IMBARUTSO IRIMBANIJE
- Venant NKURUNZIZA
- Mar 23, 2015
- 2 min read
1. Ndaje Rwanda nkunda
Nkwibutse icyonshaka
Icyo nkunda cyirimbanye
Dore nambariye urugamba.
5. Mburiye abawe bose
Kandi ntawe nanze
Ahubwo nanze ikinyoma!
Kandi ntawe nzira
Inzira zikigendwa!
10. Cyono Babona nyunva
We nvano yabyose byoretse u Rwanda
Ibyawe birazwi ntawe ubiranga
Ingano yabyo ntawe uyinga
Uwakuyingayinga si mwene Kanyarwanda.
15. Dore ubaye ibamba nta bambe
Ntanoguhamba urandaritse?
Ng’iyo inkomoko yandagaje u Rwanda
Kandi yarurimbura nta rutangira
Ngirango ibyo murabizi!
20. Rutabikangwa ingingo zose ntazikangwa
N’iyo y’101 irenze ubwenge bwe
Ubwega ateje bwayihitana
Uretse ko rubanda turimaso
Isomo dutanga ntirihinduka
25. Inzira yawe sinyabagendwa
Indwara urwaye si iyabenshi
Nubwo izahitana benshi
Amahindura yawe ntacyo atanga
Habe n’ijabo rya gitutsi utanze!
30. Dore kwivuga ntibigitera Ishema
Ishavu rishengura muntu
Ubumuntu bwacitse cyera
Icyerekezo cyanyu ni ikinyoma
Ikimenyimenyi ntimukimenya ibihe.
35. N’ubwo Izuba riva bimwe bisanzwe!
ubundikiwe n’igicu kidasanzwe!
Icyo kandi nicyo Rubanda yanze!
Yanga karinga ngo ikoze ishyano
Ishyiraho Repuburika urategeka.
40. Erega Rubanda iyo ntiyahindutse!
Kandi nemeza ko itibeshye!
Nonese yabaye Ingaruzwa muheto?
Iganzwe nawe se igutaramire?
Igitangaje inganji ntikiganje !
45. Ariko nkwibarize Babona
Ko nta bukambwe bwawe nduzi ?
Ubwenge ari ubwa bangamwabo ?!
Ntangajwe n’uko utareba kure!
Ko utanze abawe utabanze?!
50. Cyono cyomoro Babona nyunva
Kanura ubone ibije ibiza bitaraza
Nturengeye ubusugire bwarwo
Nturengere n’ubusugire bw’abawe!
None se ubwo bazarushiki abacu?
55. Ibwami nta mwana uhaba !
Hindura ingendo umugenda,
Indunduro y’ibihe itaraza !
Cyono Zirikana iryo jambo
Dore Ijoro rimenya uwariraye!
60. Nkwibutse iki Rubanda?
Ko utibeshye n’ubwo utishimye!
Urananiwe kandi ni mugihe!
N’ubwo utahezwa mu buja ngo mbyunve!
Reka nkwinginge ntiwigire indangare
65. Rubanda, ubuja ntibuvukanwa!
Naho ubucakara buracika
Ikindi kandi nturi ingaruzwa muheto!
Bimburira abo mburira Imbarutso irimbanye
Ishema ryawe niryo ryacu!
70. Nyirizina yanze ubuhacye
Nyirizima amuzimanira kwangara
Ingaruka si ukugaruka
Ahubwo urwacu rurazimye!
Erega nyirizima akurwa na nyirizina
75. Ngayo nguko Rubanda
Icyangira muntu nti kivuzwe
Kuko ntacyo ikivuze!
Naho ivuzivuzi ntirigikoze
Kuko izuba rivuye rivusha!
80. Iyizire Rwanda rwacu
Dore Rwanda Rushya irazimye
Nyirizima ntakizimije
Inzigo iracika ntihera
Ikibi n’uguhera uhemuka !
85. Bwambere n’ubwanyuma
Cyono cyono Babona nyunva
Wikwikunda kunda abawe
Wibatererana ubata mumatage
Nkundira cyono wibuke ayo amateka.
90. Biracyaza…

Venant Nkurunziza
Umunyamabanga Mukuru wungirije
ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane
Ishema Party.
Comments