top of page

NINDE UZADUKURIRAHO KAGAME N'AGATSIKO KE?



Niba ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR-inkotanyi budashora kwisezerera twakora iki mu bushobozi bwacu ngo tubusezerere byihuse niba koko tudashaka gutererana rubanda ku karubanda? Ngicyo ikibazo nshaka ko buri wese yibaza kandi akagerageza no kugishakira igisubizo gihamye.

ITEGEKONSHINGA NIRIDUFASHE KUNVA NEZA UMUPAKA W’UBUTEGETSI BWA PAUL KAGAME N’AGATSIKO AYOBOYE

Mugihe Kagame Paul n’agatsiko ke bandikishaga mw’tegekonshinga manda ebyiri z’imyaka irindwi irindwi bunvaga rwose ko bihagije kandi ko bageze kuntego yabo. Kugirango byunvikane neza bakoresheje impakanyi ndakukuka mu ngingo y’ 101 y’itegekonshinga ko nta narimwe Perezida ashobora kurenza manda ebyiri. Imyaka 14 kubutegetsi bibwiraga ko izaba ihagije rwose ndetse arimyinshi cyane. Nyamara siko biri kuko dore Nyakubahwa Paul Kagame we arashaka kunyura mu kadirishya itegekonshinga iryo ariryo ryose riteganya guhumekeramo mu gihe bibaye ngombwa kugirano azambye ibintu. Ariko ibi mbona ataricyo kibazo, kuko ni ikimenyetso cy’ubutegetsi bunaniwe, bw’igitugu, bwikunda aho gukunda rubanda.

GUHINDURA ITEGEKONSHINGA KUGEZA UBU SICYO KIBAZO

Ibi ndabyemeza ko guhindura itegeko nshinga ataricyo kibazo kandi nabisubiramo. Muti kubera iki? Icyambere dukwiye kunva nuko ntategeko ribaho ubuziraherezo. Buri tegeko rigena inzira rishobora kuvugururwamo bibaye ngombwa. (soma ingingo y’ 193 y’itegekonshinga ry’u Rwanda, 2003).

Ikindi n’uko n’itegeko rishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho burundu hagatorwa irindi rifite ibibi byaryo cyangwa ibyiza byaryo.

Ariko rero niba Perezida Paul Kagame atinangiye umutima maze akareka itegeko nshinga rikubahirizwa maze akishakira igikoresho atuma, akakigonda, akakigondagonda, akakibuza uburyo nkuko yabigenje kuri Pasteur Bizimungu, ubwosebwo u Rwanda twaba tugana hehe koko? Ngirango ibintu byaba bigiye irudubi noneho!!! Kuko hari benshi bakwibwira ko burya ahari Kagame yaba ari umu democrate, abandi se babashije ku muvumbura bakaba Babura aho bahera kubera iryo cenga ritunguranye yaba azanye maze ibyo abenshi bibwira ntibibe aribyo babona. Kandi mbona arinbayo bibi kurushaho. Impanvu irunvikana.

NONE UBWO IGISUBIZO NYAKURI KURI POLITIKI Y’AGATSIKO CYABA IKIHE?


Igisubizo cyambere nukwikuramo ubwoba, tukibuka ko tugeze kurukuta. Bivuga ko tugomba guhindukirana uwatwirukansaga maze tukamwivuna niba yanze guhinduka.

Ikindi nuko ubutegetsi bwa FPR budashobora kwikuraho, ahubwo dukeneye kubufatira ingamba zihutirwa kandi tukazishyira mu bikorwa.

Ingamba ya 1: Gufunguza ku ngufu urubuga rwa politiki

Icyo dukwiye kunva nuko urubuga rwa politiki rudashobora gufungurwa kubera ko Kagame yabirose cyangwa twabisabye munyandiko nk’izi. Oya hari ibikwiye gukorwa ahubwo kandi byihutirwa. Icyambere niba diplomacy yaragenze neza kugeza ubwo abicaje Generali Paul Kagame kubutegetsi bamusaba ko ya higama akareka abanyarwanda bakihitiramo umutegetsi ubakwiye, ni uko mubyukuri igihe cyo gufungura urubuga rwa politiki nacyo kigeze. Kandi guhinduka kubutegetsi bikaba byegereje rwose.

Ikigaragara ariko ni uko niba tudafatiranye aya mahiwe ngo turwane inkundura kugeza dutsitse, ibintu bishobora gusubira urudubi. Kuko niba Linda Thomas, uvugwa ko ariwe uzahagararira Leta zunze ubumwe z’Amerika mukarere k’ibiyaga bigali, yerura akivugira ko Leta ye yiteguye gufasha abaturage gukuraho abategetsi bashaka guhindura ingingo z’amategeko ababuza gusazira kubutegetsi, ikibazo gihita kiza nuko mubyukuri atafasha abaturage batagira abalideri. Ibyo birashaka kuvuga ko dukwiye kwitegura ntidutungurwe n’ushaka kudufasha kwifasha.

Niyo mpanvu nunva twese rwose mubutwari twagize tugashinga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, twari dukwiye no gutera indi ntambwe tugataha mu rwatubyaye, tukajya guhangana n’ubutegetsi bw’agatsiko kandi tuzabutsinda.

Mbabwije ukuriko mu mashyaka arenga 20 bavuga haramutse hatashye agera nibura ku mashyaka 5 cyangwa yose yiyemeje neza urugamba kuburyo budasubirwaho, urubuga rwa politiki rwaba rwifunguye bidasubirwaho, maze ibyo bikangisho by’agatsiko bigahita bimera nk’iby’intare iziritse.

Erega ntayindi nzira twanyura niba koko dushaka gutabara rubanda! Erega Kagame ntimukamufate nkaho we ntabwoba agira! Nonese amashyaka arenga 5 cyangwase yose n’abayoboke bayo mwunva koko bazataha bikarangirira aho? Ese ntimubona ko aricyo cyonyine gishobora no kumukura kwizima kuko abaje bazaba banganya imbaraga cyangwa banazimurusha. Ese mubona koko Urwanda rwa 2003 ariwo rwa 2015?! Cyangwa rwa 2017?!

Dukwiye kunva ko Perezida Paul Kagame atariwe mu Perezida usumbya abandi imbaraga kuburyo ngo ibishoboka ahandi bitashoboka no mu Rwanda! Kubera ikise? Ko n’amahanga yamwicaje kuntebe yamuvumbuye kandi amaze kubona ko ntayindi nzira uretse kuba hafi ya zambaraga za Rubanda, zimwe zitajya zitsindwa n’ibifaru kabutindi.

Ikibabaje ariko ni uko n’abo bongereza cyangwa Abanyamerika bashaka kubafasha guhangana n’agatsiko karihafi kuba expired (2017), bashobora kubigerageza ariko bakabura abantu, ahubwo bagasanga rubanda yabaye ibikange gusa gusa. Ubwo se murunva koko twazakomeza kwidoga ngo twiyemeje guharanira inyungu rusange za Rubanda, zahe zo kajya!

Icyo mbona twese abiyemeje uru rugambwa twakwiye kwemera guhangana n’akarengane kandi tukunva ko tuzatsinda ntakabuza. Twa kwiye kwiyemeza gufatanya n’abaturage b’intwali maze tukavudukana ako gatsiko kigize kariharya.

Ingamba ya 2: GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NO KWITABIRA AMATORA

Iki nicyo gisubizo cyashobora agatsi nta nikindi rwose. 1994-2010 igomba rwose gutandukana na 2015-2017. Kagame ntagomba gusubiramo amakosa nkaho akina wenyine! Keretse niba twemeye ko tudahari. Niba abanyarwanda twariyemeje gushinga imitwe ya politiki ni uko twiyemeje gukina politiki, niba rero ari munyungu rusange koko Atari inyungu zacu bwite gusa, ngaho nimuze dutere intambwe twemere ibibi n’ibyiza birimo maze tuyikinire kubutaka bwa gakondo, aho ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, abana bacu barimo batesekera amanwa n’ijoro. Ngaho nimuze dutahe mu nyungu rusange nibura za buri munyarwanda kabone n’ubwo amaraso ya bamwe muritwe yamenerwa igihugu.

Nimucyo dufate ingamba twiyemeze guhindura ibintu mu rwatubyaye binyuze munzira ya demokarasi. Amatora ya 2017 mwiyarebera gusa kuko kwaba ari uguha imbaraga agatsiko karimo guhirimbanira kwizirika ku butegetsi kongeye kwiba rubanda. Nimwemere tuyagiremo uruhare, dushyigikirane kugeza tugamburuje uwo mwene Rutagambwa.

Murabizi ko mu Ishyaka Ishema twe twamaze kwitegura kwitabira amatora yose azaba mu Rwanda, tukaba kandi twiteguye kugera kubutaka bw’u Rwanda bitarenze i tariki 28/01/2016. Tukaba twunva ko uru atari urugamba rureba Ishyaka Ishema gusa ahubwo byaba byiza dufatanije n’abandi balideri bose ndetse n’abanyarwanda bose biyunvamo ubutwari bwo guhindura ibintu mu mahoro, kuva kumunsi wambere w’urugamba kugeza kumunsi wanyuma warwo.

Ingamba ya 3: REVOLUTION NI NGOMBWA KUYITEGAHO IGISUBIZO NO KUYITEGURA NK’UKO ABAHANGA B’INTAMBARA BITEGURA.


Tubanze twibuke ko revolution yose igira imbarutso. Kandi niko bigenda no ku ntambara. Bivuga ngo abanyepoltiki bakwiyemeza gukorera murwanda bakurikirana ibikorwa by’agatsiko intambwe kuyindi. Aho niho imbarutso iri ntahandi. Guhera ubu, kugeza ku mushinga wa FPR wo guhindura itegekonshinga, ukajya munteko na Sena, kugeza ku matora ya referendum, kugeza ku matora y’umukuru w’igihugu, muribaza haramutse hari ubushake bwacu iyinzira yose yatubera igihogere!

Njyewe nunva bidashobora kurangirira aho kuko mbona imikorere y’agatsiko itakiri iyo kwihanganirwa nagato. Hakorwa iki rero?

Nkuko Ishyaka Ishema rimaze imyaka irenga ibiri ribisobanura dukwiye kwisuganya kugeza dusezereye agtsiko. Ibi ntibivuga byanze bikunze kwibumbirahamwe kw’amashyaka yose azaba yiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda, ahubwo birasaba gusa gusobanukirwa no kwitabira ibikorwa bya revolution tuzi neza icyo tugamije. Nibyiza ko twunva ko twese hari aho tugomba guhurira nibiba ngombwa (yaba rubanda, abarideri mumashyaka anyuranye n’abayoboke bayo) twese dukwiye kwitabira ibikorwa bya revolution kandi tukiyemeza no kuhasiga ubuzima bibaye ngombwa. Ng’uwo umurevolisiyoneri nyawe, Ibyo birahagije twaba twatsinze nta maraso y’umurevolisiyoneri agenda ubusa. Icyambere ni ukubyunva gusa, ntitugumye kurwana urugambwa nk’abana bakina ibyabana.

Niba ari imyuko tukayifata, niba ari ukwicara muri rond point/Kigali bigakorwa niba ari indirimbo zikaririmbwa, niba ari ukwerekeza kumirenge tukabikora, niba twerekeje mu Rugwiro tukagenda twese nta gususumira, kugeza uwo musaza witwara kibandi tumutaye muriyombi.

Inzira ya revolution niyo nzira yonyine yizewe Imana yabashyize mubiganza. Ubwo rero ni ahanyu ho kuyiha agaciro ikwiye, tukayinyuramo twemye maze mukareba ngo turasezerera agatsiko mu bufindo buhebuje.

UMWANZURO

Banyarwanda, banyapoliti, twita igihe cyane twibaza niba Kagame azahindura itegekonshinga ry’u Rwanda kuko kutarihindura nta n’icyo nduzi byatwungura niba ntagikozwe ubu aka kanya.

Nibyo koko Kagame n’agatsiko ke baramutse bahinduye itegekonshinga bizaba bihaye imbaraga abatavuga rumwe n’agatsiko ke, ariko tutiyemeje gusanga ako gatsiko ngo duhanganire kubutaka bwa gakondo, ibyo bishobora kuba bitahita bishyiraho iherezo ku butegetsi bw’agatsiko. Niba abazungu bicaje Kagame kuntebe barashyize Expired date y’ubutegetsi bwe 2017, nukuvuga ko aramutse aharenze yaba abarushije imbaraga kandi yenda bitabaturutseho. Icyo gihe ashobora no kongera kubona andi maboko mashya, nkuko n’ibihugu bimuhatira impinduka bishobora guhindukira kubera inyungu z’ibigu byabo.

Naho rero agatsiko karamutse kiyemeje kudahindura itegeko, nkuko dusanzwe tuzi nubundi umuco gasanganwe wa toraha no kwiba amajwi, nabwo mbona ntacyo twaba twungutse niba tutabifatiye ingamba hakirikare. Kuko twabirebera bikarangira abarengana bagakomeza kurengana, abicwa bagakomeza kwicwa, abababaye bagakomeza kubabara no kubabazwa. Ahubwo rero dukwiye gufata ziriya ngamba hakiri kare kugirango ubutegetsi bw’agatso bushyirweho iherezo maze rubanda ihumeke ituze n’amahoro.

Ntagihombo nduzi mu kurwanya ingoma y’agatsiko, y’iterabwoba, y’abicanyi kabuhariwe, yimitse ivangura, ikinyoma n’igitugu mu Rwanda rwatubyaye ngo tuzarugirire akamaro.

Venant Nkurunziza.

Umunyamabanga mukuru wungirirje ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane

Ishyaka Ishema ry’Urwanda.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page