top of page

Amateka y'u Rwanda, AMAKOSA BAKOZE III: Pasteur BIZIMUNGU( 1994-2000)



III. Pasteur Bizimungu (1994-2000) na Théodore Sindikubwabo (Mata-Nyakanga 1994)

Nagende Juvénal Habyarimana (1973-1994) yari afite igihagararo n'icyusa, yari umugabo w'ijambo akagira n'ijambo ry'umugabo. Yari azi ukwo umutware yitwara n'ukwo avuga mu ruhame. Kubona asimburwa n'abo Umuhanuzi yise “Rusukumwa” (Théodore Sindikubwabo), hagakurikiraho “Bihwahwa” (Pasteur Bizimingu), yewe se n'uyu “Rujindiri rurya ntiruhage” (Paul Kagame) dufite ubu, wagira uti “Ni aho babuze” , “ni amaburakindi” cyangwa se “ni aho imondo ibyutse”.

III.1.Pasteur Bizimungu (1994-2000)

Igihe Pasteur Bizimungu yayoboraga u Rwanda, narababaraga cyane iyo numvaga abantu bamwe biganjemo abanyamahanga bavuga ngo ni ikimenyetso cy'ubwiyunge bw'Abanyarwanda kuko ngo ari “Umuhutu washyizwe ku mwanya wa perezida n'ishyaka ryiganjemo Abatutsi”. “Ntabwo byari byo, yari amacenga” nk'uko Théogène Rudasingwa yabivuze. Mbere y'uko abivuga ariko, ntawe utarabibonga.

Byaravuzwe cyane ko muri FPR hari abifuzaga ko Seth Sendashonga ari we uba umukuru w'igihugu. Icyo cyari kuba koko ari ikimenyetso n'icyizere ko ubwiyunge hagati y'Abahutu n'Abatutsi bushoboka. Kuko Sendashonga yari umugabo ushyira mu gaciro (katari cya kigega cya Paul Kagame ariko), wifuza ko abakoze ibyaha bahanwa, ariko abantu b'inzirakarengane bagahabwa ituze, amahoro, uburenganzira bwabo bwose bukubahirizwa, ntibakomeze kwicwa n'ingabo za FPR bazira gusa ko ari Abahutu . Ntabwo rero byari korohera Paul Kagame n'abandi bahezanguni ba FPR kumugira igikoresho nk'uko babigenje kuri Pasteur Bizimungu.

Ubumwe n'ubwiyunge ntabwo byigeze bishishikaza Pauk Kagame n'abandi bahezanguni bo muri FPR. Niba pasteur Bizimungu atarabibonaga, iryo ni ikosa. Niba yaranyuzwe manuma n'uko bamugize umukuru w'igihugu maze akabyirengagiza, nabyo ni ikosa. Yari Umuhutu, yemera kuba igikoresho cya FPR cyo kwigiriza nkana ku Bahutu. Iryo ni irindi kosa. Bamukoresheje nk'isha.

Kera Abanyarwanda bataraba benshi cyane mu gahugu gato nk'uko bimeze ubu, hariho inyamaswa zitwaga “Isha”. Zatungwaga no kurisha ibyatsi, ariko kenshi zikahuka no mu mirima y'abantu, zikona imyaka bahinze. Hari igihe umuhinzi yagiraga amahirwe, agafatamo imwe. Aho kuyibaga ngo bayirye, yayambikaga inzogera nk'iy'imbwa y'impigi, akayirekura. Ubwo iyo sha yabaga isimbutse urw'uwo munsi yarirukaga cyane kugirango isange izindi. Izindi zakumva inzogera, zikagirango ni abahigi n'imbwa zabo baje kuzihiga. Ubwo rero nazo zikiruka kugera igihe zigwiriye ruhabo, na yayindi yambaye inzogera nayo igatagangara. Nguko uko Pasteur Bizimungu yakoreshejwe.

Imyumvire ye mibi y'inzira igana ubwiyunge mu Rwanda, cyangwa kunyurwa manuma n'umwanya yari ahawe byamuvugishije amagambo, bimukoresha amahano adakwiye umuntu witwa ko ari umukuru w'igihugu. Ntawavuga “ibigwi” bye ngo abimareyo, ndibanda ku bintu 2 gusa, ahasigaye namwe abasomyi b'urubuga rwacu umuhanuzi-leprophete muzanyunganire.

Le 23 Mata 1995 televiziyo zo ku isi yose zerekanye Pasteur Bizimungu i Kibeho abara imirambo y'Abahutu bari baraye bahiciwe n'ikinywamaraso jenerali Fred Ibingira. Uko abara iyo mirambo, ni nako yagendaga ayisimbagurika. Harimo umutegarugori wari uhetse umwana, urusasu rwishe uwo mubyeyi rwaramwahuranije, rwica n'umwana yari ahetse. Bizimungu arangije ariyamirira ati “ Si aba magana atatu gusa mbonye ? Noneho se abavuga ibihumbi munani babikuye he ?” Njyewe nabonye ayo mashusho, mperako mvanayo amaso, ndaheba, mbona rwose ko u Rwanda nta mukuru w'igihugu rufite.

Nyuma y'ayo mahano, Pasteur Bizimingu yagarutse i Kibeho kandi le 7 Mata 1999 mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy'icyunamo. Nta muntu n'umwe uzibagirwa ukuntu yafashe ijambo agatuka Musenyeri Augustin Misago (1943-12 Werurwe 2012) wari icyo gihe umwepiskopi wa diyosezi gatolika ya Gikongoro Kibeho iherereyemo. Yamushinje jenoside, kandi ntayo Musenyeri Augustin Misago yigeze akora. Siniriwe nsubira mu nteruro zimwe na zimwe za disikuru ye uwo munsi, kuko ziteye agahinda n'ubwo zahindutse bimwe mu bintu bibi byaranze ku buryo budasubirwaho amateka y'u Rwanda. Ibyakurikiyeho nabyo, benshi barabizi : uko hashize icyumweru kimwe Musenyeri Augustin Misago yafashwe nk'igisambo cyangwa umugizi wa nabi, agafungwa, agacishwa bugufi, agashyikirizwa ubucamanza, agatsinda urubanza, ariko akava mu munyururu yarazahaye, akavanayo ubwehe bwo gupfa ku buryo butunguranye le 12 Werurwe 2012. Imana imwakire.

Ibyo rero ni ibizwi na benshi, ndetse hafi na bose. Hari n'ibindi ariko bizwi na bake. Mu minsi yakurikiye ifungwa rya Musenyeri Augustin Misago, bagenzi be, abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bifuje kubonana na Pasteur Bizimingu ngo abasobanurire ibyo yavugiye i Kibeho le 7 Mata 1999 n'ingaruka mbi byari bikomeje kugira kuri Musenyeri Augustin Misago, kuri diyosezi ya Gikongoro, kuri Kiliziya gatolika mu Rwanda, ndetse no ku isi hose. Pasteur Bizimungu yabwiye abo bepiskopi “ngo bamubabarire, ngo ibyo yavuze byose yari yabitumwe”. Umwe muri abo bepiskopi yari afite urugendo i Burayi, arahaguruka, arasezera, ati “Abandi mukomeze muganire, njye mfite urugendo”. Pasteur Bizimungu wari uzi imwe mu migambi mibisha y'abamutumaga yaramubwiye ngo “kandi nawe baragufatira ku kibuga cy'indege i Kanombe, bavuge ko ngo wari ugiye gucika”. Undi yaramushubije ati : “Sincika, ntacyo mpunga, uru Rwanda sinzigera nduvamo”. Ubwo yarahagurutse aragenda, Pasteur Bizimungu nawe yohereza bamwe mu bamurindaga ku kibuga cy'indege i Kanombe kubwira abari biteguye guta muri yombi uwo mwepiskopi ngo bamwihorere.

Abatumaga Pasteur Bizimungu gukora ibyo byose bamuhembye kumuvana ku buperezida mu ntangiriro z'umwaka wa 2000, hashize amezi make Musenyeri Augustin Misago aba atsinze urubanza, arafungurwa. Icyakora inzira ye y'umusaraba yarakomeje kugeza avuyemo umwuka le 12 Werurwe 2012. Mbere y'uko atabaruka ariko, Pasteur Bizimungu wari usigaye ari umushomeri yari yagerageje kumwitwaraho no kumusaba imbabazi. Undi nawe yari yarazimuhaye, bitavanyeho ariko ko ibyo yari yamukoreye byari ibya mfura mbi.

“Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara”

Pasteur Bizimungu yize amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 ku Nyundo. Ababaye muri iyo seminari igihe nawe yari ahari bampamirije ko yagiraga amahane n'ibirahu ku buryo hari igihe yararanaga ikibando mu gitanda. Muri iyo seminari yo ku Nyundo haba “fanfare” yashinzwe kandi iyoborwa na padiri (ubu yabaye Musenyeri) Dominique Ngirabanyiginya. Muri iyo “fanfare” Pasteur Bizimungu yavuzaga ingoma. Umunsi mwe rero Pasteur Bizimungu yahonze iyo ngoma, rwose ayivuza nabi kandi abishaka. Padiri Dominique yarayimwambuye, amwirukana muri “fanfare” amubwira ati : “Genda uzapfa uri imbwa ; n'ubwo waba perezida wa repubulika, uzapfa uri imbwa”.

Ibyo ntawigeze abyitaho, byabaye nk'aho byibagiranye. Ageze muri Kaminuza i Butare, Pasteur Bizimungu yagize uruhare rutari ruto mu mvururu zibasiye ahanini Abanyeshuri n'abakozi b'Abatutsi mu w'1973, imvururu zari zateguwe n'abishakiraga guhirika ingoma ya perezida Grégoire Kayibanda, bakifatira ubutegetsi. Abari bazi ibye ku Nyundo batangiye kwibaza bati “ariko buriya, nta muvumo urimo ?”. Kubera ubwo “bwitange” bwe, arangije amashuri makuru, yabonye akazi keza cyane buri gihe kugeza n'ubwo abaye umuyobozi umkuru wa Electrogaz (EWASA y'ubungubu), ikigo cya leta gishinzwe gutanga amashayarazi, amazi na gaz. Kimwe mu byerekana ko yari akomeye ni ivatiri Mercedes yagenderagamo yari imeze nk'iy'umukuru w'igihugu ubwe. Iyo vatiri niyo yajyanye ku Gisenyi mu w'1989, afata uwitwa Valens Kajeguhakwa, bahunga banyuze kuri Goma (RD Congo), kuri gasutamo ntihagira n'ubatangira kubera iyo modoka yari ifite icyapa cy'imodoka za leta (plaque jaune). Abazi ibyo ku Nyundo bongeye kubikubitaho agatima bati “umuntu wivana ku buyobozi bwa Electrogaz, agahunga bene wabo kandi ari bo bari ku butegetsi, aho ni ubuhoro ?”


Ntibiteye kabiri, mu w'1990 inkuru iba ibaye kimomo ko Pasteur Bizimungu ari mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, inyeshyamba zigizwe ahanini n'Abatutsi zateye u Rwanda le 1 Ukwakira 1990. Ahari yibwiraga ko abo bantu yari asanze bari bayobewe ibyo yakoze i Butare n'ahandi henshi mu Rwanda mu w'1973. Abantu bati “ubanza bya bintu birimo umuvumo koko”. Reka rero muri Nyakanga 1994 bamugire umukuru w'igihugu. Abatari bazi ibyo ku Nyundo babibonyemo intambwe ikomeye cyane, naho abari babizi bibatera impugenge. Izo mpungenge zakomeje kujya ziyongera kubera uburyo yitwaraga, ibyo yavugaga n'ibyo yakoraga yitwa ngo ni umukuru w'igihugu. Mu mwaka wa 2000 yegujwe nabi cyane, hanyuma arafungwa, aza kugirirwa imbabazi, arafungurwa ariko yarabaye igisenzegeri.

Sinemera imivumo. Niba kandi ibaho, icyo Abapadiri bashinzwe si ukuvuma abantu, ahubwo ni ukubaha umugisha no gutsinda iyo mivumo. Ku bw'amahirwe, Musenyeri Dominique Ngirabanyiginya aracyariho n'ubwo ageze mu za bukuru. Pasteur Bizimungu nawe arcyariho. Bazahure, baganire, bahuze urugwiro, barebe niba hari ahantu hari umuvumo, bawusimbuze umugisha.

Umwanzuro

Ndagirango nanzure nitwara ku basomyi. Inyito y'iki gice cya 3 cy'iyi nyandiko ni “Pasteur Bizimungu (1994-2000) na Théodore Sindikubwabo (Mata-Nyakanga 1994)”. Ntacyo nzavuga kuri Théodore Sindikubwabo. Ndacyiga amateka ye. Ngize icyo muvugaho ubungubu, nasubira gusa mubyo Yohani Batista Nkuriyingoma yamwanditseho mu gitabo cye yise Inkundura. Mpaye urubuga uwaba andusha kumenya amakosa yakoze ubwo yari ku ngoma atanamazeho igihe kirekire. Ubutaha tuzakomereza kuri Juvénal Habyarimana (1973-1994).

Jean de Dieu Musemakweli

Kigali - Rwanda

No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page