top of page

USA igiye gufasha Abaturage gukuraho Abakuru b’Ibihugu by’Afrika barangije Mandat bashaka kugundira



Madame Linda Thomas Greenfield

Madame Linda Thomas Greenfield intumwa nshya ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yabwiye itangazamakuru ko niba RDC ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika batubahirije itegeko nshinga bishyiriyeho bakiyongeza indi manda ko Leta zunze ubumwe z’America zizafasha abaturage kwigumura bagakuraho ubutegetsi.

Russ Feingold wabanjirije uyu mudamu yari yasabye ibihugu by’Afurika cyane cyane RDC kudahirahira ngo barahindura itegeko nshinga bagamije gufasha perezida uriho kugundira ubutegetsi.

Madame Linda Thomas Greenfield wamusimbuye we ntiyatinye kwerura ko azakomeza imigambi y’uwo asimbuye ariko we agakaza umurego kurusha mugenzi we. Ubwo yaganiraga na Radio y’Abafaransa RFI dukesha iyi nkuru yagize ati “Niba abaperezida b’abanyafurika batubahirije itegeko shinga ryabo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizafasha abaturage kwifatira inshingano no gukuraho abakuru b’ibihugu byabo barangije manda zabo ” ibyo n’ibyatangajwe n’intumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Biyaga Bigari, Linda Greenfield, wasimbuye Russ Feingold.

Mu gushyiraho iyi ntumwa nshya mu Biyaga Bigari, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaraje ubushake bwazo mu gukomeza gukurikiranira hafi abakuru b’ibihugu byo mu Biyaga Bigari.

Mu kiganiro madamu Linda Greenfield yahaye Radio RFI, ntiyigeze arya iminwa ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere bakekwaho kugerageza guhindura kugira ngo babone uko biyamamariza kuyobora manda zirenze izo bagenerwaga n’itegeko nshinga ryari ririho mu bihugu byabo.

Yakomeje agira ati : “Turahatirwa kwizera ko Washington inashobora gutuma abaturage b’Abanyafurika bigumura ku bayobozi”. Ese uku niko byagenze muri Burkina Faso ? N’ikibazo kikibazwa.

Madame Linda Thomas Greenfield yari usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa leta ushinzwe ibibazo by’Afurika, muri iki kiganiro na RFI akaba asa n’uwaciraga amarenga aba bayobozi.

Mu minsi ishize uyu mudamu yigeze gutumirwa mu biganiro mpaka, byarimo abahagarariye umuryango mpuzamahanga batandukanye, ku kibazo cy’irangira rya manda za perezida Kabila nka perezida wa Congo, inkuru yasohotse muri Jeune Afrique N°2804 yo kuwa 05 kugeza 11 Ukwakira 2014.

Muri iki kiganiro madamu Linda yashyigikiye ko abaperezida b’Abanyafurika bagomba gukora manda 2 hanyuma bakagenda. Ese yaba ari yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe zamugize intumwa yazo muri ibi bihugu abakuru b’ibihugu byabyo bakekwaho kugerageza guhindura itegeko nshinga ? Icyo nacyo n’ikibazo kikibazwa nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Iri jambo ntiryishimiwe na leta ya Kongo Kinshasa kuko umuvugizi w’iyi leta Lambert Mende yahise agira icyo arivugaho.

Lambert Mende yavuze ko atabona aho imibare na manda y’abaperezida bihuriye. Ngo aho kugaragaza uko inzego za Afurika zikwiye kumera, inshuti nyazo za Afurika zakagombye guhuza politiki nyafurika n’imibanire n’imico byayo.

Russ Feingold wasimbuwe na Linda Greenfield,yavuye ku mwanya w’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Biyaga Bigari mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka nyuma y’umwaka n’igice yari amaze kuri uyu mwanya, akaba yarasuye Ibiyaga Bigari inshuro 15 nk’intumwa y’Amerika.

Inkuru ya nditswe na Alphonse Munyankindi / Rushyashya.net


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page