top of page

IMYAKA 14 YA KAGAME MU KAYUNGURUZO K’IGIHE. IGICE CYA KABIRI. APARTHEID KU NZEGO ZOSE.



Intangiro.

Ndabanza kwisegura kuri iri kosa ryo guhonyora ururimi rwacu gakondo. Abo tumenyeranye muzi ko bitari mu mico indanga. Ariko nashakishije ijambo ryumvikanisha apartheid mu Kinyarwanda ndaribura. Kuyita ivangura si byo, kuko biratandukanye. Ndetse reka duhere aho.

Ivangura ni ikintu cyose gituma mu itsinda ry’abantu (igihugu, akarere, umuryango) habamo uburenganzira bwihariwe na bamwe, abandi bakaburebera kure, kandi na bo babunyotewe. Mu by’ukuri, ivangura ubwaryo si ribi si na ryiza, byose biterwa n’ingingo ryubakiyeho n’ikigamijwe. Reka dufate urugero. Ushobora kujya kwaka akazi, mugakora ikizamini muri ijana, wowe ukaba uwa cyenda. Tuvuge ko imyanya ihatanirwa ari icumi, kandi bashaka uburinganire, ni ukuvuga abagabo batanu n’abagore batanu. Niba rero ubaye uwa cyenda kandi wenda mu munani bakuri imbere harimo abagabo batanu, bazagusimbuka bajye gufata abagore babiri bari inyuma yawe, wowe utahe amara masa. Mu by’ukuri ni ivangura, ariko ryubakiye ku mpamvu yagira uko isobanurwa (légitime). Ni na yo mpamvu babyita ivangura ryiza (discrimination positive). No kuba bakwimye akazi ngo ni uko hari undi wakurushije, ni ivangura rishingiye ku manota.

Mu by’ukuri ivangura ntidushobora kuryirinda. Rituruka ku kuba ibyo dukeneye (besoins) bitagira igipimo (illimités), nyamara ibihari tugomba kugabana twese bikaba bifite aho bigarukira (limités). Aho ivangura ribera ribi cyangwa ryiza ni ku mpamvu ryubakiyeho. Gukora ikizamini bagasimbuka bagafata uwa 20 barenze abamuri imber,e byubakiye ku mpamvu idakwiye (illégitime). Gutambuka ku bagutsindishije umutwe (ikizamini) wowe ukabatsindisha umufuka (ruswa), ni impamvu idasobanutse (illégitime). Ni na yo mpamvu igihugu kigira amategeko, kugira ngo mbere y’igihe buri wese yumve inyumvire ibintu bikoreramo, nayigaya aharanire ko amategeko yanozwa kurushaho.

Apartheid ni iki.

Apartheid si ivangura, irarirenze cyane. Ni ukubaka igihugu ku buryo abantu bagira inzira zinyuranye bitewe n’uko bavutse. Mbese n’ubwo abantu baba batuye mu gihugu kimwe, mu by’ukuri kiba kigabanyijemo ibihugu byinshyi icyarimwe, kandi ibyo bihugu ntibizagire aho bihurira bibaho, keretse habaye impanuka. Reka turebe ahaturutse iri jambo uko byagenze. Ba gashakabuhake muri Afurika y’Epfo baricaye basanga bagomba kubaka ibihugu binyuranye mu gihugu kimwe. Hakaba igihugu cy’abazungu n’icy’abirabura. Abirabura bagiraga uduce twabo two guturamo ndetse rimwe na rimwe bakaba batemerewe kudusohokamo nta ruhusa; bagiraga amashuri yabo na gahunda zihariye; amavuriro yabo; amasoko yabo; aho kwidagadurira habo. Imiti yo mu mavuriro yabo yabaga izwi, akenshi ikaba iri mu bwoko bwa nyuma (qualité minimale), hakaba n’ubwo boherezayo iyo kubangiriza ubuzima nko kubabuza kubyara, n’ibindi.

Ibi bishatse kuvuga ko iyo wabaga uri umwirabura, wabaga hari umuhanda w’ubuzima wateganyirijwe, bakaba bazi n’aho uzakugeza. Iyo ibi bibaye, ivangura ririkora. Ntibiba bikiri ngombwa kukuvangura mu kazi n’ahandi, kuko ubushobozi uba ufite ubwabwo haba hari aho butakwemerera kugera, hakaba n’aho butakwemerera kurenga. Ngiyo apartheid. Ushatse kuyihindura mu kinyarwanda wayita intsembamahirwe; ikiziriko cy’ubuzima; nturegaha; inzira y’ubucakara n’ibindi. Si ivangura kuko iraritambutse.

Apartheid mu Rwanda.

Aparteid mu Rwanda ntaho ihuriye n’iriya ya ba gashakabuhake. Gusa yubakiye ku mahame amwe. FPR ireba abanyarwanda mu byiciro, kandi imitunganyirize y’igihugu ikagendera muri icyo cyerekezo. Buri cyiciro gifite aho kitagomba kurenga, n’aho kigarukira. Bitewe n’icyiciro bagushyiramo, hari ibyo utegetswe n’ibyo ugomba kwirinda. Reka tubirebere hamwe. Ibyo byiciro bigiye bigabanyijwe n’umurongo umwe cyangwa ibiri nk’uko tuza kubireba.

Umurongo wa mbere: Abacu // abandi.

Ikinyuranyo cya mbere cyubakiye ku kintu kitwa “abacu” “uwacu”. Iyo uvuze abacu biba bisobanuye ko hari abandi batari bo. Iri hame ryatangiye FPR igifata ubutegetsi. Yashyuhije abantu (mu ngeri zose) ngo bajye mu myanya. Si urundi rukundo ni uko “abacu” batari biteguye nta n’ubushobozi. Abahugiye muri iyo myanya byabarangiranye nabi. Hagati aho “Abayo” yabashingiye amashuri ngo bige, bagire ubushobozi, cyangwa se byibuze bagire urupapuro rubavura ipfunwe rukanabaha kwiyizera. Ngaha ahavuye umushinga nka ULK. Ibi byanadufasha kumva imiterere yawo. Icyari kigamijwe cyane si ubumenyi ni urupapuro. Ubihakana azabaze ba Protasi Mitali, Ibingira Fred n’abandi bo mu gatsiko za Licences bicaranye niba bazi n’icyanditseho!

Bwarakeye, Abacu baba bamaze kwisuganya no kubona impapuro, bafata imyanya, ba bandi bayitangiranye ubu babaye imbwa. Hagire ucisha amaso muri ba bantu babaye ba Bourgmestre, Sous/Prefet mu ikubitiro aho bari. Utararebye kure ngo asezere ajye kwiga akigumira mu kinyotera ngo ni umuyobozi, ubu yasubiye ku isuka. Iyi ntambwe yari igamije gukebera Abacu yaje gutsikira ku mpamvu yumvikana. Bamaze kubona impapuro bahawe imyanya isaba ubushobozi, biba ihurizo. Ibi byazanye amahindura anyuranye (réformes). Ugasanga umuyobozi mu kintu iki n’iki ni Uwacu, ariko akazi ke gakorwa n’abamwungirije we agahembeshwa ingorofani.

Ibi byarazurungutanye mu nzira ntasobanura ahangaha, bigera ku mahindura menshi yabayeho (reforme). Ndeste ubu byamaze gutangazwa ko hari irindi dutegereje mu ngeri zose (mu buyobozi, mu burezi, mu buvuzi). Kugira ngo mubyumve, mwibuke ko mu kwezi gushize Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaforomo bose kwiyandikisha ngo bagakora ikizami. Byasabwe abize Burundi na Kongo. Igitangaje, hari abamaze imyaka 20 muri uwo mwuga kandi impamyabumenyi zabo zaremewe. None se ikizamini bagiye gusubiramo ni icy’iki. Abenshi muri aba ni abatahutse 1994. Birirwa babivugira ku mugaragaro ko ari ivangura kuko abize Uganda baratekanye. Abandi batakozweho ni abize mu Rwanda, kuko ni bo musingi w’ubuvuzi, si ku bw’urukundo rundi. Ubakuyemo uru rwego rwasenyuka.

Uhereye aha wabona uburyo icyo FPR yita Abayo cyagiye gihinduka. Ubu kuko amafaranga yabuze (ku makosa ya Tanzaniya na Afurika y’Epfo batwirukanye Kongo), amazi agiye guharirwa intare. Ngiyo impamvu impamyabumenyi zatahutse zivuye Kongo zigomba gusubira mu isuzumiro, naho izavuye Uganda ngo ni nta makemwa!

Umurongo wa Kabiri: Abahutu/ abatutsi.

Muri rusange, umurongo ugabanya ibi byiciro byombi wubakiye kuri jenoside. Ni ku bw’iyo mpamvu icyatangiye ari itsembabwoko n’itsembatsemba, ubu gisigaye ari jenoside yakorewe abatutsi. Mu minsi Mike izitwa itakozwe n’abahutu. Ni muri urwo rwego hari icyaha kiboneka ibumoso bw’umurongo cyitwa ingengabitekerezo ya jenoside. Hariho n’inkiko zikorera ibumoso zitwa gacaca.

Uwagarukiriza aha yagirango abatutsi bose ni itsinda rimwe. Oya, muri iryo tsinda harimo uduce. No mu bahutu ni uko. Reka turebe uburyo FPR ibagabanya.

Abahutu

Bize (bifite), ( Bafite ibyaha), (Badafite ibyaha)]

Batize (bakennye)

Urusobe rw’iyi mirongo ibiri ruradufasha kumva ibyiciro abahutu barimo.

· Abize (bifite) badafite ibyaha.

· Abize (bifite) bafite ibyaha.

· Abatarize (bakennye) badafite ibyaha.

· Abatarize (bakennye) bafite ibyaha.

Buri cyiciro nk’uko tuzabireba ubutaha, gifite inzira cyaremewe, n’umuyoboro kigomba kugenderamo, aho gishobora kugera n’aho gishobora kutarenga mu kwiyubaka, keretse iyo hari aho bigaragaye ko FPR ikeneye kurenga ku murongo ubwayo yiyubakiye, na bwo ku nyungu zayo.

Abatutsi.

Bavuye Hanze, Bavuye Uganda, Bavuye ahandi.

Bari mu Rwanda

Mu batutsi, hari ibyiciro na byo bifite umurongo ubitandukanya:

· Abavuye hanze.

· Abavuye hanze Uganda

· Abavuye hanze ahandi

· Abari mu Rwanda.

Aha na ho buri cyiciro gifite umurongo ngenderwaho kidashobora guta, kikagira ibyo gitezweho n’ibyo kwirinda. Ni byo tuzarebera hamwe ubutaha. Ariko ubwo mu kanya Kizito Mihigo bari bumukatire, reka nerekane impamvu ari buhabwe igihano kiremereye, n’ubwo ntawe uyobewe ko nta cyaha yakoze, cyangwa se ko icyo bamuhora batakivuga beruye n’ubwo nta banga ririmo.

Icyiciro cy’abatutsi bahoze mu Rwanda.

Ibyo bemerewe:

· Kubona inkunga ya FARG iyo yabonetse.

· Kuza imbere y’abahutu muri rusange no muri byose (imirimo, amashuri…).

· Akazi ko mu iperereza: kuko nta butegetsi bafite, bifasha Kagame kubakoresha mu kwirinda ko abo bavanye Uganda hari abakinisha kwishyira hamwe.

· Kuvuga amagambo yaciwe: nko kuvuga iby’amoko mu mazina yabyo. Mwabonye ibya Aimable Kubana uherutse gusohora igitabo kitwa “Mwana wanjye uri umututsi”. Hagize umuhutu wandika ikitwa “Mwana wanjye uri umuhutu” impembe zakomana ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside.

Ibyo batezweho:

· Guhora bashimira FPR ko ari mesiya wabo, ko yabakijije abahutu.

· Kwigaragambya iyo hari uwo FPR ishaka gukurunga mu byondo, yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda, bamushinja ingengabitekerezo cyangwa se jenoside ubwayo. Nka biriya bya sinema “Untold story”.

· Kutitwaza ko barokotse ngo bagire inyungu zindi zabo baharanira batabisabwe na FPR.

· Kwamamaza ko FPR na Kagame batariho jenoside yayogoza Afurika yose n’isi. (Mu gatolika hari isengesho bavuga rigira riti “…kuko ari wowe dukesha kubaho, kugira imbaraga n’ubugingo”. Baba bavuga Nyagasani. Abatutsi bahoze mu Rwanda bashinzwe kurihoza ku munwa ariko baryerekeje kuri FPR!)

· Kwemera umwanya wabo uri mu nsi y’abavuye hanze, bacecetse.

Ibyo bagomba kwirinda:

· Kugira icyo batekereza cyangwa bavuga ku bijyanye na jenoside kitari ugusubiramo ibyavuzwe na FPR.

· Gutezuka mu buyoboke kuri Kagame.

· Gutekereza u Rwanda nta FPR.

Uteshutse kuri kimwe muri ibi, ahanwa by’intangarugero ngo n’abandi bibabere akabarore. Ngiyo impamvu Kizito agomba guhanwa yihanukiriye kuko yatezutse ku ngingo ya mbere y’ibyo asabwa nk’uwarokotse jenoside. Yaratinyutse akora “sakirirego” ngo n’abishwe n’inkotanyi ni abantu! Ngo hari n’ubundi bwicanyi butiswe jenoside! Azize ko yihaye uburenganzira bwo gutekereza kandi icyiciro cye cyitabwemerewe ku birebana na jenoside.

Ubutaha tuzagereranya inshingano za buri tsinda turebe aho u Rwanda rugana, bidufashe no kumva ibibazo bimwe na bimwe ubu bihangayikishije.

BIRACYAZA.....


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page