top of page

DUSANGIRIJAMBO : Hasigaye iminsi 40 gusa Kigali ikarimbuka !



Tugeze ku cyumweru cya 3 gisanzwe, umwaka B. Amasomo ya Liturjiya araduhishurira ikimenyetso kizadufasha gutandukanya umuhanuzi mwiza n'umubi. Umwiza, ni ukunda nk'Imana, agakunda abantu BOSE atavanguye. Nk'uko bisanwe, mu kuzirikana Urubuga rwanyu UMUHANUZI ruribanda ku isomo rya mbere, rivuga iby'Umuhanuzi Yonasi.

ISOMO RYO MU GITABO CYA YONASI 3, 1-5.10

Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka.» Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto. Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

Igitabo cya Yonasi ni igitabo kigufi cyane, cyanditse ku mapaji make, buri wese akwiye gusoma kuko kitamutwara igihe kirenze iminota 30 .Cyanditswe nyuma cyane, ahagana ikinyejana cya 4 cyangwa icya 3 mbere y’ivuka rya Yezu. Kivuga inkuru y’ibyaba byarabaye ku muhanuzi witwaga Yonasi wabayeho imyaka 500 mbere y’uko iki igitabo cyandikwa. Mu by’ukuri iyi nkuru ni umugani(fable) ujijura mu buryo bumeze nk’urwenya abantu b’icyo gihe kimwe n’abo muri iki gihe turimo. Nanone ariko kugira ngo umusomyi yumve neza inyigisho yacyo agomba gushishoza akaba inyaryenge, akamenya gusoma no hagati y’imironko(lire entre les lignes)

Dore icyo iyo nkuru ivuga. Umunsi umwe habayeho muri Isiraheli, umuhanuzi w’intamenyekana witwaga Yonasi, ariko wari umuntu ushyira mu gaciro cyane. Imana iramubwira iti : « Ntibihagije ko wakomeza gukora ubutumwa muri Isiraheli kuko ari agahugu gato, nkohereje mu butumwa i Ninivi ». Ku ikarita y’isi, amatongo ya Ninivi abarizwa hafi y’Umujyi wa Mossul, mu majyaruguru y’igihugu cya Iraki y’ubu. Yonasi yifuzaga kumvira Imana, ariko yashyira mu gaciro agasanga gukora ubwo butumwa bidashoboka kubera ko Ninivi yo muri icyo gihe(ikinyejana cya 8 mbere ya Yezu), wari umujyi w’icyamamare urangwa n’inyota yo kwigarurira indi mijyi no kuyihaka bityo ukaba warafatwaga nk’umwanzi ruvumwa wa Isiraheli.

Yonasi ntiyiyumvishaga ukuntu mu gihugu kinini kandi gikomeye cy’abapagani nk’icyo umuhanuzi utazwi ugeretseho no kuba umuyahudi yashobora guhindura imitima y’abantu. Yonasi yibwiraga ko aramutse yemeye kujya i Ninivi nta kindi yageraho uretse kumenera ubusa amaraso ye. Yaribwiraga ati no kugerageza guhindura imitima y’Abayisiraheli ubwabyo ntibyoroshye nkanswe abapagani b’i Ninivi ! Ninivi kandi yari umujyi munini cyane, kuwugenda byasabaga iminsi itatu yose umuntu adahagaze. Byumvikane ko kuwuzenguruka wigisha byari gutwara iminsi myinshi ! Ariko icyavunaga Yonasi cyane ni ukwitanga akaba yamenera amaraso ye izo mbwa z’abapagani !

Kubera izo mpamvu zose Yonasi yafashe icyemezo cya kigabo cyo kwica amatwi, akanga gukora ibyo Imana yamusabye, ahubwo akihungira ! Nibwo amanutse yerekeza ku cyambu cya Jaffa ku nyanja ya Mediterane, afata ubwato yerekeza ku nkengero z’uruzi rwa Tigre, ahitwa Tarsisi, ukaba umujyi uherereye mu burasirazuba , kure cyane ya Ninivi. Amaze kugera mu bwato yumvaga ko ahunze Imana birangiye, nuko yumva umutuzo mu mutima we, aryama mu bwato arisinzirira. Gusa mu gihe yari mu bitotsi umuhengeri ukaze urasizora, ubwato bwenda kurohama. Yakangukiye hejuru ari nako yibwira mu mutima we ko ntayindi mpamvu yaba iteye uwo muhengeri uretse we ubwe, akubita agatima ku kuba yasuzuguye Imana. Kuko yari umukiranutsi yahisemo kwemera icyaha kandi arerura abwira abasare ibyamubayeho n’uko yasuzuguye Iman aye, iyo ikaba ariyo mpamvu y’umuhengeri. Bakimara kubyumva ntibazuyaje basumiye Nyirabayazana bamuroha mu nyanja kugira ngo barebe ko bacubya uburakari bw’iyo Mana ya Yonasi bo batari bazi bityo ikaba yarokora amagara yabo. Niko babigenjeje. Gusa Imana ntiyatereranye Yonasi, yohereje ifi nini cyane iramumira, ageze mu nda yayo atungurwa n’uko adapfuye, nuko arasenga, arazirikana, agerageza guhinduka mu mutima. Nyuma y’iminsi itatu, iyo fi yarakugendeye imuruka ku nkengero, hafi y’umujyi wa Ninivi.

Yonasi ntiyongeye kujya impaka n’Imana ahubwo yahise atangira ubutumwa bwe, ahanurira Ninivi muri aya magambo : « Hasigaye iminsi 40 gusa maze umujyi wa NINIVI ukarimbuka ». Umujyi wose yawuzengurutse mu munsi umwe gusa ! Ngo bakimara kumva ubwo buhanuzi, guhera ku muto kugera ku mukuru batangira ibikorwa bikomeye by’ukwicuza, bemera Imana kandi biyemeza kuyigarukira. Yewe ngo n’amatungo yabo yafatanyije nabo guhongerera ibyaha no kugarukira Imana.

Bose bahindutse mu mutima keretse umuntu umwe gusa utarahindutse, ni naho hashingiye ibanga ry’iki gitabo !

Umuhanuzi Yonasi, we ubwe, niwe utarashoboye guhindurwa n’ubuhanuzi buteye ubwoba yagezaga kuri rubanda rutuye Ninivi.

Koko rero Yonasi ntiyishimiye ko abapagani ba Ninivi bakiriye bwangu ubutumwa bwe bagahinduka bigatuma Imana ikuraho igihano cyo kubarimbura ! Yifuzaga ko ubutabera bw’Imana bwagurumana ikabashahurira kubamara . Nibwo rero afashe icyemezo cyo gusohoka mu mujyi, ajya ahantu hiherereye arigunga, kubera akababaro .

Icyo gihe hari mu mpeshyi, hashyushye cyane, Yonasi yaratutubikanye, abura amahwemo kubera ubushyuhe. Imana ntiyamwibagiwe ahubwo yaramwegereye, imeza ikibonobono kiramutwikira, kimuha mafu ashobora gusinzira. Nyamara bwarakeye Yonasi atungurwa no kubona ko urunyo rwinjiye cya kibonobono, kirabora, kiruma. Si ukwivumbura noneho Yonasi yiva inyuma. Yitotomberaga Imana akanayitonganya, akayibaza impamvu ireka ikimera nka kiriya gipfira ubusa.

Nuko Imana ihera kuri uwo mujinya wa Yonasi, imwumvisha ukuntu ari umuhanuzi utazi gushyira mu gaciro we uririra ikibonobono atazi uko cyabayeho nyamara ntiyumve agahinda Imana yaterwa no kubona abana bayo buzuye umujyi wa Ninivi barimbuka !

UYU MUGANI UHISHEMO AMASOMO AKOMEYE Y' IYOBOKAMANA

(1) Irya mbere ni uko Imana ikunda abantu bose idatoranyije ! Iyo berekanye akamenyetso gato k’uko bashaka guhinduka iherako ibababarira ibyaha byabo byose. Niyo mpamvu izina riyikwiye ari NYIRIMPUHWE.

(2) Isomo rya kabiri ni uko Imana iba hose,(Dieu de l’Univers)yumva byose, izi bose kandi hose. Ushobora kuyisengera aho uri hose, mu mujyi utuyemo, mu idini urimo…..kugeza no mu nda y’ifi.

(3) Isomo rya gatatu : Abo twibwira ko ari abapagani kabuhariwe bari hafi y’Imana kurusha uko tubitekereza.Nibyo Yezu yivugiye ati : « Indaya n’ Abakoreshakoro bazabatanga mu bwami bw’ijuru ». Abasare b’ubwato bwa Yonasi basengaga bashikamye kugira ngo batarohama, kandi nyamara bari abapagani. Uguhinduka kw’abatuye Ninivi mu kanya ko guhumbya ijisho ni urundi rugero rwerekana ko abafatwa nk’apagani nabo bashobora guhindurwa n’ijambo ry’Imana iyo bagize amahirwe yo kurishyikirizwa.

(4) Isomo rya kane : Iyi nkuru yahimbwe nyuma y’Ijyanwabunyago i Babiloni. Abayahudi bari baramaze kumva neza ko umugambi w’Imana ari ugukiza abantu b’amahanga yose. Ko atari Isiraheli yonyine bari bakwiye agakiza.Bishatse kuvuga ngo ntabavukiye gukizwa ngo abandi bavukire kurimbuka! Abantu bose ni abana b’Imana kandi bafite amahirwe angana ku gakiza.

(5) Isomo rya gatanu : Inkuru y’ikibonobono yari igamije kumvisha umuhanuzi Yonasi iri somo : « Ntabwo ushobora kuba umuhanuzi mwiza uramutse udakunda abantu bose nkanjye ». Umuhanuzi uvangura intama, hakabamo ba nyagupfa na banyagukira ni umuhanuzi mubi. Rubanda ikwiye kubimenya.

ISOMO KU BANYARWANDA

Ese abayobozi ba Kigali bashobora kumva ubu buhanuzi bwa Yonasi nabo bagahinduka mu mutima ? Bashobora se kureka politiki yubakiye ku kinyoma, iterabwoba, irondakoko n’ukwikubira ibyiza by’igihugu kugira ngo u Rwanda rugire amahoro arambye kandi asangiwe ?

Mu gihe Imana ikunda abantu bose itavanguye, politiki y’irondakoko ntiyabura gukwegera umuvumo igihugu cyayihaye intebe kugeza gihombotse burundu !N’ u Rwanda nirutisubiraho niho rugana.

Abashumba n’’abahanuzi beza ni abakunda abantu bose . Mu gihe hari abashumba b’Abanyarwanda baryoherwa no kwibona mu bwoko bwabo gusa, kandi biriho si ugukabya, nibamenye ko ari abashumba babi , ko rubandi izi kubatahura mu buryo bworoshye. Aba nabo nibadahinduka bazihutisha ukurimbuka kw’igihugu. Mbere yo guhindura abandi abahanuzi bagomba kubanza guhinduka bakaba, abahanuzi beza. Nta kindi bibasaba uretse gukunda intama baragijwe batazivangura.

UMWANZURO

Amarorerwa akorerwa i Kigali nta wayavuga ngo ayave imuzingo. Gusa ubwicanyi bukorerwa abaturage b’inzirakarengane bwo burenze igipimo! Abategetsi b’u Rwanda bageze n’aho bahagurutsa umuryango mpuzamahanga ngo ujye kurasa abenegihugu b’abanyarwanda bacyihishe mu mashyamba ya Kongo ! Agahomamunwa karenze ako ni akahe?

Mu bindi bihugu byiyubaha, iyo umuvukagihugu wabo afashweho ingwate mu mahanga, barahaguruka bagasizora, byaba ngomba bagatanga n’amafaranga y’ingurane(rancon) bakamubohoza. Mu Rwanda rw’ubu rwo, Paul Kagame n’Agatsiko ke ahubwo batanga amamiliyoni atubutse bakayahonga abicanyi kugirango bajye kunigisha ibiziriko Abanyarwanda babacitse, cyangwa bagaha ruswa umuryango mpuzamahanga ngo ubafashe guhagurutsa indege n’ibifaru byo kurasa hagamijwe kurimbura impunzi z’abanyarwanda!! Iri shyano nta handi ryabaye ku isi ! Naragenze ndabona ni ukuri !

Uko byamera kose, nibatisubiraho , « Hasigaye iminsi mirongo ine gusa Kigali yabo ikarimbuka »!

Nifurije icyumweru cyiza abakunda u Rwanda bose,

Nifurije icyumweru cyiza abifuriza amahoro n’umunezero abanyarwanda bose nta vangura,

Nifurije icyumweru gihire abumvise akamu k’impuruza bakaba bazateranira I Paris (n’ahandi hanyuranye ku isi) ku wa kane taliki ya 29/1/2015 guhera saa munani(14) bamagana iraswa ry’impunzi kandi bashyigikira impinduka nziza mu Rwanda.

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana


No tags yet.
RSS Feed
PayPal ButtonPayPal Button

VM

bottom of page