top of page

THADÉE RUHUMURIZA NI MUZIMA KANDI NTAKIBAZO AFITE. AMAKURU YATANGAJWE N'IKAZE IWACU KO YARASHWE


Uyu niwe THADÉE RUHUMURIZA


Abanyarwanda benshi bari bababajwe n'inkuru ibika THADÉE RUHUMURIZA ko yitabye Imana ariko siko biri ni ikinyoma cyambaye ubusa rwose. Iyo nkuru yasohowe n'ikinyamakuru Ikaze Iwacu ifite umutwe ugira uti: ITANGAZO RYO KUBIKA: PAUL KAGAME YIKOZE MU NDA; THADÉE RUHUMURIZA YARASHWE NA DMI I CAPETOWN.


Ikazeiwacu ikaba yakomeje itangaza ko ibabajwe no kumenyesha abanyarwanda bose ko wa muhungu wa Paul Kagame, witwa Ruhumuriza Thadée, wabaga muri Afrika y’epfo mu mugi wa Capetown, yivuganywe n’abicanyi ba Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 20-04-2015, arashwe amasasu.

Aya makuru rero y'urucantege yatumye twikorera itohoza maze tubaza abantu bacu batuye mu mujyi wa Cape Town maze batumara amatsiko kubyiswe urupfu rwa THADÉE RUHUMURIZA.


Aba ni abasore n'inkumi basengana na Ruhumuriza mu itorero y'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi aho i Cape Town muri Afurika y'Epfo.


Aba ni abagenzi ba Ruhumuriza mw'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa 7.

Tukimara kunva iyi nkuru ko Ruhumuriza yaba yarasiwe mu mujyi wa Cape Town twagerageje guhamagara THADÉE RUHUMURIZA ubwe ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa. Nibwo duhamagaye umwe muri bagenzi be babana akaba atashatse ko dutangaza amazinaye n'uko adutangariza ko rwose ibyo Ikaze yanditse kuri Ruhumuriza batazi aho yabikuye, ko kandi ibikomeje kumwandikwaho rwose bishobora no kuba byahungabanya umutekano we, kuko harimo abamaze kubifata nkukuri.

Twamubajije niba azi neza Ruhumuriza asubiza agira ati: ''THADÉE THADÉE ni mugenzi wanjye kandi ariho n'ubu twari kumwe mukanya gato gashize.


Tumubajije niba amuzi koko nk' umuhungu wa Perezida Paul Kagame, asubiza aseka ati: "Buriya rero ujya gutera inda ntawe abibwira wasanga byaba aribyo ko THADÉE ari umuhungu wakagame, cyangwa se bakaba bashingira ko basa gusa ubwo aba bahaye amakuru ni ababonye basa cyane".


Tubajije niba ayo makuru ntangaruka yagize kuri mugenzi we yagize ati: "Ibyo ntibyabura gusa yikomereje imirimoye hano Cape Town, ndetse n'ishuri arijyaho nkuko bisanzwe. Yongeyeho ko: "abavuga ko yihishe sinzi inyungu ubwo babifitemo kuko yivugira ko atakwihisha kandi ntacyaha nagito afite".


Dusoze twizeza abakunzi bacu ko tuzagerageza kwivuganira na THADÉE RUHUMURIZA ubwe maze akadutangariza ukuri kubimaze iminsi bimuvugwaho.

Kurikira hano urebe andi mafoto ya Ruhumuriza:













Twizere ko atazapfa gupfa cyane cyane ko mu muco wacu bavuga ko uwo babitse akazuka cyangwa atapfuye adapfa gupfa. Imana ikomeze imurinde.

Venant Nkurunziza on VEMA'S Publications


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page