top of page

Amateka yu Rwanda : AMAKOSA BAKOZE.



Intangiriro

Buri wese mu bayoboye u Rwanda afite ibyiza ashimwa n'ibibi yagawa. Niyo mpamvu iyi nyandiko yashoboraga no guhabwa izindi nyito nyinshi nka : “Bose ni bamwe, Nyina ubabyara ni umwe, uwabaroze ntiyakarabye, amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe, gutwara ntawe byananiye kireka uwo batabihaye” n'izindi.

Icyo iyi nyandiko igamije si ukunegura, ahubwo ni ukwiga (gucukumbura) no kwigisha amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda bose bakeneye kuyamenya kandi bakayakira uko ari batirengagije ibibi n'ibyiza byayaranze, ibibabaje n'ibishimishije. Abayoborwa bakeneye kuyamenya kugirango hatazagira ubabeshya cyangwa akabayobya kandi aribo ba “Nyirurwanda”.

Abayobora bakeneye kuyamenya kugirango bayobore neza, kandi birinde kugwa mu mitego n'ibishuko ababanjirije baguyemo. Ibyiza umuyobozi akoze bituma abayoborwa bagubwa neza, bakagira ituze, bagatera imbere. Amakosa, amafuti n'ibibi by'umukuru w'igihugu byo bituma igihugu gicura imiborogo. Ubishidikanya yirebere aho u Rwanda rugeze (aharinidimuka), asubize amaso inyuma arebe ibyaruranze muri iyi myaka duteye umugongo.

Ahari mwakwibaza muti “iyi nyandiko izaba iteye ite ?” Izaba ari uruhererekane, urudaca rugizwe n'ibice byinshi bikurikiranye kandi bifite ikibihuza (sérei, sery). Turahera kuri Paul Kagame (2000 - ?), tumanuke (cyangwa tuzamuke) tujye ku uwamubanjirije ari we Pasteur Bizimungu (1994 – 2000). Hazakurikiraho Théodore Sindikubwabo (Mata-Nyakanga 1994), Juvénal Habyarimana ( 1973 – 1994), Grégoire Kayibanda (1961–1973), Dominique Mbonyumutwa (Mutarama 1961 - Ukwakira 1961), Jean Baptiste Kigeli wa 5 Ndahindurwa (1959-1961), Charles Léon Pierre Mutara wa 3 Rudahigwa (1931-1959), Yuhi wa 4 Musinga (1896-1931), Mibambwe wa 4 Rutarindwa (1895-1896), Kigeli wa 4 Rwabugiri (1853-1895), Mutara wa 2 Rwogera (1830 – 1853), ....... . Tuzakomeza kugera aho dushoboye.

Byaba byiza namwe abasomyi mugize uruhare kuri iyi nyandiko. Nzagerageza kuvuga amakosa y'abayoboye u Rwanda uko bagiye bakurikirana ; ariko nshobora no kuva kuri umwe nkajya ku wundi ntubahirije uko bagiye bakurikirana mu gihe. Namwe rero abasomyi mushobora kuvuga icyo mutekereza (commentaires) ku ugezweho, ariko mushobora no gukora inyandiko kuri umwe cyangwa kuri benshi mubo niyemeje kuzagira icyo mvugaho. Uyu munsi turahera ku ngoma ya Paul Kagame. Mbifurije kunyurwa n'ibyo musoma.

I. Paul Kagame (2000 - ?) : Igice cya 1

Ni nde wamenya igihe Paul Kagame yatangiriye kuyobora u Rwanda ? Kuva mu w'1994 kugeza mu w' 2000 yari yungirije umukuru w'igihugu, akabifatanya n'indi mirimo ikomeye myinshi irimo : kuba umugaba mukuru w'ingabo, ministiri w'ingabo no kuba yungirije umuyobozi w'ishyaka FPR-Inkotanyi. Amahanga yose ndetse n'Abanyarwanda babonaga ko ari we “gikonyozi (homme fort)” mu Rwanda, kandi ni ko byari bimeze koko. Ntacyo umukuru w'igihugu yashoboraga gukora umwungirije atacyemeye. Ariko nk'uko tuzabibona mu minsi iri imbere, umwungiriza we yakoraga icyo ashatse cyose nta nkomyi. N'ikimenyimenyi, aho abereye umukuru w'igihugu mu mwaka w'2000, umwanya w'uwungirije umukuru w'igihugu wahereyeko uvaho.

Ikosa rikomeye Paul Kagame ari gukora muri iyi minsi, ni ugushaka kwihambira ku butegetsi amazeho imyaka myinshi kandi itegeko nshinga ryamuhaga uburyo bwo kwigendera ku neza. “Umuntu atinda mu rushya, akabyina nabi” kandi ngo “Icyicaro cyiza cyivanwamo n'umwana uzi ubwenge”. Harya ngo “ukuboko kwafashe ingoma ntikurekura kireka bagutemye” ? Ubu koko igihugu cyongere gicure imiborogo, gitembe imivu y'amaraso, kiyoborwe nabi kubera irari ry'umuntu umwe n'iry'agatsiko kamukikije ?

Ikosa rya 2 rikomeye Paul Kagame akomeje gukora ni umubano mubi n'amahanga cyane cyane n'ibihugu bihana imbibi n'u Rwanda. Abantu baricwa umusubizo i Butembo-Beni ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abarokotse bakavuga ko baterwa n'abagizi ba nabi bavuga ikinyarwanda n'ilingala, ubwo benshi bagaherako bakeka ndetse bemeza ko Paul Kagame abri inyuma. Mu minsi ishize mu Burundi hadutse umutwe w'inyeshyamba zitivuze izina. Ingabo z'u Burundi zagose abawugize, zibicira kubamara, kandi zibica nabi. Icyo gihe nabwo Paul Kagame yashyizwe mu majwi. Mu migi imwe n'imwe ya Tanzaniya hagiye gushira umwaka haba ibitero bimeze nk'iby'amabandi yitwaje intwaro, bikavugwa mu mfurapfuriko ko aho ni aho ari Paul Kagame ushaka kuhacana umuriro nk'uwo yakije mu Rwanda. Bashobora kuba bamubeshyera ! Ariko rero “Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa”. Umunsi abo baturanyi bagize bati “umuturanyi mubi arutwa n'itongo”, inzovu zizatsitsurana, maze utwatsi abe ari two tuhababarira.

“Intambara ku mipaka, iterabwoba (terreur) imbere mu gihugu”, nguko uko u Bufaransa bwigeze kumera igihe gito bwamaze buyobowe na Maximilien Robespierre muri revolisiyo y'Abafaransa. Ikosa rya 3 rya Paul Kagame turikojejeho imitwe y'intoki : ni iterabwoba imbere mu gihugu. Ingero zibyerekana ni nyinshi cyane, nta wazirondora ngo azirangize. Aho bigaragarira cyane ni mu ukwiyongera kw'indwara zibasira umutima n'ubwonko. Kuva Paul Kagame yatangira gutegeka u Rwanda, izo ndwara zikubye inshuro zirenga 100% mu gihugu. Ni byo koko abakuarambere babivuze ukuri ngo “abantu bategekwa n'Abega bahorana umutima mu mutwe”. Ejobundi le 24 Mutarama 2015, padiri Célestin Hakizimana yahawe ubwepiskopi, atangira umurimo yatorewe na Papa wo kuyobora diyosezi gatolika ya Gikongoro. Yavuze ijambo (disikuru) ryiza cyane, ariko naryo ryerekana ukuntu Abanyarwanda bahora mu bwoba. Icyambere cyo, ntiyigeze acisha uwamubanjirije, ari we Nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago. Ingoma ya Paul Kagame yarawmwangaga ku buryo benshi, n'ubwo nta gihamya ifadika babifitiye, bahamya ko yagize uruhare mu rupfu rwe rwaje rutunguranye le 12 Werurwe 2012. Musenyeri Célestin yatuye ubwepiskopi bwe abantu barimo na se umubyara witwaga Kagwiza. Yavuze ko yitabye Imana mu w'1994, ariko umubi ni uwahingutsa ko yishwe n'Inkotanyi. Narabirebye ngaruka kuri wa mwanzuro ko Abanyrwanda bose babaho mu iteabwoba bashyirwaho n'ingoma ya Paul Kagame.

Ikosa rya Paul Kagame turangirizaho uyu munsi ni ugukenesha abaturage abizi neza kandi abishaka. Ntihakagire ukangwa n'imiturirwa n'ibindi bishashagirana i Kigali no mu yindi mijyi, cyangwa n'imibare (ibaruzamibare, statistiques) ibeshya itangwa na leta y'u Rwanda. Mu bice bimwe na bimwe by'iyo mijyi no mu cyaro abantu barashize, baricwa n'inzara. Nk'uko byavuzwe mu kanya, Paul Kagame yicisha Abanyarwanda inzara abizi neza kandi abishaka. Si bwo bwa mbere mu mateka y'isi ubutegetsi bw'igitugu bwicisha nkana abaturage inzara, ariko Paul Kagame we afite impamvu y'umwihariko ibimutera.

Iyo mpamvu niyo tuzaganiraho ubutaha. Bizadufasha kugira imbonerahamwe y'amakosa yose ya Paul Kagame. Ntawakomeza kuyarondora rimwe ku rindi ngo azayarangize kuko ameze b'ibidomo byo ku ruhu rw'ingwe cyangwa rw'imondo.

Jean de Dieu Musemakweli


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page