top of page

REVOLUTION MU RWANDA: Guhindura itegekonshinga, ifirimbi yo gutangiza revolisiyo ya Rubanda.



Twanze gukomeza kuba abacakara

Niba Paul Kagame akomeje gukoresha inzego z’iterabwoba ngo zihatire abantu guhindura itegekonshinga kugira ngo abashe kuba perezida ubuziraherezo, bizaba bisobanuye ko yarangije gufata icyemezo cyo gukomeza gutegekesha igitugu n’iterabwoba. Azaba yerekanye ko amarira y’abo yagize impfubyi n’abapfakazi ntacyo amubwiye. Tuzaba tumenye neza ko akaga k’abamaze imyaka irenga 17 bafungiye icyaha Paul Kagame n’Agatsiko ke bakoze kagikomeza. Bizaba bigaragaye ko Agatsiko katiteguye koroshya ingoyi kazirikishije Abenegihugu, ndetse ahubwo ko kiteguye kuyikaza kurushaho. Bizaba bigaragaye ko Paul Kagame afata Abanyarwanda nk’ « IBIGORYI, AMASAZI, IBIKERI, UMWANDA, IBIGARASHA BICITSE, IMBURAMUKORO… nk’uko n’ubundi adahwema kubivugira mu mbwirwaruhame !

Icyo gihe Abanyarwanda bazaba bageze mu mayira abiri : Bazahitamo ubwingenge cyangwa bahitemo inzira yo kuba abacakara bidasubirwaho. Nibicecekera ntibagire icyo bakora, bazaba bahisemo guhamba uburenganzira bwose bw’abenegihugu maze basinyire kuba ingaruzwamuheto izuba riva, bature mu gihugu cy’abo nk’aho ari Abanyamahanga cyangwa Abajyanwabunyago. Bazakora, Agatsiko karye ; abana babo bicwe n’inzara, Agatsiko kamena ibiryo kubera umurengwe. Guhera ubwo Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba bafunguriye ABARWANASHYAKA bashaka ko ibintu bihinduka inzira yo kwerekana icyo bahisemo : Ni INZIRA Y’IMYIGARGAMBYO IDAHUTAZA. Bazahaguruka batobore bavuge ko banze kubaho batariho, ko barambiwe iyicwarubozo Agatsiko kadahwema kubakorera, ko bashaka UBWIGENGE, ko Agatsiko nikadahindura imvugo n’ingiro, biteguye GUHANGANA nako. Koko rero « la résistance contre l’oppression », ni uburenganzira umuntu wese avukana. Nta munyarwanda wavukiye kuba umucakara no gukomeza kubaho nk’imfungwa mu gihugu cye cyitwa ko cyigenga. Amahanga azabyumva bwangu, amaso y’isi yose yerekezwe mu Rwanda.

Ibitekerezo-shingiro biyobora imyigaragambyo

Imyigaragambyo idahutaza iyoborwa n’ibitekerezo-shingiro ( principes) bibiri :

  • Kwanga gutiza umurindi umugizi wa nabi (le principe de la non-coopération)

Umunyagitugu nta yandi maboko agira uretse ayo abaturage atoteza bamutiza. Abaturage ni bo ubwabo batiza umunyagitugu ikiboko abakubitisha, bakamuha n’amafaranga agura amasasu akoresha abarasa. Agatsiko kayoboye Urwanda nta zindi ngufu na mba kagira abaturage baramutse bafashe umugambi wo kwanga kugira uruhare mu byemezo gafata birenganya rubanda. None se abo Agatsiko gakoresha mu kurasa ababyeyi, si abana babo ? Abo Agatsiko gakoresha baca imanza zirenganya abacu, si abagore n’abagabo bacu ? Abo Agatsiko gakoresha bambura abaturage amasambu yabo n’imitungo yabo, si abaturanyi bacu ? Iyo Agatsiko kibereye mu maraha, kabyina mu tubari, gatembera mu mahanga, si twe dukora akazi kose ko kubaka igihugu no gushaka amafaranga Agatsiko kazarihira abana bako mu mashuri yo mu Bulayi, nyamara abacu ntibashobore gufashwa ngo bige kaminuza ?

Ibyo byose bisobanura iki ? Abaturage baramutse banze gutanga umuganda wabo ngo Leta mpotozi ikunde ihirime, babigeraho mu minsi itarenze 30, bitagombeye imirwano ivusha amaraso !

  • Kwiyemeza gusuzugura ibyemezo bya Leta irenganya abaturage bayo (le principe de la désobéissance civile).

Burya rero Leta igira ireme ari uko abaturage bayemera bikabatera kuyumvira. Leta nayo iba ifite inshingano y’ibanze yo gutabara abaturage no kubarindira umutekano (schéma protection-obéissance). Iyo Leta nk’iyobora Urwanda guhera mu 1994 itagishoboye kurengera abaturage ahubwo akaba ariyo ihungabanya umutekano wabo, ikabafungira ubusa, ikabambura ibyabo, ikabicira ubusa,…iba igomba kuvaho kuko abaturage baba batakiyifitiye icyizere ndetse bakaba bashobora kurekera aho kuyumvira. Icyo gihe icyitwaga Leta kiba gihinduye isura, kiba kibaye Agaco k’abajura n’abicanyi. Abaturage bahinduka nk’intama ziragiwe n’ikirura, cyica iyo gishatse n’igihe kibishakiye ! Abo baturage baba bateye agahinda : iyo umaze kubona neza ko uwakakuvugiye, uwakakurengeye ,uwakagutabaye agaruka akaba ariwe ukurenganya, uguterera ku ngoyi, ugutabika ; uwakaguhumurije akaba ari we ugutera ubwoba, wabyitwaramo ute ? Biteye agahinda gusa. Nyamara niho Urwanda rugeze. Abenegihugu nibadahaguruka ngo bo ubwabo birwaneho, ibyabo bizaba birangiye, kandi bazaba bizize. None se uwiyishe araririrwa ?

Dore bimwe mu bikorwa abaturage bashobora gukora kugira ngo bereke Leta ko nitarekera aho kubarenganya, bazahaguruka bakayikuraho.

Imyigaragambyo izabera mu migi no mu cyaro

1.Urugendo rutuje (marche pacifique).

Ubusanzwe urugendo nk’uru rubera mu migi minini aho abanyamakuru bashobora gukurikirana ibiri gukorwa kandi bagafata n’amafoto bereka amahanga. Umwihariko wo mu Rwanda ni uko uru rugendo rutazabera mu mugi wa Kigali gusa. Ruzabera mu mirenge yose kuko ikibazo cy’Ubutegetsi bwa Paul kagame n’Agatsiko ke bubangamiye Abanyarwanda bushinze imizi iwacu mu murenge. Benshi mu baturage b’i Rwanda ntibarabona Kagame mu maso, ntibazi n’amazina y’abagize Agatsiko kabatagangaje gakorera i Kigali. Nyamara hari icyo bazi : bazi neza amazina y’abakorera Agatsiko ku murenge wabo. Aha hari ibanga rya politiki rikomeye.

Agatsiko mu mikorere yako, kaba muri buri minisiteri n’ibigo bya Leta, mu ngabo z’igihugu, no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Gakorera ku Ntara no ku Karere. By’umwihariko, Agatsiko kegerejwe abaturage, ku Murenge. Usanga naho hari abantu batarenze 8, bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo Agatsiko kari i Kigali kabategetse byose bigamije kurenganya abaturage. Mu by’ukuri abo bantu 8 bo ku Murenge nibo baboshye abaturage bidasubirwaho kuko baba bazi buri muturage wese mu izina rye.

Ni iki cyerekana umuntu uri mu gatsiko ko ku Murenge ?

*Ni wawundi utanga amakuru y’ibyabaye byose mu murenge ndetse akajya yongeramo n’amakabyankuru no kubeshyera abaturage kugira ngo ashimwe n’Agatsiko ko akora neza.

*Ni wawundi wabwiraga inteko y’urukiko Gacaca icyemezo kigomba gufatwa, kitagize aho gihuriye n’amategeko ahubwo kigamije kurenganya umuturage nk’uko Agatsiko gakuru kaba kabyifuza.

*Ni wawundi abaturage bose batinya ko ashobora kubafatira ibyemezo bagafungwa batagira icyaha.

*Ni wa wundi ushinzwe kubaca amafaranga y’umusanzu wa FPR, ay’ikigega Agaciro…akabyongeramo ubukana bwinshi atitaye ku marira y’umuturage waraye inzara.

*Ni wawundi abaturage bazi neza ko ari we “l’homme fort” (igikonyozi) wo mu Murenge, wikorera ibyo yishakiye, abaturage bakamugenera amakoro n’inyoroshyo z’amoko menshi kugira ngo barebe ko bwacya kabiri, ubutegetsi bw’Agatsiko ntibugire icyo bumutwara kabone n’aho yakwica umuturage amuhora ubusa.

Bene abo turabazi neza, mu mazina yabo bwite. Abo rero nibo MWANZI nyakuri w’Abenegihugu ku rwego rw’Umurenge. Abo nibo ba mbere tuzahangana nabo nibiba ngombwa. Ariko mbere yo kubahangara, tuzabanza dutinyuke tubabwire ko igihe kigeze cyo gushyira mu bikorwa ziriya ngingo 12 zigamije kuzahura igihugu no gusubiza inyabutatu nyarwanda icyizere cyo kubaho tubanye mu mahoro.

Abaturage bazahurira ahantu bumvikanyeho maze bakore urugendo rugana ku biro by’Umurenge wabo. Bazitwaza ibyapa byanditseho ko badashaka guhora baragijwe imbunda nk’ibisimba, ko banze ko itegekonshinga rihindurwa hagamijwe inyungu z’umuntu mwe gusa, ko banze ko Agatsiko gakomeza gusahura umutungo w’igihugu konyine, ko bamaganye ifungwa ry’abanyaporiki batavuga rumwe n’Agatsiko… mbese byamagana akarengane bagirirwa n’icyifuzo bafite cyo kubaka igihugu cy’amahoro.

  • Sit’in

Abaturage bazahurira imbere y’ibiro by’Umurenge wabo ku isaha bumvikanyeho. Bazahicara maze babuze abakozi b’umurenge kwinjira mu biro. Umunsi nuca ikibu, abaturage bazataha, nibucya bongere bagaruke mu gitondo…. bityo bityo kugeza igihe Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba biyemeje kwemera inzira y’impinduramatwara itavusha andi maraso.

Guhagarika akazi

  • Kwanga kujya ku mirimo itiza Leta y’Agatsiko umurindi

(1)Abarimu bazahagarika gusubira mu ishuri kwigisha

Akarengane abarimu bagirirwa n’Agatsiko gateye isoni. Nibo bakozi basabwa kwitangira umurimo wabo amasaha 20 kuri 24, nyamara bagasuzugurwa, bakimwa ibikoresho n’imfashanyigisho, bagahembwa intica ntikize. Nyamara Abamotsi b’Agatsiko batagize icyo bamariye rubanda bagahembwa amamiliyoni buri kwezi. Abarimu bagomba kugira uruhare rugaragara mu mpinduramatwara dutegereje. Barajijutse, babona neza akarengane kariho. Nibo bagomba gufata iyambere mu guhumura amaso y’abandi benegihugu. Bahagaritse kwigisha iminsi 30 gusa, atari uko banze kurera abana b’igihugu, ahubwo ari uko bagamije kubaraga Urwanda ruzira akarengane n’umwiryane, Leta y’Agatsiko yaba yacyuye igihe ! Ni ngombwa rwose ko abarimu bumva ko bafite izi ngufu zirusha ubumara umuriro w’ibifaru bya Paul kagame n’Agatsiko ke.

(2) Abacuruzi bazafunga amangazini yabo, amasoko ntareme

Igishishikaza Paul Kagame n’Agatsiko ke mbere ya byose ni amafaranga binjiza ku makonti yabo buri munsi. Turetse kwitabira amasoko iminsi 30 gusa, agatsiko twaba tugashegeshe kuko byaba bigaragara ko ubuzima bwahagaze mu gihugu. Amahanga yamenya ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye koko, akadufasha kubona igisubizo cy’Agatsiko kigize indakoreka.

(3)Abatwara abagenzi bazahagarika akazi

Ngaho nawe tekereza iminota ibiri gusa uko igihugu cyaba cyifashe, taxi zose, bisi zose … ziramutse zihagaritse kugenda iminsi 8 yonyine ! Amasosiyete y’Agatsiko atwara abagenzi yahomba, ubuzima bwagahagarara, ubugome n’amanyanga by’Agatsiko bikaba bigiye ahabona !

Bene ibi bikorwa n’ibindi nka byo (urugero : nk’ubu twanze kongera kugura amazi yitwa Inyange kuko ari ubucuruzi bukiza Agatsiko gusa !) byose ni intangiriro nziza yo gukemura ibibazo amaraso atamenetse. Gusa ibyo byose bisaba ko abenegihugu bumva impamvu twagomba kugira ibyo twigomwa, nko kwigora tukagenda n’amaguru iminsi mike, imodoka zabo tukazireka ; nko kwemera kudahembwa ukwezi kumwe ariko nyuma tukazagenerwa umushara ukwiye ; kwemera kudacuruza icyumweru kimwe ariko ubutaha tukazafungura amangazini yacu Rwanda Revenue (Rwange uruvemo) itakiduhagaze hejuru, n’ibindi. Biradusaba twese abenegihugu kureba kure, « ntawe usarura icyo atabibye », kandi ngo « ushaka inka aryama nkazo ». Hatagize abemera kwitanga, ntacyo twageraho gifite agaciro kandi kikazakagilrira n’abana bacu mu myaka iri imbere.


Ni koko Abaturage nibo bafite urufunguzo rw’impinduka mu Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bameze nk’uwo munyagitugu uhagaze ku rubaho narwo ruhagaritswe na rubanda. Uko byamera kose umuturage navuga “NO” nta kizatubuza gukoresha ya mvugo y’abakuru ngo “agahuru k’imbwa karahiye”!

Agatsiko kazabyitwaramo gate ?

Abanyarwanda nibahagurukira kwerekana ko barambiwe politiki mpotozi ya Kagame, Agatsiko kazahitamo imwe muri izi nzira 2 zikurikira :

(1) Paul Kagame n’Agatsiko ke bazicara batekereze, bagishe umutima inama, maze bacishe make bemere impinduka mu gihugu. Bazabona neza ko babifitemo inyungu nyinshi nko kubabarirwa ibyaha bikomeye bakoreye Abanyarwanda no kudakurikiranwa n’inkiko. Nibahitamo iyo nzira, bizaba ari mahire. Urwanda ruziruhutsa rutangire inzira y’iterambere rirambye kandi Abanyagihugu bose bibonamo.

(2)Agatsiko gashobora kuzahitamo kwerekana ko katemera impinduka, ko gakomeje gahunda yo kuyobora igihugu mu nyungu zako gusa. Icyo gihe kazafata ibyemezo bihubutse nk’uko gasanzwe kabigenza. Kazashaka gukora ibikorwa by’iterabwoba. Kazohereza ingabo zigakomeyeho ngo zijye kwirukana abaturage ku ngufu no gusesa imyigaragambyo. Kazakubita, kazafunga bamwe, kazatera amagerenade rwihishwa, yenda kazakoresha imbunda karase, KAMENE AMARASO y’abaturage , bamwe muri bo bahasige ubuzima. Nibigenda bityo, Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba bafunguriye abenegihugu inzira ya nyuma ariyo twakwita INTAMBARA y’ISOZABUNYAGO.Ibizakurikiraho, Paul Kagame n’Agatsiko ke bazabe aribo bonyine babibazwa.

Biracyaza…on VEMA's Posts


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page