top of page

Ikinyoma cya FPR gikubitiwe ahareba Inzega: FPR nihame hamwe inywe ku muti wa Revolution ya Rubanda.



Agatsiko kagiye kuranduranwa n'imizi kuko amazi yarenze inkombe.

Tumaze iminsi twunva ukuntu agatsiko ka FPR k'abantu ubu batakirenze 19 mu butegetsi bwose bw'agatsiko kayobowe n'umunyagitugu Paul Kagame, buvuza induru ko Rubanda ibabajwe n'uko manada ebyiri za Perezida Paul Kagame zirangiye kandi bakimwifuza.

Ibyo rero ntibyaribyo kandi sibyo ahubwo ni ikinyoma n'itekinika agatsiko ka FPR-Inkotanyi kahimbye kubera ubwoba gafitiye Rubanda. Agatsiko Kahimbiye abahinzi b'icyayi b'Inyamagabe ku Gikongoro, karabasinyira bose uko barenga 4700; agatsiko Kahimbiye abahinzi b'umuceri mu kibaya cya Bugarama, karabasinyira bose, ndetse bahatirwa no gukora urugendo rusaba ihindurwa ry'itekekonshinga; ntibyagarukiye aho agatsiko kahimbiye abanyamadini gakoresheje amasinya y'abamwe mu bakirisitu cyangwa bamwe mu bayobozi katekinitse maze bemeza ko ari mwizina ry'amatorero yose.

Tukaba rero tumaze kuvugana nabamwe mubakorewe iryo hohoterwa, bakavuga ko bibonye kurutonde rw'abashaka ko Itegekoshinga ryahindurwa mu ngingo yaryo y' 101 maze Perezida Paul Kagame akongera akiyamamaza, nyamara ngo batazi n'igihe byakorewe. Hari Umwe ukomoka mu murenge wa Ruramba, Ruramba utashatse ko dutangaza amazinaye n'uwatangaje ko nubwo izina rye riri kurutonde nyamara ntashyigikiye nabusa ko u Rwanda rwongera kuyoborwa n'abami. Akaba yeruye akavavuga ko u Rwanda

Naho umuyobozi wa kiliziya Gatolika mu Rwanda Smaragde Mbonyintege akaba yavuze ko Kiliziya mu Rwanda nta kintu iratangaza ku bijyanye n’itegeko nshinga ko ibivugwa ari ibinyoma byakozwe n'abantu bifitiye izindi nyungu. Murunva rero ko Ikinyoma cya FPR_Inkotanyi cyavumbuwe hasigaye kwiyimbira niba ikataje nk'uwayobye muri iyinzira y'itekinika.


Aba baturage FPR ibeshyera ko aribo basabye guhindura Itegekonshinga barivugira ubwabo.

Ndibutsa rero ko ibi abagize agatsiko barimo bakora, usibye kwikururira akaga gaturutse kuri Rubanda bakomeje kubeshyera, bikaba ari n'icyaha gihanwa n'amategeko ahana y'urwanda kuko ubwabyo kwigana sinya y'umuntu n'icyaha ariko gushaka guhatira ukwemera cyangwa ukwemeza bikozwe muburiganya nabyo ni ikindi cyaha. Ikindi gikomeye ni ukwiyitirira ububasha udafite nkuko FPR yashutse bamwe mubayobozi b'amadini bakemera gusinya mw'izina ry'itorero ryose mu Rwanda. Ibi nkaba nunva ubwabyo bitazagarukira aha.

Agatsiko kamaze rero kamaze kubona ko ari Rubanda yonyine ishobora kugasezera munzira ihesheje icyubahiro abanyarwanda twese, kiyemeje guhimbira Rubanda, maze gahimba ko Rubanda yacitse ururondogoro kubera ko Kagame acyuye igihe.

Iri tekinika rishingiye he Kandi rigamije iki?


Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa, yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2015, ko Inteko imaze kwakira amabaruwa y’abasaba ivugurwa ry’Itegeko Nshinga barenga miliyoni ebyiri (2000000).

Murahinda mwunva uwahawe misiyo yo kurangaza abanyarwanda no kubabeshyera ko bagikeneye akarengane n'igitugu.

Nkuko mbivuze haruguru iri tekinika rishingiye ku gutinya imbaraga n'ubukana bwa Rubanda. Agatsiko kazi ko katabanje guteguza Rubanda ngo kabiyitirire rwose byaba byarangiye kagirwa ng'ibyo ifundi igira ibivuzo akayanvugo twese tuzi.

Ubu sanzwe itegekonshinga ry' u Rwanda ryatowe muri 2003 riteganya mu ngingo y' 193 inzira rishobora kuvugururwamo, muri iyo ngingo ntaho iri tekinika rivugwa. Ahubwo riteganya ko ufite ububasha bwo gutangiza uwo mushinga ari Perezida ubwe amaze kubaza abafasha be. Niba rero atinya kubikora n'uko hari icyo atinya. Kubeshyera Rubanda ko ariyo ibisaba nabyo hari icyo bihishura.

Iri tekinika rero rigamije guharurira inzira Paul Kagame n'agatsiko ke kugirango kazace munzira idahanda igihe kazaba kiyemeje gutobanga, kwica noguhonyora, iryo tegekonshinga. Kugumya gusubiramo ikinyoma kuri FPR bihinduka ukuri. Kubeshyera Rubanda nuburyo bw'iterabwoba kugirango Rubanda bayunvishe ko ibyo FPR ishaka gukora Rubanda igomba kubyemera kungufu. Gusa Ikigaragara ni uko FPR kuba yabaho noneho yatinye imbaraga za Rubanda.

FPR rero nihame yunve. Nyamwanga kunva ntiyanze no kubona. Byose biri mu maboko yacu twe Rubanda. Kandi Sinamenye ni umwana w'umunyarwanda, naho intamenya irira ku muziro.

Mu Rwanda dufite inzira yaharuwe na Rurema, tuyimenye, tuyitoze, tuyicemo tuzasohora ubuhoro.


Murwanda ubu mu kibuga cya politiki haratotezwa ibice bibiri by'ingenzi ariko kumpanvu 2 zinyuranye kuri buri gice.

Igice cyambere ni igice cy'abiganjemo abo mubwoko bw'abahutu abo bakaba bahejwe mu kibuga cya politiki mugihe batemeye kuba inkomamashyi ngo bagenerwe ibisigazwa by'imyanya mu butegetsi bw'agatsiko.

Igice cya kabiri ni igice cy'abo mu bwoko bw'abatutsi bategetswe kwemera ubutegetsi uko buri batitaye kumakosa kuko aribwo bwacunguye Abatutsi nkuko byanditswe na FPR. Bakaba bategetswe kwemera ko aribo bavukiye gutegeka abandi banyarwanda, bo bakababera abagaragu. Gushaka guhindura ibintu ntibyemerewe abatuti kuko kwaba ari ukwikora munda. Ngo Ukaba ubaye bangamwabo. Nuwabikinishwa afatwa nk'igicucu kitazi iyo biva n'iyo bijya. Kandi agakanirwa urumukwiye kurusha n'umuhutu wabikinisha.

Iki reo nacyo ni ikinyoma gikwiye kurwanwa. Iki kinyoma cyarishijwe igihe kirekire ntagaciro kigifite guhera muri 2013. Aho bigaragara ko ikinyoma cya vumbuwe maze ibitego FPR yatsinze byose igenda ibyishyurwa buhoro buhoro kuburyo ubu Imaze gutsindwa imande zose z'isi.

Reka ntange urugero rworoshye cyane mumwaka wa 1999 nta munyarwanda wageraga mu guhugu cy'amahanga ngo beye kumubaza niba ari umuhutu cyangwa umututsi. Iyo yabaga ari umuhutu abenshi bamuhaga akato. Ariko ubu siko bimeze kuko aho ngenda hose ahubwo iyo basanze uri umututsi barakwishisha cyane kubera: Uburozi bw'agatsiko bwa bitiriwe, ubucengezi bw'agatsiko bwabitiriwe, ikinyoma n'uburyarya byabitiriwe bose iyo bava bakagera,......Ubu iyo uciye muri Tanzaniya ugomba kwitwaza akangombwa akariko kose kakwemeza ko waba uri umuhutu kandi ugahisha akangombwa kose kagaragaza ko uri mututsi ukiri muruhande rw'ubutegetsi....Ibyo utarabimenya iki nicyo gihe.

Ibi mbivuze kugirango twunve inzira Imana yaharuye, tugomba guca twabishaka tutabishaka. Iyo nzira ni inzira ya Revolution ya Rubanda. Abatutsi Abatwa n' abahutu bareba kure bagomba kwitangira iyinzira kugirango turokore igihugu cyacu aho kurokora ubwoko tuvukamo nkuko Kagame ubu yabikoze none bikaba byoretse u Rwanda rwose.

Iyi nzira ya Revolution iracyenewe cyane kuko Paul Kagame n'agatsiko ke k'abantu be batarenze abantu 19 banze burundu kuganira muburyo bwuje amahoro kandi buzira imbereka mu bana b'u Rwanda ibyo bikaba bidashishikaje ako gatsiko guhera ubwo kahinduraga amasezerano ya Arusha ibipapuro maze bagahitamo intambara imena amaraso y'abanyarwanda (Abatutsi-Abatwa-Abahutu) kugirango bifatire ubutegetsi bwose bw'igihugu.

Imana rero burigihe iba mu ruhande rw'abarengana, kandi umwuka wayo ubazaho iyo babyemeye. Kuburyo ubwo umwuka w'Imana waje kuba lideri ntagushidikanya ko uzaza no kuri Rubanda yose maze igahaguruka igatsinda iterabwoba Imana yihanganiye imyaka irenga 20. Imana kubayemera ntabwo yigeze ihumbya narimwe guhera Paul Kagame yatangiza intambara kugeza uyu munsi.

Nkuko Imana yarebye ibikorwa bya Farawo mu Misiri akica agakiza kugeza yiyunvisemo ko ariwe Mana y'isi, agasuzugura abahanuzi nka Musa, Akemeza ko rwose ntayindi mana iriho, burya niko nubundi imana yitegereje Kagame guhera umunsi atangirije intambara Imena amaraso kugeza uyumunsi.

Imana izi kandi yababajwe n'inzirakarengaze z'aho inkotanyi zanyuze hose zitera itabi. Mutara, Byumba, Ruhengeri, Igakurazo, Kibeho n'ahandi hose kugeza mu mashyamba ya Kongo. Impfubyi zaharokokeye zikaba zitakwibuka ababyeyi babo bishwe u Rwagashinyaguro.

Hasigaye i Kintu kimwe gusa mu Rwanda ibintu bigahinduka kadi bizashimisha abanyarwanda bo muri ikigihe n'abo mubihe bizaza.


Uyu musore wo Muri Brukina Faso ntabwo yari yanze ubuzima bwe ahubwo yaramaze kubona ko ariho atariho ahitamo guhaguruka akarwana kugeza atsinze cyangwa apfuye (Vie ou mort nous vaincrons nkuko Thomas Sankara yabitwibukije).

Umwuka w'Imana nukugeraho ntuzinangire umutima. Niwunva ko ugomba gufatanya nabandi uzagende mufatanye! Ntuzibaze iby'urupfu rwawe kuko kuko umukiro uri kubanyarwanda benshi basonzeye amahoro. Uzibuke ko igikorwa cyawe cyo kwitanga ugafatanya n'abandi kigiye gutuma abanyarwanda benshi bo muri ikigihe n'abo mugihe kizaza bagira ituze n'amahoro n'urukundo. Ariko ikingenzi kurushaho uzibuke ko umutabazi akuzi kandi azi akarengane abanyarwanda baciyemo. Uzibuke ko Abasirayeri batabawe bagakizwa amaboko ya Farawo batamenye uko bigenze. Ibyo byahindutse igitangaza gikomeye kuri Ubwo bwoko. Imana izakora igitangaza mu Rwanda njye ndagitegereje vuba.

Ntegereje Kubona Abanyarwanda baturutse mu moko yose, mu madini yose, mu ntara zose, Urubyiruko, Abasore n'inkumi, Abagabo n'abagore buzuweho n'umwuka w'Imana, bacyereye kubwira Kagame ko yababeshye igihe kirekire none ko kubabeshyera bidashoboka. Ntibishoboka ko Kagame yakwiyamamaza mu mwaka wa 2017 agendeye kw'iturufu ryo kwica amategeko no kwiba Rubanda, yarangiza akayibeshyera ko ariyo imwemereye kwiyamamariza Manda ya 3. Ntibishoboka! Ntibizashoboka!

Kagame nabigerageza azabona ko abanyarwanda atari ibicucu kandi ko isomo bahawe n'igihe cy'impinduka muri Afurika ritapfuye ubusa. Ese abanyarwanda bwa ari ubwoko bukanura ntibubone? Bwaba se ari ubwoko butinya cyane kurusha ubundi bwose bwabayeho kwisi kuburyo ibyakozwe ahandi ngo bidashoboka iwacu neza neza. Harabavuga ko ahandi batica nka Kagame! Abandi bati igisirikare cyose gifitwe na Kagame! Abandi bati abantu barahahamutswe mu Rwanda.

Ibi byose ndababwira ko ari urwitwazo kuko ikitarashoboka nyine kiba kidashoboka kugeza igihe gishobokeye. Mu burundi ingabo zagiye kuruhande rwa Rubanda kubera Rubanda yatinyutse kandi igahagarara kuburenganzira bwayo, no murwanda niko bizagenda igihe nikigera byanze bikunze. Kandi abavuga ko Kagame yabarasa babonye ko muri Brukina Faso hapfuye abarenga 30 ariko ntibyahagaritse Revolution, Congo (DRC

Muhaguruke tuharanire uburenganzira bwacu mu Rwanda nk'abanyarwanda kugeza dutsinze cyangwa kugeza dupfuye.

Vie ou Mort Nous Vaincrons!

Venant Nkurunziza

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Amategeko no gukemura amakimbirane.

Ishema Party.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page