top of page

MU BURUNDI BIRACITSE: NTANGUFU ZISHOBORA GUTSINDA RUBANDA YA HAGURUKIYE IMPINDUKA.



Nyuma y'umunsi umwe gusa Perezida Petero Nkurunziza yemejwe n'Ishyaka CNDD FDD ariwe uzarihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe muri ukukwezi kwa 6/2015, Rubanda ihise yerekana ko impinduka ikenewe kandi ko ntamapanvu yo gusuzugurwa kuko itegekonshinga rigenga uburundi kandi ryatowe na Rubanda ritamwemerera nagato. Bityo rero kwiyemeza kwitoza muri aya matora ari imbere kwaba ari ukwica amategeko no gusuzugura

Abaturage baremeza ko bahagurutse kandi badashobora gusubira inyuma nagato

Abaturage biyemeje guhagurukira icyo kemezo kinyuranije n'amategeko cyafashwe n'Ishyaka CNDD FDD, kugeza Perezida Petero Nkurunziza yemeje kubahiriza itegekonshinga ry'uburundi kandi ryitorewe n'abarundi ubwabo. Ikibyemeza nuko bamwe biyemeje no gutamba ibitambo bya democracy ariko ntibakorwe mujisho ako kageni.


Perezida yongereye imbaraga z'igipolisi kugirango akunde agarure umutekano ariko byabaye iby'ubusa Rubanda iri kurushaho kwiyongera mu mabarabara ya Bujumbura, Cibitoki, Nyakabiga na Musaga. Kandi abigaragambya bariye karungu kuko biyemeje no gukwira muntara zose z'igihugu.

Abigaragambya bakaba biyemeje no guhurira ku makomine ya kera, maze bakerekeza ku rubuga rwitiriwe ubwigenge (ku kibanza citiriwe ukwikukira) Ibyo kandi bigakomeza mugihugu cyose cyane cyane mu murwa mukuru Bujumbura.


Abigaragambya ntibarazamo iyo bibayengombwa barirwanho:


Ubu abapolisi bakaba biyemeje gufunga amabarabara yinjira mu mugi mu rwego rwo gukoma mu nkokora, abigaragambya. Bazitiye abigaragambya ku buryo n'imodoka zitwara abagenzi zidashobora kuhahita. Ariko se kugeza ryari?


Nyamara ariko n'abaturage ntibacitse intege kuko nabo bahise bafunga indi mihanda murwego rwo kugaragaza ukutishimira icyo cyemezo.


Urubuga rwanyu VENANT MAGAZINE rurakomeza kuhababera, gusa twizeye ko nkuko byagenze muri: Tunisie, Misiri, Libiya, Burukina Faso, DRC n'ahandi heshi ibintu bishobora kugenda neza maze kukemeza tudashidikanya ko burya nta bwoko bw'ibifaru uko byaba bingana kose byashobora gutsinda Rubanda yahagurukiye guhindura ibintu.

Kurikirana muri aya mafoto uko abarundi bigaruriye amabarabara menshi kandi bagafunga n'imihanda.







Polisi Ikaba yiyemeje gushakamo banyirabayazana ngo ibigirizeho nkana:



Venant Nkurunziza / VEMA'S PUBLICATIONS


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page