top of page

UMUYAGA W'IMPINDUKA



Umuyaga.jpg

UMUYAGA w’IMPINDUKA 2017 ni urubuga-mpaka ruhawe Abanyarwanda kugira ngo barusheho gushishoza no kwitegura neza impinduka zikomeye zigiye kubaho mu gihugu cyacu.

Muri uru ruherekane rw’ibitekerezo, Ubwanditsi bw'Ikinyamakuru cyanyu Umuhanuzi-Leprophete , bwafashe icyemezo cyo kubagezaho inkuru ngufi zinyuranye zanditse mu magambo yoroshye, zitwumvisha IMPAMVU ibintu bigiye kandi bigomba guhinduka mu miyoborere y’u Rwanda bitarenze umwaka w’2017. Izo nkuru zose zizasangira umutwe twise " UMUYAGA w’IMPINDUKA 2017(The Wind of Change 2017). Nawe uramutse wifuza kugira uruhare muri ibi biganiro , watwoherereza inkuru yawe wateguye neza maze tukayitambutsa ikagera ku Banyarwanda. Buri nkuru izajya yibanda ku MPAMVU nibura imwe ifitanye isano n'Impinduka nziza dutegereje kandi yifuzwa n'abenegihugu benshi .

IMPAMVU ya mbere : Amatora muri rusange

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mu mwaka wa 2017 ntabwo ari kera. Ni ejo rwose kuberako imyaka yihuta. Dutangire rero cyangwa dukomeze twitegure amatora azabera mu Rwanda, igihugu cyacu dukunda twese. “Amagambo aryoha asubiwemo” . Reka rero twongere tuganire ku matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe muri uwo mwaka.

1.Umunyarwanda wese wujuje ibyangombwa afite uburenganzira bwo kwiyamamariza uwo mwanya wo kuba umukuru w'igihugu ahabwa n'itegeko-nshinga. Kwiyamamariza uwo mwanya rero si icyaha, ahubwo ni ikintu cyiza ababifitiye uburenganzira bose bagombye gukora, kandi ntihagire ubakoma imbere. Repubulika ntiyemera ko mu bana bayo harimo bamwe gusa baba baravukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu !

2.Itegeko-nshinga ryo mu 2003 u Rwanda rugenderaho kugeza ubu rivuga ko umukuru w'igihugu atorerwa manda y'imyaka 7. Nyuma y'iyo myaka 7 harongera hakaba amatora. Abaturage baba barashimye umuyobozi mukuru wabo, bakongera kumuhundagazaho amajwi. Baba batamwishimiye, bakitorera undi mu ba kandida biyamamaje. Iyo Perezida wari uriho yongeye gutorwa,arongera akayobora u Rwanda indi myaka 7. Ariko rero nyuma y'imyaka 14 ayobora, abujijwe rwose kongera kwiyamamaza.

3.Aramutse agize igishuko cyo gushaka kwiyongeza manda ya 3, itegeko-nshinga riteganya ko icyo cyifuzo cye agishyikiriza inama y'abaministiri. Baramutse bacyanze, ubwo biba birangiriye aho. Baramutse bacyemeye, umutwe w'abadepite (intumwa za rubanda) mu nteko ishinga amategeko ni wo uba uramukiwe kugira icyo ukivugaho. Uramutse ucyanze, biba birangiriye aho. Uramutse ucyemeye, gishyikirizwa umutwe w'abasenateri mu nteko ishinga amategeko. Uwo mutwe uramutse ucyanze, biba birangiriye ahongaho. Uramutse ucyemeye, haba hasigaye kubaza abaturage ubwabo. Abaturage baramutse babyanze mu rwego rw'amatora ya “Referendum”, biba birangiriye aho. Baramutse babyemeye ku bwiganze bw'amajwi, umukuru w'igihugu wari umaze imyaka 14 n'ubundi akiyobora ashobora kongera kwiyamamariza indi manda y'imyaka 7.

4.Ibyo ariko ntibisobanura ko ntawundi mukandida cyangwa se abandi bakandida bagomba gupiganirwa na we uwo mwanya.

5.Mu Rwanda rw'ubu rero, ibintu ni bibiri :

a) Niba perezida Paul Kagame umaze imyaka (itari munsi ya ) 14 ayobora igihugu ashaka kwiyamamariza manda ya 3, nanyuze icyo cyifuzo cye mu nzira ziteganywa n'ingingo y'193 y'itegeko-nshinga nk'uko tumaze kuzisobanura.

b) Niba kandi yifuza kuyobora igihugu iminsi yose y'ubuzima bwe cyangwa se nibura kugeza igihe azumva ashakiye kurekura, nabwo niyerure, atange umushinga wo guhindura u Rwanda Ubwami, bisuzumwe mu nama y'abaministiri, binyure mu mitwe yombi y'inteko ishinga amategeko no mu itora rya “referendum”.

6.Kuba umukuru w'igihugu agomba kurekura uwo murimo nyuma y'imyaka 14 ntibigombera ko aba yarategetse nabi. N'iyo yaba yarategetse neza cyane, itegeko rimutegeka guharira abandi ngo ejo atavaho asenya n'ibyiza yari yarakoze.

7.Ubuhanga bwa kinyarwanda bubivuga neza ngo:

*“Utinda mu rushya,ukabyina nabi”.

*“Icyicaro cyiza cyivanwamo n'umwana uzi ubwenge”.

*“Umugabo yicarira intebe, undi ari kuyibazisha”.

*“Gutwara ntawe byananiye, kireka uwo batabihaye”......

Dore nguyu , UMUYAGA w'IMPINDUKA watangiye guhuha ku Rwanda kandi nta kigishoboye kuwuhagarika!

BIRACYAZA…..

Ubwanditsi.

VENANT MAGAZINE'S PUBLICATIONS


 
 
 

Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page