top of page

“Ubutabera ni nde, Sankara ni nde ?.....ariko uko ijoro ryamera kose, izuba rizarasa” Cassien Ntamu



Ubwo yari asohotse mu Rukiko nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika igifungo cy’imyaka 25, Uwahoze ari umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yagaragaje ko atishimiye na gato imikirize y’urubanza ndetse avuga ko ngo uko byagenda kose izuba rizarasa.

Cassien Ntamuhanga wakunze kugararagara mu Rukiko yitangiriye itama akanacishamo agahekenya amenyo, yashinjwaga ibyaha birimo icyo gucura umugambi w’ubwicanyi, icyaha cyo gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi n’icyaha cyo gucura umugambi w’iterabwoba, Urukiko rukaba rwasanze ibyaha byose bimuhama.

Ubwo yari asohotse Urukiko rumaze gusoma imyanzuro, Ntamuhanga yagerageje kubwira itangazamakuru ryari ribategereje (we na bagenzi be) ku muryango w’icyumba cy’iburanisha, agaragaza ko ibihano yahawe atabyemera.

Mu magambo ye yavuze mu cyongereza n’igifaransa yagize ati : “Ubutabera ni nde ? Sankara ni nde ? Ibi biratangaje…..ibi ni akarengane ariko uko ijoro ryamera kose, izuba rizarasa.”

Uyu Sankara yavugaga, abarizwa mu ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rikorera muri Afurika y’Epfo rya RNC, ashinjwa kuganira na we binyuze kuri skype no ku mbuga nkoranyambaga, ari naho nkomoko ya bimwe mu byaha yaregwaga.

Ntamuhanga wabonaga afite byinshi byo kuvuga, yahise asabwa n’abashinzwe umutekano kujya mu modoka.

Ntamuhanga yaregwaga hamwe na Kizito Mihigo wakatiwe igifungo cy’imyaka 10, Dukuzumuremyi Jean Paul wahawe igifungo cy’imyaka 30, na Niyibizi Agnes wagizwe umwere, Urukiko rukanategeka ko ahita afungurwa.

Ntamuhanga yakoraga kuri Radiyo Ubuntu Butangaje mbere yo gufatwa mu kwezi kwa kane 2014.

info@makuruki.com


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page