top of page

UMUYAGA w'IMPINDUKA :Harya ngo Paul Kagame atari Perezida u Rwanda rwazima ?



N'aba ba DASSO bahembwa avuye mu usoro w'uyu muturage bariho bagaraguza agati


Mu makuru, nkunda gusoma kuri mobile yanjye. Mfite mukuru wanjye w’umucuruzi yankuburiye ka telefoni gakoresha interneti kuko n’ubwo ndi umwarimu sinabasha kwigurira bene iyo telephoni. Byansaba kwigomwa ibintu byose nkenera nibura ukwezi kose nkaguza n’ibihumbi bitatu. Mpembwa amafaranga 37.000, kandi telefoni ikoresha interneti itari “Karasharamye” cyangwa “Mano y’Inanga” igura amafaranga 40 000. Mwarimu rero ntiyayitinyuka.

Amateka yatwigishije iki?

Reka nigarukire ku byo nsoma ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Igihe.com n’izi zene wabo. Biransetsa cyane rero iyo mbonye ngo abantu b’irunaka barashima Perezida Kagame wabakuye mu bwigunge , wabahaye inka, wabakuye mu mwijima, wabahaye mitiweri... ni byinshi ngo hariho n’abazapfa naba atakiyobora. Ntabwo nibura bavuga Leta y’u Rwanda. Gusa ibi bintera kwibaza, ku iterambere batubwira rihabanye n’ubwo bujiji buboneka mu byo rubanda ivuga.

Hambere , iyo ba militante na ba milita bakoraga iyo bwabaga ngo abatora bazatore icyatsi kibisi bati “Turi kumwe kuri 19 Ukuboza, ibara ryemewe ni icyatsi kibisi…” ubundi muri animasiyo bati “ Habyalimana ramba! Ramba sugira sagamba, waduhaye i Kivu”.

Nari muto ariko ndabireba nk’ibyabaye ejo. Ikimbabaza ni uko hari benshi bajijutse niboneye babibyina, nkongera nkababona bavuga ibindi bisa na byo. Amateka yatwigishije iki? Gusa iyo mbitekerejeho nibaza uko abantu bashobora kugera aho bemera ko umuntu, ngo kuko ari Perezida, yabahaye i Kivu. Ahari byashoboka ko cyaba ikiyaga gihangano (artificiel) uretseko n’abakitwemereye Nyabugogo cyabaye igipindi.

Utanga i Kivu tube tumuretse . Nibura na Habyarimana yarekaga abaturage bakirobera utujanga ntawe ubahagaze hejuru. Ubu noneho i Kivu cyatejwe cyamunara, kirangurwa n'abikorera ku giti cyabo. Ku bari batunzwe nacyo, indwara ya bwaki yaratongoye.

Hanyuma se undi utanga ubuzima agatuma abanyarwanda bahumeka , iyo mu ijuru imurusha iki? Perezida ubeshejeho abantu ataba ahari bagapfa. Ni we utuma inka zibyara, ni we utuma ababyeyi bibaruka , abana bakiga, imirima yera ibigori bikaba byinshi, abahinzi b’icyayi bakaba abamiliyoneri. Uwo ashatse agakira uwo adashaka agapfa. Mbese ni byose. Njye ndumva amasengesho twayamwerekezaho!

Ku bigaragara imitekerereze yasubiye inyuma kurushaho. Gutekinika byarenze urugero aho abantu babwira abandi ngo babwire perezida ko natabayobora bazapfa. Ibipindi biragwira.

Niba u Rwanda koko rwarateye imbere, abantu batinyuka gutoza abaturage ibinyoma nk’ibyo baratekereza? Abo baturage bo simbavuga kuko n’abo ku gihe cy’ubwami abazungu bataraduka ntibatekerezaga batyo. Mu mitwe y’abo bayobozi harimo iki? Abigisha ko Imana yonyine ariyo itanga ubuzima se baratekereza iki? Bigisha iki? Cyangwa nabo basanze ari byo koko. Nibyo koko se Kagame niwe ubesheshejeho u Rwanda n’abanyarwanda? None se ubwo Imana imusumbya iki? Nkunda iyo yivugira ko Imana yagombye kuza kumureba bakavugana!

Kwitiranya urwego n’umuntu.

Indwara ikomeye y’abategetsi bacu ni ukwitiranya urwego umuntu ashinzwe (institution), n’umuntu ubwe. Ku buryo twumva ko Kagame adahari “ubuperezida” butabaho. Si n’ibyo gusa, wa muntu akitiranwa n’abantu bose urwo rwego rubereyeho.Meya akaba Akarere (abatuye akarere bose), Kagame akaba u Rwanda (abanyarwanda bose), . Bityo iyo aba bategetsi bacu bamerewe neza, abo bashinzwe ngo baba bamerewe neza.

Ntibitangaje rero kubona Gitifu yica agakiza mu murenge we kuko Gitifu = umurenge n’ibiwurimo byose, abantu n’ibintu. Meya ni Akarere; kugira ngo utunganirwe mu karere ni ugusenga Meya. Birumvikana rero ubakuriye bose ni Imana y’u Rwanda. Kuri Perezida Kagame u Rwanda ni we ubwe , ni we waruhanze!

Habyalimana we batubwiraga ko yarukuye mu rwobo. Muri make yari yararwitoraguriye! Undi we yararuremye kandi ashaka ko tubyumva dutyo. Kirazira kubitekerezaho. Ibyo n’abaminuje amashuri mu bumenyi bunyuranye buzuye u Rwanda bagomba kubyemera batyo. Sibo bonyine, abavugana n’Imana n’abatubwira iby’ Imana bo mu nzego zinyuranye na bo babyemera batyo. Ariko se, ni byo koko?

Uburenganzira ntibukitiranywe n’imbabazi?

None se inka Kagame aha abaturage azivana mu ifamu ye? None se yazikuye he? Amashanyarazi aha banyarwanda ayishyura umushahara we? Yego ahembwa atubutse ariko se yakora ibyo byose? Iyo mishinga dukesha Perezida Kagame amafaranga ayikora yayavanye he? Ni mu murage yahawe na se? None se ubundi abategetsi bashinzwe iki? Kugeza amajyambere kubo bashinzwe ni ishingano yabo ntabwo ari impuhwe bagirira rubanda. Inka, amashuri, amashanyarazi, amavuriro, kubatoza kwambara bodaboda, kubahandura amavunja, kubarinda urumogi na kanyanga biva i Bugande, kuborohereza kwambuka imipaka y’ibihugu duturanye ngo babone uko basuhuka , bajye gushakishiriza ubuzima mu bindi bihugu cyangwa bahunge ushaka kubambura ubuzima, n’ibindi. Ibi byose ni uburenganzira bw’abaturage ntabwo ari imbabazi z’abategetsi.

None se ko ntarumva bategura ingingo y’imari ngo batubwire ngo perezida Kagame azatanga aya? Aho ingengo y’imari ituruka se ntituhazi? Si mu misoro y'abaturage , inkunga z'abagiraneza n'inguzanyo rubanda izishyura igakoboka? Biza kuba imbabazi za Kagame gute? Turi injiji bigeze aho?

Nitudahaguruka ngo twibohoze, tuzapfa turi abacakara !

Shimwa Aurore,

Umunyeshuri muri Kaminuza ya Butare.

BIRACYAZA....


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page