top of page

THADÉE RUHUMURIZA NI MUZIMA KANDI NTAKIBAZO AFITE. AMAKURU YATANGAJWE N'IKAZE IWACU KO YARASHWE


Uyu niwe THADÉE RUHUMURIZA


10557421_10152590777927653_3532510045168032933_n.jpg

Abanyarwanda benshi bari bababajwe n'inkuru ibika THADÉE RUHUMURIZA ko yitabye Imana ariko siko biri ni ikinyoma cyambaye ubusa rwose. Iyo nkuru yasohowe n'ikinyamakuru Ikaze Iwacu ifite umutwe ugira uti: ITANGAZO RYO KUBIKA: PAUL KAGAME YIKOZE MU NDA; THADÉE RUHUMURIZA YARASHWE NA DMI I CAPETOWN.


Thadee Ruhumuriza.jpg

Ikazeiwacu ikaba yakomeje itangaza ko ibabajwe no kumenyesha abanyarwanda bose ko wa muhungu wa Paul Kagame, witwa Ruhumuriza Thadée, wabaga muri Afrika y’epfo mu mugi wa Capetown, yivuganywe n’abicanyi ba Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 20-04-2015, arashwe amasasu.

Aya makuru rero y'urucantege yatumye twikorera itohoza maze tubaza abantu bacu batuye mu mujyi wa Cape Town maze batumara amatsiko kubyiswe urupfu rwa THADÉE RUHUMURIZA.


Thadee ruhu 7 DAC.jpg

Aba ni abasore n'inkumi basengana na Ruhumuriza mu itorero y'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi aho i Cape Town muri Afurika y'Epfo.


1476081_10151731773907653_624028914_n.jpg

Aba ni abagenzi ba Ruhumuriza mw'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa 7.

Tukimara kunva iyi nkuru ko Ruhumuriza yaba yarasiwe mu mujyi wa Cape Town twagerageje guhamagara THADÉE RUHUMURIZA ubwe ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa. Nibwo duhamagaye umwe muri bagenzi be babana akaba atashatse ko dutangaza amazinaye n'uko adutangariza ko rwose ibyo Ikaze yanditse kuri Ruhumuriza batazi aho yabikuye, ko kandi ibikomeje kumwandikwaho rwose bishobora no kuba byahungabanya umutekano we, kuko harimo abamaze kubifata nkukuri.

Twamubajije niba azi neza Ruhumuriza asubiza agira ati: ''THADÉE THADÉE ni mugenzi wanjye kandi ariho n'ubu twari kumwe mukanya gato gashize.


374626_10150391236992653_1092857624_n.jpg

Tumubajije niba amuzi koko nk' umuhungu wa Perezida Paul Kagame, asubiza aseka ati: "Buriya rero ujya gutera inda ntawe abibwira wasanga byaba aribyo ko THADÉE ari umuhungu wakagame, cyangwa se bakaba bashingira ko basa gusa ubwo aba bahaye amakuru ni ababonye basa cyane".


1010660_10151438674197653_1448061792_n.jpg

Tubajije niba ayo makuru ntangaruka yagize kuri mugenzi we yagize ati: "Ibyo ntibyabura gusa yikomereje imirimoye hano Cape Town, ndetse n'ishuri arijyaho nkuko bisanzwe. Yongeyeho ko: "abavuga ko yihishe sinzi inyungu ubwo babifitemo kuko yivugira ko atakwihisha kandi ntacyaha nagito afite".


Thadee ruhumuriz UWC.jpg

Dusoze twizeza abakunzi bacu ko tuzagerageza kwivuganira na THADÉE RUHUMURIZA ubwe maze akadutangariza ukuri kubimaze iminsi bimuvugwaho.

Kurikira hano urebe andi mafoto ya Ruhumuriza:


10733971_10152335217032653_7670893206494466294_n.jpg


10694447_10152335217212653_52654437916859052_o.jpg


10557421_10152590777927653_3532510045168032933_n.jpg


10423874_10152448164642653_826097956887147830_n.jpg


10421642_10152324153492653_8813640533187747322_n.jpg


10420220_10152448164542653_4939987687056197272_n.jpg


10405268_10152490349107653_8236848223009489597_n.jpg


1505627_10151869163292653_1363623510_n.jpg


1426443_10151731773767653_1927144369_n.jpg


1044260_10151449781812653_1095762522_n.jpg


1378435_10152538335137653_7752912738830831872_n.jpg


1010769_10151867457192653_1395835714_n.jpg

Twizere ko atazapfa gupfa cyane cyane ko mu muco wacu bavuga ko uwo babitse akazuka cyangwa atapfuye adapfa gupfa. Imana ikomeze imurinde.

Venant Nkurunziza on VEMA'S Publications


 
 
 

Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page