top of page

Umwihariko wa Revolisiyo: Kuki ubutegetsi bw’Agatsiko Sajya bugomba gusezererwa ?



Ni koko Abaturage nibo bafite urufunguzo rw’impinduka mu Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bameze nk’uwo munyagitugu uhagaze ku rubaho narwo ruhagaritswe na rubanda. Uko byamera kose umuturage navuga “NO” nta kizatubuza gukoresha ya mvugo y’abakuru ngo “agahuru k’imbwa karahiye”!

IBANGA RYA 34 : Kuki ubutegetsi bw’Agatsiko bugomba gusezererwa ?

Uretse no kuba ubutegetsi bw’Agatsiko bwarashoye igihugu mu mwiryane no mu ntambara z’urudaca, bukagerekaho no gusahura no kwiharira ibyiza byose by’igihugu, hari indi mpamvu simusiga ijyanye n’imiterere ya politiki : Agatsiko kariho karakukuza, karangije kuba KARAHANYUZE !

Burya rero uwakubwira uyu munsi ati « hari impano y’agaciro gakomeye nzaguha niwuzuza imyaka 150 y’amavuko », wahita umuseka n’iyo waba ubona rwose ko afite ubushake bwo kuguha iyo mpano ! Impamvu utazuyaza kumukwena ni uko uba ubona neza ko hari ikintu gikomeye yirengangije : nta muntu ubaho imyaka 150 kuri iyi si ! Ibimera n’ibisimba nabyo bigira imyaka ntarengwa byagenewe yo kugira ubuzima, ahasigaye bigapfa. N’imitwe ya politiki ni uko. Iravuka, igakura, igasaza, igapfa, ndetse imyinshi muri yo igapfa ihagaze !

Niyo mpamvu, mu bihugu byateye imbere hari itegeko rivuga ko nta Mukuru w’igihugu wemererwa kurenza manda ebyiri zikurikiranye (imyaka 8-10 !). Iyo arangije manda ze ebyiri, itegeko rimusaba kudahita yongera kwiyamamaza, akareka abandi nabo bagatorwa, noneho byazamushobokera akazongera kwiyamamaza nyuma. Birazwi neza ko imyaka 10 ihagije ngo n’umutegetsi w’akataraboneka abe ananiwe ! Nyuma y’imyaka 10-15 ikipe iri ku butegetsi iba inaniwe. Igituma politiki nziza yubaka igihugu iramba si ukwihambira ku butegetsi bw’agatsiko kamwe : kenshi na kenshi iyo agatsiko kavuye ku butegetsi gasiga gashenye n’ibyo kari karubatse ! Ibanga rya politiki iganisha igihugu mu iterambere ry’ukuri ryihishe mu muco wo “Gusimburana ku butegetsi” : le principe de l’alternance. Ibihugu by’Abazungu byemera iyo « principe » nibyo biyobowe neza ( Ubufaransa, Amerika, Ubudage…)

Agatsiko k’Indobanure kamaze imyaka irenga 21 ku butegetsi mu Rwanda ! Uretse Paul Kagame wenyine wibwira ko ari umuyobozi w’igitangaza, Abanyarwanda twese tuzi ko nta kindi azamarira Urwanda uretse gukomeza kurukururira ibyago ! Buriya Agatsiko kamugaragiye nako karashaje, imungu yakinjiye mu ngingo : nta gitekerezo gishya kagifite, nta wundi mushinga mushya gahishiye Urwanda. Nta kindi gasigaje uretse gukomeza kwiba, gusubiranyamo no guteranya Abanyarwanda. Mwiyumviye n’ukuriye Agatsiko, Nyakubahwa Paul Kagame, yivugira ubwe ko ubu igihugu akigejeje kuri “mteremko”! Hari le 4/7/2011 mu munsi mukuru wo kwibuka kuri stade Amahoro i Remera imyaka 17 FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu. Ntabwo abeshya, Urwanda ruri ku manga, mbese rugeze aharindimuka, niba Agatsiko katarekuye ubutegetsi mu maguru mashya ! Muri make kacyuye igihe cyako kera ! Habuze gusa uwasunika ngo maze twirebere ukuntu ubutindi buhenanguka ! HAKENEWE IMPINDURAMIYOBORERE, bidatinze.

Dore ibintu 12 Repubulika ya 4 izihutira gushyira mu ngiro kugira ngo ishobore kuzahura Urwanda ; Abanyarwanda bongere bahumeke umwuka w’abazima :

IBANGA RYA 35.: Gufungura abafunze

· Gukingura imiryango ya Gereza na Kasho zose ziri mu gihugu, abo Agatsiko kahejeje mu gihome bagataha.

Abajijutse, abafite imbaraga zo kubaka igihugu, Agatsiko kahisemo kubabika mu buroko kugira ngo kikorere ibyo gashaka ntawe ukanenga ! Abo bose bakwiye gutaha mu ngo zabo, bagasubizwa uburenganzira bwabo, bakagira uruhare mu kubaka Urwanda rwigenga.

*Abambere bazabohorwa ni Abanyapolitiki n’Abanyamakuru Agatsiko kafunze barengana :Madame Victoire Ingabire, Déogratias Mushayidi,Ntamuhanga Cassien,…..

*Abandi bakwiye kurekurwa ni abafunze bamaze imyaka n’imyaniko batagira amadosiye.

*Leta izakora uko ishoboye Abanyarwanda bafungiwe mu mahanga kubera ibyaha bakoreye mu Rwanda, baze gufungirwa mu Rwanda.

*Hazatangwa imbabazi za Perezida wa Repubulika ku bakatiwe bose, kuko harimo benshi bahamijwe ibyaha batigeze bakora kubera ikinyoma cy’Agatsiko.

IBANGA RYA 36 : Gushyingura mu cyubahiro no kwibuka Abanyarwanda bose bishwe nta vangura.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kuvugisha ukuri no kwemera (assumer) amateka y’igihugu cyacu Agatsiko katanashaka ko yigishwa urubyiruko :

(2) Ababaye abakuru b’igihugu na ba Leaders bagiriye Urwanda akamaro bazashyingurwa mu cyubahiro kandi bibukwe:

*Ibisigazwa by’umwami Yuhi IV Musinga, bizashakwa bishyingurwe mu Rwanda.

*Umubiri wa Perezida Yuvenali Habyarimana uzacyurwa ushyingurwe mu Rwanda, umuryango we usubizwe imitungo yawo.

*Perezida Grégoire Kayibanda azashyingurwa mu cyubahiro, umuryango we usubizwe uburenganzira wavukijwe.

*Ababaye aba Leaders bazumvikanwaho nabo bashyingurwe mu cyubahiro kandi bajye bibukwa.

(3) Abandi Banyarwanda bishwe nabo bazashyingurwa mu cyubahiro kandi bajye bibukwa :

*Abepiskopi n’Abihayimana bishwe n’Agatsiko,

*Abanyarwanda biciwe i Kibeho,

*Abiciwe mu mashyamba ya Kongo,

*Abagitabitse mu byobo hirya no hino mu gihugu,

*Amagufa y’abacu Agatsiko kanitse ku Gisozi no mu zindi nzibutso zinyanyagiye hirya no hino mu gihugu kubera impamvu y’ubucuruzi, …. Bose bazashyingurwa mu cyubahiro.

IBANGA RYA 37 : Urusengero mpuzamatorero

(4) Hazubakwa Urusengero Mpuzamatorero rwitwa “BAZILIKA Y’UBWIYUNGE” (Basilique de la Réconciliation), izashyingurwamo Abanyarwanda bose bishwe bavuzwe haruguru kandi ijye iberamo amasengesho yo kubasabira no gusabira igihugu cyacu amahoro.

IBANGA RYA 38 : Ibibazo bikomeye biri mu burezi bizakemurwa

(5) Abana bose biga Kaminuza n’amashuri makuru bagomba kugenerwa amafaranga ya Buruse. Na none kandi Leta igomba gutangira amafaranga y’ishuri abana bose b’Abanyarwanda biga amashuri yisumbuye, iyo bigaragaye ko ari abakene cyangwa imfubyi zitishoboye.

Ibi bizaba bigamije guha abana bose b’Abanyarwanda amahirwe angana no guca ivangura Agatsiko kubakiyeho umwiryane mu rubyiruko, biturutse kuri politiki mbi yo gufasha abana b’Abatutsi bonyine, Abahutu Leta ikanga kubitaho.

(6) Guha agaciro ABARIMU b’amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru, bagahabwa umushahara ukwiye.

Koko byose bituruka mu ishuri : « Tout passe par l’école ». Hambere, mwarimu ni we muntu wari wubashywe mu giturage. Niwe washobora kubaka inzu y’amabati, ni we wanywaga byeri…ako gashema kakamutera gukora umurimo we yishimye, abana b’igihugu bakajijuka ndetse ugasanga benshi mu rubyiruko barota « kuba mwarimu ».

Kubera ko Agatsiko kagizwe ahanini n’abatazi icyo ishuri bivuga, mwarimu w’umunyarwanda yateshejwe agaciro, aratindahazwa, ubu « kuba mwarimu » bisigaye ariIGITUTSI. Birumvikana ko iyi ariyo mpamvu y’ibanze yatumye uburere n’uburezi bisubira inyuma cyane muri iyi myaka 21 Agatsiko kamaze ku butegetsi.

Repubulika ya 4 izasubiza “MuaLimu” icyubahiro, ahabwe ibikoresho bikwiye n’imfashanyigisho zijyanye n’umurimo we. Azahabwa umushara watuma ashobora kubaho ndetse umwarimu ukora neza ajye agerekerwaho n’agahimbazamuskyi kuko Urwanda rw’ejo ruturuka mu biganza bya mwarimu.

Mwarimu w’amashuri abanza akwiye gukubirwa incuro 10 umushara w’intica ntikize agenerwa muri iki gihe (24 000 x10 =240 000fr).

IBANGA RYA 39 : Gushyiraho ingabo z’igihugu

(7). Kurema ingabo z’igihugu zidakorera agatsiko (Armée républicaine).

Guhera mu 1973, Ingabo z’igihugu zafashe ubutegetsi, zihigika abasivili, zihitamo gukora politiki. Guhera ubwo igisirikari cyahindutse nk’imitwe y’iterabwoba ikorera inyungu z’Abanyagitugu, kugeza ubwo batagitinya no kurasa Abenegihugu bashinzwe kurinda ! Icyo ubuyobozi bw’abasirikari bwabyaye ni izi ntambara z’urudaca, ni jenoside, ni iterabwoba rihoraho n’akaduruvayo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Guhera mu 1994 ho byabaye agahomamunwa kuko Ingabo z’Agatsiko k’indobanure zo ziyemeje kuragiza abaturage imbunda nk’ibisimba, ari nako zinyuzamo zikabica amanzaganya, zibarasiye mu ngo iwabo, mu buvumo aho bahungiye, mu mashyamba, n’ahandi ! Nta muturarwanda ucyizera ingabo, turazibona ibikoba bigakuka kuko tuzizi nk’umutwe w’abicanyi n’amabandi ! Nta cyiza zifuriza umuturage, aho kumurindira umutekano nizo ziwuhungabanya, aho kumuhumuriza nizo zimukura umutima, intwaro zigurwa ngo zirengere igihugu nizo zikoreshwa mu kurimbura Abanyagihugu : IKI NI IKIBAZO GIKOMEYE. Kizahabwa igisubizo ryari ?

Muri iyi minsi, iyo wumvise impaka ziriho, ukumva ngo abasirikari barimbaguye Abanyarwanda mu myaka ishize barikunkumuye bahindukamo abanyapolitiki bashishikajwe no kuvugira rubanda, usanga bibabaje. Akabanga numva nakwibira abo basirikari nkakamenyesha n’Abanyarwanda bose ni aka : Politiki n’amatakirangoyi ni ibintu bibiri bidafite aho bihuriye ! Nitureke kuvanga ibintu.

Repubulika ya 4 izasubiza ibintu mu buryo. Politiki izaharirwa Abasivili, Ingabo z’igihugu si urwego rushinzwe gukora politiki. Igisirikari ni IGIKORESHO cya politiki y’igihugu. Inshingano y’ibanze y’ingabo z’igihugu ni ukurinda ubusugire bw’igihugu, gusenya ingufu z’umwanzi, no gutabara Abaturage. Umukuru w’igihugu na Leta y’Abasivili, nibo bafite inshingano yo kugena Umwanzi w’igihugu, no kohereza Ingabo kumurwanya. Ingabo zigomba kumvira Abayobozi b’Abasivili bakorera inyungu za rubanda. Zigomba kwirinda gutiza umurindi umuyobozi wese udakurikiza mategeko agashaka gufata Abenegihugu ho ingwate. Iyo bibaye ngombwa, Ingabo z’igihugu zishobora kunganira abaturage mu gufata umutegetsi uri kwihindura umunyagitugu kugira ngo yigizwe kure y’ubuyobozi bw’igihugu kandi ashyikirizwe ubutabera, naho abaturage bahe ubutegetsi undi bitoreye.

Abasirikari b’Abanyarwanda nibahindure imyumvire, bazinukwe politiki kuko yabananiye. Nibivugurure bareke kugirwa ibikoresho by’udutsiko. Nibiheshe agaciro, bagire ishema ryo kwitwa Ingabo z’igihugu, zikunzwe kandi zizewe n’abaturage .

IBANGA RYA 40 : Amashyaka menshi

(8) Gufungura amashyaka ya politiki agakorera mu bwisanzure busesuye.

Politiki ya humirizankuyobore y’ishyaka rimwe rukumbi (kabona n’aho ryaba rigaragiwe n’udushyaka turiho ku mazina gusa !) nta cyiza ishobora kugeza ku benegihugu. Inshingano y’ibanze y’amashyaka ya politiki si ugushyushya imitwe no gucunga imyanya abayobozi bayo bashobora guhabwa muri guverinoma ! Amashyaka ya politiki afite inshingano yo guhugura abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kubaka no gucunga neza inyungu rusange. Amashyaka menshi niyo ateza igihugu imbere kuko atuma habaho “kuganira no kujya impaka” (DEBAT). Igihugu nticyubakwa na “Ninjye mugabo…”, igihugu cyubakwa n’IBIGANIRO. Igihugu si isambu y’umuntu umwe gusa kabone n’aho yaba perezida wacyo. Urwanda ni urwa twese, ni ngombwa ko abaturage bose, bibumbiye mu mashyaka ya politiki, bahabwa ijambo, bakavuga uko bifuza kubaka igihugu cyabo.

IBANGA RYA 41 : Itangazamakuru

(9). Kubohora Itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure busesuye

Iyo abantu bahawe ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza, umwiryane uragabanuka, intambara zisesa amaraso zigahagarara. Itangazamakuru naryo rikura abaturage mu bujiji iyo ribagezaho amakuru y’ukuri ku bibera mu gihugu Iyo rinenga amakosa y’abategetsi, rituma hari byinshi bikosorwa amazi atararenga inkombe.

IBANGA RYA 42 : Guhugura abaturage

(10). Gushyiraho gahunda idasanzwe yo guhugura abaturage bose mu byerekeye amategeko n’imikorere y’inkiko.

Imyumvire ya gakondo yo kubakira igihugu ku muco gusa, ntikijyanye n’igihe. Imiyoborere y’igihugu n’IMIBANIRE y’Abenegihugu igomba gushingira ku bumenyi bw’AMATEGEKO.

Ntabwo Repubulika ya 4 ishobora kuvugurura igihugu (moderniser le pays), idashyizeho gahunda idasanzwe yo kwigisha abaturage bose amategeko y’ingenzi areba uburenganzira bwabo. Bityo, bazumva n’impamvu ari ngombwa gushishoza mu gihe cyo guhitamo Intumwa za rubanda zishyiraho ayo mategeko.

IBANGA RYA 43 : Amajyambere mu mijyi no mu cyaro

Urwanda na rwo rushobora kurwanya ubukene rugafata gahunda ihamye y’iterambere.Gusa icyo Abanyarwanda badashaka muri iki gihe ni iterambere rirunze mu maboko y’Agatsiko k’abaherwe gusa bituriye mu mujyi wa KIGALI. Icyo bakeneye ni UGUSARANGANYA, ibyiza by’igihugu bikagera kuri bose.

(11) Niyo mpamvu hazashyirwaho porogaramu (Plan) yitwa “Mille collines, Mille Projets” : izarema imishinga 1000 ya rutura, igamije kurwanya ubukene no guteza igihugu imbere mu majyambere. Buri murenge (secteur) uzahabwa nibura umushinga umwe wahemba nk’abakozi bagera ku 1000. Urubyiruko ruzahabwa akazi muri iyo mishinga ku buryo bw’umwihariko.

IBANGA RYA 44 : Imibereho myiza y’abaturage

(12) Mbere na mbere Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo :

*Abaturage bose babone amazi meza,

*Buri murenge ugerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Ahari amazi n’amashanyarazi, imishinga irashoboka, ubuzima bwiza bukayoboka abenegihugu.

Icyitonderwa :

Ntihabuze abibaza ngo “aya mafaranga yose azava he ?“. Igisubizo : Nta gihugu gihomba ! Leta ihora ifite ubushobozi bwo gusaba inkunga amahanga, gusaba inguzanyo mu mabanki no mu bigenga mpuzamahanga. Icy’ingenzi ni uko igihugu cyaba gifite ubushake bwo guca umuco mubi wo KWIKUBIRA no kwinjira mu nzira y’iterambere buri mwenegihugu wese yibonamo. Amafaranga azashakwa kandi azaboneka :

*Amafaranga Paul Kagame yasahuye akigurira indege ze bwite, akubakisha amazu n’amahoteli hirya no hino mu mahanga, ayo yarunze ku makonti ye bwite… ubwayo ntaruta 1/2 cy’amafaranga akenewe kugira ngo izi ngingo 12 zishyirwe mu bikorwa ?

*Amafaranga apfushwa ubusa mu kugura ibikoresho bya gisirikari byo kubuza abaturage n’abaturanyi umutekeno,

*Amafaranga atagira ingano akoreshwa muri za maneko no kwica impunzi,

* Amafaranga menshi birenze urugero ameze nka ruswa ahembwa Abamotsi (kugira ngo bicecekere !) bo mu Nteko Ishingamategeko na Guverinoma itagize icyo imariye Abanyarwanda…

Ayo yonyine ntiyadufasha gushyira mu bikorwa biriya byemezo ?

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira: ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page