Amateka y'u Rwanda : AMAKOSA BAKOZE II.
- Venant NKURUNZIZA
- Mar 9, 2015
- 5 min read

Paul Kagame (2000 - ?) : Igice cya 2
Ubushize twarangije tuvuga ko ntawakomeza kurondora amakosa ya Paul Kagame rimwe ku rindi ngo azayarangize kubera ko ameze nk'ibidomo byo ku ruhu rw'ingwe cyangwa rw'imondo. Ibyiza ni uko twasuzuma impamvu akora ayo makosa.
Hari impamvu 2 zibimutera, kandi izo mpamvu zombi zikuzuzanya. Iyambere ni imyumvire mibi y'amateka y'u Rwanda, uwashaka ndetse yavuga ko ari ukutayamenya. Impamvu ya 2 ni irondakoko rikaze ryamuzonze.
Amateka y'u Rwanda Paul Kagame azi ni ayo yabwiriwe mu nkambi z'impunzi nka Nakivale muri Uganda n'ahandi. Ayo mateka ni yo yamize bunguri, ntayandi ashaka kumva. Muri make bamubwiye ko ingoma ya cyami yari nziza cyane. Oya, ingoma ya cyami yari mbi cyane ! Umutekano muke, imvururu, imidugararo n'ubwicanyi byaranze ihirima ryayo byatewe n'abari bayikomeyeho. Bashakaga kwica Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga basabaga ku neza ko akarengane kayirangaga karangira cyangwa se nibura kakagabanuka. Ibyo Paul Kagame ntabikozwa, ntashaka kubyumva. Bamubwiye kandi ko icyakiza u Rwanda ari ukugarura ingoma imeze nk'iya cyami. Noneho yazanye iyirusha ubukana n'ubugome. Mu by'ukuri, uko kutamenya kujyanye n'imyumvire mibi y'amateka y'u Rwanda ni urwitwazo no kunangira kuko Paul Kagame atabuze abantu bamubwira ko yibeshya.
Impamvu nyakuri imutera gukora amahano yose akorera u Rwanda n'Abanyarwanda ni irondakoko ryamurenze. Mu mutwe wa Paul Kagame u Rwanda ni urw'Abatutsi. Abahutu n'Abatwa nabo bashobora kuba ari Abanyarwanda, ariko ntibafite uburenganzira kimwe n'ubw'Abatutsi (“Tous les animaux sont égaux, mais certains animaux sont plus égaux que les autres” par Georges Orwell in La ferme des animaux). Aha rero, hari uwaherako atera urutoki hejuru, agasaba ijambo, akarihabwa maze akavuga ngo “ariko no ku ngoma ya Kayibanda n'iya Habyarimana hari irondakoko ryigaragarizaga mu iringaniza”. Ibyo kwaba ugusamira ibintu hejuru no kubitwara ruburiki. Reka tubive imuzingo, hanyuma tuze kugaruka ku irondakoko ritera Paul Kagame gukora amahano yose akora.
Ku ngoma ya cyami n'iya gikolonize, n'iryo ringaniza ntiryabagaho. Byose byari iby'Abatutsi, icyakora Abahutu n'Abatwa bamwe, ariko bake cyane (imbuzakurahira) bakabona utuvungukira. Abatutsi bakamirwaga n'ingoma ya cyami bumvaga icyo atari ikibazo kuberako “Abahutu n'Abatwa atari abantu, atari Abanyarwanda kimwe n'Abatutsi”.
Hagamijwe gukosora ibyari byaragoretswe n'uko kwikubira kuzuye, ingingo ya 5 y'itegekonshinga rya mbere rya repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 28 Mutarama 1961 yaravugaga iti : “Abanyarwanda bose barareshya hatitawe ku ibara ry'uruhu, ku bwoko cyangwa ku idini”. Ku Batutsi b'intagondwa, ibivugwa muri iyi ngingo byari amahano, ryari ishyano riguye, ijuru ryari ribituye hejuru. Nibwo bamwe, barimo na Rutagambwa, ise wa Paul Kagame, biyemeje kuva mu Rwanda. Nyamara ntawari ubakozeho.
Hagamijwe gukosora ibyari byaragoretswe n'uko kwikubira kuzuye, igika cya nyuma cy'ingingo ya 6 y'itegekonshinga rya mbere rya repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 28 Mutarama 1961 cyagiraga kiti : “Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kwiga. Icyakora azafungwa cyangwa agwatirwe amashuri yose atazubahiriza iringaniza ry'amoko y'abaturage” (Tous les Banyarwanda sans distinction ont accès aux écoles ; mais pourront être fermées ou réquisitionnées les écoles dont le pourcentage de fréquentation ne répondra pas à la répartition ethnique de la population). Ku iringaniza ry'amoko, ingoma ya Habyarimana izongeraho iry'uturere. Ibi bigasobanura ko atari Abatutsi gusa babangamiwe n'iringaniza. Abahutu bose barahezwaga ku ngoma ya cyami na gikolonize, abo mu majyaruguru bahamya ko baryamirwaga ku ngoma ya Kayibanda, abo mu majyepfo no hagati bakavuga ko baryamirwaga ku ya Habyarimana.
Mu mateka y'ibihugu byose byo ku isi, igihe cyose agatsiko k'abantu bake, kaba gashingiye ku bwoko, ku karere cyangwa ku kindi kintu, karyamiraga abasigaye bose, ako karengane kagiye gatera umwuka mubi n'isuburinamo. Ku rundi ruhande, ubwikanyize bw'abitwa ba “nyamwinshi” naryo ryagiye ritera umwuka mubi n'isubiranamo. Kuva isi yaremwa kugeza n'ubu no mu bihugu byateye imbere mu bukungu, muri demokarasi n'iyubahiriza ry'ikiremwamuntu, umuti wo gukemura ayo makimbirane wabaye iringaniza rikozwe neza. Abagenda cyangwa ababa i Burayi, Amerika ya ruguru, Australia n'ahandi barabibona.
Ibibi birarutana n'ibyiza bikarutana. “Aho umwaga utari, uruhu rw'imbaragasa rwisasira batatu”. Ariko ahantu nko mu Rwanda hamye harangwa n'umwaga, iringaniza rikoze neza ripfa kuruta ukwikubira nk'ukwariho ku ngoma ya cyami na gikolonize, none ingoma ya Paul Kagame ikaba yarakugaruye. Ariko ikibiruta byose ni uguha abenegihugu bose amahirwe angana hatitawe ku karere, ku moko, ku idini, ku gitsina, ku ibara ry,uruhu ...., ugaragaje ubushobozi kurusha abandi (méritocracie) akaba ari we ukataza mu myigire, mu kazi no mu buyobozi. Ibi rero Paul Kagame ntashobora kubyemera kubera irondakoko ryamurenze, akaba ari ryo tugiye kuganiraho.
Kwikunda no kwikubira biba muri kamere muntu. Bishobora no gutuma umuntu yiba, ariko yafatwa akemera ko yakoze ikosa, ndetse bikamutera n'isoni. Ushinzwe ibya rubanda ashobora kubifata akabiharira abo bahuje ubwoko gusa. Iryo ni irondakoko ryo mu rwego rworoheje. Uwabikoze ashobora kwemera ko yakoze ikosa koko. Irondakoko ryo mu rwego rwo hejuru, ari naryo ryazonze Paul Kagame ni irigira riti : “Twe turuta abandi, ntaho duhuriye. Kubaheeza, kubacura bufuni na buhoro ndetse no kubica ni uburenganzira, bikaba n'inshingano tugomba kurangiza”.
Ni iryo rondakoko Abanyaburayi n'Abarabu bari bafite igihe bajyaga muri Afurika, bagahiga Abirabura bunyamaswa, abo bafashe bakiri bazima bakabajyana bunyago, bakajya kubagira abacakara. Ni iryo rondakoko Adolf Hitler n'abaNazi bari bafite mu Budage. Ni iryo rondakoko (apartheid) Gashakabuhake yari afite muri Afurika y'Epfo kugeza mu w'1994. Ni iryo rondakoko ryariho mu Rwanda ku ngoma ya cyami, ryakomeje no kubaho igihe cya gikolonize nk'uko tuzabibona mu minsi iri imbere dusuzuma amakosa abami ba nyuma b'u Rwanda bakoze. Ni iryo rondakoko Paul Kagame yagaruye. Kuri we, si ikosa, ahubwo niko bigomba kugenda. Abazonzwe n'iryo rondakoko ntibatinya no gutuka Imana bavuga ko nayo ari ko ibishaka, ko ahubwo ari nayo yabitegetse. Kimwe mu byo bahora barota ni uko abo mu bwoko “butatowe n'Imana bapfa bagashira, bagaha rugari abo mu bwoko bwatowe".
Paul Kagame yagaragaje kenshi mu mvugo no mu ngiro ko yazonzwe na bene iryo rondakoko. Amakosa ryamukoresheje, ntawayarondora ngo ayarangize : gukora ku buryo amasezerano y'Arusha adashyirwa mu bikorwa kandi yarageneraga FPR imyanya ikabije kuba myinshi mu ngamba zose z'ubuyobozi bw'igihugu, kwica perezida Habyarimana kandi Abatutsi bashyira mu gaciro bari bamuburiye ko atari ngombwa, ko ahubwo bishobora kubyara ingaruka mbi cyane ; kubuza leta yari iyobowe na Bwana Faustin Twagiramungu gukora ; gufunga no kwica umubare munini ushoboka w'Abahutu cyane cyane hagati ya 1994 na 2000 ; kurandura imyaka y'abahinzi, gusenya amazu y'abakene ; guhamya ko Abahutu bose, ababayeho n'abazavuka, ari abicanyi, bityo akaba agomba kubatanga akabica ; kutagira imfungwa n'imwe agirira imbabazi ku minsi mikuru nk'iy'imyak 50 y'ubwigenge cg. 25 ya FPR-Inkotanyi ; kuroga urubyiruko arucengezamo irondakoko rye ; guheza mu munyururu imfungwa zarangije ibihano byazo.... n'ibindi byinshi cyane.
Umwanzuro
Noneho arashaka na manda ya 3 kugirango azabone igihe cyo “kujaja na bwa busa bwari busigaye”. Umugabo udafashe “asaba uwo yimye”. Koko Paul Kagame, n'ibibi yakoreye abaturage b'Abanyarwanda, agatinyuka akavuga ngo nibo bifuza ko akomeza kubayobora ? Ubu se “amaherezo azaba ayahe ?”, mugani wa wa musazi wagize ati “ubu se ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe ?” “Nta joro ridacya, nta n'imvura idahita”. Na Adolf Hitler yaratsinzwe, na politiki ya gashakabuhake muri Afurika y'Epfo yagiye nk'ifuni iheze. Icyakora hagombye ibitambo byinshi. Nyuma y'Abanyarwanda bapfuye kuva mu w'1990 kugeza ubu kandi bishwe n'abandi Banyarwanda, si ngombwa ko amaraso yongera kumeneka kugirango Paul Kagame yisubireho. Byonyine ashyikiranye n'abatavuga rumwe na we, yaba ari intambwe nziza ya mbere. Arebye abantu yizera, akabasaba kumugira inama kandi akabizeza ko atari bubice nibamubwira ukuri kutamushimishije, nabwo yaba akoze. Abanyarwanda bakeneye umukuru w'igihugu bareba, bumva bakavuga bati : “Uriya koko ni uwacu twese. Si uw'Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa gusa, ni uwacu twese”.
BIRACYAZA...
VEMA'S PUBLICATION
Comentários