politiki n'ubutegetsi nkuko byahozeho mugihe k'ingoma z'abami. Ubwo bari bamaze kwigarurira no gutsinda Abahinza, bakabica maze ubugabo bwabo bukambikwa karinga kugirango batere nundi wese wasunutsa izuru ngo ararwanira ubutegetsi. Ibi rero ntibigishobotse kuko nyine ubu turi mu kinyejana cya 21. Kandi nkuko hari Intwari zasanze ibyo ingoma yacyami ikora bidahwitse, maze zisaba ko ibintu bihinduka ibwami, maze ibwami bakabigira ibitwenge, maze mu 1959 umuhutu asubirana ijambo yambuwe imyaka n'imyaniko. N'ubu rero niko bizagenda niba FPR itarebye kure ngo yemere inama igirwa.

Ngiyo indorerwamo ndeberamo Agatsiko ka FPR, kuva uyumunsi kugera 20017. Niba Ishyaka Ishema ryarasuzumye ayo mayeri yose FPR_Inkotanyi yakoresheje mu kwikiza abatubanjirije, kandi igihe kikaba kitakiri impanvu kuko nyine icyi aricyo gihe nkuko ababicaje ku ntebe badahwema ku bibibutsa, ubu FPR kuki koko itareba kure ngo ireke guhata inzira ibirenge! Ubu se FPR ntibona ko muri 2017 izaba ihanganye n'abayicaje kuntebe kurusha uko izaba ihanganye n'Ishyaka Ishema?! Ubu se FPR ntibona ko muri 2017 FPR izaba ihanganye n'inkubiri ya Rubanda yahagurukiye abanyagitugu bahindura amategekonshinga y'ibihugu byabo. Ubu se FPR koko ntirabona ko hari indi nzira kandi yagirira abanyarwanda akamaro aho kwiyemeza ibidashoka?!

Inama rero isumba izindi naha FPR ntayindi kuko ibyayo byarangiye, Kandi birangiye nabi kubera FPR ubwayo! Nyamara kubera igifite ubutegetsi nibura hari inzira imwe rukumbi igishoboka kugirango ibyayo nibura birangire neza kugeza ubu. Iyo ni inzira y'Ibiganiro ntayindi. FPR yamye isuzugura iyi nzira nyamara ishobora kuyikiza no gukiza abanyarwanda bose. Abajyanama bayo nababwira iki. Nibakomeze bigire nyirandabizi na Ndigabo ubwo tuzaba tureba. Gusa ngo inzira ntibwira umugenzi kandi ngo ntawihuse nkuwayobye.

Venant Nkurunziza.

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Amategeko no gukemura amakimbirane

Ishema Party.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page