top of page

Uburiganya bw’ ingoma : Inkotanyi Cyane Kagame azakomeza guhotora abahutu n’abatutsi kugeza avanywe



Abanyarwanda basa n’aho bemeye kwimenyereza ubwicanyi bwa Kagame kubera igitinyiro ahabwa n’uburiganya bw’ ingoma

Kuva Kagame yatangira kuyobora Inkotanyi, akicisha bagenzi be bo mu ngabo za RPF bashoboraga kumutera icyugazi, yagaragaje ko icyitegererezo cye cya mbere muli politike ari Rwabugiri. Uretse na Kagame wenyine, haba FPR yose ndetse no kuva kera ku bitero by’ Inyenzi (ingangurarugo…), impunzi z’abatutsi zateye u Rwanda zigaragaza ko zishaka kugarura ingoma ya cyami (ubu zikaba zarabigezeho zikimika umwami w’intambara Kigeri wa 6), intego yazo ikaba yari ukwimika umwami uteye igitinyiro cyagereranywa n’icya Sezisoni, alias Rwabugiri wahoraga mu ntambara z’urudaca, akica icyo akeka ko cyamubogamira cyose.

Kuba Kagame yica cyangwa akicisha umututsi n’umuhutu ashatse wese nk’uko Rwabugiri yabigenzaga, si imbaraga n’igihagararo aba abarusha, ahubwo ni igitinyiro n’ ubudahangarwa avana ku buriganya bw’ ingoma.

Kuva acyicaye kuri iyo ngoma rero, nta kizamubuza guhotora abatutsi bamubangamiye n’abahutu batamushimishije, kuko bigaragara ko amatwara ya Rwabugiri ari yo amumurikira.

Uburiganya bw’ingoma

Igitangaje ni uko muri iyi minsi ingabo za Kagame zifatanyije n’iza Kabila mu kurimbura abahutu baba muri Kivu n’ abatutsi i Kigali, abantu benshi, baracyahugiye mu mpaka z’ibyerekeye ihindurwa ry’ ingingo y’101 y’ itegeko umwami Kagame yishyiriyeho. Bamwe ngo ntashobora kurihindura, abandi ngo hari izindi ngingo zimwemerera kurihindura, nk’ aho Kagame ari umuntu ushishikajwe no kumenya ibyo amategeko amwemerera n’ ibyo atamwemerera. Ibyo ni ukwiyibagiza nkana ko umwami Kagame akora icyo ashaka muri kariya gahugu ke yigarurije ku ruhembe rw’umuheto.

Biteye inkeke cyane rero kubona abanyarwanda benshi, harimo n’abanyabwenge b’ukuri ndetse n’ababyitirirwa, barangazwa n’impaka z’ingingo z’amategeko mu gihe abantu bapfa, nk’aho haba hakiri umuntu waba utarasobanukirwa uburyo Kagame akora. Kagame amaze imyaka hafi 25 yica akarimbura abatutsi n’abahutu, hatagira umuntu n’umwe ushobora kumukoma imbere. Kurangazwa n’impaka z’ihindurwa ry’amategeko Kagame ubwe yishyiriyeho rero ni nko gusiga abana n’impyisi ugasinzira.

Ikindi giteye inkeke ni uko abenshi mu batutsi, (ndetse barimo n’ abiciwe ababo n’inkoramaraso za Kagame) bacyibwira ko ubwicanyi bwa Kagame bo ntacyo bubatwaye, kuko bizwi hose ko yibasira cyane cyane abahutu. Nyamara, niba hari n’abatarashatse kubibona hakiri kare ko Kagame ari umwami w’intambara ufatira urugero kuri Kigeri IV Rwabugiri, ubwicanyi n’umujinya ahorana byagombye kuba bitangiye kugaragariza buri wese ko ingoma ye irimbura abamuteye icyugazi bose, ahereye cyane cyane ku bamuri iruhande ngo badatuma ingoma ye ihungabana.

Iyo Kagame arimbura abahutu nk’uko arimo abigenza muri Kivu ubu nandika, abatutsi n’abahutu benshi barinumira nk’ aho ari ibintu bikwiye kumenyererwa, bikihanganirwa. No ku ngoma ya Rwabugiri ahubwo batangazwaga no kumva hashize ibyumeru bibiri nta muntu watanwze i bwami ngo yicwe urw’ agashinyaguro. Iyo yiraye muri bamwe mu batutsi yikanze ko bamuteye icyugazi, abanyarwanda ni bwo bashiduka igihe gito bati « batutsi nidukanguke Kagame ni umwicanyi ». Abenshi muribuka inyandiko Dr. Theogene Rudasingwa yigeze gusohora muri 2013 igira iti« ABATUTSI DUHUMUKE NAHO UBUNDI KAGAME AGIYE KUTUMARISHA! ». Mu kiganiro yagiranye n’ikondera.info avuga ku rupfu rwa muramu we Rwigara, umuririmbyi Ben Rutabana na we yagize ati « urupfu rwa Rwigara rwagombye guhumura abatutsi ».

Igitangaje rero ni uko abantu bumva izo mpuruza ukagira ngo bagiye gukanguka, ariko na bwo hashira iminsi mike, bose bakongera kwisubirira mu migono, ngo amatora adafifitse, ngo amategekonshinga, ngo iterambere, ngo ubworoherane, ngo imishyikirano, ngo urubuga rwa politiki.

Abatabona ko Kagame arimbura abatutsi n’ abahutu ku rugero rwa Kigeri IV Rwabugiri ni abadashaka kubibona

Yaba Rudasingwa, yaba Rutabana, bombi basobanuye ku buryo buhagije uko ingoma ya RPF itica abahutu gusa, ko n’ abatutsi benshi yabarimbuye. Abo Ben Rutabana abwira rero ni abakomeje gusinzira kandi Rudasingwa nta ko atagize ngo abumvishe ko kuba ari abatutsi bitababera urukingo ku bwicanyi bw’ ingoma ya RPF n’umwami wayo w’ ubwicanyi n’ intambara, Kigeri VI Kagame.

Njye rero ndavuga nti abahumye n’ abasinziriye bibwira ko ingoma ya Kigeri yica abahutu gusa ni abadashaka kureba, kuko kuva kera na kare ingoma ya cyami nta gihe itibasiye abatutsi ikabica ku bwinshi, n’abahutu bo yabicanaga ubugome n’agasuzuguro ndetse n’abo itishe ikanabanena. Kandi umugani w’Abadage, ngo udashaka kubona kumwambika amataratara ni uguta inyuma ya Huye (Wer nicht sehen will, dem hilft keine Brille).

Ushaka kumenya kamere y’ ubutegetsi bw’ Inkotanyi ni ngombwa ko abanza agasobanukirwa aho ziyemeje kuvana icyitegererezo kiranga imikorere n’amatwara yazo. Ku bantu bazi amateka y’u Rwanda kandi, ni bake bashidikanya ko ingoma ya Kagame n’Inkotanyi ze ifata icyitegererezo ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri wavutse ari Sezisoni mwene Nkoronko. Uretse no mu mikorere n’amatwara, hari kandi byinshi mu mazina n’inyito bigaragarira umuntu wese ushaka kureba, ingoma ya Kagame yigana iya Rwabugiri, haba mu gushoza intambara za buri kanya, haba mu kwica abatutsi no gukandamiza abahutu.

Kuba ingoma ya Kagame ari ingoma ya cyami byo ndakeka ari bake bakibishidikanyaho, cyane cyane nyuma y’ aho abwiriye abagaragu be mu mwiherero ko bose ari ba ‘Ntakavuro’. Nta muntu wakangara abatware b’u Rwanda kariya kageni atiyumvamo ko we ari umwami nyir’u Rwanda. Birazwi ko Inyenzi-Nkotanyi zimitse ubu butegetsi zitahwemye kugaragaza ko zirwanira kugarura ingoma ya cyami, ariko ikaba ya yindi yicisha ubukana, nk’ uko ibimenyetso mu nyito zihaye bigusha kuri Rwabugiri uzwiho kuba yararanzwe no kurimbura uwamutera icyugazi wese:

Icya mbere mu nyito ni uko ingabo za LUNARI zateye u Rwanda kuva muri 1962 kugeza muri 1967 ziyise Inyenzi. Mu by’ ukuri, iryo zina ryari ihinamagambo rivuga « Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi ». Nk’uko amateka abitwibutsa, Ingangurarugo, zari umutwe w’ingabo bwite zarindaga Rwabugiri (garde prétorienne).

Icya kabiri, cyo gisa n’ aho kidakenewe ibisobanuro ni uko zijya kongera gutera u Rwanda muri 1990, noneho zaje zitwa Inkotanyi, bikaba bizwi hose ko « Inkotanyi cyaneee » ari izina ry’imyato rya Rwabugiri. Ni ukuvuga ko « Inyenzi », ari zo zaje kuba « Inkotanyi », muri iyo myaka yose icyitegererezo gikomeye zikuraho amatwara nta kindi kitari Rwabugiri, umwami waranzwe n’ubugome n’ubwicanyi bukabije, bwarimbuye abatutsi bugahekura abahutu nk’ uko ingero zikurikira zo mu mateka y’uwo mwami zibyerekana :

Kubera intambara Rwabugiri yahoraga ashoza mu baturanyi bose (nk’uko Kagame na we adahwema kuzishoza) imiryango myinshi y’abatutsi yari yarashize, nk’uko Padiri Pagès (umwe mu banditsi ba mbere b’amateka banditse ku by’ ingoma ya cyami yo mu Rwanda) abisobanura agira ati: « Hari ingero zitangwa z’imiryango abantu bayo hafi ya bose bagiye bicwa mu ntambara z’urudaca, ku buryo ababyeyi bahoraga mu miborogo bikoma izo ntambara zabamariraga abagabo zikabahekura n’abana » ( Pagès, 1933 : Un royaume Hamite au centre de l'Afrique, p. 178).

Rwabugiri yari umuntu ugira umujinya cyane, urakara vuba kandi akabangukirwa no kwica. Ubuzima bw’ umuntu nta cyo bwari bumubwiye ariko ukuri kutavuguruzwa ni uko abenshi mu bagwaga muri ubwo bwicanyi bwe cyane cyane ari abatutsi babaga bamwegereye. Abahutu, uretse abaherekezaga ingabo mu bitero, abamugenderaga kure ntibagiraga aho hahurira n’ ubwo bwicanyi bwe (p.179). N’abahutu babaga barayobotse ingoma bakingira inkomamashyi bakamenya umwanya wabo udasagarira ingoma ye, nta cyo Rwabuguri yabatwaraga (mwirebere uko Kagame afata ba Rucagu, Habumuremyi, Bizimana, Murekezi na ba Mukantabana), ariko abatutsi babaga bari ibyegera bye bya hafi kubera imyanya y’ ubutware babaga bafite bamuhoraga iruhande bamukeza, bityo yagira uburakari akaba ari bo yiraramo (op. cit., p. 179). Ibyo byatumaga abatware bakuru bamutinya cyane, kuko yarakazwaga n’akantu gato ntazuyaze kumena amaraso. Ni uko abatware bakuru benshi bashize bishwe ku kagambane, bagatangwa akenshi barezwe ibinyoma bakicwa nta rubanza rubaye ngo biregure.


Sezisoni mwene Nkoronko wiyise Rwabugiri

Ni kuri ubwo buryo Rwampembwe yajugunywe mu rwobo rwa Bayanga (mu Bugesera), Byezimbere Rwabugiri amwahuranya inkota i Gashora, Kabaka, se wa Muyogoma yicirwa i Nyagasozi, naho Muhumuza wari umutware w’ Abagwabiro bo mu Bugoyi, yicwa aboshywe ajugunywa ku rutare rwa Nkuli ruri hafi yo mu Rwankeri. Ubwo bwicanyi bwa buri kanya bwari bwaramenyerewe ku buryo mbere y’umwaduko w’abazungu, ngo nta cyumeru cyashiraga i bwami hadatanzwe umuntu ngo yicwe mu gashinyaguro amenewe amaraso. Iyo hashiraga nk’ibyumweru birenze bitatu nta muntu wishwe, ibyo byafatwaga nk’ ikintu kidasanzwe, ku buryo abantu bagendaga bavuga mu gihugu hose ngo « ni ubuhoro i bwami» (uko byanditswe na, Padiri Pagès, 1933 : p.377).

Ndetse n’abo mu muryango w’i bwami ntiyabareberaga izuba kuko yagiraga ishyari cyane, ntiyemere ko hagira undi muntu abantu bakwishimira cyangwa ngo bamutangarire (ibyo nta muntu bibibutsa?) : Uko ni ko Gacinya (umwuzukuru wa Gagindiro) yishwe, kubera ko bavugaga ko afite abana beza kandi nawe akagira uburanga butuma abantu bamukunda. Ibyo byateye Rwabugiri ishyari rikomeye, maze umunsi umwe Gacinya amugeze imbere amucumita inkoni mu gituza hanyuma aza kwicwa n’icyo gisebe cyarabaye umufunzo.

Abavandimwe ba Rwabugiri, Nyamwesa na Nyamahe na bo ubwabo kuba bava inda imwe na we ntibyamubujije kubohereza kwa Nyamuzinda: Ngo yumvise abantu bavuga ko na bo bashobora kugirwa abami ahita abanogoramo amaso. Naho Nyambibi, umugore we, ngo yamubonye akoresha inzaratsi agira ngo Rwabugiri amukunde, aho kumukunda amukubita inkota. Na Sangano wo mu Bwishaza wari warahaye uwo mugore izo nzaratsi yoherezwa inzira imwe n’uwo yazihaye. Giharamagara, Bihire ndetse na Nkoronko (se wamureze) barishwe bakekwaho ubugambanyi mu rupfu rwa Murorunkwere, wahoze ari umugore wa Nkoronko mbere y’uko aba umugabekazi). Rwatambuga, umutware w’Abashakamba, we bamubaze areba kugeza igihe ashiriyemo umwuka. Abandi bagore ba Rwabugiri na bo byababereye umwaku : Nyiraburunga ( nyina wa Rutarindwa, Baryinyonza na Karara) ndetse na murumuna we Nyiramaroba (nyina wa Kamarashavu) na bo Rwabugiri yarabicishije( abaziza ko ngo batamugaragarije ko nyina Murorunkwere adatwite inda y’ umuhutu Serutenganya). Naho Katebera mwene Nkundiye, akaba umwuzukuru wa Kabego, Rwabugiri ubwe ngo ni we wamwinigiye kandi (uwo Katebera) yari yaraje kumuhakwaho nyuma y’uko (Rwabugiri) yishe se na sekuru.

Muri izi ngero ntanze, nahisemo kwibanda ku batutsi barimbuwe ngira ngo nibutse ko ingoma Inkotanyi zigenderaho nta gihe itishe abatutsi ariko umubare w’abahutu n’abanyamahanga Sezisoni yishe cyangwa akicisha na wo ni munini cyane (Uwashaka kumenye urutonde rw’abazwi yasoma mu gitabo cya Pagès ndetse n’icya Mgr Alexis Kagame).

Uku kwiyibutsa amateka byari bigamije kwibutsa abibwiraga ko ingoma y’abatutsi itica abatutsi, ko gusinzira kutatewe no kubura ibimenyetso ahubwo ko ari ukubyirengagiza. Abakeka ko ibyo Kagame yakoreye ba Kabera na ba Karegeya ari ibyadukiriye, bibuke ko haba Inyenzi (Ingangurarugo), haba Inkotanyi, zabaciriye amarenga zigaragaza ko ziyemeje kugendera ku matwara y’umwicanyi Rwabugiri utarigeze na rimwe azuyaza kurimbura abatutsi.

Umwanzuro

Ingoma ya Kagame, kimwe n’iya Rwabugiri ifatiraho urugero nta gihe itarimbuye abatutsi bashoboraga kumutera icyugazi. Ibyo kandi Shebuja wa karinga abishobora kubera igitinyiro ahabwa n’ubutiriganya bw’ ingoma. Niba hari abatarashatse kubibona, nk’uko Rudasingwa yabyanditse na Rutabana akabivuga, nibakomeza kwirengagiza ibimenyetso bigaragara, bazaba bakina n’urupfu rubagera amajanja. Kwanga gukina n’urupfu ni ukwiyemeza kwigobotora ubutiriganya bw’ ingoma, kuko kagame wenyine nta butwari cyangwa ubumanzi arusha abandi batutsi n’abahutu.

N’ubwo rero mu mujinya we n’urwango rwinshi Kagame ubu agamije kurimbura abahutu mu Rwanda no muri Kivu, imiryango y’abatutsi ishobora na yo kuzarimbuka nko ku gihe cya Rwabugiri nibahugira mu gukeza ingoma bita ko ngo ari iyabo. Naho kurangazwa n’impaka zerekeranye no guhindura itegeko Kagame ubwe yishyiriyeho na byo ni ukwiyibagiza ko ingoma y’umwami w’intambara idashishikajwe n’ibyanditswe mu bitabo kandi yariyemeje gukora uko ibyumva nka Kalinga ya Rwabugiri. Birazwi ko umututsi cyangwa umuhutu uzayibangamira wese itazazuyaza kumuboha akandoyi ikohereza muri Rweru.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo akaboko kafashe ingoma ntikarekura kadaciwe. Aho kuguma muri izo mpaka z’itegekonshinga rero, abahutu n’abatutsi aho bava bakagera (baba abari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo), bari bakwiye kwiyibutsa ko igitinyiro cya Kagame kitava ku butwari cyangwa ubwenge budasanzwe afite ahubwo gishingiye ku buriganya bw’ingoma. Bityo bakiyemeza kujya ingamba zo kuvana uwo Sezisoni mushya kuri iyo ntebe ya Shebuja wa Kalinga nshya (constitution) atari yabarimbura, kuko we agambiriye kubacamo igikuba gikomeye kugira ngo bahore mu bwoba, bamuramye, yice uwo ashatse, nduzi ko nta we azakiza. Abami baranzwe n’ubwicanyi kurusha abandi, ari bo Ruganzu II (wadukanye Kalinga avuye i Karagwe) na Kigeri IV Rwabugiri, uko ingoma zabo zarangiye birazwi. Uyu wundi Kigeri VI waje yiyemeje kurusha ubwicanyi abo bakurambere be, mumenye ko atari inyuguti zo mu bitabo yiyandikishirije zizamuvana ku ngoma.

Père Pagès (1933). Un royaume Hamite au centre de l'Afrique. Institut Royal Colonial Belge.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page