top of page

IGIHUHA: NGO PADIRI THOMAS NTAZAYOBORA URWANDA!



Padiri Thomas Nahimana Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishema, akaba n'umukandida w'Ishyaka mu matora y'Umukuru w'igihugu mu 2017.

Mugihe Abataripfana bafatanije n'ingeri zose z'abanyarwanda bunva kandi bagashyira mugaciro uko ikibazo cy'u Rwanda n'abanyarwanda cyazakemuka, hari abandi bakomeje kurazwa inshinga n'ibihuha bagamije kubaca intege no kujijisha abanyarwanda kubera inyungu umuntu adashobora guhita amenya ubu. Uretse ko uko igihe gihita kizatubwira.

Igihuha rero cy'uko Padiri Nahimana Thomas ngo atazoyobora u Rwanda kandi ngo bikaba biri no mumasezerano, nkubitanye nacyo kumbuga gikwirakwizwa n'uwiswe Eric Udahemuka ugaragara kuri Blog Shikama, Ariko nyine umwanditse w'iyo Blog abenshi turamuzi n'uwitwa Joseph Nkusi.

Mu nkuru ye rero isekeje kandi iteye n'amatsiko Araca hirya agaca hino akavuga ko azi neza Padiri Thomas Nahimana ariko ntabwire abanyarwanda icyo amuziho kibi cyamubuza nyine kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda. Ahubwo akagaragaza ko ahari ariwe rubanda itanga ubutegetsi muburyo budasubirwaho kuburyo yiha n'ububasha buhanitse bwo guca iteka ko Padiri Thomas Nahimana adashobora kuyobora u Rwanda.

Arihandagaza akemeza ko Padiri Thomas Nahimana ataba Perezida ngo kubera icyo yise amasezerano yakozwe hagati y'u Rwanda na Vatikani ngo ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yaturaga u Rwanda Kristu Umwami mu kwezi kw’Ukwakira mu 1946.

Nyamara arivugira ko Leon Paul Class yifuzaga ko « Kugira ngo u Rwanda ruzegurirwe Kirisitu neza, ni ngombwa kubanza kugena niba umunsi mwagize Repubulika, perezida mwifuza azaba ari umupadiri cyangwa umulayiki ». Maze ngo

Rudahigwa nawe asubiza Mgr Class ko “ingoma ibihumbi u Rwanda rutazatwarwa n'umupadiri.” Ngayo nguko.

Ubwo buri wese ashobora kwikurirami ibye muri aka gace mbandukuriye. Icyakora icyambere umuntu yahita yunva n'uko harimo amakabya nkuru n'ibihuha bikabije bihita bitesha agaciro inkuru yose yanditswe n'uwo wiswe Eric Udahemuka. Kuberako arandukura amagambo yitiriye Leon Paul Class, ngo arimo abaza umwami Rudahigwa, akagira ati:"...niba umunsi mwagize Repubulika, perezida mwifuza azaba ari umupadiri cyangwa umulayiki » none se ahubwo umwami Rudahigwa yigeze yifuza ko urwanda rwahinduka Repuburika? Byongeye se yegeze yemera ko u Rwanda rwahindura ubwoko bw'imitegekere maze rukayoborwa na Perezida? (imyunvire yo mu 1946). Ibibazo rero yitirira Mgr Leon Class biragaragaza igihuha gikabije.

Arongera ati: Mgr Class aramubwira (arandika) ngo “nanjye noneho iki cyifuzo ndagitwara i Vatikani, no muri SDN (yaje guhinduka ONU) kugira ngo bijye byitabwaho kandi uyu murage utanze nzawuhererekanya n'abazansimbura ku butegetsi bwa Kabgayi.” Hahahahaaa none se mbabaze mwese Rudahigwa na Mgr Leon Class baraganiraga? cyangwa barandikiranaga? Cyangwa se yenda ubwo byakorerwaga icyarimwe da ntawamenya! Bari kuri Chart!!!

Uwiswe Eric Udahemuka muri Shikama, aragaragaza icyamukuye umutima. Aragira ati: Padiri Thomas NAHIMANA akimara guhunga numvaga byo nta kibazo kuko benshi bahunga. Amaze gutangaza ko ari Kandida Président muri 2017, nagiye muri Évêché i KABGAYI ngirana ikiganiro na Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde (uzi neza Padiri Thomas Nahimana kuko yamuyoboye mu Nyakibanda) mubaza niba abona umunsi umwe Thomas NAHIMANA azaba Perezida, ansubiza ko bitashoboka kuko mu masezerano Vatican yagiranye n'u Rwanda bitemewe ko umuntu wahawe ubupadiri yategeka u Rwanda mu nzego za politiki.

Aya magambo nayasomye ndiyamira cyane nibaza niba uwayatangaje atamukoza isoni ariko mpita nibuka ko harabasigaye bihisha inyuma y'amazina y'abandi abandi bakanduza amazina mpimbano ayabo bwite yigaramiye. Niko biri kuko ntamuntu ujijutse wabeshya abanyarwanda twese ukotungana ngo Vatican yagiranye amasezerano n'u Rwanda ko bitemewe ko umuntu wahawe ubupadiri yategeka u Rwanda mu nzego za politiki. None se ubwo uyumwanditsi yatubwira ko Padiri Alexis Kagame (15 Gicurasi 1912 – 2 Ukuboza 1981) ategeze aba munzego zo hejuru muri politiki y'u Rwanda nyuma y'ayo masezerano ye kandi? Niwe wenyine se ahubwo?! Padiri Ladislas Bushayija yari iki? Mgr Aloys Bigirumwami wese! Ba Padiri Gafuku n'abandi. Iki rero murabona ko ari ikinyoma cyambaye ubusa kandi nibyiza ko tugikubitira ahareba inzega. Ntihagire ukomeza gutesha abanyarwanda igihe, abajijisha kandi abayobya, aho kwitbira uru urugamba turiho. Erega umwanzi afite amayeri menshi.

Ikibabaje cyane rero muri iyi nyandiko, n'aho uwo wiswe Eric Udahemuka avuga ko "..n'iyo abaturage bamutora, (ubwo aravuga Padiri Nahimana Thomas) ngo Vatican na ONU batamwemera nk'Umuperezida wa Repubulika. Ese nibarize u Rwanda rwaba rukiri muri sous tutelle ya LONI kugirango yange ibyo abenegihugu bashaka bahu? Cyangwa rwaba ari igihugu cyigendera ku mahame y'idini Katolika kuburyo Vatican yavuguruza amahame ya democracy mu Rwanda bahu? Simbizi! ariko udahemuka ntamusanzu nduzi atanga ahubwo arahemukira abanyarwanda. Arayobya abanyarwanda abemeza amasezerano bihuha ari mumutwe we!

Eric udahemuka aranzura agira inama Padiri Thomas Nahimana ko: "Yagombaga guhunga akajya asomera Misa Abafaransa ubundi akituriza". Ngaho namwe nimwiyunvire ubu sekoko azi urugamba turiho cyangwa nukwandika gusa ngo nawe abarwe mu mubare w'abanditsi? Njye mbona hari abatazi isura y'urugamba turwanda n'igikenewe ngo turutsinde!

Ibiramambu kandi uwo Eric Udahemuka aremeza ko Mgr André PERRAUDIN nawe yagiriye inama Kayibanda Grégoire guhagarika iby'ubupadiri kuko abona azavamo umuyobozi mwiza. Ndetse na Kayibanda abivuga muri aya magambo « Mu gihugu aho rubanda ikorerwa ivangura rigaragara kandi ryizweho neza….nsanga kwibanda ku kintu kimwe (Igipadiri) gusa ntacyo byaba bimaze, ahubwo bidatinze nazasanga nange ntacyo ndicyo…mpisemo rero gukangura igihugu cyanjye kumenya ubushobozi kifitemo…maze nkabafasha kuvumbura ibyo ababakikije bakeneye, nkabasunikira kandi nkabingingira gutanga umusanzu wabo…ntekereza ko ariwo muhamagaro wange..." Nonese Iyi nama Eric we agira Padiri yo kwituramira agasenga arunva koko atavuguruza ubunararibonye bwa Mgr André Perraudin na Kayibanda?!.

Kuri Udahemuka, u Rwanda rwatuwe Umwami Yezu, ntirushobora kuyoborwa n'umupadiri, byunvikane kandi ko n'abapasiteri ari uko, ubwo rero nimuhamwe aba senga muri Illiminati batuyobore. U Rwanda turuharire Kagame n'abandi nkawe babatijwe muri ayo madini yo Kwasatani.

Icyakora icyo namubwira nuko yibeshye ku Ikipe kuko Abataripfana kuva kumuto kugeza ku mukuru tuzi ibyo turimo kandi ntawuzabidutesha atwereka amabuye ngo aha ni inzahabu. Duharanira ko impunzi twese twataha mu Rwanda twemye kandi tuzabigeraho, naho abata igihe badusaba kwituramira ngaho nibagite nababwira iki!!!

Mukwanzura rero ndabwira abanyarwanda ko bakwiye kwirinda ibihuha by'abihisha inyuma y'amazina mpimbano kugirango basebye kandi bandarike abalideri babo bigomwe byinshi maze bakiyemeza guhangana n'agatsiko kajujubije rubanda. Ibyo bihuha ntakindi byatuzanira uretse amacakubiri n'urujijo maze tukagenda nk'intama zitagira umushumba.

Ndibutsa kandi ko Padiri Thomas Nahimana twamwemeje nk'umukandi ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2017 bitadutunguye, kuko ni umushumba ubikwiye kandi ubishoboye kuburyo mbona kuyobora igihugu nk'u Rwanda byazanira amahoro n'umugisha abenegihugu bose.

Igisigaye nimucyo tumufashe natwe twifasha, maze mwirebere amarembera y'agatsiko kandi sicyera. Maze tukiyubakira igihugu kigendera ku mahame ya democracy.

Libertatem filiorum Dei.


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page