top of page

REVOLUTION MU RWANDA: KONGO NITUBERE URUGERO.



4459639_kin_545x460_autocrop.jpg

Nkuko twabibagejejeho muminsi ishize ntabwo iyi myigaragambyo mpindura mitegekere irikubera hirya no hino muri Afrika, ntabwo ari ibintu byikora cyangwa se bitunguranye nkuko bamwe bashobora kubyibwira. Ibi bihe mpindura mitegekere rero mubyukuri biri guterwa n'igihe Africa igezemo. Afurika yagiye ica mubihe binyuranye haba iby'ubucakara, uburetwa, ubukoloni kugeza kugihe cy'abanyagitugu bakabije nka Kagame Paul n'abandi bari kurwego rumwe nawe.

Ibi bihe byose nyamara Afurika yagiye ibicamo kandi ikabivamo. Niyo mpanvu n'igihe cy'abanyagitugu bakabije twakibayemo ndetse rimwe na rimwe ukaba wagirango nirwo rwandiko Afurika yandikiwe. Siko biri cyangwa siko bikwiye kunvikana. Afurika n'umugabane ufite abagabo/abagore b'intwali, bayikunda kandi bayitangira.

Ibyo bifitanye isano n'uburyo twikuye mu migendekere mibi y'ingoma za gihake na gikolonize. Abakurambere bacu b'intwali batujya imbere kandi bigerwaho. Urugero ni nka ba Partic Rumwumbwa, Gregoire Kayibanda, Jomo Kenyata, Nkwame Nkrumah, Kamuzu Banda, Robert Mugabe, Nelson Mandera n'abandi benshi. Aba bose rero baharaniye ko ibihugu byabo byigenga kandi abataturage babyo bakagira uburenganzira bw'ibanze, uburenganzira bw'ikiremwamuntu, uburenganzira ku bukungu, ubwa politiki n'uburenganzira mboneza mubano mu bihugu byabo.

Ubwo burenganzira tuvuze haruguru bwaraharaniwe kandi bugerwaho. Nyamara Abanyagitugu impande n'impande mubice byinshi by'Afurika ntibyatinze baba barabubanyaze. Abanyagitugu bariyimika karahava. None se kuki iki aricyo gihe cyo guhagurutsa abanyagitugu mu byicaro byabo? Kuki aricyo gihe cyo kubasezerera muri politiki y'Afurika na Politiki nyafurika.?

Iki nicyo gihe cyabyo gusa tumenye ko bitazikora. Nitwe bireba nta wundi ubitubereyemo uko byagenda kose.

Igihe ni iki kuko: Imyunvire yarahindutse, ingero z'imiyoborere ishingiye kuri demokarasi zifitwe na benshi kandi abenshi twigiye kuribyo bihugu by'amahanga ndetse tunyotewe no kubona ibyo biba no mugihugu cy'amavuko kandi izo ni inshingano zacu ntawundi bireba.

Ngiyo impamvu itumye abakongomani bahaguruka bakamagana amayeri n'ubuhendabana bwa Perezida Joseph Kabila. None dore yibutse amazi yarenze inkombe.

Ndasanga natwe abanyarwanda ntawundi warukwiye kuturebera ibyo dukeneye uretse twe ubwacu. Ntawundi ukwiye guharanira gutaha iwacu uretse twe ubwacu. Niyo mpanvu niba umunyagitugu Blaise Compaore yarahirahiye guhindura Itegeko Nshinga, bikamukoraho, Niba JOSEPH KABILA yiganye mugenzi we bikaba bimukozeho byanze bikunze, ndunva ataritwe abanyarwanda dukwiye guhama tukemera urwaje. Ndunva ahubwo dukwiye guhangana n'umunyagitugu kugeza tumutsinze agaha ubutegetsi abanyotewe na Democracy n'amahame yayo.

Abanyarwanda dukwiye kunva ko Revolution ariyo nzira yonyine iri mubushobozi bwacu kandi ishobora gukemura ikibazo mu buryo burambye niba ndetse atari burundu.

Dukwiye kunva ko burya icyo umugabo akoze n'undi aba yagikora.

Nimukanguke rero turwanye igitugu n'umunyagitugu kugeza tubitsinze. Nyamara dore byabaye, nyamara dore u Rwanda rurongeye rubaye u Rwanda. Erega ntakindi kibura ni uguhindura imyunvire gusa ukunva ko ariwowe ukenewe, ukunva ko ariwe ubura ngo ibintu bihinduke. wowe mu nyarwanda, impano y'Imana have wiyihisha ngo uyipfushe ubusa rwose.

Haguruka, iyemeze guca akarengane mu rwakubyaye, fatanya n'abandi byose birashoboka Imana niyo Nkuru.

By VEMA


 
 
 

Comments


RSS Feed
Donate with PayPal

VM

  • Facebook Social Icon
  • Twitter Social Icon
  • Google+ Social Icon
  • YouTube Social  Icon
  • Pinterest Social Icon
  • Instagram Social Icon
bottom of page