top of page

MU BURUNDI BIRACITSE: NTANGUFU ZISHOBORA GUTSINDA RUBANDA YA HAGURUKIYE IMPINDUKA.



Bujum imyigaragambyo-i-burundi.png

Nyuma y'umunsi umwe gusa Perezida Petero Nkurunziza yemejwe n'Ishyaka CNDD FDD ariwe uzarihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe muri ukukwezi kwa 6/2015, Rubanda ihise yerekana ko impinduka ikenewe kandi ko ntamapanvu yo gusuzugurwa kuko itegekonshinga rigenga uburundi kandi ryatowe na Rubanda ritamwemerera nagato. Bityo rero kwiyemeza kwitoza muri aya matora ari imbere kwaba ari ukwica amategeko no gusuzugura

Abaturage baremeza ko bahagurutse kandi badashobora gusubira inyuma nagato

Abaturage biyemeje guhagurukira icyo kemezo kinyuranije n'amategeko cyafashwe n'Ishyaka CNDD FDD, kugeza Perezida Petero Nkurunziza yemeje kubahiriza itegekonshinga ry'uburundi kandi ryitorewe n'abarundi ubwabo. Ikibyemeza nuko bamwe biyemeje no gutamba ibitambo bya democracy ariko ntibakorwe mujisho ako kageni.


Bujumb.jpg

Perezida yongereye imbaraga z'igipolisi kugirango akunde agarure umutekano ariko byabaye iby'ubusa Rubanda iri kurushaho kwiyongera mu mabarabara ya Bujumbura, Cibitoki, Nyakabiga na Musaga. Kandi abigaragambya bariye karungu kuko biyemeje no gukwira muntara zose z'igihugu.

Abigaragambya bakaba biyemeje no guhurira ku makomine ya kera, maze bakerekeza ku rubuga rwitiriwe ubwigenge (ku kibanza citiriwe ukwikukira) Ibyo kandi bigakomeza mugihugu cyose cyane cyane mu murwa mukuru Bujumbura.


population1.jpg

Abigaragambya ntibarazamo iyo bibayengombwa barirwanho:


21267_633599543406403_6248466050648928978_n.jpg

Ubu abapolisi bakaba biyemeje gufunga amabarabara yinjira mu mugi mu rwego rwo gukoma mu nkokora, abigaragambya. Bazitiye abigaragambya ku buryo n'imodoka zitwara abagenzi zidashobora kuhahita. Ariko se kugeza ryari?


lacrymone.jpg

Nyamara ariko n'abaturage ntibacitse intege kuko nabo bahise bafunga indi mihanda murwego rwo kugaragaza ukutishimira icyo cyemezo.


manifbujacibitoke1_0.jpg

Urubuga rwanyu VENANT MAGAZINE rurakomeza kuhababera, gusa twizeye ko nkuko byagenze muri: Tunisie, Misiri, Libiya, Burukina Faso, DRC n'ahandi heshi ibintu bishobora kugenda neza maze kukemeza tudashidikanya ko burya nta bwoko bw'ibifaru uko byaba bingana kose byashobora gutsinda Rubanda yahagurukiye guhindura ibintu.

Kurikirana muri aya mafoto uko abarundi bigaruriye amabarabara menshi kandi bagafunga n'imihanda.


Burundiiiiii.jpg


Burundi-intambara.jpg


Burundi-inta.jpg


11069758_639421626157528_5860521531871517938_n.jpg


11010535_639421612824196_340450854706969_n.jpg


manifbujacibitoke1_0.jpg

Polisi Ikaba yiyemeje gushakamo banyirabayazana ngo ibigirizeho nkana:


11156188_633599613406396_7393840564128743567_n.jpg


11173391_762587290529504_8890349992011231398_n.jpg

Venant Nkurunziza / VEMA'S PUBLICATIONS


 
 
 

Comentarios


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page