top of page

I BIRI KUBERA I BURUNDI BIZAGIRA INGARUKA KU RWANDA BYANZE BIKUNZE



6.jpg

Ubusanzwe igihugu cy'u Rwanda n'igihugu cy' Uburundi byombi bihuje byinshi kandi bihuriye kuri byinshi kubera imiterere n'amateka yabiranze: Usibye kuba ari ibihugu bito cyane byibereye mu mutima w' Afurika, bihuje imbibi ariko binavuga ururimi rumwe muburyo budashidikanwaho. Ubutumwamwa butanzwe bugera kubenegihugu uko bwakabaye hatagombye umusemuzi uwo ariwe wese. Ikindi n'ukuntu urukurikirane rw'amateka y'abanyarwanda ari narwo rw'abarundi. Ikindi ndetse gikomeye cyane ni amako agize ibyo bihugu kuburyo usanga inyabutatu (Hutu-Tutsi-Twa) iranga abanyararwanda arinayo iranga abarundi. Ibyo rero bituma ntawukwiye gushidikanya ko ibyo bihugu bifite inkomo imwe mu kwiyubaka kwabyo cyangwa se ko byahoze ari igihugu kimwe nkuko amateka abitubwira.

Muriyiminsi rero ibihugu by'Afurika byahagurukiye kurwanya abanyagitugu bashaka kwihambira kubutegetsi, aho mu minsi mike ishizi byari muri Egiputa, Tuniziya, Brukina Faso,...uko abaturage bahagurutse muri ibyo bihugu byose byaje kwigisha Abanyekongo nabo bamagana Perezida Joseph Kabila wari wamaze gutanga umushinga wo guhindura Itegekonshinga kugirango yigumire kubutegetsi ubuziraherezo. Ubu rero ntagushidikanya ko Perezida Joseph Kabila (wasabye imbabazi abaturage ngo bamureke nibura yirangirize manda ze yemererwaga n'amategeko) atarota yongera gukora mujisho abanyekongo kuko bamweretse ko ntagishobora gutsinda rubanda yahagurukiye kwibohora akarengane igirirwa n'abanyagitugu.

Ibi rero abarundi nabo babikuyemo inyigisho ikomeye kuburyo nyuma yo kwitegereza imyitwarire ya nkurunzira bemeje ko ashobora ko ngera guhirahira yitoresha indi manda ya 3, ibyo byatumye abaturage biyemeza kumwereka ko nubwo bakiri mugihirahiro ariko hari isomo bashobora kumuha igihe yaba agerageje kugundira ubutegetsi.

Kurikira hano wirebere uko abarundi bitwaye bamagana ko bidakwiye ko Pierre Nkurunziza adakwiye gusuzugura abarundi abereka ari we kampara wavukiye kuyobora uburundi.

Ibyo rero ntakabuza ko bizagira ingaruka ikomeye kubeneguhugu b'u Rwanda, kuko nabo si ibicucu kandi abanyarwanda si injiji zitazi icyatsi n'ururo kuburyo Perezida Paul Kagame yakwiyemeza guhindura itegekonshinga bakicecekera nkaho ntacyabaye ngo aha abaturage baramushakaaa!!! Ese abo baturage ubundi ni bande? Ko njyewe nabo dufatanije tutifuza ko yakomeza kuzana ubwo bunyeshayamba ngo arategeka u Rwanda!!! Nkaho u Rwanda ari igihugu kitakigendera ku mategeko.Ese abanyarwanda bari kugipimo cya 65% bahamagaye, cyangwa bohereje ubutumwa bamagana ihindurwa ry'Itegekonshinga kuri Radio Isango Star ikorera mu Rwanda ntabwo yabunvise? Cyangwa ntazi ko kiriya aricyo gipimo ntakindi dukeneye. Abo rero ni ababashije kuvuga kuko abenshi tutavuze ariko niba abyifuza azapime,azasanga turenze kure 98%.

Ese ubundi ayo mategeko yabo nta nubwo nibura banayasoma? Ese nta n'umusomera ko nta wundi ufite inshingano yo gutangiza ivugururwa ry'ingingo y'101: Uretse we nka Perezida, n'inteko zombi? Ntabwo rero ari umuturage ntibakababeshye. Ngaho rero natubwire aho ahagaze hakirikare areke kwijijisha ngo we ntashaka ko rihinduka nyamara akareka inkomamashyi zivuruguta, zigakarutoba uboshye isayo y'ingurube!!! Nonese niwe utegeka urwanda cyangwa ni izo nkomamashyi? Nge mbona harimo no kutarangiza inshingano ashinzwe rwose. Cyangwase no kutazimenya!!!

Nyamara ariko yabishaka atabishaka azahabwa isomo na rubanda kuko burya Abanyarwanda ni ubwoko budatinya ahubwo butegereza igihe gikwiye, ntibahubuka ahubwo bahutiraho, kandi bizaba dore aho nibereye.

Mukomeze murebe uko mu Burundi bihagaze, Rubanda yariye karungu:


1.png

Byanze bikunze ibibera mu burundi bizagira ingaruka ku Rwanda:


2.png

Ntabwo Abanyarwanda bashobora kwihanganira agatsiko gasahura igihugu ntikibuke ibikorwa remezo, ntikibuke inyungu rusange maze kagakingiriza Rubanda kubaha ingurube n'ihene cyangwa inka. (ibyo ni inyungu z'umuntu si inyungu rusange rwose tubyunve kimwe:


3.png

Ntabwo Rubanda yakwihanganira ivangura riri mumashuri aho abana b'agatsiko biga mu mashuri yakataraboneka bahabwa byose maze ngo abandi bimwe nibura n'ibyo kurya gusa. Revolution igomba kuba rwose:


7.jpg

Ubutegetsi buvangura abapfuye ntakiza bwazanira abazima. Rubanda igomba guhaguruka ikaburwanya kandi nicyo cyonyine gisigaye. Mumateka ntaho ibifaru byatsinze imbaraga za Rubanda bararushywa n'ubusa Revolution yaje kandi ntawukiyihagaritse:


13.jpg


1.png

Hano abarundi bararirimba ko badashobora kureka Perezida Pierre Nkurunziza yongera Kwiyamamaza. Kuko igitugu nk'icyo batagikeneye mu Burundi!!!


14.jpg

Kanda hano wirebere uko abarundi bariye karungu:



VENANT NKURUNZIZA/ VEMA'S PUBLICATION

 
 
 

Comentarios


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page